Rwanda – "Amatora" y' abadepute : Abaturage ku nkeke yo kwakwa amafaranga ku ngufu
Mu gihe mu Rwanda hateganyijwe "amatora" y'abadepite muri kuno kwezi kwa Nzeri 2013, abaturage bari ku nkeke yo kwakwa ku ngufu amafaranga azakoreshwa muri ayo matora.
Mu gihe ishyaka rya FPR Inkotanyi ririmo gutegura amatora y'abadepite ateganyijwe kuba tariki ya 16 Nzeri 2013 ,ubu mu turere twose tw'igihugu abaturage barimo kwakwa ku ngufu amafaranga yo gukoresha ayo matora. Abaturage bakaba bari gutakamba bavuga ko ayo mafaranga nta bushobozi bafite bwo kuyabona mu gihe n'ubundi ubu bugarijwe n'ikibazo gikomeye cy'ubukene. Gusa nk'uko babitangaza bakaba nta mahitamo bafite kuko kutayatanga ngo byabakurira ibibazo bikomeye byo kuba bashijwa kurwanya gahunda za leta no kudakunda igihugu ngo nk'uko abayabaka babibakangisha.
Itangwa ry'aya mafaranga rikaba riteganya ko buri muturage wujuje imyaka 18 agomba gutanga amagaranga y'uRwanda magana atanu (500frw),abandi bakozi bahebwa buri kwezi,abacuruzi n'abandi bo bakaba bategetswe gutanga amafaranga atari hasi y'2,000frw kugeza ku bihumbi i cumi (10,000frw).
Igitangaje muri iki gikorwa ni uko haba mu biganiro bitangwa hirya no hino na komisiyo y'igihugu y'amatora haba no ku rubuga rw'iyi komisiyo ntaho igaragaza ko ifite ikibazo cy'amikoro mugutegura ayo matora. Nyamara abayobozi b'inzego z'ibanze,abakuriye inzego z'imirimo zose zitandukanye ubu bakaba bamereye nabi rubanda babishyuza amafaranga yo gukoresha amatora kugeza naho bamwe ubu bamenyeshejwe ko azakurwa ku mishahara yabo y'uku kwezi babishaka batabishaka.
Nonese ko Komisiyo yigeze gutangaza ko ibyangombwa byose bizakenerwa byarangije kutegurwa byaje kuyigendekera bite ku buryo yakwitabaza kujya kwambura abaturage ?
Ishyaka FDU-Inkingi rikaba rinenga iyi migirire ikunze kuranga ubutegetsi bw'igitugu bwa FPR Inkotanyi aho buri gikorwa cyose umuturage ahutazwa kandi mu buryo butunguranye hatitawe ku bushobozi no ku bibazo bye,cyane ko iyi misanzu ya huti huti yiyongera ku yari isanzwe n'ubundi itaboroheye( umusanzu w' ikigega agaciro,umutekano,isuku,uburezi,ubwisungane mu kwivuza, uwa FPR …) kandi imyinshi muri iyi itangwa buri kwezi.
FDU –Inkingi
Boniface Twagirimana
Visi Perezida w'agateganyo