Pages

Saturday 3 August 2013

Rwanda: Ubujurire bwa Mme Ingabire ku cyaha cyo gupfobya Genocide


Ubujurire bwanjye ku cyaha cyo gupfobya Genocide

August 1, 2013 at 11:13am
Ubujurire bwanjye bushingiye ku ngingo ebyiri:
 
1)    Itegeko rihana iki cyaha ntirisobanutse hakaba hari n'umwanzuro urukiko rw'ikirenga rwafashe kuri iki kibazo nsaba ko na hano wafatwa.
2)    Ingaruka zo kuba itegeko ridasobanutse. Izo ngaruka ni uko ari urukiko rukuru ari na Procureur bakora interpretation itari yo ku bimenyetso byaburanywe ho.
a)    Discours yo ku Gisozi
b)   Art 5(1) Charte constitutive ya FDU-Inkingi
c)    Lettre nandikiye The New Times nyisaba gusubira mu nyandiko bari batangaje ko navugiye ku Gisozi ko mu Rwanda habaye Genicide ebyiri kandi ntarabivuze.
 
Ubushinjacyaha m'ubujurire bwabwo buti, imvugo ya Ingabire irazimije. Kuba ubushinjacyaha buvuga gutya ni uko buzi neza ko muri biriya bimenyetso urukiko rukuru rwasuzumye nta na hamwe handitse ko mu Rwanda habaye Genocide ebyiri.
Ubushinjacyaha kuba buzi ko ntabyo navuze bwakoze isesengura ngo busangamo imvugo y'uko mu Rwanda habaye Genocides ebyiri.
 
1.   Icyaha cya Genocide n'icyaha cya crime contre l'humanite ngo ni ibyaha bimwe kuko mvuga ko itsembatsemba ryakorewe abahutu ubwo nabyo akaba ari Genocide.
 
a)    Aha ubushinjacyaha burambeshyera. Sinigeze mvuga ko Genocide na crimes contre l'humanite ari bimwe. Kandi na Procureur yize amategeko nawe azi ko atari ibyaha bimwe.
b)   Ntabwo arinjye uvuga ko crimes zakorewe abahutu mu Rwanda ari crimes contre l'humanite; ni ibyemejwe na conseil de securite ya l'ONU kandi ninayo yemeje Genocide yakorewe abatutsi. Rapport ya l'ONU S/1994/1125 ibika bya 82,146,148 nk'uko urukiko rukuru rwabyandukuye mu ncarubanza ibika 395 na 396.
Nonese Procureur asanga conseil de securite ya ONU ipfobya Genocide y'abatutsi kandi ari nayo yayemeje?
 
2) Ubushinjacyaha bukongera gusesengura biriya bimenyetso buti : Ingabire ashyira ku rwego rumwe Genocide yakorewe abatutsi na crimes contre l'humanite zakorewe abahutu.
 
a) Aha Procureur arivuguruza. Ku ruhande rumwe ati: "Ingabire ibi byaha abyita bimwe"; ku rundi ruhande ati "arabitandukanya ariko akabishyira kurwego rumwe ndetse akanerekana ko m'urukiko Me Gatera yerekanye ko binyuranye".

b) Ubushinjacyaha buti: "Ingabire apfobya Genocide yakorewe abatutsi iyo avuga ko hari na crimes contre l'humanites zakorewe abahutu". Ati: "aho yabivugira hose ni icyaha". Iyi position y'ubushinjacyaha iteye ubwoba kuko ubwayo ni inzitizi ku bwiyunge bw'abanyarwanda. Nonese kuki les victimes ba crimes contre l'humanite y'abahutu bitavugwa? Nonese abantu bakwiyunga bate igihe uwiciwe wese atashobora kuvuga yatuye, mu bwisanzure, ko abantu be bishwe? Ntabwo iyi position y'ubushinjacyaha nyemera.
K'uruhande rwanjye, nsanga abanyarwanda bagomba gusobanurirwa neza uburemere bwa buri cyaha, no guhabwa ubwisanzure bwo kubivuga ho nta kwikanga ko ubushinjacyaha bubafunga ngo bapfobeje Genocide.
 
3) Ubushinjacyaha bushaka kuyobya urukiko bwemeza ko abatutsi aribo bishe abahutu.
a) Inyandiko ubushinjacyaha bwishingikirije hano aribyo:
-Resolution du III congres du RDC (C1676 a 1678 inyandiko yanditswe mu mwaka w'i 2000)
-La justice international face a la crise Rwandaise (1671 a 1675 ) yanditswe en 2002.

b) Ubushinjacyaha buti: "Ingabire iyo uvuze ubwicanyi bw'abahutu aba anavuga ko bwakozwe n'abatutsi". Aha sibyo. Niturebe rapport ya ONU S/1994/1125 niyo ibyemeza, kandi Procureur ntiyahakanye iyi rapport ngo avuge ko ipfobya Genocide yakorewe abatutsi. Akaba rero atari njye wabihimbye ni ibyemejwe n'abakoze iperereza kandi Procureur tuburana ntiyigeze avuga ko atemera ibiri muri iyi rapport, yaje no kwemezwa na conseil de securite de l'ONU.
 
VICTOIRE INGABIRE UMUHOZA-01-08-2013


No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.