Pages

Monday, 5 August 2013

Rwanda – “Amatora” y’ abadepute : Abaturage ku nkeke yo kwakwa amafaranga ku ngufu


Rwanda – "Amatora" y' abadepute : Abaturage ku nkeke yo kwakwa amafaranga ku ngufu

Mu gihe mu Rwanda hateganyijwe "amatora" y'abadepite muri kuno kwezi kwa Nzeri 2013, abaturage bari ku nkeke yo kwakwa ku ngufu  amafaranga azakoreshwa muri ayo matora.

Mu gihe ishyaka rya FPR Inkotanyi ririmo gutegura amatora y'abadepite ateganyijwe kuba tariki ya 16 Nzeri 2013 ,ubu mu turere twose tw'igihugu abaturage barimo kwakwa ku ngufu amafaranga yo gukoresha ayo matora. Abaturage bakaba bari gutakamba bavuga ko ayo mafaranga nta bushobozi bafite bwo kuyabona mu gihe n'ubundi ubu bugarijwe n'ikibazo gikomeye cy'ubukene. Gusa nk'uko babitangaza bakaba nta mahitamo bafite kuko kutayatanga ngo byabakurira ibibazo bikomeye byo kuba bashijwa kurwanya gahunda za leta no kudakunda igihugu ngo nk'uko abayabaka babibakangisha.

Itangwa ry'aya mafaranga rikaba riteganya ko buri muturage wujuje imyaka 18 agomba gutanga amagaranga y'uRwanda magana atanu (500frw),abandi bakozi bahebwa buri kwezi,abacuruzi n'abandi bo bakaba bategetswe gutanga amafaranga atari hasi y'2,000frw kugeza ku bihumbi i cumi (10,000frw).

Igitangaje muri iki gikorwa ni uko haba mu biganiro bitangwa hirya no hino na komisiyo y'igihugu y'amatora haba no ku rubuga rw'iyi komisiyo ntaho igaragaza ko ifite ikibazo cy'amikoro mugutegura ayo matora. Nyamara abayobozi b'inzego z'ibanze,abakuriye inzego z'imirimo zose zitandukanye ubu bakaba bamereye nabi rubanda babishyuza amafaranga yo gukoresha amatora kugeza naho bamwe ubu bamenyeshejwe ko azakurwa ku mishahara yabo y'uku kwezi babishaka batabishaka.

Nonese ko Komisiyo yigeze gutangaza ko ibyangombwa byose bizakenerwa byarangije kutegurwa byaje kuyigendekera bite ku buryo yakwitabaza kujya kwambura abaturage ?

Ishyaka FDU-Inkingi rikaba rinenga iyi migirire ikunze kuranga ubutegetsi bw'igitugu bwa FPR Inkotanyi aho buri gikorwa cyose umuturage ahutazwa kandi mu buryo butunguranye hatitawe ku bushobozi no ku bibazo bye,cyane ko iyi misanzu ya huti huti yiyongera ku yari isanzwe n'ubundi itaboroheye( umusanzu w' ikigega agaciro,umutekano,isuku,uburezi,ubwisungane mu kwivuza, uwa FPR …) kandi imyinshi muri iyi itangwa buri kwezi.

 

FDU –Inkingi

Boniface Twagirimana

Visi Perezida w'agateganyo

INKINGI Y'AMAHORO, UYU MUNSI, TARIKI YA 5 KANAMA 2013


Inkingi y'amahoro: "Urubanza rwa Madamu Victoire Ingabire"

RadioItahuka

RadioItahuka

FEATURED
today at 8:00 pm  

HOST: Théophile Murayi
GUEST:Joseph Bukeye, Umujyanama Ushinzwe Ubukangurambaga muri FDU-Inkingi
TOPIC: "Urubanza rwa Madamu Victoire Ingabire Umuhoza".

Mube muri benshi.

Ni kuwa mbere, tariki ya 05 Kanama  2013:
·        saa mbiri za nimugoroba (8:00pm) i Washington DC, Montreal, Ottawa na Toronto.
 
Kuwa kabiri, tariki ya 06 Kanama  2013:
·        saa sita z'ijoro (0:00am) i Dakar, Monrovia, Freetown na Abidjan.
·        saa saba z'ijoro (1:00am) i Londoni, Abuja, Yaounde, Brazzaville, na Bangui.
·        saa munani z'ijoro (2:00am) i Paris, Bruxelles, Frankfurt, Berlin, Hamburg, Munich, Cologne, Amsterdam, Madrid, Kigali, Bujumbura, Goma, Bukavu, Pretoria, Lusaka, Lilongwe, Harare, Maputo, na Johannesburg;
·        saa cyenda z'ijoro (3:00am) i Kampala, Nairobi, Mombasa, Arusha, Mwanza na Dar-Es-Salam.
·        saa kumi n'imwe n'igice zo mu rukerera (5:30am) i New Delhi mu Buhindi.
·        saa yine zo mu gitondo (10:00am) i Sydney muri Australia.

Ohereza ikibazo cyangwa igitekerezo cyawe ukoresheje email kuri: radioitahuka@gmail.com,cyangwa facebook kuri: https://www.facebook.com/ijwi.ryihurironyarwanda

Icyo gihe kandi ushobora no guhamagara kuri: +1-347-945-6449.


Saturday, 3 August 2013

Rwanda: Ubujurire bwa Mme Ingabire ku cyaha cyo gupfobya Genocide


Ubujurire bwanjye ku cyaha cyo gupfobya Genocide

August 1, 2013 at 11:13am
Ubujurire bwanjye bushingiye ku ngingo ebyiri:
 
1)    Itegeko rihana iki cyaha ntirisobanutse hakaba hari n'umwanzuro urukiko rw'ikirenga rwafashe kuri iki kibazo nsaba ko na hano wafatwa.
2)    Ingaruka zo kuba itegeko ridasobanutse. Izo ngaruka ni uko ari urukiko rukuru ari na Procureur bakora interpretation itari yo ku bimenyetso byaburanywe ho.
a)    Discours yo ku Gisozi
b)   Art 5(1) Charte constitutive ya FDU-Inkingi
c)    Lettre nandikiye The New Times nyisaba gusubira mu nyandiko bari batangaje ko navugiye ku Gisozi ko mu Rwanda habaye Genicide ebyiri kandi ntarabivuze.
 
Ubushinjacyaha m'ubujurire bwabwo buti, imvugo ya Ingabire irazimije. Kuba ubushinjacyaha buvuga gutya ni uko buzi neza ko muri biriya bimenyetso urukiko rukuru rwasuzumye nta na hamwe handitse ko mu Rwanda habaye Genocide ebyiri.
Ubushinjacyaha kuba buzi ko ntabyo navuze bwakoze isesengura ngo busangamo imvugo y'uko mu Rwanda habaye Genocides ebyiri.
 
1.   Icyaha cya Genocide n'icyaha cya crime contre l'humanite ngo ni ibyaha bimwe kuko mvuga ko itsembatsemba ryakorewe abahutu ubwo nabyo akaba ari Genocide.
 
a)    Aha ubushinjacyaha burambeshyera. Sinigeze mvuga ko Genocide na crimes contre l'humanite ari bimwe. Kandi na Procureur yize amategeko nawe azi ko atari ibyaha bimwe.
b)   Ntabwo arinjye uvuga ko crimes zakorewe abahutu mu Rwanda ari crimes contre l'humanite; ni ibyemejwe na conseil de securite ya l'ONU kandi ninayo yemeje Genocide yakorewe abatutsi. Rapport ya l'ONU S/1994/1125 ibika bya 82,146,148 nk'uko urukiko rukuru rwabyandukuye mu ncarubanza ibika 395 na 396.
Nonese Procureur asanga conseil de securite ya ONU ipfobya Genocide y'abatutsi kandi ari nayo yayemeje?
 
2) Ubushinjacyaha bukongera gusesengura biriya bimenyetso buti : Ingabire ashyira ku rwego rumwe Genocide yakorewe abatutsi na crimes contre l'humanite zakorewe abahutu.
 
a) Aha Procureur arivuguruza. Ku ruhande rumwe ati: "Ingabire ibi byaha abyita bimwe"; ku rundi ruhande ati "arabitandukanya ariko akabishyira kurwego rumwe ndetse akanerekana ko m'urukiko Me Gatera yerekanye ko binyuranye".

b) Ubushinjacyaha buti: "Ingabire apfobya Genocide yakorewe abatutsi iyo avuga ko hari na crimes contre l'humanites zakorewe abahutu". Ati: "aho yabivugira hose ni icyaha". Iyi position y'ubushinjacyaha iteye ubwoba kuko ubwayo ni inzitizi ku bwiyunge bw'abanyarwanda. Nonese kuki les victimes ba crimes contre l'humanite y'abahutu bitavugwa? Nonese abantu bakwiyunga bate igihe uwiciwe wese atashobora kuvuga yatuye, mu bwisanzure, ko abantu be bishwe? Ntabwo iyi position y'ubushinjacyaha nyemera.
K'uruhande rwanjye, nsanga abanyarwanda bagomba gusobanurirwa neza uburemere bwa buri cyaha, no guhabwa ubwisanzure bwo kubivuga ho nta kwikanga ko ubushinjacyaha bubafunga ngo bapfobeje Genocide.
 
3) Ubushinjacyaha bushaka kuyobya urukiko bwemeza ko abatutsi aribo bishe abahutu.
a) Inyandiko ubushinjacyaha bwishingikirije hano aribyo:
-Resolution du III congres du RDC (C1676 a 1678 inyandiko yanditswe mu mwaka w'i 2000)
-La justice international face a la crise Rwandaise (1671 a 1675 ) yanditswe en 2002.

b) Ubushinjacyaha buti: "Ingabire iyo uvuze ubwicanyi bw'abahutu aba anavuga ko bwakozwe n'abatutsi". Aha sibyo. Niturebe rapport ya ONU S/1994/1125 niyo ibyemeza, kandi Procureur ntiyahakanye iyi rapport ngo avuge ko ipfobya Genocide yakorewe abatutsi. Akaba rero atari njye wabihimbye ni ibyemejwe n'abakoze iperereza kandi Procureur tuburana ntiyigeze avuga ko atemera ibiri muri iyi rapport, yaje no kwemezwa na conseil de securite de l'ONU.
 
VICTOIRE INGABIRE UMUHOZA-01-08-2013


Rwandan American Youth Summit 2013 VOA.Mp3

INKINGI Y'AMAHORO, Kuwa Mbere, Tariki ya 05 Kanama 2013.

Nk'uko bisanzwe buri wa mbere, saa mbiri za nimugoroba, isaha ya Washington DC, ishyaka FDU-Inkingi rigenera abakunzi ba Radiyo Itahuka, ikiganiro cyitwa "Inkingi y'Amahoro".

Muri urwo rwego, kuri uyu wa mbere, tariki ya 05 Kanama 2013, Bwana Joseph Bukeye, Umujyanama Ushinzwe Ubukangurambaga muri FDU-Inkingi, azatuganirira ku ngingo ikurikira:

"Urubanza rwa Madamu Victoire Ingabire Umuhoza".

Muzabe muri benshi.

Ni kuwa mbere, tariki ya 05 Kanama  2013:
·        saa mbiri za nimugoroba (8:00pm) i Washington DC, Montreal, Ottawa na Toronto.
 
Kuwa kabiri, tariki ya 06 Kanama  2013:
·        saa sita z'ijoro (0:00am) i Dakar, Monrovia, Freetown na Abidjan.
·        saa saba z'ijoro (1:00am) i Londoni, Abuja, Yaounde, Brazzaville, na Bangui.
·        saa munani z'ijoro (2:00am) i Paris, Bruxelles, Frankfurt, Berlin, Hamburg, Munich, Cologne, Amsterdam, Madrid, Kigali, Bujumbura, Goma, Bukavu, Pretoria, Lusaka, Lilongwe, Harare, Maputo, na Johannesburg;
·        saa cyenda z'ijoro (3:00am) i Kampala, Nairobi, Mombasa, Arusha, Mwanza na Dar-Es-Salam.
·        saa kumi n'imwe n'igice zo mu rukerera (5:30am) i New Delhi mu Buhindi.
·        saa yine zo mu gitondo (10:00am) i Sydney muri Australia.

Ohereza ikibazo cyangwa igitekerezo cyawe ukoresheje email kuri: radioitahuka@gmail.com, cyangwa facebook kuri: https://www.facebook.com/ijwi.ryihurironyarwanda

Icyo gihe kandi ushobora no guhamagara kuri: +1-347-945-6449.

Rwanda: Urubuga rwa politiki ruracyafunze


Rwanda: Urubuga rwa politiki ruracyafunze

Kigali, kuwa 01 Kanama 2013.
Tariki ya 31 Nyakanga 2013 minisiteri y'ubutegetsi bw'igihugu MINALOC yashyikirije ikigo cy'igihugu cy'imiyoborere (Rwanda Governance Board-RGB) ububasha bwo kuba aricyo kizajya cyandika amashyaka. Minisitiri Musoni James akaba yarihandagaje akavuga ko icyi ari ikimenyetso ko muRwandahari demokarasi. Ibi rero ntabwo ariko mu ishyaka FDU-Inkingi tubibona kubera impamvu zikurikira :
a) RGB ni ikigo cya leta, politiki kigenderaho ni iza guverinoma, iki kigo nticyigenga.
b) RGB ni ikigo cya leta cyashyiriweho kubera leta ijisho mu gucunga amadini, itangazamakuru, imiryango itegamiye kuri leta, n'amashyaka ya politiki.
C) Itegeko rishya rigenga amashyaka ya politiki rivuga ko bitakiri itegeko kujya muri forum y'amashyaka nk'uko biteganywa n'ingingo ya 56 y'itegekonshinga, ariko iyi ngingo ntiyigeze ivanwa cyangwa ngo ihindurwe mu Itegekonshinga.
D) Kugirango ishyaka rijye kwiyandikisha rigomba kubanza gukoresha inama yaryo ya mbere rifite uruhushya rutangwa n'inzego z'ibanze z'aho ishyaka riteganya gukorera iyo nama. Ariko nk'uko byagaragaye, izo nzego z'ibanze ntizemera gutanga impushya. Mu mwaka wa 2010 abayobozi b'ishyaka FDU-Inkingi  twanditse inshuro zirenze 4 batwima uruhushya, ku mpamvu zitumvikana zinyuranye n'Itegekonshinga ry'igihugu cyacu.
Iyi leta noneho ubu igeze ku rwego rwo gufata umuntu wese wahuye cyangwa wavuganye n'umuntu uba mu ishyaka ritavuga rumwe na leta ya FPR, ikifashisha inkiko zayo ikamukatira gufungwa imyaka ibiri cyangwa irenze ngo mu rwego rwo guhagarika burundu abashaka kunyuranya n'ishyaka rya FPR! Ibi nibyo byabaye mu minsi yashize ku baturage barindwi bo muri District ya Rutsiro baherutse gukatirwa n'inkiko z' Rwanda igifungo cy'imyaka 2 kubera ko bahuye na Bwana Sylvain Sibomana, Umunyamabanga Mukuru w'agateganyo wa FDU-INKINGI.
Kubera izo mpamvu zivuzwe hejuru :
  • Birakwiriye ko ubutegetsi bwa FPR-Inkotanyi bwemera ko mu gihugu cyacu tureka ibyo kujijisha abanyarwanda n'isi yose tubereka amashyaka menshi ariko ya baringa (multipartisme de facade). Ni ngombwa kureka amashyaka menshi yigenga akabaho, hakabaho ubwisanzure n'uburenganzira bwo kwishyira hamwe ndetse n'ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo.
  • Turongera gusaba leta ya FPR–Inkotanyi kurekura abayobozi b'amashyaka atavuga rumwe nayo bose ubu bafunze ndetse n'abandi barwanashyaka bose bazira kuba barakoresheje uburenganzira bwabo bemererwa n'amategeko.
 
FDU-Inkingi
Boniface Twagirimana
Visi Perezida w'agateganyo

Friday, 2 August 2013

Lancement d'un site pour favoriser l'accès à l'apprentissage du français

Lancement d'un site pour favoriser l'accès à l'apprentissage du français
La ministre chargée de la Francophonie, Yamina Benguigui, lors d'un déplacement à Lille, en fin de semaine dernière, a annoncé l'ouverture du site « Parlons français, c'est facile! ». Celui-ci est destiné à favoriser, où que l'on se trouve dans le monde, l'accès à l'apprentissage du français.
Le lancement officiel du site « Parlons français, c'est facile! » fait suite aux célébrations du 130e anniversaire des Alliances françaises dont la mission est l'enseignement du français et la diffusion de la culture française dans le monde. Lors des cérémonies, François Hollande avait évoqué la méthode d'apprentissage originale qu'employait son grand-père instituteur « qui lui enseignait la langue, à l'aide d'un dictionnaire ». Un dictionnaire c'est bien ! Le Web c'est beaucoup mieux !
Découvrir ou renouer avec la langue et la culture française
« Parlons français, c'est facile ! », est donc un portail dédié à toutes les personnes qui souhaitent, de par le monde, découvrir ou renouer avec la langue et la culture française. Le site est accessible en français, en anglais, en allemand, en espagnol, en portugais, en chinois et en arabe. Il est gratuit, et a été financé par le Ministère des affaires étrangères. L'internaute découvrira des web-documentaires réalisés par la chaîne TV5Monde, des ateliers à vocation pédagogique, des exercices de compréhension et de prononciation, ainsi que des jeux.
La seule langue parlée sur les cinq continents avec l'anglais
Selon la ministre chargée de la Francophonie, Yamina Benguigui, ce portail fait partie du plan de relance de la francophonie décidé par le gouvernement. Elle estime que le site n'est pas seulement destiné aux jeunes apprenants, mais se révélera utile aux femmes, qui, sur le continent africain, n'ont pas accès à l'éducation ou sont coupées de celle de leurs enfants.
Le français, avec l'anglais, est la seule langue parlée sur les cinq continents, elle se situe au 9e rang des langues les plus utilisées. On compte aujourd'hui plus de 220 millions de francophones à travers le monde, soit plus de 3% de la population mondiale. Auquel il faut ajouter 100 millions d'apprenants et un million de professeurs de français.
 

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.