Pages

Friday, 7 February 2014

[RwandaLibre] International Scholarship Opportunities:

 

International  Scholarship Opportunities:
 

__._,_.___
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (2)
Recent Activity:
=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-
.To post a message: RwandaLibre@yahoogroups.com; .To join: RwandaLibre-subscribe@yahoogroups.com; .To unsubscribe from this group,send an email to:
RwandaLibre-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________

More news:  http://amakurunamateka.blogspot.co.uk/; http://ikangurambaga.blogspot.co.uk/
--------------------------------------------------------------------------
.

__,_._,___

Rwanda: à son procès, Simbikangwa affiche la thèse du double génocide

 



L'ex-capitaine rwandais Pascal Simbikangwa a reconnu vendredi lors de son procès historique à Paris le génocide des Tutsi au Rwanda pour lequel il accusé de complicité, tout en affirmant qu'il ne pouvait "effacer le génocide hutu, beaucoup plus étendu".
Le président Olivier Leurent a pour la première fois depuis l'ouverture mardi de ce procès devant les assises de Paris posé à l'accusé la question de savoir s'il reconnaissait le génocide qui a fit 800.000 morts entre avril et juillet 1994, essentiellement parmi la minorité tutsi mais aussi parmi les opposants hutu au régime extrémiste hutu de l'époque.
"Le génocide des Tutsi est réel et incontestable, mais il ne peut effacer le génocide (des) Hutu, beaucoup plus étendu", a déclaré Pascal Simbikangwa.
Il faisait référence aux violences et massacres, documentés par des ONG internationales, qui ont suivi le génocide, notamment dans l'est du Zaïre (aujourd'hui République démocratique du Congo) où s'étaient réfugiés des Hutu rwandais, parmi lesquels se cachaient des génocidaires, et où est intervenue la nouvelle armée rwandaise issue de la rébellion tutsi qui a pris le pouvoir en mettant fin au génocide.
Négationnisme
Le président lui faisant remarquer que l'historien Stéphane Audouin-Rouzeau qui venait de déposer avait estimé que cette théorie du "double-génocide" relevait du négationnisme, l'ex-capitaine de l'armée et des services de renseignement a déclaré "ne pas partager ce point de vue".
"A ce que je sache, le génocide suppose une volonté d'exterminer une partie ou la totalité d'une population en considération de son ethnie, sa religion ou sa race. Le FPR (Front patriotique rwandais, ex-rébellion tutsi) massacrait les réfugiés et savait qu'ils étaient hutu", a-t-il dit.
"Les Tutsi ont été beaucoup plus massacrés pendant la guerre de 1994, mais le FPR en conquérant le terrain a beaucoup massacré".
Alors que le président lui fait remarquer qu'il semblait douter de la réalité du génocide lors de ses premières déclarations devant le juge d'instruction, M. Simbikangwa explique avoir depuis "fait beaucoup de lectures qui m'ont donné beaucoup de recul".
Il assure avoir vu très peu de violences lui-même. "Pour les Rwandais qui étaient sur place, c'était très difficile de savoir. Par exemple le chef des interahamwe (milice du pouvoir hutu) était un tutsi. (...) Moi j'habitais à Kiyovu (quartier résidentiel) il n'y a pas eu un seul mort".
"Mmmoui, on verra ça", le reprend immédiatement le président. Pascal Simbikangwa est notamment accusé d'avoir organisé et armé les miliciens aux barrages de Kiyovu où étaient filtrés les Tutsi.
Alain Gauthier, président du Collectif des parties civiles pour le Rwanda, a jugé que la reconnaissance du génocide des tutsi était "déjà un point", tout en qualifiant de "minable" le fait pour l'accusé d'affirmer qu'il n'avait pas su ce qui se passait.
"Il vient de reconnaître le génocide tutsi, c'est déjà un point. Mais il revendique un génocide hutu. Les Tutsi ont été exterminés parce qu'il étaient Tutsi, il y avait une volonté étatique. (...) Les morts dans les camps (en RDC) sont malheureusement les morts qu'on trouve dans toute guerre, mais il n'y avait aucune volonté du gouvernement rwandais (issu du FPR) d'exterminer les Hutu", a-t-il estimé.
De son côté, Alexandra Bourgeot, un des avocats de la défense, a déclaré n'avoir "pas apprécié que la question (du président sur la reconnaissance du génocide) intervienne après que l'expert a dit que la notion de double génocide s'apparente à du révisionnisme", jugeant le timing "déloyal".

__._,_.___
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (1)

Recent Activity:
=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-
.To post a message: RwandaLibre@yahoogroups.com; .To join: RwandaLibre-subscribe@yahoogroups.com; .To unsubscribe from this group,send an email to:
RwandaLibre-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________

More news:  http://amakurunamateka.blogspot.co.uk/; http://ikangurambaga.blogspot.co.uk/
--------------------------------------------------------------------------



.

__,_._,___

Thursday, 6 February 2014

Tanzania : Leta irotswa igitutu ngo isobanure uburyo ikoreshwa na FDLR na RNC

 

Tanzania : Leta irotswa igitutu ngo isobanure uburyo ikoreshwa na FDLR na RNC

Author : Izuba Rirashe
1
1296
05/02/2014
Hezekiya Wenje ushinzwe imigenderanire mu ishyaka rya CHADEMA (Ifoto/Interineti)


 
Ishyaka riharanira Demokarasi n'Iterambere muri Tanzania (CHADEMA) ryamaze kugaragaza aho rihagaze mu kibazo cy'umubano ujegajega hagati y'u Rwanda na Tanzania. Rirasaba ko Leta  ya Tanzaniya gushyira ahagaragara ukuri ku makuru amaze iminsi akwirakwizwa avuga ko isigaye ifitanye umubano wihariye na FDLR na RNC, imitwe irwanya Leta y'u Rwanda ikorera mu mahanga.

Inkuru yatangajwe n'urubuga rwa Tanzania Daima rwandikirwa muri Tanzania, kuri uyu wa 5 Gashyantare 2013, iravuga ko umuyobozi ushinzwe imigenderanire mu ishyaka rya "Chama Cha Demokrasia na Maendeleo (CHADEMA)" akaba n'Umudepite uhagarariye Akarere ka Nyamagana ko mu Ntara ya Mwanza mu Nteko Ishinga Amatageko, Hezekia Wenje, yabwiye abanyamakuru i Dar Es Salaam ko hari amakuru yatangajwe n'ikinyamakuru cyo mu Rwanda cya "News of Rwanda", avuga ko hari abatavuga rumwe na Leta y'u Rwanda bakiriwe i Dar Es Salaam bagakora icyiswe "inama idasanzwe" (kikao mahsusi).

Abo bantu barwanya Leta y'u Rwanda ngo bakoreye inama i Dar Es Salaam mu buryo ishyaka rya Chadema rivuga ko ritiyumvisha, ku buryo ririmo rirotsa Leta igitutu ngo ibatangeho ibisobanuro, ni Dr Theogene Rudasingwa na Condo Gervais bo muri Rwanda National Congress (RNC), n'abandi bayobozi bo mu nzego zo hejuru mu mutwe w'inyeshyamba za FDLR barimo Lt Col Wilson Irategeka na Col Hamadi.

Uyu muyobozi ushinzwe imigenderanire muri Chadema, Hezekia Wenje, yakomeje abwira itangazamakuru ko umutwe wa RNC wari uhagarariwe muri iyo nama n'umuhuzabikorwa wawo Dr Theogene Rudasingwa ndetse na Condo Gervais, hanyuma ku rundi ruhande ngo FDLR ikaba yari ihagarariwe n'umuyobozi mukuru ushinzwe ibikorwa Lt Col Wilson Irategeka ndetse na Col Hamadi.


Hezekia Wenje yakomeje yibutsa ibitangazamakuru byo muri Tanzania ko mu cyumweru kimwe cyabanjirije iyi nkuru ya News Of Rwanda, iki kinyamakuru cya News of Rwanda cyari cyanavuze ko Faustin Twagiramungu wigeze kuba Minisitiri w'Intebe ubu akaba ayobora ishyaka rya  RDI-Rwanda Nziza naryo ritemewe mu Rwanda, yageze muri Tanzania tariki 19 Mutarama 2014, mbere y'uko yerekeza i Lyon mu Bufaransa.


Ubwo yageraga i Lyon akubutse muri Tanzania, Faustin Twagiramungu, ngo yamenyesheje abahagarariye ishyaka rye ko noneho ubu bafite ububasha bwo bwo kuba bahirika Leta iriho mu Rwanda bakoresheje imbunda. 

Nk'uko inkuru ya Freemedia.co.tz ikomeza ibivuga, Wenje yibukije ko nanone ku itariki 20 Ukuboza 2013, ikinyamakuru News of Rwanda cyari cyasohoye indi nkuru ivuga uburyo Lt Col Wilson Irategeka na Col Hamadi bo muri FDLR, bahagurutse muri Tanzania berekeza muri Mozambique bakoresheje impapuro z'inzira za Tanzania, bikaba bivugwa ko bakoresheje izo mpapuro za Tanzania bagiye muri Mozambique kugirana ibiganiro n'abacanshuro (mamluki) ba RNC.

Gishingiye kuri ayo makuru ya News of Rwanda, Ishyaka rya CHADEMA (ni ryo shyaka rikomeye kurusha andi yose mu yatavuga rumwe n'ubutegetsi muri Tanzania), ryasabye Leta gukora ubugenzuzi kuri ayo makuru, cyane cyane ajyanye n'uburyo Tanzania yaba yarahaye impapuro z'inzira abarwanyi ba FDLR, kugira ngo izina rya Tanzania ridakoreshwa mu mabi yo gutanga ubufasha ku bantu bashaka guhirika ubuyobozi Abanyarwanda bitoreye.

Icya kabiri, CHADEMA yasabye Inteko Ishinga Amategeko binyuze muri Komisiyo y'Ububanyi n'Amahanga iyobowe na Depite Edward Lowassa, gushyiraho agakomisiyo gato gashinzwe gukurikirana igitotsi kiri mu mubano w'u Rwanda na Tanzania, hagamijwe ko ukuri kumenyekana kandi icyo gitotsi kikavamo kugira ngo hato bitagira izindi nkurikizi mbi kuri ibi bihugu bihuriye mu Muryango w'Afurika y'Iburasirazuba. 

Chadema yanasabye ko imenyeshwa niba koko hari abayobozi bakuru muri Leta ya Tanzania baba baragize uruhare mu itangwa ry'ibyangombwa by'inzira byahawe abo bayobozi ba FDLR, ku mpamvu zabo cyangwa se ku itegeko baba barahawe na kanaka. Aha CHADEMA ishimangira ko niba koko byarakozwe byaba ari ikibazo gikomeye mu masezerano mpuzamahanga, kuko bitemewe ko umuturage utari uwa Tanzania ahabwa bene ibyo byangombwa by'inzira na Tanzania. 

Icya gatatu, Chadema  irasaba ko Leta ya Tanzania isaba Twagiramungu gusobanura neza niba koko yarageze muri Tanzania, avuge icyo yari aje gukora n'icyo yari agambiriye mu gutangaza ko yitabiriye inama idasanzwe muri Tanzania kuko byatumye umubano hagati y'ibihugu byombi (u Rwanda na Tanzania) ugenda biguru ntege.

N'ubwo bimeze gutyo ariko, iri shyaka rya CHADEMA riranashaka ko ku rundi  ruhande Leta ya Tanzania yasaba Twagiramungu kuvuguruza ibyo bintu yavuze, agasaba imbabazi Abanyatanzania kuko yangirije umubano hagati y'igihugu cyabo n'u Rwanda, ndetse akanangiza isura y'igihugu cyabo kuko yatumye gifatwa nk'igitera inkunga inyeshyamba, ibintu bitemewe mu masezerano ya Afurika. 

Twitter: @IzubaRirashe

[RwandaLibre] CHADEMA yaonya Tanzania kutumiwa na waasi wa FLDR

 

 

CHADEMA yaonya Tanzania kutumiwa na waasi wa FLDR

Wenje onya Tanzania kutumiwa na waasi wa FLDR
 
CHAMA cha Demokrasia na Maendeleo (CHADEMA) kimetoa msimamo wake kuhusu mahusiano yanayolegalega kati ya Tanzania na Rwanda, huku kikitaka ukweli ujulikane na suluhu itafutwe ili nchi hizo jirani zisiingie katika vita.
 
Mkurugenzi wa Mambo ya Nje wa CHADEMA, ambaye pia ni Mbunge wa Nyamagana, Hezekia Wenje, aliwaambia waandishi wa habari makao makuu ya chama hicho jijini Dar es Salaam kuwa kuna ripoti zilizonukuliwa na gazeti la serikali ya Rwanda (News of Rwanda) kuwa waasi wawili wa Chama cha Rwanda National Congress (RNC), Dk. Theogene Rudasingwa na Condo Gervais pamoja na makamanda wa ngazi ya juu wa kikundi cha waasi wa FDLR walifanya kikao kilichoitwa cha malengo mahusi jijini Dar es Salaam.
 
Wenje aliongeza kuwa mratibu wa chama hicho, Condo Gervais pamoja na Rutasingwa waliwakilisha chama cha RNC huku Mtendaji Mkuu, Luteni Kanali Wilson Irategeka na Kanali Hamadi wakiwakilisha FLDR.
 
"Wiki moja kabla ya ripoti hiyo, gazeti la serikali ya Rwanda  liliandika kuwa waziri mkuu wa zamani wa Rwanda, Faustini Twagiramungu, alikuwa nchini tangu Januari 19, 2014 kabla ya kusafiri kuelekea Lyon nchini Ufaransa ambako alitoa taarifa ya kikao cha Dar es Salaam mbele ya mkutano wa wajumbe wa chama chake na kupongezwa baada ya kusema sasa wapo tayari kuing'oa Serikali ya Rwanda hata kwa bunduki," alisema Wenje.
 
Wenje alisema kuwa gazeti hilo la Rwanda lilieleza pia kuwa Desemba 20 mwaka 2013, Luteni Kanali Wilson Irategeka na Kanali Hamadi walisafiri toka Tanzania kwenda Msumbiji kwa kutumia hati za kusafiria za Tanzania kwa mazungumzo na watu wanaodaiwa kuwa ni mamluki wa chama cha RNC.
 
Kutokana na taarifa hizo, CHADEMA ambacho ni chama kikuu cha upinzani nchini, kimeitaka serikali kufanya uchunguzi wa tuhuma hizo, hasa zile za pasi za kusafiria na kujiridhisha kuwa jina la Tanzania halitumiki vibaya kwa kuhusishwa kuwafadhili watu ambao wanataka kuiondoa serikali iliyochaguliwa na wananchi wa Rwanda.
Pili, CHADEMA imelitaka Bunge kupitia Kamati ya Mambo ya Nje inayoongozwa na Mbunge wa Monduli, Edward Lowassa, kuunda kamati ndogo ili ifuatilie tatizo lililopo kati ya Rwanda na Tanzania ili ukweli ujulikane na  mgogoro huo utafutiwe suluhisho mapema kuepusha vita inayoweza kutokea kwa nchi hizi jirani ambazo zote zipo katika Jumuiya ya Afrika Mashariki.
 
Wenje aliongeza kuwa CHADEMA inataka kujua iwapo kama kuna maofisa wa juu wa Serikali ya Tanzania ambao kwa maelekezo au kwa sababu zao binafsi walishiriki katika utoaji wa hati za kusafiria kwa raia ambao si Watanzania kwani ni kosa kubwa katika mikataba ya kidiplomasia.
 
Tatu, CHADEMA kimeitaka serikali imwonye Twagiramungu ili abainishe kama alikuja Tanzania kufanya nini, na aeleze nia yake ya kusema kuwa alikuwa katika kikao mahususi hapa nchini, jambo ambalo limesababisha kusuasua kwa mahusiano ya nchi hizo mbili.
Hata hivyo, CHADEMA kimesema serikali imtake Twagiramungu afute kauli yake, aombe radhi Watanzania kwa kuharibu mahusiano ya Tanzania na Rwanda, na kuharibu sifa ya Tanzania kuonekana inafadhili waasi, jambo ambalo ni kinyume kabisa na mkataba wa Afrika.
 

__._,_.___
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (1)
=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-
.To post a message: RwandaLibre@yahoogroups.com; .To join: RwandaLibre-subscribe@yahoogroups.com; .To unsubscribe from this group,send an email to:
RwandaLibre-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________

More news:  http://amakurunamateka.blogspot.co.uk/; http://ikangurambaga.blogspot.co.uk/
--------------------------------------------------------------------------
.

__,_._,___

[RwandaLibre] Fw: *DHR* Rwanda: Ishyaka CNR‐Intwari rimaranye igihe kirekire igitekerezo cyo gushyiraho umutwe w'ingabo

 




 
 

Rwanda: Ishyaka CNR‐Intwari rimaranye igihe kirekire igitekerezo cyo gushyiraho umutwe w'ingabo

Inkuru ya Theobald Rwaka
Umuvugizi wa CNR-Intwari
Kuwa 4 Gashyantare 2014

Gushyiraho umutwe w'ingabo zo gutabara abaturage ni igitekerezo CNR‐Intwari imaranye igihe kirekire kandi isangiye n'abandi banyarwanda.

Ntabwo rero bibangamiye na busa andi mashyirahamwe ayo ariyo yose yaba afite icyo gitekerezo nk'uko benshi bakomeje kubikwirakwiza.

 
Dore uko CNR-Intwari yabitangaje kuri muri Werurwe 2013.

 
ITANGAZO RIGENEWE ABANYARWANDA N'ABANYAMAKURU

 
CNR-Intwari yishimiye kugeza ku Banyarwanda n'Abanyamakuru Imyanzuro y'inama isanzwe y'igihembwe cya mbere ya Biro Politiki yayo yatereraniye i Buruseri ku itariki ya mbere Werurwe umwaka w'i 2013.

 
Iyobowe na Prezida wayo, Général Habyarimana Emmanuel, Inteko y'Igihugu iharanira Repubulika yatangiye inama ya Biro Politiki yayo isuzuma amaraporo atandukanye y'abayobozi b'amakomisiyo yose, n'abahagarariye CNR Intwari mu ma fasi yose y'imbere n'ayo hanze y'igihugu.

 
Inama ya Biro Politiki yasuzumanye kandi ubwitonzi n'ubushishozi inyandiko zitandukanye yagiye igezwaho n'abayoboke ba CNR-Intwari b'imihanda yose y'isi. Imaze kwumva no gusuzuma ayo maraporo yose, Biro Politiki yasanze Igihugu cyacu kigeze ku manga nyuma y'umuteremuko utagira rutangira cyashyizweho n'ubutegetsi gito buri kuyogoza igihugu n'akarere k'ibiyaga bigari.

 
Yasanze imiyoboro yose iranga ubuzima bw'igihugu yarashyizwemo ibihato k'uburyo igihugu kimaze kuba igihuru. Inzego zose z'ubutegetsi bugendera ku mahame ya demokrasi zambuwe abaturage zibumbira mu maboko y'agatsiko k'abantu bake bigize nk'Imana mu bantu.

 
Abaturage bambuwe uburenganzira ntavogerwa ku mutungo wabo bwite, birukanwa mu byabo nta ngurane bahawe, bamburwa amasambu yabo, bategekwa kwisenyera ku ngufu, bicishwa inzara, bakoreshwa uburetwa none bageze n'aho basabwa gusorera umutekano wabo, bikagaragaza rero ko leta iriho itagishoboye na busa kurangiza inshingano yayo nyamukuru yo kurinda umutekano w'abaturage.

 
Biro Politiki yasanze ko kuba umuntu ubwabyo bihagije kugirango uhabwe agaciro ka muntu bityo rero nta mpamvu n'imwe yasobanura ko umuturage agomba gusorera leta kugirango imuhe agaciro k'ubuzima bwe mu gihugu cye.

 
Kubera izi mpamvu zose n'izindi zitarondowe, Biro Politiki ya CNRIntwari yafashe ibyemezo bikurikira:

 
1. Kwegera abaturage, kurushaho kubatoza no kubamara ubwoba mu rugendo rukomeye rwo kwibohoza ingoma y'igitugu, hakoreshejwe uburyo bwose bwo kwirwanaho mu gihe baba bahohotewe.

 
2. Yasabye Perezida wayo Général Habyarimana Emmanuel kubonana vuba n'abandi bakuru b'amashyaka atavuga rumwe n'ubutegetsi buriho mu Rwanda kugirango ababyiyemeje bafatanye na CNRIntwari urugendo rwo kwibihoza yiyemeje gutangiza vuba aha ifatanije n'abaturage bose b'uRwanda.

 
3. Gukomeza gukoresha inyandiko n'imvugo gusa, n'ubwo nabyo bikenewe cyane, ariko byonyine ntibihagije kugira ngo ubutegetsi bukoresha ubwicanyi, iterabwoba n'ikinyoma buve ku izima.

 
4. Urugendo rugiye gutangira ntawe ruheje. Abanyarwanda bose bifuza amahoro n'amajyambere birambye mu Rwanda basabwe kubigiramo uruhare kuko ari uburenganzira bwabo ntavogerwa bwo gushyiraho ubutegetsi bubabereye no kubuvanaho igihe butagishoboye inshingano zabwo.

Dufatane urunana maze twese twivane ku ngoyi.

 
Bikorewe i Buruseri ku itariki ya mbere Werurwe umwaka w'i 2013

 
Théobald Rwaka, Umuvugizi wa CNR-Intwari, Contact (media): 00 41 78 65 22183

Source:
 
 
Izindi Nkuru Bijyanye:





 


__._,_.___
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (1)
=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-
.To post a message: RwandaLibre@yahoogroups.com; .To join: RwandaLibre-subscribe@yahoogroups.com; .To unsubscribe from this group,send an email to:
RwandaLibre-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________

More news:  http://amakurunamateka.blogspot.co.uk/; http://ikangurambaga.blogspot.co.uk/
--------------------------------------------------------------------------
.

__,_._,___

[RwandaLibre] Fw: [uRwanda_rwacu] Izuba rirashe: Abadepite baraye batoye itegeko ryo gufatira umutungo ukomoka ku cyaha

 



 

Abadepite baraye batoye itegeko ryo gufatira umutungo ukomoka ku cyaha

Author : Niyigena Faustin
alt 0
alt 11
06/02/2014
Inyubako ikoreramo Inteko Ishinga Amategeko ku Kimihurura, Gasabo (Ifoto/Interineti)


Umutwe w'Abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko y'u Rwanda, batoye itegeko rigenga igaruzwa ry'imitungo ifitanye isano n'icyaha ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 5 Gashyantare.

Ni itegeko rigizwe n'ingingo 48 zerekana uburyo umutungo w'umuntu ushobora gufatirwa n'icyo uwo mutungo uzakoreshwa na Leta.

Imitungo ifatirwa ishobora kuba iri ku butaka bw'u Rwanda cyangwa hanze yabwo. Iyo iri hanze y'igihugu, iri tegeko rigeteganya ko ubushinjacyaha bukoresha ubufatanye bw'ibihugu byombi kugira ngo iyo mitungo izanwe mu gihugu.

Iri tegeko rigena urwego ruzacunga iyi mitungo izajya iba yafatiriwe rukaba ruzakorera mu bushinjacyaha bukuru bw'igihugu.

Bimwe mu byaha iri tegeko rigaragaza ko bishobora gutuma umutungo w'umuntu runaka ufatirwa harimo ibijyanye no kunyereza umutungo wa Leta, gutanga amasoko mu buryo bunyuranyije n'amategeko, gukoresha umutungo wa Leta icyo utateganyirijwe, ubucuruzi bw'ibiyobyabwenge, ubucuruzi bw'abantu cyangwa gucuruza ingingo z'imibiri y'abantu n'ibindi nkuko biteganywa n'iri tegeko.

Nubwo iri tegeko ryatowe ku bwiganze busesuye bw'Abadepite, hagiye habaho impaka n'ibibazo n'impungege babanje kugaragaza kuri zimwe mu ngingo zirigize.

Iri tegeko riteganya ko umutungo wafatiriwe ariko nyuma bikaza kugaragara ko nta cyaha yakoze, azahita awusubizwa.

Gusa bamwe mu badepite basabaga ko uyu muntu yahabwa n'uburenganzira bwo guhabwa indishyi z'akababaro kuko yakabaye yarabyaje umusaruro uwo mutungo we wari warafatiriwe.

Visi perezida wa Komisiyo yanononsoye ingingo z'iri tegeko, Veneranda Nyirahirwa, yavuze ko izo ndishyi zidakwiye kubaho kuko uwo mutungo uba warafatiriwe ari uko nyirawo akekwaho icyaha kandi ko icy'ingenzi ari uko asubirana umutungo we.

Iri tegeko rishobora kuzahindura byinshi

Nk'uko iri tegeko ritowe mu gihe gito, riramutse risohowe mu igazeti ya Leta vuba kandi ubushinjacyaha bukihatira kurikoresha, birashoboka ko Leta yashobora kugaruza umutungo wayo unyerezwa n'abayobozi b'ibigo bya Leta bitandukanye nk'uko bijya bigaragazwa na raporo z'umugenzuzi mukuru w'imari ya Leta buri mwaka.

Ubwo Inteko ishinzwe iby'imari ya Leta mu Nteko ishinga amategeko yahataga ibibazo abayobozi b'ibi bigo, benshi muri bo bagaragaza impamvu zifitanye isano no gucunga nabi ibya Leta, kubikoresha ibyo bitagenewe, gutanga amasoko nabi n'ibindi. Ibyo byose byashyizwe muri iri tegeko rigenga igaruzwa ry'imitungo ifitanye isano n'icyaha ryatowe n'abadepite ubwo bari batangiye igihembwe cya mbere gisanzwe cy'umwaka wa 2014 kuri uyu wa 5 Gashyantare.


__._,_.___
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (1)
=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-
.To post a message: RwandaLibre@yahoogroups.com; .To join: RwandaLibre-subscribe@yahoogroups.com; .To unsubscribe from this group,send an email to:
RwandaLibre-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________

More news:  http://amakurunamateka.blogspot.co.uk/; http://ikangurambaga.blogspot.co.uk/
--------------------------------------------------------------------------
.

__,_._,___

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.