Abanyarwanda tuli abakinnyi koko.
Twashenye CEPGL kubera kwanga Habyarimana, tulimburana kubera ishyali ngo dutunge Rwanda ngali, turahigana mu bihugu binyuranye n'amafuti menshi, etc. none dusanze hagomba indi mitego. Ubwo hagati aho, abo twashoboraga gushereka baratumenye, bareba uko dutembere mu ndege bo biyicaliye iwabo, ese kuzabanyanganya bizoroha nko muli uyu mugani?:
"Ngo Semuhanuka yashatse kurongora Nyirarunyonga, maze yiga uko azamufata. Nuko ashorera inka ze maze azijyana mu mulima w'amasaka arabya ya Nyirarunyonga. Nyuma ajya ku musozi ahirengeye, areba uko bigenda kwa Nyirarunyonga. Abona Nyirarunyonga asohotse iwe yitakuma na nta-mhongano nini cyane mu ntoki, asakuza ati reka njye kwica ziliya nka z'iliya mbwa Semuhanuka.
Semuhanuka aramwenyura, ati ok. Nuko ajya iruhande rw'aho inka zona amasaka, alyama agaramye, afunga amaso, ubugabo bwe bwafashe akaliro aburebesha hejuru. Nyirungonga n'umunnya n'ubugome bwinshi ahageze, abona inka zilisha amasaka, naho Semuhanuka aralyamye, abeshya kugona. Nyirarunyonga ati reka mbanze nvune buliya busa bwe, mbone kwica ziliya nyagwa ze.
Mugore aba yikubise hejuru ya Semuhanuka, uyu nawe aba yamwigaranzuye, atangira kumuha igituza. Nyirarunyonga aralyoherwa atanga urwuya, balilyamira, barangije bakura za nka mu masaka, barazishorera bazicyura nk'abagiye kuzikwa ibyo kuzica ntabikiliho.
Dusabe Rwanda yacu ntizabe aka Nyirarunyonga wahombye amasaka akagerekaho n'ubusugi bwe, izaronke nka Semuhanuka!"
http://www.blogtalkradio.com/radioitahuka/2018/03/22/paul-kagame-arirukana-rubanda-mu-rwanda-agasaba-africa-gufungura-imipaka-yose