Pages

Saturday 17 May 2014

[RwandaLibre] Gitifu wa Cyuve wari ukurikiranweho gukorana na FDLR yarashwe agerageza gutoroka

 


Gitifu wa Cyuve wari ukurikiranweho gukorana na FDLR yarashwe agerageza gutoroka


Yanditswe kuya 17-05-2014 - Saa 09:39' na Erick Shaba

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Cyuve mu karere ka Musanze wari umaze iminsi mu maboko y'abashinzwe umutekano aho akurikiranyweho guteza umutekano muke muri ako karere, ku gicamunsi cyo kuwa Gatanu yishwe arashwe ubwo yageragezaga gutoroka.

Gitifu Alfred Nsengimana watawe muri yombi hamwe n'abandi bantu bagera kuri 14 bakurikiranyweho ibyaha birindwi birimo ubwicanyi, kugambanira igihugu, ubufatanyacyaha mu bikorwa by'iterabwoba, kuba mu mutwe w'ibikorwa by'iterabwoba ugamije guhirika ubutegetsi, guhishira abagizi ba nabi n'ubufatanyacyaha mu bikorwa by'ubwicanyi.

Spt Emmanuel Hitayezu, Umuvugizi wa Polisi y'Igihugu mu Ntara y'Amajyaruguru yemeje amakuru y'uru rupfu, avuga ko Alfred Nsengimana yishwe arashwe n'umucungagereza ubwo yageragezaga gutoroka.

Spt Hitayezu yasobanuye ko ubwo Nsengimana yajyanwaga mu murenge wa Cyuve kwerekana aho yavugaga ko hatabye imbunda, ngo ubwo bendaga kugerayo, yahise yiruka hanyuma umucangagereza arasa hejuru, undi akomeza kwiruka, ageze muri metero zisaga 100, nibwo umucungagereza yamurashe isasu, ahita apfa.

Alfred Nsengimana ari kumwe na bagenzi be mu rukiko

Ubwo yaganiraga n'abagize Inteko Rusange y'Umujyi wa Kigali tariki ya 10 Gicurasi 2014, Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu James Musoni yagize icyo avuga ku bayobozi bagaragara mu bikorwa byo guteza umutekano mucye ndetse bakifatanya n'abanzi b'igihugu. Yagize ati : "Ni ikibazo cy'umururumba, ni ikibazo cy'inda nini no kwikunda".

Duhereye ku mpamvu Minisitiri Musoni yagaragaje itera abayobozi kujya mu bikorwa bibi, twavuganye na Aime Bosenibamwe, Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru tumubaza by'ukuri niba abayobozi, cyane cyane abo mu Ntara y'Amajyaruguru bafite ubuzima bubi bwabatera ibishuko bakajya mu bikorwa bibi. Guverineri w'Intara y'Amajyarugu yunze mu rya Minisitiri Musoni avuga ko ari umuco mubi wo kugira inda nini no kuba bizezwa ibitangaza birimo kuzahabwa imyanya myiza igihugu nigifatwa n'umwanzi n'ibindi. Ati : "Niko bimeze, nta cyo babuze, ni ugushaka byinshi".

Bosenibamwe yagaragaje bimwe mu byo abanyamabanga nshingwabikorwa b'imirenge bahabwa aheraho avuga ko badakwiriye kugaragaza umururumba. Muri byo yavuze ko bahembwa ibihumbi birenga 500 rimwe na rimwe bikagera no muri 600, ati : "Abanyarwanda uzi bahembwa ayo mafaranga ni bangahe ?"

Guverineri Bosenibamwe yongeyeho ko abanyamabanga nshingwabikorwa bahabwa imodoka nshya, ati : "Si buri muntu wese ubona imodoka nshya ivuye mu ruganda". Guverineri yavuze kandi ko bahabwa amahugurwa n'ibindi bikorwa byinshi bigamije kubongerera ubushobozi mu kazi kabo.

Abajijwe niba haba hari uburangare bwabayeho ku rwego rw'intara n'akarere bituma abayobozi bo mu nzego zo hasi bijandika mu bikorwa by'iterabwoba, yavuze ko nta cyo baba batakorewe. Avuga ko binyuze mu Itorero ryitwa Isonga, abayobozi bahawe amahugurwa ku gukunda igihugu n'izindi nyigisho zose zibibutsa inshingano zabo.

Guverineri Bosenibamwe avuga ko n'ubwo nta wamenya ikiri mu mutima w'umuntu, afite icyizere ko nta muyobozi uzongera kujya mu bikorwa byo guhungabanya umutekano w'igihugu.

15 bakurikiranyweho kwifatanya na FDLR imbere y'urukiko

Ubwo abageraga kuri 15 bagezwaga imbere y'ubutabera mu Rukiko rwa Musanze kuwa Kabiri tariki ya 24 Werurwe 2014, Alfred Nsengimana yemereye ubucamanza ko hari umuvandimwe we wamusabye gukorana na FDLR akabyanga ahubwo ngo amwemerera ko azabafasha mu bundi buryo. N'ubwo yahakanye gukorana n'uyu mutwe ukorera mu mashyamba ya Congo aho bamwe mu bawurimo basize bahekuye u Rwanda muri jenoside yo muri Mata 1994, Nsengimana yemereye ubutabera ko yakingiye ikibaba abavandimwe be mu bikorwa byo gutera ibisasu.

Bimwe mu bimenyetso ubushinjacyaha bwagenderagaho bumushinjaga gukorana na FDLR harimo kuba urwandiko rwe rw'inzira rugaragaza ko akunda kugirira ingendo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ndetse na Uganda.

Muri Mutarama uyu mwaka nibwo ibikorwa by'iterabwoba byagaragaye cyane mu Karere ka Musanze aho mu rugo rw'Umuyobozi w'Akarere ka Musanze hatewe igisusu kigahitana umwana w'igitambambuga naho ikindi giterwa mu mujyi gikomeretsa abantu.

Foto : Izuba Rirashe

shaba@igihe.com

__._,_.___
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (1)

Just launched ! Link preview on Yahoo Groups
Visit your Group on the web, simply paste the link to the article, photo or video you wish to share in the message you are composing.

=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-
.To post a message: RwandaLibre@yahoogroups.com; .To join: RwandaLibre-subscribe@yahoogroups.com; .To unsubscribe from this group,send an email to:
RwandaLibre-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________

More news:  http://www.amakurunamateka.com ; http://www.ikangurambaga.com ; http://rwandalibre.blogspot.co.uk
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer  environnement   avant toute  impression de  cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------

Sponsors:

http://www.rencontressansfrontieres.com
http://www.intimitesafricaines.com
http://www.foraha.net
-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-==-

.

__,_._,___

No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.