Pages

Saturday, 17 May 2014

[RwandaLibre] NSENGIMANA Alfred wari gitifu wa CYUVE yishwe ngo agiye gutoroka yambaye amapingu!

NSENGIMANA Alfred wari gitifu wa CYUVE yishwe ngo agiye gutoroka!

alfred

Hano ku Musanze haravugwa urupfu rudasobanutse rw'uwari gitifu w'umurenge wa CYUVE bwana Alfred NSENGIMANA.

Kuwa kane tariki ya 15/05/2014, umugore wa NSENGIMANA yarafashwe police ijya kumufungira ahantu hatazwi. Bakimara gutwara umugore, abapolisi bahise bazana uyu NSENGIMANA  ari kumwe na bagenzi be 14 bari bafunganywe maze birirwa babatembereza aho yari atuye.

Ntituzi niba bari bamuzanye gusezera kuko n'umugore yari ari mu menyo ya rubamba. Ikintu rero twibaza n'ukuntu byageze aho tukumva ko uyu NSENGIMANA twiboneye n'amaso yacu ari muzima twageze aho tukumva ko yapfuye.

Amakuru ya mbere twamenye n'uko polisi ngo yaba yamurashe ashaka gutoroka ngo kandi yambaye n'amapingu! Ese banyarwanda ko twabeshywe kera koko FPR irumva iki kinyoma hari uwacyemera koko?

Gusa hano i Musanze dufite ubwoba bwinshi kandi abantu benshi baribaza icyo izi nkotanyi zishaka gukorera aka karere bakayoberwa. Aho ntiyaba ari ya gahunda yo kuhatera itabi igikomeje?

Tubitege amaso.

V. UWAYEZU

Musanze

__._,_.___
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (1)

Just launched ! Link preview on Yahoo Groups
Visit your Group on the web, simply paste the link to the article, photo or video you wish to share in the message you are composing.

=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-
.To post a message: RwandaLibre@yahoogroups.com; .To join: RwandaLibre-subscribe@yahoogroups.com; .To unsubscribe from this group,send an email to:
RwandaLibre-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________

More news:  http://www.amakurunamateka.com ; http://www.ikangurambaga.com ; http://rwandalibre.blogspot.co.uk
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer  environnement   avant toute  impression de  cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------

Sponsors:

http://www.rencontressansfrontieres.com
http://www.intimitesafricaines.com
http://www.foraha.net
-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-==-

.

__,_._,___

[RwandaLibre] TANZANIYA: UMUDIPLOMATE W’U RWANDA NGO YAFATIWE I MWANZA

TANZANIYA: UMUDIPLOMATE W'U RWANDA NGO YAFATIWE I MWANZA; JAMES KABAREBE MU GUTERA UBWOBA LETA Y'UBURUNDI.

16 mai 2014

Umutekano

Amakuru y'intambara iri gututumba hagati y'u Rwanda na Tanzaniya akomeje kwisukiranya. Nyuma y'aho inzego za Tanzaniya zishinzwe umutekano zitereye muri yombi ba maneko ba FPR mu mugi wa Dodoma, ntabwo FPR yacishije make ahubwo yongejemo umurego, yohereza abandi ba maneko, none ubu n'abadiplomate ba ambasade y'u Rwanda i Dar Es Salaam batangiye kwinjira ku mugaragaro mu bikorwa byo kuneka Tanzaniya.

Lambert Sano, umujyanama wa mbere wa ambasade y'u Rwanda muri Tanzaniya

Lambert Sano, umujyanama wa mbere wa ambasade y'u Rwanda muri Tanzaniya

Amakuru Ikaze Iwacu imaze iminsi ikorera ubushakashatsi, yemeza ko ku wa gatandatu taliki ya 10-05-2014, ahitwa mu Kayanga mu bibuga by'imikino, umujyanama wa mbere muri ambasade y'u Rwanda i Dar Es Salaam, yahateranirije abatutsi baba muri Tanzaniya, abakoresha inama, ariko yabikoze yitwikiriye ko barimo basenga, nyamara yarimo abashishikariza kuzatera inkunga ibikorwa bibisha u Rwanda ruri gutegura gukora muri Tanzaniya, yanabasabye gushyigikira ubutegetsi bwa Paul Kagame uko bashoboye kose, haba gutanga amafaranga cyangwa se kubukorera ubuvugizi aho bagenda hose. Iyi nama kandi yakomeje umunsi wakurikiyeho ku cyumweru mu gitondo.

Si mu Kayanga gusa hakorewe inama y'abatutsi, uyu mujyanama muri ambasade yakomeje ajya gukoresha inama Abatutsi bari I MWANZA, ariko ho ntibyamuhiriye, kubera ko akihagera abashinzwe umutekano bita « USALAMA WA TAIFA » bamutaye muri yombi bamubaza igituma akoresha amanama mu gihugu cy'abandi, bamuhase ibibazo, ndetse baza no kumenya n'amazina ye, yitwa LAMBERT SANO (Tel: + 255 766404045
Tel (Off): + 2557 54787835 & +255 222600500, E-mail: 
lsano@minaffet.gov.rw), ariko yabanje kubabeshya ko yitwa LAMPARD, iperereza ryarakomeje basanga ko ari umukozi w'ambasade y'u Rwanda i Dar Es Salaam.

LT Col Faustin Tinka, ushinzwe ib'umutekano muri ambasade i Dar es Salaam

LT Col Faustin Tinka, ushinzwe iby'umutekano muri ambasade i Dar es Salaam

Bakimara kumenya uwo ari we, ikibazo cye cyashyikirijwe ubutegetsi bwo hejuru, ubu biri kwigwa, kubera ko ubu amakuru atugeraho avuga ko bamurekuye, kubera ko afite ubudahangarwa ahabwa no kuba ari umukozi w'ambasade. Abazi iby'ububanyi n'amahanga bakeka ko ashobora kuzirukanwa k'ubutaka bwa Tanzaniya mu minsi iri imbere. Uyu Lambert Sano yahoze ari umupolisi mu Rwanda.

Si Sano gusa w'umusirikari muri ambasade y'u Rwanda muri Tanzaniya, kubera ko hari n'uwitwaFaustin Tinka, ufite ipeti rya LT Col (+255752436066, E-mail: thkf2002@yahoo.com), akaba azwiho kugira uruhare rukomeye mu bikorwa byo kwica, Théogène Turatsinze wiciwe muri Mozambike, tutibagiwe n'ibindi bikorwa by'ubutasi bikorwa na DMI muri Zambiya. Ikindi nuko na ambasaderi mushya w'u Rwanda muri Tanzaniya,Eugène Kayihura nawe yahoze mu gisirikari cy'u Rwanda.

Ubu buryo bwo gukoresha abatutsi bavukiye muri Tanzaniya mu guhungabanya umutekano wayo, twakomeje kubibagezaho, kandi na n'ubu bigikomeje. Paul Kagame na FPR bakomeje gukoresha abanyarwanda b'abatutsi bavukiye bakanakurira muri Tanzaniya, kuko bibashobokera kujya hanze bitwa Abatanzaniya kandi ari Abanyarwanda, kugirango bamukorere akazi. Amakuru agera ku Ikaze Iwacu yemeza ko abo batutsi bakomeje gufata za passports za Tanzaniya no kujya kumukorera mu mahanga; nk'ubu hari umugabo witwa VINCENT MUCHUNGUZI ufite numero ya telefoni +255755016420 uherutse gufata passport, akaba agiye gukorera muri Amerika; ubwo rero abahatuye murabe maso uwo mugabo aratumwe.

Eugène Kayihura, ambasaderi mushya muri Tanzaniya, nawe yahoze mu gisirkari cya APR

Eugène Kayihura, ambasaderi mushya muri Tanzaniya, nawe yahoze mu gisirkari cya APR

Ubu ni ngombwa ko leta ya Tanzaniya itangira gukurikirana neza abanyarwanda bamaze kuva muriKaragwe na Mwanza bajya hanze gukorera Leta y'u Rwanda bafite passport za Tanzaniya, kubera ko amahano bagiye kujya bakora cyane cyane ayo kwica abarwanya leta yu Rwanda, azajya abarwa kuri Tanzaniya igihe bafashwe. Iyi ni ya politiki ya FPR ya munyangire no guteranya abantu bakamarana yo yigaramiye. Dore noneho igeze n'aho iteranya ibihugu ngo bikocorane. 

Urugendo rw'ibanga rwa James Kabarebe mu ntara ya Kirundo

Ntabwo ari Tanzaniya gusa Paul Kagame na FPR bashaka gutera, ahubwo n'Uburundi burageramiwe. Amakuru Ikaze Iwacu ikesha bamwe mu basirikari ba RDF, aravuga ko mu cyumweru gishize, Paul Kagame yohereje Gen James Kabarebe mu Burundi mu ntara ya Kirundo ngo abatere ubwoba. Mbere yo kujya muri uru rugendo rwagizwe ibanga, DMI yabanje kwandikisha ibihuha muri bya binyamakuru byayo ko bafite amakuru ko FDLR iri gutoza urubyiruko rwa CNDD, rwitwa Imbonerakure mu ntara ya Kirundo. Kabarebe rero yakoresheje iterabwoba ngo agomba guhura n'ushinzwe inzego z'iperereza z'Uburundi, Gen Adolphe Nshimirimana, ngo amugezeho impungenge bafite anamutera ubwoba ko nareba nabi ngo bazabatera.

Gen James Kabarebe niwe wajyanye ubutumwa bw'iterabwoba i Burundi

Gen James Kabarebe niwe wajyanye ubutumwa bw'iterabwoba i Burundi

Ubu Kagame na FPR basigaye bafitiye Uburundi ubwoba cyane, kubera ko mu myaka yashize Uburundi bwumviraga u Rwanda, bugakora icyo Kagame ashatse cyose. Muribuka abanyarwanda bagiye bashimutirwa muri icyo gihugu na DMI ku kagambane ka leta y'Uburundi. Ariko nyuma y'aho hasohokeye amakuru ko u Rwanda rushaka kwica perezida Pierre Nkurunziza, abayobozi b'Uburundi batangiye kujya bitaza cyane u Rwanda, none ubu Paul Kagame yafashe icyemezo cyo kubutera, kubera ya nzika ye itajya ishira.

Amakuru agera ku Ikaze Iwacu akomeje kwerekana ko uburyo ingabo z'u Rwanda zifatanyije na DMI ziri gutegura igitero gikaze ku Burundi. Ayo makuru akomeza avuga ko i Kigali abarundi b'abatutsi cyane cyane abahoze muri leta ya Jean Baptitse Bagazabirirwa bacicikana, ndetse ngo mu kwezi gushize naBagaza ku giti cye yasabwe na DMI kwinjira muri uyu mushinga wo guhirika ubutegetsi bwa Pierre Nkurunziza, ariko we abatera utwatsi, ngo abona yisaziye nta zindi nduru agishaka. 

Ubu rero RDF iri guhamagaza abahoze mu gisirikari bose bakomoka i Burundi, bakabajyana mu kigo cya Gako aho bari gutorezwa ngo bitegure intambara. Si abakomoka i Burundi gusa, n'abandi ba DEMOB, bari guhamagazwa ku bwinshi. Amakuru dukesha umusirikari wa RDF ukorera mu karere ka Nyabihu mu ntara y'Iburengerazuba, aravuga ko ejo tariki ya 15-05-2014, abakoloneli 2 atashatse kuvuga amazina, kubera umutekano we, biriwe babarura aba DEMOB muri ako karere ka Nyabihu na Jenda, bababwira ko hari intambara yegereje ko bagomba kuza gutabara, ko igihugu kibakeneye cyane.

Gen Adolphe Nshimirimana, nawe yiteguye inkotanyi

Gen Adolphe Nshimirimana, nawe yiteguye inkotanyi

Tugarutse gato ku kibazo cy'Uburundi, agatsiko ka FPR kayobowe na Jack Nziza si Pierre Nkurunziza gashaka kwica gusa, ahubwo kanahangayikishijwe cyane na Gen. Adolphe Nshimirimana, gashinja ko ari we ucunga ubutegetsi bwose mu Burundi, akaba abuza abantu ba FPR kwisanzura uko bashaka i Bujumbura n'ahandi mu Burundi. Amakuru yizewe agera ku Ikaze Iwacu yemeza ko mu mwaka wa 2012, Jack Nziza yasabye Paul Kagame uruhushya ngo yice Gen. Adolphe Nshimirimana, ariko Kagame yagize ubwoba, we ngo yatinye ko bamwica agasimburwa n'undi mubi kumurusha, kandi udakina.

Gen Jack Nziza ngo yari yaramaze gukusanya amakuru yose yerekeye Gen. Adolphe. Ngo azi aho Gen Adolphe agenda hose, utubari anyweramo, abagore be, umuganga umuvura, yewe azi neza nuko ubuzima bwe buhagaze. Ku bw'umwihariko Jack Nziza na Paul Kagame banga Gen Adolphe urunuka, kubera ko kuva aho umutwe wabo wa M23 utsindiwe muri Congo, abacuruzi b'amabuye y'agaciro b'abakongomani, bahisemo kujya banyuza imari zabo i Bujumbura, aho bumva bafite umutekano usesuye. Uyu mutekano nta wundi uwubaha ni Gen. Adolphe Nshimirimana.

Murabona rero ko ibintu bitoroshye, Paul Kagame yambariye urugamba, kandi ntasubira inyuma. Abavuga rero ko bamurwanya aho kwirirwa barira, bavuga amagambo menshi bagombye nabo gutegura intambara yo kurengera abanyarwanda igihe umuriro uzatangira kwaka. Abakomeje kurota ko hazabaho amahinduka ngo « atamena amaraso », nababwira iki nibakomeze indoto nziza.

Gasigwa Norbert

Ikazeiwacu.fr

__._,_.___
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (1)

Just launched ! Link preview on Yahoo Groups
Visit your Group on the web, simply paste the link to the article, photo or video you wish to share in the message you are composing.

=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-
.To post a message: RwandaLibre@yahoogroups.com; .To join: RwandaLibre-subscribe@yahoogroups.com; .To unsubscribe from this group,send an email to:
RwandaLibre-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________

More news:  http://www.amakurunamateka.com ; http://www.ikangurambaga.com ; http://rwandalibre.blogspot.co.uk
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer  environnement   avant toute  impression de  cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------

Sponsors:

http://www.rencontressansfrontieres.com
http://www.intimitesafricaines.com
http://www.foraha.net
-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-==-

.

__,_._,___

[RwandaLibre] Killing Centers: How Rwanda's Paul Kagame Uses Diplomatic Embassies For Assassinations | Black Star News

KILLING CENTERS: HOW RWANDA'S PAUL KAGAME USES DIPLOMATIC EMBASSIES FOR ASSASSINATIONS

-A+A
0

Gen. Paul Kagame. His former ambassador to U.S. says he's turned embassies into dens of criminal activity

President Paul Kagame's 20 year reign of terror is characterized by a distorted and deceptive narrative that: he saved Tutsi from genocide perpetrated by Hutu; over- reliance on violence and war-making nationally and regionally; "Tutsi-fication" of the leadership of the military while eliminating real and potential competitors; transformation of the ruling RPF into a rubber stamp to enforce his will while eliminating real or perceived contenders to power; usurping  legislative, executive and judiciary powers; closure of political space for political parties, civil society, independent media and intellectual activity; personal control of a financial empire that is spread across public and private sectors; and, a mindset of a serial killer and mass murderer who relentlessly acts with impunity.

It is out of this anti-people, sectarian and anti-democratic domestic policy that Kagame's dangerous foreign policy is derived, characterized by belligerence, aggression, war-making and plunder in the Great Lakes region; blackmail, grand deception and intimidation that preys on on international guilt from failure to prevent or stop the 1994 genocide; an anti-African posture masquerading behind pan-Africanist language; and above all, an immoral foreign policy, founded on the premise that opponents, whether heads of state or ordinary citizens, must die or be jailed.

The Kagame doctrine is not simply wrong. It is anti-Rwandan, militaristic. deceptive, predatory, belligerent, anti-African and immoral. In short, it is dangerous for Rwanda, the Great Lakes region, Africa and the international community.

This predatory and highly criminalized foreign policy is executed through its embassies abroad: Burundi, Ethiopia, Kenya, South Africa, Sudan, Tanzania, Uganda, Senegal, DRC, Nigeria, Belgium, Germany, The Netherlands, United Kingdom, Sweden, Switzerland, France, Canada, China, India, Japan, USA, United Nations, South Korea, Singapore, Russia, Turkey,and multiple consulates.

Kagame and about a dozen Tutsi military officers, all former refugees in Uganda, preside over this global criminal enterprise to assassinate opponents. Over the last twenty years, agents of the criminalized Rwandan state have struck terror in the Democratic Republic of Congo and Rwanda, killing millions Congolese and Rwandans. His assassins have struck in Kigali, Nairobi, Dar es Salaam,Kampala, Bujumbura, Maputo, Johannesburg, West Africa, Kinshasa, London, Brussels, and Stockholm. Victims of this criminal crusade include Heads of State, opposition politicians, human rights activists, journalists and ordinary Rwandan citizens.

According to Kigali sources, confirmed by a number of foreign security agencies, Kagame is poised for even more daring criminal moves in the heart of the United States, Canada, and the rest of the world, as he intensifies hiring assassins from far-flung areas of eastern Europe and the Middle East.

To do that, he is directly or indirectly enabled by money accumulated from the state treasury, his companies Crystal Ventures and Horizon Group, and aid mainly from generous benefactors like the World Bank, IMF, European Union,  United States and United Kingdom governments. He is enabled by the rich and powerful in the West, notably former U.S. President, Bill Clinton, former British Prime Minister Tony Blair, American Pastor Rick Warren, Jewish Rabbi Shmuley Boteach and scores of western consultants making money from Rwanda's, and the region's, open veins. In Africa, his principal backer and co-accused in regional adventures  is President Yoweri Museveni of Uganda.

Rwanda's embassies abroad have become the staging grounds for criminal activity. In addition to so-called military attaches and secretaries, officially accredited as diplomats, there are many other agents deployed informally to hunt down, intimidate, divide, corrupt, and assassinate Rwandans. Non-Rwandans critical to Kigali's domestic and foreign policies have occasionally been victims, and will increasingly be targeted according to Kagame's new desperate directives.

Rwandans must get more united, mobilized and organized to stop these   murderous schemes once and for all, through a  regime change that must allow sustainable societal transformation to take place.

The international community can no longer claim not to know the depth and  extent of criminal activities by Kagame's regime. The international community may choose to remain silent, insensitive and frozen in inertia as in the past.

Alternatively, we urge Africans and the rest of the world community to support Rwanda's struggle for freedom, human rights, democracy, justice for all-- genuine unity and reconciliation, healing, peace and prosperity for all Rwandans and the Great Lakes region.

Dr. Theogene Rudasingwa

Washington DC, USA

A medical doctor by training, Theogene Rudasingwa was President Paul Kagame's Chief of Staff, Rwanda's Ambassador to the United States, and Secretary General of Rwanda's ruling party, RPF. He is currently the Coordinator of Rwanda National Congress (RNC) and the author of "Healing A Nation: A Testimony"

ngombwa@gmail.com

- See more at: http://www.blackstarnews.com/global-politics/africa/killing-centers-how-rwandas-paul-kagame-uses-diplomatic-embassies-for#sthash.47UWSOe2.dpuf

__._,_.___
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (1)

Just launched ! Link preview on Yahoo Groups
Visit your Group on the web, simply paste the link to the article, photo or video you wish to share in the message you are composing.

=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-
.To post a message: RwandaLibre@yahoogroups.com; .To join: RwandaLibre-subscribe@yahoogroups.com; .To unsubscribe from this group,send an email to:
RwandaLibre-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________

More news:  http://www.amakurunamateka.com ; http://www.ikangurambaga.com ; http://rwandalibre.blogspot.co.uk
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer  environnement   avant toute  impression de  cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------

Sponsors:

http://www.rencontressansfrontieres.com
http://www.intimitesafricaines.com
http://www.foraha.net
-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-==-

.

__,_._,___

[RwandaLibre] Re: Rwanda: "Members of Parliament Want Homosexuality Criminalised!"

Rwanda-Legislation-LGBT:

Male to male relationships: Legal
Female to female relationships: Legal
Age of consent: Different for heterosexuals and homosexuals

More on the law of Rwanda at ilga.org

Legal incidents

On 16 December 2009, the national parliament debated whether to make
homosexuality a criminal offense, with a punishment of 5-10 years'
imprisonment. This legislation was similar to the controversial
anti-homosexuality bill in the neighboring country of Uganda. Justice
Minister Tharcisse Karugarama, however, condemned and refuted reports
that the government intended to criminalize homosexual acts, saying
that sexual orientation is a private matter, not a state business.

See shadow report on The Violations of the Rights of Lesbian, Gay,
Bisexual and Transgender Persons in Rwanda (2009)

More on the social climate for LGBT people in Rwanda in this article
from ilga.org

--
SIBOMANA Jean Bosco
Google+: https://plus.google.com/110493390983174363421/posts
Access full archives with Google Chrome!
YouTube Channel: http://www.youtube.com/playlist?list=PL9B4024D0AE764F3D
http://www.youtube.com/user/sibomanaxyz999
***Online Time:15H30-20H30, heure de Montréal.***Fuseau horaire domestique:
heure normale de la côte Est des Etats-Unis et Canada (GMT-05:00)***

__._,_.___
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (2)

Just launched ! Link preview on Yahoo Groups
Visit your Group on the web, simply paste the link to the article, photo or video you wish to share in the message you are composing.

=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-
.To post a message: RwandaLibre@yahoogroups.com; .To join: RwandaLibre-subscribe@yahoogroups.com; .To unsubscribe from this group,send an email to:
RwandaLibre-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________

More news:  http://www.amakurunamateka.com ; http://www.ikangurambaga.com ; http://rwandalibre.blogspot.co.uk
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer  environnement   avant toute  impression de  cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------

Sponsors:

http://www.rencontressansfrontieres.com
http://www.intimitesafricaines.com
http://www.foraha.net
-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-==-

.

__,_._,___

[RwandaLibre] Gitifu wa Cyuve wari ukurikiranweho gukorana na FDLR yarashwe agerageza gutoroka

Gitifu wa Cyuve wari ukurikiranweho gukorana na FDLR yarashwe agerageza gutoroka

Yanditswe kuya 17-05-2014 - Saa 09:39' na Erick Shaba

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Cyuve mu karere ka Musanze wari umaze iminsi mu maboko y'abashinzwe umutekano aho akurikiranyweho guteza umutekano muke muri ako karere, ku gicamunsi cyo kuwa Gatanu yishwe arashwe ubwo yageragezaga gutoroka.

Gitifu Alfred Nsengimana watawe muri yombi hamwe n'abandi bantu bagera kuri 14 bakurikiranyweho ibyaha birindwi birimo ubwicanyi, kugambanira igihugu, ubufatanyacyaha mu bikorwa by'iterabwoba, kuba mu mutwe w'ibikorwa by'iterabwoba ugamije guhirika ubutegetsi, guhishira abagizi ba nabi n'ubufatanyacyaha mu bikorwa by'ubwicanyi.

Spt Emmanuel Hitayezu, Umuvugizi wa Polisi y'Igihugu mu Ntara y'Amajyaruguru yemeje amakuru y'uru rupfu, avuga ko Alfred Nsengimana yishwe arashwe n'umucungagereza ubwo yageragezaga gutoroka.

Spt Hitayezu yasobanuye ko ubwo Nsengimana yajyanwaga mu murenge wa Cyuve kwerekana aho yavugaga ko hatabye imbunda, ngo ubwo bendaga kugerayo, yahise yiruka hanyuma umucangagereza arasa hejuru, undi akomeza kwiruka, ageze muri metero zisaga 100, nibwo umucungagereza yamurashe isasu, ahita apfa.

Alfred Nsengimana ari kumwe na bagenzi be mu rukiko

Ubwo yaganiraga n'abagize Inteko Rusange y'Umujyi wa Kigali tariki ya 10 Gicurasi 2014, Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu James Musoni yagize icyo avuga ku bayobozi bagaragara mu bikorwa byo guteza umutekano mucye ndetse bakifatanya n'abanzi b'igihugu. Yagize ati : "Ni ikibazo cy'umururumba, ni ikibazo cy'inda nini no kwikunda".

Duhereye ku mpamvu Minisitiri Musoni yagaragaje itera abayobozi kujya mu bikorwa bibi, twavuganye na Aime Bosenibamwe, Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru tumubaza by'ukuri niba abayobozi, cyane cyane abo mu Ntara y'Amajyaruguru bafite ubuzima bubi bwabatera ibishuko bakajya mu bikorwa bibi. Guverineri w'Intara y'Amajyarugu yunze mu rya Minisitiri Musoni avuga ko ari umuco mubi wo kugira inda nini no kuba bizezwa ibitangaza birimo kuzahabwa imyanya myiza igihugu nigifatwa n'umwanzi n'ibindi. Ati : "Niko bimeze, nta cyo babuze, ni ugushaka byinshi".

Bosenibamwe yagaragaje bimwe mu byo abanyamabanga nshingwabikorwa b'imirenge bahabwa aheraho avuga ko badakwiriye kugaragaza umururumba. Muri byo yavuze ko bahembwa ibihumbi birenga 500 rimwe na rimwe bikagera no muri 600, ati : "Abanyarwanda uzi bahembwa ayo mafaranga ni bangahe ?"

Guverineri Bosenibamwe yongeyeho ko abanyamabanga nshingwabikorwa bahabwa imodoka nshya, ati : "Si buri muntu wese ubona imodoka nshya ivuye mu ruganda". Guverineri yavuze kandi ko bahabwa amahugurwa n'ibindi bikorwa byinshi bigamije kubongerera ubushobozi mu kazi kabo.

Abajijwe niba haba hari uburangare bwabayeho ku rwego rw'intara n'akarere bituma abayobozi bo mu nzego zo hasi bijandika mu bikorwa by'iterabwoba, yavuze ko nta cyo baba batakorewe. Avuga ko binyuze mu Itorero ryitwa Isonga, abayobozi bahawe amahugurwa ku gukunda igihugu n'izindi nyigisho zose zibibutsa inshingano zabo.

Guverineri Bosenibamwe avuga ko n'ubwo nta wamenya ikiri mu mutima w'umuntu, afite icyizere ko nta muyobozi uzongera kujya mu bikorwa byo guhungabanya umutekano w'igihugu.

15 bakurikiranyweho kwifatanya na FDLR imbere y'urukiko

Ubwo abageraga kuri 15 bagezwaga imbere y'ubutabera mu Rukiko rwa Musanze kuwa Kabiri tariki ya 24 Werurwe 2014, Alfred Nsengimana yemereye ubucamanza ko hari umuvandimwe we wamusabye gukorana na FDLR akabyanga ahubwo ngo amwemerera ko azabafasha mu bundi buryo. N'ubwo yahakanye gukorana n'uyu mutwe ukorera mu mashyamba ya Congo aho bamwe mu bawurimo basize bahekuye u Rwanda muri jenoside yo muri Mata 1994, Nsengimana yemereye ubutabera ko yakingiye ikibaba abavandimwe be mu bikorwa byo gutera ibisasu.

Bimwe mu bimenyetso ubushinjacyaha bwagenderagaho bumushinjaga gukorana na FDLR harimo kuba urwandiko rwe rw'inzira rugaragaza ko akunda kugirira ingendo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ndetse na Uganda.

Muri Mutarama uyu mwaka nibwo ibikorwa by'iterabwoba byagaragaye cyane mu Karere ka Musanze aho mu rugo rw'Umuyobozi w'Akarere ka Musanze hatewe igisusu kigahitana umwana w'igitambambuga naho ikindi giterwa mu mujyi gikomeretsa abantu.

Foto : Izuba Rirashe

shaba@igihe.com

__._,_.___
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (1)

Just launched ! Link preview on Yahoo Groups
Visit your Group on the web, simply paste the link to the article, photo or video you wish to share in the message you are composing.

=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-
.To post a message: RwandaLibre@yahoogroups.com; .To join: RwandaLibre-subscribe@yahoogroups.com; .To unsubscribe from this group,send an email to:
RwandaLibre-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________

More news:  http://www.amakurunamateka.com ; http://www.ikangurambaga.com ; http://rwandalibre.blogspot.co.uk
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer  environnement   avant toute  impression de  cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------

Sponsors:

http://www.rencontressansfrontieres.com
http://www.intimitesafricaines.com
http://www.foraha.net
-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-==-

.

__,_._,___

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.