TANZANIYA: UMUDIPLOMATE W'U RWANDA NGO YAFATIWE I MWANZA; JAMES KABAREBE MU GUTERA UBWOBA LETA Y'UBURUNDI.
16 mai 2014
Amakuru y'intambara iri gututumba hagati y'u Rwanda na Tanzaniya akomeje kwisukiranya. Nyuma y'aho inzego za Tanzaniya zishinzwe umutekano zitereye muri yombi ba maneko ba FPR mu mugi wa Dodoma, ntabwo FPR yacishije make ahubwo yongejemo umurego, yohereza abandi ba maneko, none ubu n'abadiplomate ba ambasade y'u Rwanda i Dar Es Salaam batangiye kwinjira ku mugaragaro mu bikorwa byo kuneka Tanzaniya.
Amakuru Ikaze Iwacu imaze iminsi ikorera ubushakashatsi, yemeza ko ku wa gatandatu taliki ya 10-05-2014, ahitwa mu Kayanga mu bibuga by'imikino, umujyanama wa mbere muri ambasade y'u Rwanda i Dar Es Salaam, yahateranirije abatutsi baba muri Tanzaniya, abakoresha inama, ariko yabikoze yitwikiriye ko barimo basenga, nyamara yarimo abashishikariza kuzatera inkunga ibikorwa bibisha u Rwanda ruri gutegura gukora muri Tanzaniya, yanabasabye gushyigikira ubutegetsi bwa Paul Kagame uko bashoboye kose, haba gutanga amafaranga cyangwa se kubukorera ubuvugizi aho bagenda hose. Iyi nama kandi yakomeje umunsi wakurikiyeho ku cyumweru mu gitondo.
Si mu Kayanga gusa hakorewe inama y'abatutsi, uyu mujyanama muri ambasade yakomeje ajya gukoresha inama Abatutsi bari I MWANZA, ariko ho ntibyamuhiriye, kubera ko akihagera abashinzwe umutekano bita « USALAMA WA TAIFA » bamutaye muri yombi bamubaza igituma akoresha amanama mu gihugu cy'abandi, bamuhase ibibazo, ndetse baza no kumenya n'amazina ye, yitwa LAMBERT SANO (Tel: + 255 766404045
Tel (Off): + 2557 54787835 & +255 222600500, E-mail: lsano@minaffet.gov.rw), ariko yabanje kubabeshya ko yitwa LAMPARD, iperereza ryarakomeje basanga ko ari umukozi w'ambasade y'u Rwanda i Dar Es Salaam.
Bakimara kumenya uwo ari we, ikibazo cye cyashyikirijwe ubutegetsi bwo hejuru, ubu biri kwigwa, kubera ko ubu amakuru atugeraho avuga ko bamurekuye, kubera ko afite ubudahangarwa ahabwa no kuba ari umukozi w'ambasade. Abazi iby'ububanyi n'amahanga bakeka ko ashobora kuzirukanwa k'ubutaka bwa Tanzaniya mu minsi iri imbere. Uyu Lambert Sano yahoze ari umupolisi mu Rwanda.
Si Sano gusa w'umusirikari muri ambasade y'u Rwanda muri Tanzaniya, kubera ko hari n'uwitwaFaustin Tinka, ufite ipeti rya LT Col (+255752436066, E-mail: thkf2002@yahoo.com), akaba azwiho kugira uruhare rukomeye mu bikorwa byo kwica, Théogène Turatsinze wiciwe muri Mozambike, tutibagiwe n'ibindi bikorwa by'ubutasi bikorwa na DMI muri Zambiya. Ikindi nuko na ambasaderi mushya w'u Rwanda muri Tanzaniya,Eugène Kayihura nawe yahoze mu gisirikari cy'u Rwanda.
Ubu buryo bwo gukoresha abatutsi bavukiye muri Tanzaniya mu guhungabanya umutekano wayo, twakomeje kubibagezaho, kandi na n'ubu bigikomeje. Paul Kagame na FPR bakomeje gukoresha abanyarwanda b'abatutsi bavukiye bakanakurira muri Tanzaniya, kuko bibashobokera kujya hanze bitwa Abatanzaniya kandi ari Abanyarwanda, kugirango bamukorere akazi. Amakuru agera ku Ikaze Iwacu yemeza ko abo batutsi bakomeje gufata za passports za Tanzaniya no kujya kumukorera mu mahanga; nk'ubu hari umugabo witwa VINCENT MUCHUNGUZI ufite numero ya telefoni +255755016420 uherutse gufata passport, akaba agiye gukorera muri Amerika; ubwo rero abahatuye murabe maso uwo mugabo aratumwe.
Ubu ni ngombwa ko leta ya Tanzaniya itangira gukurikirana neza abanyarwanda bamaze kuva muriKaragwe na Mwanza bajya hanze gukorera Leta y'u Rwanda bafite passport za Tanzaniya, kubera ko amahano bagiye kujya bakora cyane cyane ayo kwica abarwanya leta yu Rwanda, azajya abarwa kuri Tanzaniya igihe bafashwe. Iyi ni ya politiki ya FPR ya munyangire no guteranya abantu bakamarana yo yigaramiye. Dore noneho igeze n'aho iteranya ibihugu ngo bikocorane.
Urugendo rw'ibanga rwa James Kabarebe mu ntara ya Kirundo
Ntabwo ari Tanzaniya gusa Paul Kagame na FPR bashaka gutera, ahubwo n'Uburundi burageramiwe. Amakuru Ikaze Iwacu ikesha bamwe mu basirikari ba RDF, aravuga ko mu cyumweru gishize, Paul Kagame yohereje Gen James Kabarebe mu Burundi mu ntara ya Kirundo ngo abatere ubwoba. Mbere yo kujya muri uru rugendo rwagizwe ibanga, DMI yabanje kwandikisha ibihuha muri bya binyamakuru byayo ko bafite amakuru ko FDLR iri gutoza urubyiruko rwa CNDD, rwitwa Imbonerakure mu ntara ya Kirundo. Kabarebe rero yakoresheje iterabwoba ngo agomba guhura n'ushinzwe inzego z'iperereza z'Uburundi, Gen Adolphe Nshimirimana, ngo amugezeho impungenge bafite anamutera ubwoba ko nareba nabi ngo bazabatera.
Ubu Kagame na FPR basigaye bafitiye Uburundi ubwoba cyane, kubera ko mu myaka yashize Uburundi bwumviraga u Rwanda, bugakora icyo Kagame ashatse cyose. Muribuka abanyarwanda bagiye bashimutirwa muri icyo gihugu na DMI ku kagambane ka leta y'Uburundi. Ariko nyuma y'aho hasohokeye amakuru ko u Rwanda rushaka kwica perezida Pierre Nkurunziza, abayobozi b'Uburundi batangiye kujya bitaza cyane u Rwanda, none ubu Paul Kagame yafashe icyemezo cyo kubutera, kubera ya nzika ye itajya ishira.
Amakuru agera ku Ikaze Iwacu akomeje kwerekana ko uburyo ingabo z'u Rwanda zifatanyije na DMI ziri gutegura igitero gikaze ku Burundi. Ayo makuru akomeza avuga ko i Kigali abarundi b'abatutsi cyane cyane abahoze muri leta ya Jean Baptitse Bagazabirirwa bacicikana, ndetse ngo mu kwezi gushize naBagaza ku giti cye yasabwe na DMI kwinjira muri uyu mushinga wo guhirika ubutegetsi bwa Pierre Nkurunziza, ariko we abatera utwatsi, ngo abona yisaziye nta zindi nduru agishaka.
Ubu rero RDF iri guhamagaza abahoze mu gisirikari bose bakomoka i Burundi, bakabajyana mu kigo cya Gako aho bari gutorezwa ngo bitegure intambara. Si abakomoka i Burundi gusa, n'abandi ba DEMOB, bari guhamagazwa ku bwinshi. Amakuru dukesha umusirikari wa RDF ukorera mu karere ka Nyabihu mu ntara y'Iburengerazuba, aravuga ko ejo tariki ya 15-05-2014, abakoloneli 2 atashatse kuvuga amazina, kubera umutekano we, biriwe babarura aba DEMOB muri ako karere ka Nyabihu na Jenda, bababwira ko hari intambara yegereje ko bagomba kuza gutabara, ko igihugu kibakeneye cyane.
Tugarutse gato ku kibazo cy'Uburundi, agatsiko ka FPR kayobowe na Jack Nziza si Pierre Nkurunziza gashaka kwica gusa, ahubwo kanahangayikishijwe cyane na Gen. Adolphe Nshimirimana, gashinja ko ari we ucunga ubutegetsi bwose mu Burundi, akaba abuza abantu ba FPR kwisanzura uko bashaka i Bujumbura n'ahandi mu Burundi. Amakuru yizewe agera ku Ikaze Iwacu yemeza ko mu mwaka wa 2012, Jack Nziza yasabye Paul Kagame uruhushya ngo yice Gen. Adolphe Nshimirimana, ariko Kagame yagize ubwoba, we ngo yatinye ko bamwica agasimburwa n'undi mubi kumurusha, kandi udakina.
Gen Jack Nziza ngo yari yaramaze gukusanya amakuru yose yerekeye Gen. Adolphe. Ngo azi aho Gen Adolphe agenda hose, utubari anyweramo, abagore be, umuganga umuvura, yewe azi neza nuko ubuzima bwe buhagaze. Ku bw'umwihariko Jack Nziza na Paul Kagame banga Gen Adolphe urunuka, kubera ko kuva aho umutwe wabo wa M23 utsindiwe muri Congo, abacuruzi b'amabuye y'agaciro b'abakongomani, bahisemo kujya banyuza imari zabo i Bujumbura, aho bumva bafite umutekano usesuye. Uyu mutekano nta wundi uwubaha ni Gen. Adolphe Nshimirimana.
Murabona rero ko ibintu bitoroshye, Paul Kagame yambariye urugamba, kandi ntasubira inyuma. Abavuga rero ko bamurwanya aho kwirirwa barira, bavuga amagambo menshi bagombye nabo gutegura intambara yo kurengera abanyarwanda igihe umuriro uzatangira kwaka. Abakomeje kurota ko hazabaho amahinduka ngo « atamena amaraso », nababwira iki nibakomeze indoto nziza.
Gasigwa Norbert
Reply via web post | • | Reply to sender | • | Reply to group | • | Start a New Topic | • | Messages in this topic (1) |
.To post a message: RwandaLibre@yahoogroups.com; .To join: RwandaLibre-subscribe@yahoogroups.com; .To unsubscribe from this group,send an email to:
RwandaLibre-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________
More news: http://www.amakurunamateka.com ; http://www.ikangurambaga.com ; http://rwandalibre.blogspot.co.uk
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer environnement avant toute impression de cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------
Sponsors:
http://www.rencontressansfrontieres.com
http://www.intimitesafricaines.com
http://www.foraha.net
-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-==-
No comments:
Post a Comment
Note: only a member of this blog may post a comment.