Pages

Friday 6 September 2013

Rwanda: Amavu n’amavuko y’utuzi twa Dan Munyuza.


Amavu n'amavuko y'utuzi twa Dan Munyuza.

3 septembre 2013

Umutekano

Muri iyi minsi abanyarwanda haba mu gihugu ndetse no hanze yacyo bahahamuwe n'uburozi buteye ubwoba, inzego z'iperereza za FPR zikoresha mu kwivugana abatavuga rumwe na leta. Ubwo burozi busigaye bwarahawe akazina k'akabyiniriro k' »utuzi twa dan Munyuza », bwatangiye gukoreshwa cyera cyane muri FPR. Ahubwo kubera iterambere u Rwanda rumaze kugeraho n'uburozi bwagiye buvugururwa bukagendana n'igihe tugezemo.

Amavu n'amavuko y'utuzi twa Dan Munyuza. dans Umutekano dip-deputy-of-inspector-of-polisi-dan-munyuza

Col Dan Munyuza, kabuhariwe mu kuroga abanyarwanda

Amateka y'uburozi n'uko bwagiye bukoreshwa na FPR twayabwiwe n'umwe mu bakoze muri DMI igishingwa mu mashyamba yo mu Mutara i Byumba. Twabibutsa ko icyo gihe DMI yategekwaga na Gen Kayumba Nyamwasa, wahungiye muri Afrika y'epfo. Amakuru agera ku Ikaze Iwacu avuga ko ubwo burozi nawe bwamugarukiye ku munwa aho yari arwaiye mu bitaro muri Afrika y'epfo, amaze guhushwa n'isasu rya DMI, na nubu ngo akigendana mu mugongo.

Umwe mu bahanga mu by'uburozi bwa FPR n'uwitwa Richard Rutatina, ubu wahawe amapeti akaze, akaba ageze kuri Gen Major muri RDF.

Gen Major Richard Rutatina ni muntu ki?

richard-rutatina dans Umutekano

Gen Major wavumbuye utuzi twa Dan Munyuza

Uwo muntu wakoze muri DMI yabwiye ikaze Iwacu uko azi Gen Rutatina:  » Uyu mugabo ndamuzi cyane bimwe bya hafi, ni umuntu wakunzwe kurangwa n'ubugome ndetse n'amacakubiri kuburyo bukomeye cyane, mwebwe ntimukabone Kagame mukorana neza ngo mugire ngo ntacyo aba agucaho mwahuriyeho!

Icyo nibuka nahagaze ni uko uyu mugabo yajyaga yica inkomere z'abasirikari ndetse abandi akabaha imiti yo kubica kuko niwe wari ushinzwe uburozi turi muri struggle hose. Ndibuka ko abana twabanaga batubwiye ukuntu yategekaga ko baca amaguru abasirikare bakomerekeye ku rugamba adashaka, niyo baba bakomeretse gahoro kuburyo bashoboraga gukira, bagacibwa amaguru cyangwa amaboko. Ibi byababaye cyane ubwo twari ku Mulindi wa Byumba, ndetse n'igihe habagaho uturere tutarwanirwamo twari hagati yacu na Ex Far.

Icyo gihe hari abasore bafashwe ntibicwa ndetse harimo n'abasirikare ba EX FAR, bababazaga aho bashaka guhitamo, abo bantu benshi bahitamo kujya ku ruhande rwacu, ariko Rutatina ahabwa mission yo kubica, iyo hagiraga umwe muri bo ukomerekera ku rugamba, Rutatina yabaga abonye akazi ko kumuhuhura cyangwa kumuca akaguru kamwe cyangwa akaboko, ndetse abakomeye bo yabateraga imiti y'uburozi, akabikora ariko yabitegetswe na Kagame.

Tumaze gufata igihugu, Kagame yakoresheje inama abafande bakuru ababwira ko batagomba kujya bivuza ku baganga babonetse kuko Dr Rutatina ari we gusa ugomba kumenya amabanga y'indwara za ba afande, noneho na Dr Emmanuel Ndahiro nawe akavura Kagame wenyine, nyamara gutegeka abafande guca kuri Rutatina byari uburyo bwo kuzajya yica abo ashaka abitegetswe na shebuja. Ubwo bakora special service y'abafande mu bitaro bya Kanombe, Rutatina niwe wamenyaga ibikorwamo byose, ndetse akajya no mu barwayi bo hasi abo abona ko atakwizera muri Military Hospital Kanombe akabicirayo.

Abo yishe cyane ni abana bari barakoze muri intelligence, ngo batashakaga ko bazajyana amabanga hanze, ibyo byose byakorwaga na Rutatina. Nyuma yaho gato ariko byaje gukekwa ko ariwe wica abantu yitwaje kubavura, maze we na Kagame bakora project yo gushakisha imiti idashobora kwica ako kanya kandi idashobora kubonwa n'ibyuma byo kwa muganga, kuko byari byamaze gusakuza.

Kubera ukuntu abasirikari benshi bamwanga kandi bamuzi, byatumye Kagame amupromotinga byihutirwa ukirikije n'abandi basirikari b'abavuzi, nibwo yamugize personal security advisor. Tukaba tumuzi bikomeye cyane kuko afite ubugome bw'indengakamere kandi bamwe mu basirikari twabanye bakaba banavuga ko nawe yaba afite indwara yo mu mubiri ikomeye cyane bityo bikaba bituma atanagira impuhwe zo kwica, bikiyingeraho kamere y'ubugome agira.

Nguwo rero uwakoze project yo gutunganya amarozi meza, atandukanye nayo bahaga ba Kayitare n'abandi, ubu bikaba bivugwa ko amarozi yashoboye gukorera studies ageze kumoko arenga 7″. Ngaho re! Agapfa kaburiwe n'impongo!!!

 

Ubwanditsi

Ikazeiwacu.unblog.fr

No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.