Pages

Saturday 3 August 2013

Rwanda: Urubuga rwa politiki ruracyafunze


Rwanda: Urubuga rwa politiki ruracyafunze

Kigali, kuwa 01 Kanama 2013.
Tariki ya 31 Nyakanga 2013 minisiteri y'ubutegetsi bw'igihugu MINALOC yashyikirije ikigo cy'igihugu cy'imiyoborere (Rwanda Governance Board-RGB) ububasha bwo kuba aricyo kizajya cyandika amashyaka. Minisitiri Musoni James akaba yarihandagaje akavuga ko icyi ari ikimenyetso ko muRwandahari demokarasi. Ibi rero ntabwo ariko mu ishyaka FDU-Inkingi tubibona kubera impamvu zikurikira :
a) RGB ni ikigo cya leta, politiki kigenderaho ni iza guverinoma, iki kigo nticyigenga.
b) RGB ni ikigo cya leta cyashyiriweho kubera leta ijisho mu gucunga amadini, itangazamakuru, imiryango itegamiye kuri leta, n'amashyaka ya politiki.
C) Itegeko rishya rigenga amashyaka ya politiki rivuga ko bitakiri itegeko kujya muri forum y'amashyaka nk'uko biteganywa n'ingingo ya 56 y'itegekonshinga, ariko iyi ngingo ntiyigeze ivanwa cyangwa ngo ihindurwe mu Itegekonshinga.
D) Kugirango ishyaka rijye kwiyandikisha rigomba kubanza gukoresha inama yaryo ya mbere rifite uruhushya rutangwa n'inzego z'ibanze z'aho ishyaka riteganya gukorera iyo nama. Ariko nk'uko byagaragaye, izo nzego z'ibanze ntizemera gutanga impushya. Mu mwaka wa 2010 abayobozi b'ishyaka FDU-Inkingi  twanditse inshuro zirenze 4 batwima uruhushya, ku mpamvu zitumvikana zinyuranye n'Itegekonshinga ry'igihugu cyacu.
Iyi leta noneho ubu igeze ku rwego rwo gufata umuntu wese wahuye cyangwa wavuganye n'umuntu uba mu ishyaka ritavuga rumwe na leta ya FPR, ikifashisha inkiko zayo ikamukatira gufungwa imyaka ibiri cyangwa irenze ngo mu rwego rwo guhagarika burundu abashaka kunyuranya n'ishyaka rya FPR! Ibi nibyo byabaye mu minsi yashize ku baturage barindwi bo muri District ya Rutsiro baherutse gukatirwa n'inkiko z' Rwanda igifungo cy'imyaka 2 kubera ko bahuye na Bwana Sylvain Sibomana, Umunyamabanga Mukuru w'agateganyo wa FDU-INKINGI.
Kubera izo mpamvu zivuzwe hejuru :
  • Birakwiriye ko ubutegetsi bwa FPR-Inkotanyi bwemera ko mu gihugu cyacu tureka ibyo kujijisha abanyarwanda n'isi yose tubereka amashyaka menshi ariko ya baringa (multipartisme de facade). Ni ngombwa kureka amashyaka menshi yigenga akabaho, hakabaho ubwisanzure n'uburenganzira bwo kwishyira hamwe ndetse n'ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo.
  • Turongera gusaba leta ya FPR–Inkotanyi kurekura abayobozi b'amashyaka atavuga rumwe nayo bose ubu bafunze ndetse n'abandi barwanashyaka bose bazira kuba barakoresheje uburenganzira bwabo bemererwa n'amategeko.
 
FDU-Inkingi
Boniface Twagirimana
Visi Perezida w'agateganyo

No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.