Pages

Monday, 9 September 2013

Inkingi y'Amahoro: Dusobanukirwe n’impamvu Leta ya Kigali ikomeje kwatsa umuriro muri Congo

Kuri uyu wa mbere, tariki ya 9 Nzeli 2013, Dr. Nkiko Nsengimana, Umuyobozi wa Komite Mpuzabikorwa ya FDU-Inkingi, aratuganirira ku ngingo ikurikira:

"Dusobanukirwe n'impamvu Leta ya Kigali ikomeje kwatsa umuriro muri Congo".

Mube muri benshi.

Ni kuri uyu wa mbere, tariki ya 9 Nzeli 2013:
·        saa mbiri za nimugoroba (8:00pm) i Washington DC, Montreal, Ottawa na Toronto.
 
Kuwa kabiri, tariki ya 10 Nzeli  2013:
·        saa sita z'ijoro (0:00am) i Dakar, Monrovia, Freetown na Abidjan.
·        saa saba z'ijoro (1:00am) i Londoni, Abuja, Yaounde, Brazzaville, na Bangui.
·        saa munani z'ijoro (2:00am) i Paris, Bruxelles, Frankfurt, Berlin, Hamburg, Munich, Cologne, Amsterdam, Madrid, Kigali, Bujumbura, Goma, Bukavu, Pretoria, Lusaka, Lilongwe, Harare, Maputo, na Johannesburg;
·        saa cyenda z'ijoro (3:00am) i Kampala, Nairobi, Mombasa, Arusha, Mwanza na Dar-Es-Salam.
·        saa kumi n'imwe n'igice zo mu rukerera (5:30am) i New Delhi mu Buhindi.
·        saa yine zo mu gitondo (10:00am) i Sydney muri Australia.

Ohereza ibibazo n'ibitekerezo byawe kuri email: radioitahuka@gmail.com cyangwa kuri facebook:
https://www.facebook.com/ijwi.ryihurironyarwanda

Ushobora kandi no guhamagara kuri: +1-347-945-6449.

Sunday, 8 September 2013

Paul Kagame Umwicanyi Warenze Ihaniro

RDC: Abarwanyi ba M23 biyemeje kuzaba abaturage basanzwe aho kuvangwa n'ingabo za Congo!


http://idata.over-blog.com/3/15/38/72/AVOCATS-DE-JP-BEMBA--PARIS---CAPE-/BERTRAND-BISIMWA-M23-RWANDA.jpg

Kuri icyi cyumweru taliki ya 8/09/2013 umuyobozi w'umutwe wa M23 Bertrand Bisimwa yagiranye ikiganiro n'abanyamakuru. Icyo kiganiro cyabereye k'ubuyobozi bw'uwo mutwe buri ahitwa Bunagana k'umupaka wa Repubulika iharanira demokarasi ya Congo n'igihugu cya Uganda. Umuyobozi w'umutwe wa M23 yavuze ko abarwanyi bawo bazashyira intwaro hasi bakaba abaturage basanzwe aho kwinjizwa mu ngabo za Congo.

 

Muri icyo kiganiro, umuyobozi w'umutwe wa M23 asa n'ugaragaza ko umutwe ayoboye nta mahirwe ufite yo kuzakomeza kubaho mu bihe bizaza, ibi bigaragazwa n'aho yagize ati : « n'ubwo ibyo dusaba leta  ya Congo yabikora byose ntabwo duteze kuzongera kuvanga abarwanyi b'umutwe wacu n'ingabo za Congo, ahubwo tuzahitamo gushyira intwaro hasi twibere abasivili ». Bisimwa yavuze ko gufata icyo cyemezo cyo kutivanga n'ingabo za Congo babitewe ni uko mu gihe umutwe wa CNDP ugaragara ko ariwo wahindutse M23 wavanze abarwanyi bawo mu 2009 n'ingabo za Congo, ngo hari abarwanyi ba CNDP baburiwe irengero abandi bakajya bapfa mu buryo butazwi nyuma yo kuvanga ingabo! Nyamara icyi cyemezo cyo kuvanga ingabo nicyo umutwe wa M23 wari utsimbarayeho mu mishyikirano ugirana na leta ya Congo !

 

Kubyerekeranye no kuvanga abarwanyi b'uyu mutwe mu ngabo za Congo ntabwo bishyigikiwe na leta  ya Congo kimwe n'imiryango mpuzamahanga ndetse n'ibihugu by'inshuti za Congo nk'Ububiligi. Abaturage ba Congo bo bagaragaje ko badashobora na rimwe kwemera ko ingabo za Congo zishobora kwinjizwamo abarwanyi ba M23 babiciye ababo nta mpamvu. Leta y'Ububiligi yo isanga igisilikare cya Congo kitwara nabi bitewe ni uko kiba cyavanzwemo abarwanyi bavuye mu mitwe inyuranye badafite ikinyabupfura n'imyitwarire myiza.

 

Umuyobozi w'umutwe wa M23 yavuze ko mubiganiro bazagirana na Leta  ya Congo bazayisaba kurwanya FDLR no kugarura impunzi z'abakongomani mu byabo ; abo bakongomani bagahungiye mu bihugu bikikije Congo kimwe n'imbere mu gihugu kubera intambara z'urudaca abo barwanyi bo mu bwoko bw'abatutsi b'abakongomani bagiye bashora kuri leta  ya Congo bavuga ko barwanira uburenganzira bw'abaturage bo mu bwoko bwabo !

 

Umuyobozi wa M23 nta gisubizo yatanze cy'uburyo leta  ya Congo izakoresha mukurwanya FDLR mu gihe Congo yahamagaye u Rwanda, ikitabaza ingabo za ONU zigera 17000, ikifatanya n'abarwanyi ba M23, bagashyiraho gahunda ziswe : umoja wetu-Kimya 1- kimya 2, ndetse u Rwanda rugahisha abasilikare barwo muri Congo muri gahunda yo kwica impunzi zose z'abanyarwanda, amahanga yose akaba yarahigiye hasi no hejuru umuntu wese uvuze FDLR ; ariko ibyo byose bikaba byarananiwe kurimbura FDLR ;iyo mirwano yose n'ubwo bwicanyi Kagame yatewemo inkunga bikaba byaramufashije kwica abakongomani barenga miliyoni 8!

 

Dutegereje kuzareba imyanzuro y'imishyikirano M23 izageraho na leta  ya Congo n'uburyo abarwanyi b'uwo mutwe bazajya kubana n'abaturage bamariye imiryango ! Umutwe wa M23 watangaje ko wohereje abazawuhagararira mu mishyikirano i Kampala bagera k'umunani. M23 ivuga ko yasubiye inyuma kurugamba bitewe ni uko yabonaga intambara bashoye ku ngabo za Congo ishobora kwica abakongomani benshi !

 

Burya rero urugamba rwiza kandi rugira intsinzi iramba ni politiki ! Kurasa gusa utazi icyo urasira amaherezo birangira nabi !  

 

Kuri iyi vidéo murabona uko umutwe udasanzwe w'ingabo z'u Rwanda wicaga impunzi muri Congo watahutse:

 


 

 

 

 

Ubwanditsi

 

 

 

 

 

 

DIM 8 SEP 2013AUCUN COMMENTAIRE

Igihugu cy'u Rwanda cyahagurukiwe n'intumwa z'ibihangange by'iyi si!


Madame Mary Robinson
http://www.rfi.fr/sites/filesrfi/dynimagecache/83/0/685/512/344/257/sites/images.rfi.fr/files/aef_image/000_DV1327176_0.jpgKuri uyu wa gatandatu taliki ya 7/09/2013 u Rwanda rurasurwa n'abashyitsi bakomeye bahagarariye ibihangange byo kuri iyi si. Abo bashyitsi niMadame Mary Robinsonuhagarariye umunyamabanga mukuru w'umuryango w'abibumbye wa ONU mu karere k'ibiyaga bigari uherekejwe na Russ Feingolduhagarariye igihugu cya Leta Zunze Ubumwe z'Amerika mu karere k'ibiyaga bigari, Koen Vervaeke,uhagarariye umuryango w'ibihugu by'i Burayi mu karere k'ibiyaga bigari, Martin Kobler , umuyobozi w'ingabo za ONU mu gihugu cya Congo naBoubacar Diarra uhagarariye umuryango w'ubumwe bw'Afurika.
 
Nk'uko bitangazwa na radiyo mpuzamahanga y'abafaransa RFI, aba bashyitsi barabonana na Ministre w'ububanyi n'amahanga w'u Rwanda Madame Mushikiwabo Louise na Ministre w'ingabo Kabarebe James, biteganyijwe ko bashobora no kubonana na Paul Kagame perezida w'u Rwanda.
 
Uru ruzinduko rw'aba bayobozi bahagaraririye ibihangange by'iyi si barukoreye mu Rwanda nyuma yaho baviriye mu nama y'ibihugu 11 bigize umuryango mpuzamahanga w'ibihugu bituriye ibiyaga bigari i Kampala muri Uganda ; aho mu nama y'abayobozi b'ibyo bihugu hafatiwemo icyemezo cyo gusaba igihugu cya Congo n'umutwe wa M23 gusubira mu biganiro i Kampala mugihe kitarenze iminsi 3 gusa kandi ibyo biganiro bikamara iminsi 14.Icyi cyemezo cyo gusubira mu biganiro kikaba cyari gihuriweho na Mary Robinson n'abayobozi b'u Rwanda.
 
Aba bayobozi basuye u Rwanda mu gihe ruri mu kato mpuzamahanga kuko rushinjwa kugira uruhare rukomeye mu guhungabanya umutekano w'akarere kose,ndetse mu cyumweru gishize umuryango w'abibumbye ukaba warongeye gushinja igihugu cy'u Rwanda gutera inkunga umutwe wa M23 mu bitero bya gisilikare uwo mutwe wagabye ku ngabo za Congo no ku ngabo z'umuryango w'abibumbye ziri i Goma ; Madame Mary Robinson uyoboye izo ntumwa akaba yaravuze mu cyumweru gishize ko azavugana n'abayobozi b'u Rwanda kuburyo busobanutse neza kandi ntakubica kuruhande uruhare rw'icyo gihugu mu mutekano mucye w'akarere kose.
 Russ-et-Koen.png
Gusa rero, ubwo Madame Mary Robinson yongeraga gusura umujyi wa Goma yagaragaje kuburyo budasubirwaho ko ntambabazi zizahabwa abarwanyi b'umutwe wa M23 bashinjwa gukora ibyaha cyangwa ngo abo barwanyi bemererwe kwinjira mu ngabo za Congo. Mary Robinson yavuze kuburyo budasubirwaho ko mu mishyikirano izakorwa i Kampala igomba kuzasuzuma uko umutwe wa M23 ugomba gushyira intwaro hasi ; icyo gitekerezo cya Mary Robinson cyo kwambura umutwe wa M23 intwaro abayobozi b'i Kigali bakaba batagishyigikiye na gato.
 
Twizere ko rya tangazamakuru ry'i Kigali ritaza gukubita abantu urusenda mu maso ribumvishako u Rwanda rwakiriye abayobozi bakomeye kuri iyi si bitewe ni uko ari igihugu cy'indashyikirwa mu kugira imiyoborere myiza nk'uko bakunze kubivuga ; ahubwo iryo tangazamakuru ritinyuke rivuge ko u Rwanda rwahagurukiwe n'abayobozi bakomeye b'iyi si kubera urugomo icyo gihugu kigaragaza mu guhungabanya umutekano w'akarere kose !
 
 
Ubwanditsi

Saturday, 7 September 2013

RWANDA: DEMOKARASI FDU-INKINGI ISHAKA NI IYIHE?


RWANDA: DEMOKARASI FDU-INKINGI ISHAKA NI IYIHE?

Byanditswe na Ndereyehe Karoli
Komiseri Ushinze Politiki n'Igenamigambi muri FDU-Inkingi
Mu gihe abanyarwanda biteguye ingirwa-matora y'abadepite ateganyijwe kuba tariki ya 16 Nzeri 2013, numvise ari ngombwa kugaruka ku kiganiro nagiriye kuri Radio- Itahuka [1] ku ya 08/07/2013.
1.    Demokarasi dushaka ni imeze ite?
Ni:
-       Iha uburenganzira umuntu wese bwo gutanga ibitekerezo bye mu bwubahane, adatukana, adahutajwe;
-       Iha umuturarwanda uburenganzira bwo kwihitiramo umuyobora atabihatiwe, agatora uzamurengera n' uzarengera inyungu ze;
-       Iha uburenganzira umuturarwanda uburenganzira bwo kutongera gutora uwamuhemukiye ntiyubahirize amasezerano yatanze;
-       Iha urubuga abatavuga rumwe n'ubutegetsi buriho kugira ngo nabo bagaragaze ukwo bakwitwara cyanga icyo bakora baramutse bagiye ku butegetsi;
-       Idafungishiriza abantu akamama ngo ibahimbire ibyaha kubera kutavuga rumwe n' uri ku butegetsi;.
-       Iha urubuga itangaza-makuru likaba ijisho rya rubanda, likanenga ibitagenda lidatukanye, litagize uwo libeshyera cyanga lihohotera, uhutajwe mu burengenzira bwe akajya mu nkiko;
-       Ireka abacamanza bagaca imanza mu butabera, badashyizweho igitsuri n'uwariwe wese, kabone n' iyo yaba ari umukuru w' igihugu.
-       Itabuza umuhinzi guhinga icyo ashaka;
-       Itabuza umuntu kulirira uwe watabarutse cyanga wishwe;
-       Itavutsa umuntu kwiga cyanga kubona akazi kubera ubwoko bwe cyanga aho akomoka;
-       Itagira umunyarwanda imbohe y'amateka ngo imwegekeho icyaha cy'inkomoko kimuvutsa uburenganzira ubwo ari bwo bwose kubera amateka y' igihugu yaciyemo;
-       Itagira abenegihungu imfungwa mu gihugu cyabo ngo babure ubwinyagambuliro kugisohokamo bigaharirwa abatoneshejwe;
-       Iha buri munnyarwanda ijambo ,
  • akagira uruhare mu gushyiraho amategeko arengera buri munyarwanda aho kuba urukuta rurengera ubutegetsi bukabuza abanyarwanda uburenganzira bwabo;
  • Akagira uruhare mu ngabo no muyindi mitwe ishinzwe umutekano mu gihugu.
-       Idatuma umuntu yigira umwami ngo yiyitiranye n' inzego,
-       Isaba uhagaraliye u Rwanda mu mahanga ko arengera abanyarwanda bose, atari ukureba niba bavuga cyanga batavuga rumwe n' ubutegetsi.
Muri iki gihe iyo Demokarasi ntayiri mu Rwanda.
2.    FDU-Inkingi iteganya iki ngo iyo demokarasi izashinge imizi mu Rwanda[2]
Ni uwuhe mwihariko [3] FDU-Inkingi izanye?
FDU ni Inkingi ya Demokarasi; Inkingi y'Ubumwe bw'Abanyarwanda; Inkingi y'ubutabera; Inkingi y'amajyambere.
Tuzaniye abanyarwanda ubushake bwo gufatanya nabo gushyiraho ubutegetsi bubaha ijambo, tugafatanya gushyiraho ubuyobozi burengera kandi bukarenganura buri muntu, bubungabunga  ubuzima bwa buri muntu, kandi bukamuha uburyo bwo kwivana mu bukene no mu bujiji.
Mbere yo guhitamo, FDU yabanje kwitegereza amateka yaranze ubutegetsi mu gihugu cyacu kuva ku ngoma ya Cyami kugera ku ya Kagame. Ireba n' ibyagiye biba hirya no hino mu bindi bihugu.
a.    Demokarasi yicwa n'iki?
Igitugu ni cyo mwazi wa mbere wa demokarasi. Igitugu kigaragazwa n'izi nenge zikurikira.
  • Ubutegetsi bushingiye ku muntu umwe, ukikijwe n'inkomamashyi, wica agakiza;
  • Ubutegetsi bushingiye kw'ishyaka limwe;
  • Guhindagura itegeko nshinga ku yungu z'uri ku butegetsi;
  • Kugira abaturage ingwate ngo badaharanira uburenganzira bwabo hakoreshejwe:
¨    Iterabwoba lishingiye ku bucamanza bumalira abantu mu munyururu, burengera umutegetsi aho gusugiza ubutabera burengera buri muturarwanda wese;
¨    Guheza abanyarwanda mu bujiji abari ku butegetsi bikubira ubumenyi, kwiharira imyanya mu mashuri, abana babo akaba aribo biga cyanga amashuri yabo akaba ariyo abona abarimu beza, bahembwa neza, bafite ibikoresho n' imfasha nyigisho zihagije,
¨    Kwandika kandi hakigishwa amateka ashingiye gusa ku myumvire y'uri ku butegetsi;
¨    Gutindahaza abaturage, abari ku butegetsi bikubira ubukire n'umutungo w'igihugu ari nako banyunyuza abanyarwanda imitsi babegekaho amakoro, amisoro, no kwirya bakimara kubera imisanzu y' urudaca;
¨    Guhatira abahinzi-borozi guhinga ibyo ubutegetsi bushaka, kandi bikazagurwa n'abacuruzi batoranijwe n'abari ku butegetsi, ku giciro bashaka ngo bavanemo inyungu za mirenge, abaturage bagasa n'abaja nk'abahingiraga abatware mbere ya 1959 ku ngoma ya cyami na gihake…
b.    Amateka atwigisha iki?
  • Igihe cy' ubwami kugeza muri 1959
Umwami yaricaga agakiza, akakunyaga cyanga akagukiza ukwo yishakiye. Uvutse ku mwami akavukana imbuto, akavukira kuzategeka abandi nta kindi abikuyeho uretse kuba akomoka ku mwami. Abantu n'ibintu, inka, ubutaka byose byari iby'umami. Umuntu akaba umuja n'abamukomotseho bose bakazaba abaja ubuziraherezo.  Umutware akwitwa umututsi, uhatswe akitwa umuhutu. Uhatswe ku mwami akamukiza, ugutanze ku mwami bakakwica cyanga bakakunyaga. Abantu bagahuzwa n'ubwoko bakomokamo. Abana b'abatware bihalira amashuri bategurwa kuzasimbura ba se. Ubwo busumbane n'ubuhake byakuweho na Revolution yo muri 1959. Muri revolution abantu barishwe, abandi barahunga. Hari abahuze kubera kutemera ko bava ku butegetsi, abandi bahunga bakiza amagara yabo. Abenshi bahunze muri icyo gihe bari abatutsi.
  • Republika ya mbere, yavutse nyuma ya revolution. Abana ba rubanda giseseka nabo babona amashuri, abayobozi ba Republika ya mbere bagerageza kuvana abahinzi-borozi  mu bujiji n'ubukene. Amashyaka menshi aravuka. Ariko, kubera impamvu zinyuranye agenda akendera; kubera gutera kw'INYENZI [4](«Ingangurarugo yiyemeje kuba ingenzi») amashyaka yari agwiriyemo abatutsi arayoyoka, abayayobora bamwe barapfa, abandi barahunga. Buhoro buhoro amashyaka menshi arashira kugeza aho MDR-Parmehutu ihindukiye ishyaka limwe. Amakimbirane aratangira, abarwanashyaka bamwe bateshwa umurongo, ironda karere ryokama u Rwanda, abantu bagahuzwa n'akarere aho guhuzwa n'ibitekerezo, abategetsi baradamarara bibagirwa rubanda rugufi, kugeza igihe ingoma ihirikiwe n'abasilikari.
  • Republika ya Kabili, iza ivuga ko ije gukiza umwiryane, iza iririmba ubumwe n'amahoro, izana Muvoma "ubwato" abantu bose bagombaga kugenderamo, abantu bagatekereza kimwe , uvuze ibindi akaba umwanzi w'igihugu na Prezida. Cyakora, amashuri ariyongera, amajyambere asakara mu cyaro. Gusa, irondakarere naryo liriyongera, inkomamashi zitangira guhakirizwa ari nako zigira Prezida inama mbi zo kugira ngo zikomeze zihahire zigabirwe; inzego za Muvoma ziba iz'umurimbo, ibyemezo by'ishyaka n'iby'igihugu cyose bigafatirwa ahandi. Ushaka kuba depite ngo ahagaraliye abaturage akabanza kwemerwa na Muvoma, akemeza amategeko anogeye i Bukuru ngo ejo batazamuvana kuri listi. Abana b'abakene ntibatsinde amashuri akabonwa n'abemerewe gusa, cyangwa n'abazi guhakwa. Abantu bamwe bacibwa muri Muvoma abandi barahunga. Impunzi zigeraho zibona icyuho, zanga gutaha mu mahoro kuko muri izo hari izatinyaga cyanga zidakozwa ibya Demokarasi.  Ziza zirasana zicuza u Rwanda imiborogo. Abikanga guta ubutegetsi nabo barwana bagaramye, abatavuga rumwe n'ubutegetsi barahagwa, bamwe bahitamo gufatanya n'abateye igihugu. Abatutsi basigaye mu gihugu baratikizwa, bitwa n'impande zombi abagambanyi. Abanyarwanda barahashilira, baba abahutu baba abatutsi ndetse n'abatwa, bazira abashakaga kwikubira ubutegetsi.
  • Ingirwa Republika ya Kagame yadukana igicuruzwa cya genocide, atari ukugilira impuhwe abana b'u Rwanda bahashiriye, ahubwo ari ukugira ngo bakumire abo badashaka, maze kizabafashe kuramba ku butegetsi. Haduka imvugo isesereza abarokotse, ibabaza ukuntu bo batapfuye, ko bagomba gusubiza sentimenti mu kabati, kuko umureti utari kuribwa amagi atamenetse [5]. FPR iheza MRND ariko iragwa inzego zayo zose, n'uburyo bwo gukora umuganda kandi bari baraje bawamagilira. CDR yo ni kure kubi, MDR irahanyanyaza ariko izira kuba igira icyo ipfana na Parmehutu, barayirwaza bageze aho barayisenya, hasigara amashyaka , nako ibipande by'amashyaka bikolera mu kwaha kwa FPR, yikiriza imbyino FPR iteye. Igisilikari kiyoborwa n'ubwoko bumwe, abahoze mu ngabo zatsinzwe bekemererwa ari uko babaye ibikoresho bya FPR. Abadepite baba abo FPR yemereye, bagasaba Kagame kubabwira icyo yifuza, bakagishyira mu mategeko, bityo bamwubakira urukuta rumurinda. Ubucamanza buba ubwa Kagame, abanyarwanda bimenyereza kwibagirwa ubutabera.  Abahutu baba nka Gahini, baterwa icyasha mu gahanga, babegekaho icyaha cy'Inkomoko, barashinyiriza baririmba ko na Yezu yazize icyaha atigeze akora, ariko biranga biba iby'ubusa. Barahigwa, baricwa karahava, na n'ubu ntirirarenga. Abana bose bemererwa kwiga, ariko amikoro arabakumira, n'abize bakajya mu mashuri atagira ibikoresho, abarimu batavuga icyongereza bagirwa inkandagirabitabo, ubukene burabokama, bityo abari babereye abandi ijisho mu cyaro, babarindagiza nk'ifuni iheze.
Kagame yigira ikigirwamana, ari ingabo , ari ubucamanza, ari n'Inama ishinga mategeko byose biba ibye. Yigwizaho umutungo n'uwamirenge, asahura Kongo karahava ngo arahiga interahamwe, acamo FPR ibice, abatabyemeye barahunga , n'aho bahungiye abasangayo ngo arebe ko yabazimya burundu. Republika ayambika ikamba rya cyami, yicisha uwo ashatse, agafunga uwo ashatse, akabwira abantu ngo bavuge ariko umuvuga nabi aragorwa, ati mwishyire mwizane, ariko ubyina nabi ndaba mubona. Yateranije umugabo n'umugore, ataranya umwana na nyina, aca abantu ku ncuti, ati nzahaguma maze nzarebe….
Ati amashyaka aremewe, ariko abashatse kuyashinga bose akabafunga, abitilira icyaha cy'inkomoko cyanga kugambilira kumuvana ku butegetsi. Afunga Bizimungu, abiyamamaje nawe abo atageze amajanja arabafunga, ababishoboye bagahunga. Ntaganda arafungwa , Mushayidi arashimutwa arafungwa, Ingabire arahohoterwa arafungwa , bose bazira ko bashaka gushinga amashyaka nk'ukwo Itegekonshinga libiteganya. FPR yahindutse akarima ke. Ni umwami muri Republika.
c.     FDU-Inkingi izaharanira byanze bikunze Demokarasi isesuye [6]
  • Demokarasi ni ukuyimenyereza. Guhera muri FDU ubwayo, ni ukwicara ugatekereza, kabone n'iyo waba uryamye, ukarota Demokarasi. Ntawigira intakoreka, winjirana ibitekerezo byawe mu nama ya FDU ugasohokana ibyo inama yemeje; naho ubundi utakara mu nzira.
FDU-Inkingi si ishyaka ligizwe n'inshuti cyanga abakomoka mu muryango umwe, si ishyaka ry'abatekereza kimwe gusa, si irya ba ndiyo bwana; FDU ni ishyaka ry'abahuje imigambi n'ingamba bazana ibitekerezo bitandukanye, bakabiganiraho, bakajya impaka, bakareba icyazatuma bagera kubyo biyemeje; kujya impaka si ukwikiriza gusa; kujya impaka ni ukuvuga ko icyo undi avuze ushobora no kutacyemera, ariko ntutsimbalare ku byawe gusa. Kubwira undi ko ibyo avuze utabyemera si ukuba umwanzi we. FDU-Inkingi ni ishyaka lyemera demokarasi, lyemera ko nta muntu wasimbura inzego z'ishyaka.
  • FDU-Inkingi yemera ko abantu bitorera ababahagaraliye. Ni yo mpamvu, Intumwa za rubanda zigomba kuzajya zihitirwamo na Rubanda, ntakubanza kuzishungura kundi. Abadepite bagatorerwa kujya bashyiraho amategeko arengera abanyarwanda bahagaraliye, batakwita ku byo rubanda yabatumye, ikazareka kwongera kubatora ntawe ubyitambitse imbere.
  • Kugira ngo dusakaze demokarasi mu Rwanda, tuzemera gukorana n'amashyaka menshi, yaba agwiriyemo abahutu, yaba agwiriyemo abatutsi, nibiba ngombwa kandi tube muri opposition. Nitwemelerwa gutegeka n'abaturage, tuzemera abatavuga rumwe natwe, ndetse tubemelere ko bagira " shadow cabinet"; uyobora abatavuga rumwe natwe ahabwe icyubahiro akwiye .
  • Ingabo zizaba ingabo z'igihugu, ziyoborwe n'abahutu n'abatutsi, zibemo abakomoka mu turere twose kugira ngo zizashobore kurinda buri muturarwanda, yaba umuhutu, umututsi, umutwa ndetse n'umunyamahanga. Ni ho zizashobora guhumuliza buri munyarwanda, zitivanze muri Politiki, zilinde ubusugire bw'igihugu, zitaba ingabo z'uri ku butegetsi.
  • Ugukumiye mu burezi aba ashaka kuguheza mu bukene. Ubumenyi ntibuzahalirwa abana b'abategetsi n'aba bakire gusa. Abana b'abahanga bagomba kubona ukwo biga. Amateka ntabarwe n'abari ku ngoma gusa bakurikije ibyo barose cyanga bashaka guhatira rubanda.
Kugira kandi ngo u Rwanda rw'ejo ruzarerwe neza, ruzatozwa demokarasi no guhatanira uburenganzira bw'arwo kuva mu mashuri mato.
  • Ubutabera ni igipimo gikomeye cya Demokarasi. Guca imanza utitaye ku butabera ubu ukurura urwango mu banyarwanda; abantu bakavutswa uburenganzira bwabo. Niyo mpamvu ubutabera butagomba kuvogerwa.
  • Ubukungu n'iby'iza by'igihugu ntibikwiye kwikubirwa n'abantu batageze kw'icumi kw'ijana nk'ukwo bimeze ubu. Ubukungu n'amajyambere adasakaye mu cyaro, ntabwo abana b'abakene bazashobora kwiga, ngo bashobore kwivuza, iterambere litageze ku babyeyi babo. Ukwo ni ukudindiza no guhotora 90% b'u Rwanda rw'ejo n'uburenganzira bw'abantu benshi.
  • Ukurusha umugore akurusha urugo. Abategarugori ni bo baduhekera, bakaturelera, ni bo barimu ba mbere batoza abana bacu ingeso nziza. Demokarasi itita ku bagore, bitari bya bindi byo kubashyira imbere ariko ukabima ijambo, iba yahushije. Kugira kandi ngo umugore ashobore gutera imbere, agomba guhabwa ububasha n'ubushobozi bwo kubona akazi, ariko kandi ntibinabangamire umurimo we wa kibyeyi. Hagomba lero kuzajyaho amategeko arengera abategarugori n'abari ku buryo budasubirwaho. Abagore bagomba lero kuzagira uruhare rukomeye mu buyobozi n'ubutegetsi bw'igihugu, mu nteko ishingamategeko no mu Bucamanza, kugira ngo barebe kandi barengere inyungu za bagenzi babo.
  1. Ko ubutegetsi buhari bwanga bugakumira iyo demokarasi bizagenda bite?
Murahishiwe!
Iki ni cyo kiganiro nzabakolera ubutaha.

Friday, 6 September 2013

Rwanda: Amavu n’amavuko y’utuzi twa Dan Munyuza.


Amavu n'amavuko y'utuzi twa Dan Munyuza.

3 septembre 2013

Umutekano

Muri iyi minsi abanyarwanda haba mu gihugu ndetse no hanze yacyo bahahamuwe n'uburozi buteye ubwoba, inzego z'iperereza za FPR zikoresha mu kwivugana abatavuga rumwe na leta. Ubwo burozi busigaye bwarahawe akazina k'akabyiniriro k' »utuzi twa dan Munyuza », bwatangiye gukoreshwa cyera cyane muri FPR. Ahubwo kubera iterambere u Rwanda rumaze kugeraho n'uburozi bwagiye buvugururwa bukagendana n'igihe tugezemo.

Amavu n'amavuko y'utuzi twa Dan Munyuza. dans Umutekano dip-deputy-of-inspector-of-polisi-dan-munyuza

Col Dan Munyuza, kabuhariwe mu kuroga abanyarwanda

Amateka y'uburozi n'uko bwagiye bukoreshwa na FPR twayabwiwe n'umwe mu bakoze muri DMI igishingwa mu mashyamba yo mu Mutara i Byumba. Twabibutsa ko icyo gihe DMI yategekwaga na Gen Kayumba Nyamwasa, wahungiye muri Afrika y'epfo. Amakuru agera ku Ikaze Iwacu avuga ko ubwo burozi nawe bwamugarukiye ku munwa aho yari arwaiye mu bitaro muri Afrika y'epfo, amaze guhushwa n'isasu rya DMI, na nubu ngo akigendana mu mugongo.

Umwe mu bahanga mu by'uburozi bwa FPR n'uwitwa Richard Rutatina, ubu wahawe amapeti akaze, akaba ageze kuri Gen Major muri RDF.

Gen Major Richard Rutatina ni muntu ki?

richard-rutatina dans Umutekano

Gen Major wavumbuye utuzi twa Dan Munyuza

Uwo muntu wakoze muri DMI yabwiye ikaze Iwacu uko azi Gen Rutatina:  » Uyu mugabo ndamuzi cyane bimwe bya hafi, ni umuntu wakunzwe kurangwa n'ubugome ndetse n'amacakubiri kuburyo bukomeye cyane, mwebwe ntimukabone Kagame mukorana neza ngo mugire ngo ntacyo aba agucaho mwahuriyeho!

Icyo nibuka nahagaze ni uko uyu mugabo yajyaga yica inkomere z'abasirikari ndetse abandi akabaha imiti yo kubica kuko niwe wari ushinzwe uburozi turi muri struggle hose. Ndibuka ko abana twabanaga batubwiye ukuntu yategekaga ko baca amaguru abasirikare bakomerekeye ku rugamba adashaka, niyo baba bakomeretse gahoro kuburyo bashoboraga gukira, bagacibwa amaguru cyangwa amaboko. Ibi byababaye cyane ubwo twari ku Mulindi wa Byumba, ndetse n'igihe habagaho uturere tutarwanirwamo twari hagati yacu na Ex Far.

Icyo gihe hari abasore bafashwe ntibicwa ndetse harimo n'abasirikare ba EX FAR, bababazaga aho bashaka guhitamo, abo bantu benshi bahitamo kujya ku ruhande rwacu, ariko Rutatina ahabwa mission yo kubica, iyo hagiraga umwe muri bo ukomerekera ku rugamba, Rutatina yabaga abonye akazi ko kumuhuhura cyangwa kumuca akaguru kamwe cyangwa akaboko, ndetse abakomeye bo yabateraga imiti y'uburozi, akabikora ariko yabitegetswe na Kagame.

Tumaze gufata igihugu, Kagame yakoresheje inama abafande bakuru ababwira ko batagomba kujya bivuza ku baganga babonetse kuko Dr Rutatina ari we gusa ugomba kumenya amabanga y'indwara za ba afande, noneho na Dr Emmanuel Ndahiro nawe akavura Kagame wenyine, nyamara gutegeka abafande guca kuri Rutatina byari uburyo bwo kuzajya yica abo ashaka abitegetswe na shebuja. Ubwo bakora special service y'abafande mu bitaro bya Kanombe, Rutatina niwe wamenyaga ibikorwamo byose, ndetse akajya no mu barwayi bo hasi abo abona ko atakwizera muri Military Hospital Kanombe akabicirayo.

Abo yishe cyane ni abana bari barakoze muri intelligence, ngo batashakaga ko bazajyana amabanga hanze, ibyo byose byakorwaga na Rutatina. Nyuma yaho gato ariko byaje gukekwa ko ariwe wica abantu yitwaje kubavura, maze we na Kagame bakora project yo gushakisha imiti idashobora kwica ako kanya kandi idashobora kubonwa n'ibyuma byo kwa muganga, kuko byari byamaze gusakuza.

Kubera ukuntu abasirikari benshi bamwanga kandi bamuzi, byatumye Kagame amupromotinga byihutirwa ukirikije n'abandi basirikari b'abavuzi, nibwo yamugize personal security advisor. Tukaba tumuzi bikomeye cyane kuko afite ubugome bw'indengakamere kandi bamwe mu basirikari twabanye bakaba banavuga ko nawe yaba afite indwara yo mu mubiri ikomeye cyane bityo bikaba bituma atanagira impuhwe zo kwica, bikiyingeraho kamere y'ubugome agira.

Nguwo rero uwakoze project yo gutunganya amarozi meza, atandukanye nayo bahaga ba Kayitare n'abandi, ubu bikaba bivugwa ko amarozi yashoboye gukorera studies ageze kumoko arenga 7″. Ngaho re! Agapfa kaburiwe n'impongo!!!

 

Ubwanditsi

Ikazeiwacu.unblog.fr

KAGAME ARAKATAJE MU KURYANISHA ABANA B’URWANDA

KAGAME ARAKATAJE MU KURYANISHA ABANA B'URWANDA

Paul-Kagame

Kuva FARG yatangira kwishyurira za kaminuza abana b'imfubyi ubu nibwo ifashe umubare munini icyarimwe w'abana bagera ku 5000. Dushobora kwibaza tuti: kuki bibaye ubu? Kuki bibaye nyuma yo gutegeka abana b'abahutu bose gusaba imbabazi? Kuki bibaye mu gihe za bourses zirimo gukurwaho? Kuki bibaye mu gihe leta ikennye yarahagarikiwe inkunga n'amahanga? Reka tugerageze gusesengurira hamwe ibyihishe inyuma y'iki gikorwa.

POLITIKI Y'IRINGANIZA NK'IYA  COL Nsekarije Aloys?
Muri za kaminuza n'andi mashuri makuru byo mu Rwanda nka: UNR, KIST, KHI, KIE, ISAE BUSOGO n'ahandi usanga kenshi higa mo abana b'ibimene (Bazi ubwenge) b'abahutu ariko b'abakene barangije za petits seminaires, n'andi mashuri yisumbuye akomeye nka Groupe Scolaire y'i Butare, St ANDRE, LYCEE NOTRE DAME, n'ayandi kenshi y'abihaye Imana.
Byumvikane neza ko hari n'abana b'abatutsi b'abanyabwenge cyane biga muri aya mashuri. Imbyo mvuga nabibayemo kuko nanjye nize muri imwe muri izo za kaminuza kandi mfite bourse ya leta ndi n'umututsi.
Kuva 2011, leta yatangiye gahunda yo kwambura abana za bourses ngo kuko igihugu gikennye. Mu gukora ibi bashingira kugushyira abantu mu byiciro ngo by'ubudehe. Nyamara iyo urebye neza usanga ari uburyo bwo gucinyiza abakene cyane aba abahutu.
Mfite ingero nyinshi z'abana b'abahutu ubu bacikirije amashuri. Ntanze urugero hari abana babiri bigaga muri KIST mu mwaka wa kabiri kuva 2011, bakuwe ku rutonde rw'abahabwa bourse nyamara abo bana n'imfubyi ku babyeyi bombi, ubu nandika iyi nkuru umwe akora akazi muri restaurant undi aturamye mu cyaro iwabo za Kibuye.
Muribuka neza kandi undi mwana w'umusore Eugène Uwambajimana wigaga muri KIE wiyahuye taliki 31 Mutarama 2011 kubera ko yakuwe ku rutonde rw'abahabwaga bourse. Icyo gihe no kumushyingura byabaye ikibazo kuko umuryango we utari ufite n'ubushobozi bwo kumugurira isanduku yo kumushyinguramo.
Uku kuvangura abana b'u Rwanda bimeze nka ya politiki y'iringaniza ya NSEKARIJE aho wasangaga nka komini Giciye na Karago buri yose itsindisha nk'abana 250 mu gihe wasangaga nka komini Ndora y'i Butare cyangwa Birenga ya Kibungo yatsindishije abana 15. Nyamara se ubu uwakora ijanisha ry'"abashiru" (aba Karago na Giciye) bize bakaminuza mu banyabwenge igihugu gifite yasanga bangana iki?
FPR na Kagame barishuka abana b'abahutu baziga wenda bibagoye ariko baziga. Ivangura rye akwiye kumenya ko nawe yabyaye urwango arimo kubiba mu bana b'uRwanda  rushobora kuzagera ku bana be cyangwa abuzukuru be kuko ubutegetsi bwe si akarande bitinde bitebuke buzahirima.
KAGAME ARI GUTINYA IKI?
"Kuva aho Gen  Kayumba ahungiye muri 2010,  Perezida Kagame yataye umutwe cyane ku buryo amakuru yizewe dukesha abasirikare bamurinda bya hafi, ngo kuva icyo gihe yize kunywa inzoga, umuganga we Dr Gasakure yatangiye kujya amuha utunini two kumusinziriza ndetse bakanamutumiriza divayi mu Butariyani byose kugirango arebeko yabasha kubona agatotsi".
Ubwoba bwinshi Kagame afite n'uko abatutsi benshi barambiwe ubwicanyi bwe bashobora kumwipakurura cyane cyane abasirikare, maze bagashyigikira Gen KAYUMBA. Ninabwo kuva icyo gihe yatangiye kujya yiriza abasirikare n'abapolisi mu mihanda nk'aho igihugu kiri mu ntambara. Kubera ubwoba kandi buriya bariya basirikare kenshi imbunda zabo nta masasu aba arimo kuko akeka ko kubera kurambirwa bashobora kumuhindukirana bakazikoresha mu gufata perezidansi.
Perezida Kagame  yigeze kwivugira ko umunsi abanyarwanda bunze ubumwe azabaha igihugu, niyo mpamvu akomeje kubaryanisha. Muri uko gukina ikarita y'amoko imibare ye iteye itya: Kwigaragaza nk'umucunguziw'abatutsi agerageza kubatonesha kugirango yerekane ko ba Kayumba bamunaniye ndetse abone n'uko abagerekaho ko bakorana na FDLR bityo abatutsi badashishoza bo kumushyigikira.
Ku rundi ruhande abahutu bose bagomba kumva ko ari abanyacyaha bakwiye kurimburwa ku buryo kuba atarabishe ari impuwe ze, bityo bakwiye kumukunda no kutifuza ko avaho kuko avuyeho abatutsi b'abahezanguni nka GEN IBINGIRA babiraramo bakabatsemba. Mu gukora ibyo byose arimo kwiyegereza aba bana bacitse kw'icumu rya genoside yakorewe abatutsi 1994. Ariko yaracyererewe kuko yibutse ibitereko yasheshe.
AERG IYOBORERWA HE?
JACK NZIZA yifashisha cyane AERG mu bikorwa byo kwiba amatora, aho usanga abana ba AERG aribo bahabwa ibiraka byo guhagararira amatora hirya no hino mu gihugu. Ariko cyane cyane buri mwaka inzego z'iperereza nka NSS (National Security Service)  zinjiza muri NSS umubare munini w'abacikacumu barangije za kaminuza aho usanga abenshi bakora mu rwego rw'abinjira n'abasohoka (immigration and emigration). Abandi bakoherezwa kuri cadet z'igipolisi n'igisirikare bakarangiza bahabwa ipeti rya sous-lieutenat mu gisirikare cyangwa  inspector of police. Ngirango abasoma iyi nkuru bakora ako kazi baba abahamya b'ukuntu uwitwa Colonel KARIBATA wa immigration adashobora gupfa guha akazi abana b'abahutu.
Umuryango w'abanyeshuri bacitse kw'icumu rya genoside yakorewe abatutsi muri 1994 (AERG) buri mwaka ugenerwa amafaranga mw'ibanga na minisiteri y'ingabo ibinyujije mu rwego rwayo rw'iperereza. N'ikimenyimenyi imodoka ya TOYOTA HILUX y'igitare umunyamabanga nshingwabikorwa wa AERG ku rwego rw'igihugu agendamo ni MINADEF yayibahaye.
Ntibigarukira aho kuko Gen FRED IBINGIRA ariwe mubyeyiw'icyubahiro wa AERG, kenshi uzumva bamwita ngo père wa AERG. Muri ako kazi ko kwigarurira abana bacitse kwicumu yunganirwa na Gen JACK NZIZA. Amanama menshiya AERG akorerwa muri MINADEF inshuro nyinshi aba ayobowe na Gen IBINGIRA cyangwa Gen NZIZA.
Ikindi na none tutabura kuvuga n'uko mu mutwe ushinzwe kurinda Kagame ugizwe n'abasirikare barenga ibihumbi bitatu n'ubwo washakamo umuhutu n'umwe ntushoborakumubona.
UKO TUBIBONA
Mu by'ukuri kurihira abana bacitse kw'icumu rya genocide nta kibazo mbibonamo. Ndetse ahubwo bishobotse bose bakwiye kurihirwa. Ariko kandi kuvangura impfubyi n'ikibazo gikomeye. Kwambura abana bamwe bourse warangiza ukongera umubare w'abandi nabyo ni ikibazo.
Kagame akomeje umugambi wo gucamo abanyarwanda ibice no kwiyegereza abatutsi kugirango bazamurwaneho nasumbirizwa na bamwe mu batutsi bamuhunze bafatanije n'abahutu bashyira mu gaciro. Ibi byose Kagame abiterwa no gutinya Gen Kayumba Nyamwasa kuko azi neza ko hari abatutsi benshi bamushyigikiye cyane cyane mu ngabo no mu bana bacitse kw'icumu rya genocide.
Abanyarwanda ntibakwiye kugwa muri uyu mutego wo kubaryanisha, bakwiye gukomeza gushyirahamweby'umwihariko nsanga byaba byiza FARG isimbujwe FAVR (Fond d'Assistance aux Vulnérables Rwandais) ikigega kigenewe gufasha imbabare z'abanyarwanda.  Ku buryo abana b'imfubyi biciwe n'interahamwe ndetse n'abiciwe n'inkotanyi bose hamwe bitabwaho kuko imbabare ntigira ubwoko. Leta igakora ku buryo igabanya amafaranga isesagura mu minsi mikuru ngo yo kwita amazina "INGAGI"  n'ibindi, abana b'igihugu bicira isazi mu maso abandi baciriwe mu byaro kubera kwimwa bourse. 
Ariko kubwira ibi FPR ntibyatangaza ejo banshinje ko mfite ingengasi ndetse bamwe bumvako ndi"utopist" Ariko bitinde bitebuke u Rwanda ruzakira kuko abana barwo twese siko twokamwe n'amacakubiri. Abatutsi bashyira mu gaciro bakwiye kwamagana iri vangura FPR na Kagame bari gukorera abahutu kuko guceceka tukabirebera bituma dufatwa nk'abafatanyacyaha. " Le silence face au mal fait son temoin et sa complice". Kandi na none "L'injustice que l'on voit et que l'on assiste on la commet par soi-même".
NKUNZURWANDA MIHIGO ALEXIS
RADIO ITAHUKA –PRETORIA – AFRIKA Y'EPFO

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.