Pages

Friday 6 September 2013

KAGAME ARAKATAJE MU KURYANISHA ABANA B’URWANDA

KAGAME ARAKATAJE MU KURYANISHA ABANA B'URWANDA

Paul-Kagame

Kuva FARG yatangira kwishyurira za kaminuza abana b'imfubyi ubu nibwo ifashe umubare munini icyarimwe w'abana bagera ku 5000. Dushobora kwibaza tuti: kuki bibaye ubu? Kuki bibaye nyuma yo gutegeka abana b'abahutu bose gusaba imbabazi? Kuki bibaye mu gihe za bourses zirimo gukurwaho? Kuki bibaye mu gihe leta ikennye yarahagarikiwe inkunga n'amahanga? Reka tugerageze gusesengurira hamwe ibyihishe inyuma y'iki gikorwa.

POLITIKI Y'IRINGANIZA NK'IYA  COL Nsekarije Aloys?
Muri za kaminuza n'andi mashuri makuru byo mu Rwanda nka: UNR, KIST, KHI, KIE, ISAE BUSOGO n'ahandi usanga kenshi higa mo abana b'ibimene (Bazi ubwenge) b'abahutu ariko b'abakene barangije za petits seminaires, n'andi mashuri yisumbuye akomeye nka Groupe Scolaire y'i Butare, St ANDRE, LYCEE NOTRE DAME, n'ayandi kenshi y'abihaye Imana.
Byumvikane neza ko hari n'abana b'abatutsi b'abanyabwenge cyane biga muri aya mashuri. Imbyo mvuga nabibayemo kuko nanjye nize muri imwe muri izo za kaminuza kandi mfite bourse ya leta ndi n'umututsi.
Kuva 2011, leta yatangiye gahunda yo kwambura abana za bourses ngo kuko igihugu gikennye. Mu gukora ibi bashingira kugushyira abantu mu byiciro ngo by'ubudehe. Nyamara iyo urebye neza usanga ari uburyo bwo gucinyiza abakene cyane aba abahutu.
Mfite ingero nyinshi z'abana b'abahutu ubu bacikirije amashuri. Ntanze urugero hari abana babiri bigaga muri KIST mu mwaka wa kabiri kuva 2011, bakuwe ku rutonde rw'abahabwa bourse nyamara abo bana n'imfubyi ku babyeyi bombi, ubu nandika iyi nkuru umwe akora akazi muri restaurant undi aturamye mu cyaro iwabo za Kibuye.
Muribuka neza kandi undi mwana w'umusore Eugène Uwambajimana wigaga muri KIE wiyahuye taliki 31 Mutarama 2011 kubera ko yakuwe ku rutonde rw'abahabwaga bourse. Icyo gihe no kumushyingura byabaye ikibazo kuko umuryango we utari ufite n'ubushobozi bwo kumugurira isanduku yo kumushyinguramo.
Uku kuvangura abana b'u Rwanda bimeze nka ya politiki y'iringaniza ya NSEKARIJE aho wasangaga nka komini Giciye na Karago buri yose itsindisha nk'abana 250 mu gihe wasangaga nka komini Ndora y'i Butare cyangwa Birenga ya Kibungo yatsindishije abana 15. Nyamara se ubu uwakora ijanisha ry'"abashiru" (aba Karago na Giciye) bize bakaminuza mu banyabwenge igihugu gifite yasanga bangana iki?
FPR na Kagame barishuka abana b'abahutu baziga wenda bibagoye ariko baziga. Ivangura rye akwiye kumenya ko nawe yabyaye urwango arimo kubiba mu bana b'uRwanda  rushobora kuzagera ku bana be cyangwa abuzukuru be kuko ubutegetsi bwe si akarande bitinde bitebuke buzahirima.
KAGAME ARI GUTINYA IKI?
"Kuva aho Gen  Kayumba ahungiye muri 2010,  Perezida Kagame yataye umutwe cyane ku buryo amakuru yizewe dukesha abasirikare bamurinda bya hafi, ngo kuva icyo gihe yize kunywa inzoga, umuganga we Dr Gasakure yatangiye kujya amuha utunini two kumusinziriza ndetse bakanamutumiriza divayi mu Butariyani byose kugirango arebeko yabasha kubona agatotsi".
Ubwoba bwinshi Kagame afite n'uko abatutsi benshi barambiwe ubwicanyi bwe bashobora kumwipakurura cyane cyane abasirikare, maze bagashyigikira Gen KAYUMBA. Ninabwo kuva icyo gihe yatangiye kujya yiriza abasirikare n'abapolisi mu mihanda nk'aho igihugu kiri mu ntambara. Kubera ubwoba kandi buriya bariya basirikare kenshi imbunda zabo nta masasu aba arimo kuko akeka ko kubera kurambirwa bashobora kumuhindukirana bakazikoresha mu gufata perezidansi.
Perezida Kagame  yigeze kwivugira ko umunsi abanyarwanda bunze ubumwe azabaha igihugu, niyo mpamvu akomeje kubaryanisha. Muri uko gukina ikarita y'amoko imibare ye iteye itya: Kwigaragaza nk'umucunguziw'abatutsi agerageza kubatonesha kugirango yerekane ko ba Kayumba bamunaniye ndetse abone n'uko abagerekaho ko bakorana na FDLR bityo abatutsi badashishoza bo kumushyigikira.
Ku rundi ruhande abahutu bose bagomba kumva ko ari abanyacyaha bakwiye kurimburwa ku buryo kuba atarabishe ari impuwe ze, bityo bakwiye kumukunda no kutifuza ko avaho kuko avuyeho abatutsi b'abahezanguni nka GEN IBINGIRA babiraramo bakabatsemba. Mu gukora ibyo byose arimo kwiyegereza aba bana bacitse kw'icumu rya genoside yakorewe abatutsi 1994. Ariko yaracyererewe kuko yibutse ibitereko yasheshe.
AERG IYOBORERWA HE?
JACK NZIZA yifashisha cyane AERG mu bikorwa byo kwiba amatora, aho usanga abana ba AERG aribo bahabwa ibiraka byo guhagararira amatora hirya no hino mu gihugu. Ariko cyane cyane buri mwaka inzego z'iperereza nka NSS (National Security Service)  zinjiza muri NSS umubare munini w'abacikacumu barangije za kaminuza aho usanga abenshi bakora mu rwego rw'abinjira n'abasohoka (immigration and emigration). Abandi bakoherezwa kuri cadet z'igipolisi n'igisirikare bakarangiza bahabwa ipeti rya sous-lieutenat mu gisirikare cyangwa  inspector of police. Ngirango abasoma iyi nkuru bakora ako kazi baba abahamya b'ukuntu uwitwa Colonel KARIBATA wa immigration adashobora gupfa guha akazi abana b'abahutu.
Umuryango w'abanyeshuri bacitse kw'icumu rya genoside yakorewe abatutsi muri 1994 (AERG) buri mwaka ugenerwa amafaranga mw'ibanga na minisiteri y'ingabo ibinyujije mu rwego rwayo rw'iperereza. N'ikimenyimenyi imodoka ya TOYOTA HILUX y'igitare umunyamabanga nshingwabikorwa wa AERG ku rwego rw'igihugu agendamo ni MINADEF yayibahaye.
Ntibigarukira aho kuko Gen FRED IBINGIRA ariwe mubyeyiw'icyubahiro wa AERG, kenshi uzumva bamwita ngo père wa AERG. Muri ako kazi ko kwigarurira abana bacitse kwicumu yunganirwa na Gen JACK NZIZA. Amanama menshiya AERG akorerwa muri MINADEF inshuro nyinshi aba ayobowe na Gen IBINGIRA cyangwa Gen NZIZA.
Ikindi na none tutabura kuvuga n'uko mu mutwe ushinzwe kurinda Kagame ugizwe n'abasirikare barenga ibihumbi bitatu n'ubwo washakamo umuhutu n'umwe ntushoborakumubona.
UKO TUBIBONA
Mu by'ukuri kurihira abana bacitse kw'icumu rya genocide nta kibazo mbibonamo. Ndetse ahubwo bishobotse bose bakwiye kurihirwa. Ariko kandi kuvangura impfubyi n'ikibazo gikomeye. Kwambura abana bamwe bourse warangiza ukongera umubare w'abandi nabyo ni ikibazo.
Kagame akomeje umugambi wo gucamo abanyarwanda ibice no kwiyegereza abatutsi kugirango bazamurwaneho nasumbirizwa na bamwe mu batutsi bamuhunze bafatanije n'abahutu bashyira mu gaciro. Ibi byose Kagame abiterwa no gutinya Gen Kayumba Nyamwasa kuko azi neza ko hari abatutsi benshi bamushyigikiye cyane cyane mu ngabo no mu bana bacitse kw'icumu rya genocide.
Abanyarwanda ntibakwiye kugwa muri uyu mutego wo kubaryanisha, bakwiye gukomeza gushyirahamweby'umwihariko nsanga byaba byiza FARG isimbujwe FAVR (Fond d'Assistance aux Vulnérables Rwandais) ikigega kigenewe gufasha imbabare z'abanyarwanda.  Ku buryo abana b'imfubyi biciwe n'interahamwe ndetse n'abiciwe n'inkotanyi bose hamwe bitabwaho kuko imbabare ntigira ubwoko. Leta igakora ku buryo igabanya amafaranga isesagura mu minsi mikuru ngo yo kwita amazina "INGAGI"  n'ibindi, abana b'igihugu bicira isazi mu maso abandi baciriwe mu byaro kubera kwimwa bourse. 
Ariko kubwira ibi FPR ntibyatangaza ejo banshinje ko mfite ingengasi ndetse bamwe bumvako ndi"utopist" Ariko bitinde bitebuke u Rwanda ruzakira kuko abana barwo twese siko twokamwe n'amacakubiri. Abatutsi bashyira mu gaciro bakwiye kwamagana iri vangura FPR na Kagame bari gukorera abahutu kuko guceceka tukabirebera bituma dufatwa nk'abafatanyacyaha. " Le silence face au mal fait son temoin et sa complice". Kandi na none "L'injustice que l'on voit et que l'on assiste on la commet par soi-même".
NKUNZURWANDA MIHIGO ALEXIS
RADIO ITAHUKA –PRETORIA – AFRIKA Y'EPFO

No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.