Abadepite baraye batoye itegeko ryo gufatira umutungo ukomoka ku cyaha
Author : Niyigena Faustin01106/02/2014Inyubako ikoreramo Inteko Ishinga Amategeko ku Kimihurura, Gasabo (Ifoto/Interineti)
Umutwe w'Abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko y'u Rwanda, batoye itegeko rigenga igaruzwa ry'imitungo ifitanye isano n'icyaha ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 5 Gashyantare.
Ni itegeko rigizwe n'ingingo 48 zerekana uburyo umutungo w'umuntu ushobora gufatirwa n'icyo uwo mutungo uzakoreshwa na Leta.
Imitungo ifatirwa ishobora kuba iri ku butaka bw'u Rwanda cyangwa hanze yabwo. Iyo iri hanze y'igihugu, iri tegeko rigeteganya ko ubushinjacyaha bukoresha ubufatanye bw'ibihugu byombi kugira ngo iyo mitungo izanwe mu gihugu.
Iri tegeko rigena urwego ruzacunga iyi mitungo izajya iba yafatiriwe rukaba ruzakorera mu bushinjacyaha bukuru bw'igihugu.
Bimwe mu byaha iri tegeko rigaragaza ko bishobora gutuma umutungo w'umuntu runaka ufatirwa harimo ibijyanye no kunyereza umutungo wa Leta, gutanga amasoko mu buryo bunyuranyije n'amategeko, gukoresha umutungo wa Leta icyo utateganyirijwe, ubucuruzi bw'ibiyobyabwenge, ubucuruzi bw'abantu cyangwa gucuruza ingingo z'imibiri y'abantu n'ibindi nkuko biteganywa n'iri tegeko.
Nubwo iri tegeko ryatowe ku bwiganze busesuye bw'Abadepite, hagiye habaho impaka n'ibibazo n'impungege babanje kugaragaza kuri zimwe mu ngingo zirigize.
Iri tegeko riteganya ko umutungo wafatiriwe ariko nyuma bikaza kugaragara ko nta cyaha yakoze, azahita awusubizwa.
Gusa bamwe mu badepite basabaga ko uyu muntu yahabwa n'uburenganzira bwo guhabwa indishyi z'akababaro kuko yakabaye yarabyaje umusaruro uwo mutungo we wari warafatiriwe.
Visi perezida wa Komisiyo yanononsoye ingingo z'iri tegeko, Veneranda Nyirahirwa, yavuze ko izo ndishyi zidakwiye kubaho kuko uwo mutungo uba warafatiriwe ari uko nyirawo akekwaho icyaha kandi ko icy'ingenzi ari uko asubirana umutungo we.
Iri tegeko rishobora kuzahindura byinshi
Nk'uko iri tegeko ritowe mu gihe gito, riramutse risohowe mu igazeti ya Leta vuba kandi ubushinjacyaha bukihatira kurikoresha, birashoboka ko Leta yashobora kugaruza umutungo wayo unyerezwa n'abayobozi b'ibigo bya Leta bitandukanye nk'uko bijya bigaragazwa na raporo z'umugenzuzi mukuru w'imari ya Leta buri mwaka.
Ubwo Inteko ishinzwe iby'imari ya Leta mu Nteko ishinga amategeko yahataga ibibazo abayobozi b'ibi bigo, benshi muri bo bagaragaza impamvu zifitanye isano no gucunga nabi ibya Leta, kubikoresha ibyo bitagenewe, gutanga amasoko nabi n'ibindi. Ibyo byose byashyizwe muri iri tegeko rigenga igaruzwa ry'imitungo ifitanye isano n'icyaha ryatowe n'abadepite ubwo bari batangiye igihembwe cya mbere gisanzwe cy'umwaka wa 2014 kuri uyu wa 5 Gashyantare.
Reply via web post | Reply to sender | Reply to group | Start a New Topic | Messages in this topic (1) |
.To post a message: RwandaLibre@yahoogroups.com; .To join: RwandaLibre-subscribe@yahoogroups.com; .To unsubscribe from this group,send an email to:
RwandaLibre-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________
More news: http://amakurunamateka.blogspot.co.uk/; http://ikangurambaga.blogspot.co.uk/
--------------------------------------------------------------------------
No comments:
Post a Comment
Note: only a member of this blog may post a comment.