NSENGIMANA Alfred wari gitifu wa CYUVE yishwe ngo agiye gutoroka!
Hano ku Musanze haravugwa urupfu rudasobanutse rw'uwari gitifu w'umurenge wa CYUVE bwana Alfred NSENGIMANA.
Kuwa kane tariki ya 15/05/2014, umugore wa NSENGIMANA yarafashwe police ijya kumufungira ahantu hatazwi. Bakimara gutwara umugore, abapolisi bahise bazana uyu NSENGIMANA ari kumwe na bagenzi be 14 bari bafunganywe maze birirwa babatembereza aho yari atuye.
Ntituzi niba bari bamuzanye gusezera kuko n'umugore yari ari mu menyo ya rubamba. Ikintu rero twibaza n'ukuntu byageze aho tukumva ko uyu NSENGIMANA twiboneye n'amaso yacu ari muzima twageze aho tukumva ko yapfuye.
Amakuru ya mbere twamenye n'uko polisi ngo yaba yamurashe ashaka gutoroka ngo kandi yambaye n'amapingu! Ese banyarwanda ko twabeshywe kera koko FPR irumva iki kinyoma hari uwacyemera koko?
Gusa hano i Musanze dufite ubwoba bwinshi kandi abantu benshi baribaza icyo izi nkotanyi zishaka gukorera aka karere bakayoberwa. Aho ntiyaba ari ya gahunda yo kuhatera itabi igikomeje?
Tubitege amaso.
V. UWAYEZU
Musanze
Reply via web post | • | Reply to sender | • | Reply to group | • | Start a New Topic | • | Messages in this topic (1) |
.To post a message: RwandaLibre@yahoogroups.com; .To join: RwandaLibre-subscribe@yahoogroups.com; .To unsubscribe from this group,send an email to:
RwandaLibre-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________
More news: http://www.amakurunamateka.com ; http://www.ikangurambaga.com ; http://rwandalibre.blogspot.co.uk
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer environnement avant toute impression de cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------
Sponsors:
http://www.rencontressansfrontieres.com
http://www.intimitesafricaines.com
http://www.foraha.net
-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-==-
No comments:
Post a Comment
Note: only a member of this blog may post a comment.