Pages

Saturday 27 July 2013

Rwanda: Intwarane 11 ziherutse gufatirwa ku marembo kwa Perezida Kagame zagejejwe imbere ya parike, Padiri we yarekuwe


Intwarane 11 ziherutse gufatirwa ku marembo kwa Perezida Kagame zagejejwe imbere ya parike, Padiri we yarekuwe

kuya 26-07-2013 saa 10h27' | 1  22  yanditswe na Ernest Ndayisaba



Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 26 Nyakanga mu masaha ya nyuma ya saa sita nibwo abantu 11 barimo abagore 10 n'umusore umwe bahuriye mu itsinda Intwarane za Yezu na Mariya z'Indatanabafatiwe mu marembo yo kwa Perezida Paul Kagame aho atuye mu Kiyovu bagiye kumuhanurira ko niba ibintu bidahindutse amaraso ashobora kumeneka ari menshi kuri cyumweru cyo kuwa 21/7/2013 bagejejwe imbere y'Ubushinjacyaha ku rwego rw'ibanze rwa Nyarugenge.
Aba bantu uko ari 11 bafatiwe ku rugo rwa Perezida Kagame mu Kiyovu bavuga ko bamwifuza ngo aze bamuhanurire ibigiye kuba.
Nk'uko twabibagejejeho mu nkuru zacu zabanje aba bantu mbere y'uko bafatwa, bakaba barazengurutse rond-point ( round about) iri imbere y'inyubako ya Centenry House bakerekeza kuri Paroisse ya Saint Michel aho bari kumanukira berekeza mu Kiyovu kwa Perezida ngo kumuhanurira ko ngo natihana, amaraso menshi agiye kumeneka. Mu nzira bakaba baragendaga bavuza utugoma ndetse banaririmba.
Ubushinjacyaha ku rwego rw'Ibanze rwa Nyarugenge, bukaba bwemeje ko aba bantu uko ari 11 bakomeza kubazwa ku cyaha baregwa cyo guteza imidugararo muri rubanda no gukora imyigaragambyo mu nzira nyabagendwa itemewe bafunze.
Mu bagejejwe imbere y'Ubushinjacyaha ariko, Padiri Eugene Murenzi nawe wiyemereraga ko ari muri iri tsinda ry'amasengesho wari yafashwe mu ijoro ryo kuwa mbere taliki 22/7/2013 na Polisi y'u Rwanda we akaba atagaragayemo kuko yarekuwe ejo ku wa Kane.
Photo : Umusaraba uri ku mbuga Intwarane zisengeraho ku Muhima /Umuryango

No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.