From: "Twagiramungu Innocent itwagira71@gmail.com [Democracy_Human_Rights]" <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr>
Date: September 27, 2014 at 08:08:57 EDT
To: - DHR <democracy_human_rights@yahoogroupes.fr>
Subject: *DHR* Paul Kagame atsindiwe bwa kabiri muri Afrika y'Epfo!!!!
Reply-To: Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr
Paul Kagame atsindiwe bwa kabiri muri Afrika y'Epfo!
Claude Marie Bernard Kayitare
i Johannesburg, 27/09/2014
Urubanza CORMSA yaregagamo Perezida w´Afrika y'Epfo, General Kayumba Nyamwasa n'abandi.
Nkuko mwabyumvise mu makuru atandukanye ku maradiyo,amatereviziyo ndetse no mu binyamakuru byandikwa no kumbuga nkoranyambaga, Leta y'agatsiko gato ka FPR iyobojeu Rwanda igitugu imaze igihe kirekire ishakisha uburyobwose yabuza amahoro abantu bayihunze. Uretse, abicwa kuburyo butandukanye harimo no kugerageza gusaba ibihugubyabahaye ubuhungiro ngo bibirukane.
Nyuma yo gukama ikimasa aho Leta ya Paul Kagameyagerageje gahunda yo kwambuza ubuhungiro uwitwa umunyarwanda uwo ariwe wese, iyo gahunda yagombaga kurangirana n'umwaka w' 2012, maze ngo mu kwezi kwa (6)ariko kwa Kamena2013, abanyarwanda bakaba baramaze gutaha, abadatashye bakaba ngo baramaze guhabwa ubwenegihugu bw'amahanga.
Ubu aho mvugira aha ngahaturasatira isoza rya 2014, ariko iyo gahunda yiswe Cessation Clause yaribagiranye burundu (yagiye nk'ifuni ihese cyangwa se nk'amahembe y'imbwa nk'uko babivuga mu Kinyarwanda.
Inkuru rero yari igezweho muri iki gihe mu kanwa k'abambari b'ingoma mpotozi ya Paul Kagame ngo kwari ugushaka uburyo bwose General Kayumba Nyamwasa yakwamburwa ubuhungiro yahawe na Leta y'Afrika y'Epfo kuva mu mwakaw'2010.
General Kayumba Nyamwasa, n'ubwo kumwambuza ubuhungiro itari yo ntego y'ibanze ya Paul Kagame, ahubwo we yifuzaga kumwica n'ubwo yabigerageje inshuro 4 zose nabwo akama ikimasa, ku rundi ruhande yageragezaga no gutanga amafaranga atagira umubare ngo ashake abamufasha kwirukanisha General Kayumba Nyamwasa mu gihugu cyamwakiriye!!!
Ni muri urwo rwego, Leta ya Paul Kagame yifashishije ambasade yayo cyane uwitwaga Didier Rutembesa banyanyagije amafaranga mu mpuzamiryango iharanira uburenganzira bw'impunzi n'abimukira mu gace k'amajyepfo y'Afrika.
Iyo mpuzamiryango yitwa Cormsa, aribyo bivuga mu magambo y'icyongereza (Consortium for Refugees and migrants in Southern Africa), Leta ya Kagame ikaba yarasabaga CORMSA kurega Leta ya Afrika y'Epfo ngo koyahaye ubuhungiro umuntu uregwa guhungabanyaumutekano, ubusugire bw'igihugu ngo n'ibyaha by'intambarada!
Ababingwa rero bo muri iriya mpuzamiryango ya CORMSAifaranga barifungiyeho umwuka bararirya birengagiza akazikabo ko kuvuganira impunzi n'abimukira bagendera kukinyuma cya Kagame baba binaze mu rukiko.
Iki kibazo cyaravuzwe cyane, abantu ku giti cyabo ndetsen'imiryango y'impunzi bagerageje guha impanuro CORMSAkuva mu 2010 ariko biba guhana uwahanutse! Cormsayakomeje ikirego, aho uwaregwaga ku ikubitiro yari umukuruw'igihugu cya Afrika y'Epfo, ngo kuba yeremeye ko GeneralKayumba Nyamwasa yakirwa akanahabwa ubuhungiro mugihugu cya Afrika y'Epfo.
Umunsi rero warageze maze ku wa gatanu w'icyumweruturangije, ku italiki ya 26 Nzeri 2014, Nibwo Ishamiry'Urukiko rw'Ikirenga rya Afrika y'Epfo ruri I Pretoriaryemezaga ko IKIREGO CYA CORMSA nta shingiro gifite,ubwo CORMSA iba iratsinzwe n'uwayishutse ariwe Leta yaPaul Kagame biba uko nguko.
Ntabwo narangiza iyi nkuru ntibukije na none ko mu kwezikwashize ari nabwo ibisuma Leta ya Paul Kagame yariyahaye amafaranga ngo byivugane General KayumbaNyamwasa nabwo byahamwe n'icyaha bigakatirwa imyaka 8y'igifungo yiyongera ku myaka 4 byari bamaze mu buroko,uku kukaba kubaye gutsindwa kwa 2 kwa Paul Kagame,kukaba gutsinda kwa 2 k'UKURI n'Inshuti n'umuryango waGeneral Kayumba Nyamwasa.
Si ibyo gusa kuko muri uku kugerageza kwigomba ubuzimabwa General Kayumba Nyamwasa, Leta ya Paul Kagameiherutse kuhasebera ubwo abakozi bakuru ba Ambasade ye I Pretoria bahambirizwaga na Leta y'Afrika y'Epfo, ubu ambasade ikaba isigayemo Ambasaderi nawe utagishoborakwinyagambura kuko ibikorwa bye byose Leta ya Afrika y'Epfo ibicungira hafi, akaba asigaye yirirwa mu biro n'abagore 2 bakira za telefoni.
Ubu Ambasaderi Karega wari yarihangishijeho gutaha amakwe, no kujya mu biliyo aho bapfishije no mu minsi mikuru inyuranye asigaye atumayo intore zikahamubera n'ubwo ntacyo zihavuga uretse gukanura amaso zikamushyira raporo.
Ngo Umwanzi agucira akobo Imana ikagucira akanzu, kandi ngo umutego mutindi ushibuka nyirawo akihahagaze.
Tukiri muri Afrika y'Epfo reka tubageze itangazo rigenewe abanyamakuru ryasohowe n'umuryango wa General Kayumba Nyamwasa nyuma y'uko urukiko rw'ikirenga rutesheje agaciro ikirego cya CORMSA.
Itangazo ryari mu rurimi rw'icyongereza riragira riti:
Urubanza CORMSA yaregagamo Perezida w´Afrika y'Epfo, General Kayumba Nyamwasa n'abandi.
Kuri uyu munsi taliki 26 Nzeri 2014, urukiko rw'ikirenga i Pretoria rwasezereye ikirego cyatanzwe na CORMSA (impuzamiryango irengera impunzi n'abimukira mu majyepfo y'Afrika) cyaregaga guverinoma y'Afrika y'Epfo na General Kayumba Nyamwasa ruvuga ko nta shingiro gifite.
Urukiko ruti: "ikirego nta gaciro, nta n'ishingiro kuko cyitwazaga amakuru y'ibinyoma arega General Kayumba ibyaha batabashije kubonera ibimenyetso imbere y'umucamanza".
Umucamanza yavuze ko icyemezo cyafashwe n'urukiko rwa gisirikare mu Rwanda cyo guhamya General Kayumba ibyaha adahari nacyo kidafashije kandi kitafatwa nk'ishingiro rihamye.
Umucamanza yanavuze ko kuba inkiko z'ubufaransa na Espagne zaba zishaka kuburanisha General Kayumba Nyamwasa kubera ibyaha by'intambara akekwakwaho,umucamanza ati:" ibi ntibyashingirwaho nk'impamvu z'ingenzi ngo General Kayumba abe yajyanwa muri ibyo bihugu cyangwa se ngo bitume yimwa ubuhungiro nk'impunzi ya politiki".
Umucamanza yasanze nta mpamvu zakwambuza General KayumbaNyamwasa ubuhungiro haba mu mategeko y'Afrika y'Epfo cyane cyane mu gika cya 4 cy'itegeko rirebana n'iby'impunzi ryo mu 1998 cyangwa se mu masezerano y' umuryango w'abibumbye UN/ ONU yo mu 1951, hamwe n'amasezerano y'umuryango w'ubumwe bw'Afrika AUO/OUA yo mu 1969 mu bibazo birebana n'impunzi.
Umucamanza yasanze Guverinoma y'Afrika y'Epfo yarasuzumanye ubushishozi igasanga nta mpamvu yemeza ko General Kayumba Nyamwasa yaba yarakoze ibyaha byavuzwe mu gihe nta bimenyetso byagaragajwe.
Urukiko rwabonye ibi bikurikira mu mikirize y'urubanza:
1.b Ko Ubuzima bwa General Kayumba Nyamwasa buri mu makuba nta kubishidikanyaho kuva aho hagaragariye ubwumvikane buke hagati ye na General Kagame, Perezida w'u Rwanda. Ibi bikaba byaramugize umwe mu batavuga rumwe n'ubutegetsi buriho2.i. Ko inshuro nyinshi, Leta y' u Rwanda yashatse kumwica.3.Ko Leta ya Afrika y'Epfo yabiboneye ibimenyetso kandi itabyirengagije,4.Ko ibyagaragagajwe n'umucamanza Bruguière, nyuma byasubiwemo kandi bikabeshyuzwa n'amaperereza yakozwe n'abacamanzaTrevidic na Nathalie Poux.5.Ko uru rukiko rutaha agaciro kuba Espanye ishaka General Kayumba, kuko byari bishingiye ku byatangajwe n'umucamanza Bruguière kuko byabeshyujwe.6.Ko kubera ibi byose General Kayumba yahawe ubuhungiro bwa Politiki n'Afrika y'Epfo mu buryo bwemewe kandi bukurikije amategeko y'igihugu n'amategeko mpuzamahanga.Kubera ziriya mpamvu zose zavuzwe umucamanza yafashe umwanzuro wo gusesa ikirego.
Iri tangazo turikesha Umwunganizi wa General Kayumba:Maïtre Kennedy Gihana ndetse na Bwana Frank Ntwari uhagarariye umuryango wa General Kayumba Nyamwasa.
Claude Marie Bernard Kayitare
I Johannesburg
Envoyé de mon iPhoneInnocent TWAGIRAMUNGU__._,_.___
Répondre en mode Web • Répondre à expéditeur • Répondre à groupe • Nouvelle discussion • Toute la discussion (1) http://fr.groups.yahoo.com/group/Democracy_Human_Rights
https://twitter.com/itwagira
https://www.facebook.com/itwagiramungu
Maître Innocent TWAGIRAMUNGU
DHR FOUNDER&OWNER
Tél.mobile: 0032- 495 48 29 21
UT UNUM SINT
"L'extrémisme dans la défense de la liberté n'est pas un vice; La modération dans la poursuite de la justice n'est pas une vertu".
"Extremism in the defense of liberty is no vice; moderation in the pursuit of justice is no virtue." (USA,Republican Convention 1964,Barry Morris Goldwater (1909-1998)).
"Le monde ne sera pas détruit par ceux qui font le mal mais par ceux qui regardent et refusent d'agir", Albert EINSTEIN.
Les messages publiés sur DHR n'engagent que la responsabilité de leurs auteurs.
CONSIDERATION, TOLERANCE, PATIENCE AND MUTUAL RESPECT towards the reinforcement of GOOD GOVERNANCE,DEMOCRACY and HUMAN RIGHTS in our states.
Liability and Responsibility: You are legally responsible, and solely responsible, for any content that you post to DHR. You may only post materials that you have the right or permission to distribute electronically. The owner of DHR cannot and does not guarantee the accuracy of any statements made in or materials posted to the group by participants.
" BE NICE TO PEOPLE ON YOUR WAY UP, BECAUSE YOU MIGHT MEET THEM ON YOUR WAY DOWN." Jimmy DURANTE.
COMBATTONS la haine SANS complaisance, PARTOUT et avec Toute ENERGIE!!!!!!
Let's rather prefer Peace, Love , Hope and Life, and get together as one!!! Inno TWAGIRA
.
__,_._,___