Pages

Wednesday 6 February 2013

Afrika y’epfo Yarahagaritse Abantu Cumi n’icenda Bikekwa kw’Ari Abagwanya Ubutuntetsi bwa Congo bo mu Murwi M23


Afrika y'epfo Yarahagaritse Abantu Cumi n'icenda Bikekwa kw'Ari Abagwanya Ubutuntetsi bwa Congo bo mu Murwi M23

Igipolisi co mu gihugu ca Afrika y'epfo, carahagaritse abantu cumi n'icenda, bikekwa kw'ari abanywanyi b'umurwi M23, ugwanya ubutegetsi, muri Republika iharanira demokrasi ya Congo.

Abategetsi b'igipolisi ca Afrika y'epfo, batangaje kw'abo bantu bahagaritswe, mu gitondo c'ejo ku musi wa kabiri, mu buraruko bw'ntara ya Limpopo, mu gihugu ca Afrika y'epfo.

Nta makuru arenga ngaho bashikirije.

Vyari bitegekanijwe kw'abo bantu bikekwa kw'ari abanywanyi b'umurwi M23, baseruka muri sentare, mu gisagara ca Pretoria, mu mpera z'umusi w'ejo ku wa kabiri, guhangana n'ivyagirizo bakwirikiranwako.

Umurwi M23, ugizwe n'abagwanya ubutegetsi bari binjijwe, mu gisirikare ca Congo, hizunzwe amasezerano y'amahoro, yateweko igikumu, mu mwaka w'2009.

Baravuye mu gisirikare, mu mwaka uheze, bidoga ko bakumiwe, kandi bafatwa nabi.
.

Tuesday 5 February 2013

Inkingi y'Amahoro: Kwivuga ibigwi ku nkovu z'imidende ntibihagije


Kwivuga ibigwi ku nkovu z'imidende ntibihagije

RadioItahuka

RadioItahuka

FEATURED
Mon, February 4, 2013 08:00 pm
HOST:FDU INKINGI
CALL IN TO LISTEN LIVE 347 945 6449
Facebook ijwi ryihuriro nyarwanda/itahuka 


Inzego z’ubutasi za Kagame zamaze gushinga undi mutwe witwaje intwaro muri Kivu y’Amajyepfo

http://www.umuvugizi.com/?p=7546

Inzego z'ubutasi za Kagame zamaze gushinga undi mutwe witwaje intwaro muri Kivu y'Amajyepfo

General James Kabarebe, niwe uyoboye ibikorwa by'uguhungabanya Umutekano wa Kongo .
Amakuru Umuvugizi umaze iminsi ukorera itohoza yemeza ko inzego z'ubutasi za perezida Kagame zamaze gushyiraho undi mutwe w'inyeshyamba witwa «The Union of Revolutionary Forces of Congo», uyu mutwe ukaba ugomba gutangira mu minsi ya vuba guhungabanya umutekano muri Kivu y'Amajyepfo, ho muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Kongo.
Ibi bikaba byarakozwe mu rwego rwo kuzengereza ubusugire bw'igihugu cya Kongo kugirango mu gihe amahanga kimwe n'ibihugu bya Afurika bizaba bihugiye ku ntambara ya M23, uyu mutwe uzubure imirwano muri Kivu y'Amajyepfo. Ibi bikaba na none nta kindi bigamijye uretse guhirika ubutegetsi bwa perezida Kabila no kwerekana ko abaturage bamurambiwe kugirango perezida Kagame n'abandi bafatanyije, bazishyirireho igikoresho cyabo kizaborohereza gusahura umutungo kamere wa Kongo nta we ubakoma mu nkokora.
Nk'uko tubikesha inzego z'ubutasi za perezida Kagame, uyu mugambi wo gushyiraho undi mutwe w'abarwanyi muri Kongo-Kinshasa warangiye gutegurwa, ndetse n'abanyekongo bazawukoreshwamo bamaze kuboneka, igisigaye bikaba ari imbarutso gusa.
Ku bijyanye n'uruhare ingabo z'u Rwanda (RDF) zizagira muri uyu mutwe mushya w'abarwanyi, zamaze gutegurwa cyera kuba zagaba ibitero muri Kivu y'Amajyepfo, zinyuze mu bice bihana imbibi n'ako karere, amato ya gisirikare yazo na yo akaba agomba kuzaba muri icyo gikorwa mu minsi ya vuba, atanguranwa n'uko ingabo z'ibihugu by'amahanga na za ndege za Loni zitagira abaderevu (drones), bigera muri Kongo.
Iyi akaba ari na yo mpamvu perezida Kagame akomeje kunaniza amasezerano y'aba perezida ba Afurika bagombaga gusinyana amasezerano n'Umunyamabanga mukuru wa Loni, Ban Ki Moon, kugirango babe baha icyuho uyu mutwe urangajwe imbere n'ingabo z'u Rwanda, kugirango habe hanafatwa ikindi gice kinini mu ntara ya Kivu y'Amajyepfo, igice gikungahaye ku mabuye y'agaciro.
Gasasira, Sweden.


Gisozi : Abubatse hafi y’igishanga bahawe iminsi 90 yo kuhava

http://www.inyenyerinews.org/amakuru-2/gisozi-abubatse-hafi-yigishanga-bahawe-iminsi-90-yo-kuhava/

Gisozi : Abubatse hafi y'igishanga bahawe iminsi 90 yo kuhava

February 4, 2013 By Rwema IT Webmaster Leave a Comment
GisoziNyuma yo guhabwa amabaruwa abasaba kwimuka, bamwe mu baturage batuye mu gice giherereye hafi y'igishanga mu Murenge wa Gisozi, Akagari ka Ruhango ho mu Mudugudu wa Kanyinya barasaba inzego zibishinzwe kubafasha ngo kuko basanga nta handi bafite ho kwerekeza cyane ko abenshi baba baraturutse mu bice by'icyaro kandi barasize bagurishije amasambu yabo.
Aba baturage bahawe amabaruwa abamenyesha ko nta muntu wemerewe gutura ku buryo bubangamira ibidukikije cyangwa gutura ahantu hahanamye ndetse no mu gishanga, maze bahabwa igihe kitarenze iminsi mirongo 90 yo kuba bakuye ibikorwa byabo aho hantu.
Umwe mu baturage barebwa n'uyu mwanzuro, Nzamwitakuze Claudette, yatangaje ko kubimura hafi y'igishanga ntacyo bibabwiye ariko ko bakagombye guhabwa ingurane kuko nabo bagiye bahagura.
Yagize ati : "Njya gutura aha hantu nahaguze ibihumbi 350,000 by'amanyarwanda kandi nasinyiwe n'ubuyobozi bw'inzego z'ibanze ; kugeza ubu nari mpamaze umwaka, kubera ibikorwa nashyizemo nahava ari uko mpawe ingurane."
Mukeshimana Ziada nawe yahawe ibaruwa imusaba gukuramo ibikorwa bye ariko yatangaje ko nyuma yo kugurisha isambu yari afite iwabo, aha hantu yahaguze inzu ya miliyoni 4,000,000 z'amafaranga y'u Rwanda.
Mukeshimana ati : "Nyuma yo kugura aha hantu nta yandi mafaranga nsigaranye, ikibabaje ni uko abayobozi bansinyiye mpagura ntihagire icyo bamenyesha kijyanye n'amabwiriza agenga imiturire, kugeza ubu dufite ibyemezo 9 by'ubutaka kandi turasora nk'abandi."
Mukasipi Agnes nawe ahuje na bagenzi be ikibazo yagize ati : "Nyuma yo kubona ibaruwa insaba gusenya no kuvanaho ibikorwa byanjye ntabwo niriwe mpangayika kuko twahatuye Leta itureba nidushakire ahandi twerekeza ; ntabwo umuntu yaba yaraguze ahantu ahamaze igihe kirekire ngo bahamukure adahawe ingurane ijyanye n'agaciro k'ubutaka."
Aganira n'iki kinyamakuru, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akagari ka Ruhango, Niyonsaba Pascal, yagitangarije ko aba baturage nta ngurane bazahabwa kuko bubatse babizi ko bitemewe.
Niyonsaba yagize ati : "Twabahaye amabaruwa yo kuba bakuyemo ibikorwa byabo mu minsi 90, bariya baturage ntabwo bajya bumva kuko n'ubu aho tuvugira nubwo twatanze ayo mabaruwa ugiyeyo wasanga bubaka ; bari kuhavanwa mu rwego rwo kurengera ibidukukije.


Rwanda: Ubwoba bw’uko abaturage bashobora kwivumbura bwatashye Kagame

http://rwanda-in-liberation.blogvie.com/

Ubwoba bw'uko abaturage bashobora kwivumbura ku butegetsi nibwo bwatumye Kagame ashyira abasirikari benshi ku mihanda hamwe n'abambaye gipolisi kandi ari abasirikari

février 4th, 2013 by rwanda-in-liberation
kigali.jpg
Muri iyi minsi havugwa ibibazo mu butegetsi bwa Kagame ngo yaba yarabonye ko abantu benshi barimo n'abari mu myanya y'ubutegetsi batishimye maze ategeka ko hongerwa ingufu za gisirikari ku mihanda hamwe n'ahantu hahurira abantu benshi. Ibi bikaba byarakozwe hirya no hino mu gihugu hose kugeza no mu dusisiro duto tw'ubucuruzi aho usanga guhera isaa cyenda z'amanywa abasirikari, abapolisi n'abandi basirikari bambaye imyenda y'igipolisi bita special force bose baba bahagaze ku mihanda nk'amapironi y'amashanyarazi bategereje uwavumbuka ngo bamuvumbukane nk'uko baba babihawemo amabwiriza.
Mu by'ukuri aba bose twavuze baba bari ku mihanda nabo ntibaba bishimye kuko batazi impamvu bagomba guhora bahagaze ku mihanda mu gihe babeshywa ko hari umutekano. Habanje mbere kujya abasirikari baza kongerwaho abapolisi basanzwe none muri kino gihe Kagame yatashywe n'ubwoba yatagetse ko hatozwa abasirikari kabuhariwe bagomba gukwirakwizwa hirya no hino mu mujyi wa Kigali. Aba basirikari ngo icyatumye batozwa ngo Kagame yabonye ko rubanda irakaye atekereza ko umunsi umwe yazamukorera nk'ibyakorewe muri Afrika y"Abarabu maze asaba ko batoza abasirikari bihariye bahabwa imyenda ya polisi idasanzwe ndetse banahabwa n'imbunda zisa n'izikoreshwa n'abamurinda (aba GP bita ba Republican Guard) kuko ngo imbunda zisanzwe batazishakaga.
Uku kwiyoberanya kw'abasirikari biyambitse imyambaro ya polisi gutuma abapolisi basanzwe bumva ko nta gaciro bafite dore ko n'ubundi ngo gushyiraho uwo mutwe wa gisirikari wambaye gipolisi byaje mu gihe Kagame yavugaga ko abapolisi basanzwe ngo badafite ubushobozi bwo kuba bahangana n'abaturage mu gihe baba bigabije imihanda. Ubu rero ngo uriya mutwe niwo ushinzwe kuba wahangana n'abatekereza kwigaragambya usibye ko n'ubwo uwo mutwe washyizweho bitazabuza rubanda kwiroha mu mihanda niba ubutegetsi bukomeje gukandamiza abaturage dore ko n'abari mu nzego zo hejuru z'ubutegetsi ngo basigaye bifuza ko abaturage bahaguruka bakamaga ubutegetsi bo ubwabo barimo kuko bon go nta bushobozi bafite bwo kubwivumburaho kuko ngo batinya kwicwa.
Kagame niba abona ko icyo asigaranye ari ugushyira abasirikari ku mihanda ngo bazarase abaturage nka Bashar Al Assad wa Siria cyangwa Mohamed Morsi wa Misiri, ubwo ni ukuvuga ko ibyo yajyaga aratira abantu ko abaturage bamukunda byarangiye hakaba hasigaye igihe cyo guhangana nabo ku masasu no kubiza nk'uko Siria na Misiri barimo kwica abaturage umusubizo. Gusa kuri Kagame bizamukomerera cyane, ndetse cyane birenze n'uko we abyibaza kuko iyo ukoze iperereza mu basirikari baba abato baba abakuru usanga nta byishimo bafite ahubwo bose bakidogera abatsiko kashyizweho na Kagame anyuze kuri Jack Nziza ako gatsiko kakaba ari ako gukubita ifuni buri musirikari ushatse kutagendera ku matwara ya humiriza nkuyobore.
Abasirikari n'abapolisi barimwo n'abakomeye ngo nabo bakomeje kugaraguzwa agati
kagame-criminel.jpgGusa igiteye amakenga kinatuma abantu bibaza uburyo ibintu bikorwamo kugeza n'aho abasirikari n'abapolisi bakomeye bagaragurwa hasi nk'ugaragura imboga mu isafuriya, ni ukuntu aka gatsiko gakorana ubukana kugeza n'ubwo abagabo bazwiho ubutagondwa nabo bageza ubwo bagaragurwa n'abakagombye kuba ari ababarinda. Ibi bintu bitumvikana bituma abantu benshi bibaza uburyo Kagame akoresha kugirango agaragure aba base bukabayobera ndetse bakanibaza igituma badashobora kwanga iri garagurwa mu gihe bigaragara ko rishobora kuba rigera kuri hafi ya buri wese uretse umwicanyi ruharwa Jack Nziza utajya anagaragara mu ruhame haba ahakunze kubera ibirori bigaragaza abasirikari bakuru uyu Nziza kubera kwamamara mu bikorwa byo gupanga kwica abandi basirikari batanzwe, bituma atajya ahagaragara ngo rubanda imumenye kuko isura ye ni iy'ubwicanyi haba muri rubanda haba no mu basirikari ubwabo.
Havugwa rero uburyo Kagame yagaraguje agati General Ceasar Kayizari wagaragujwe agate na Kagame kubera ko yari yarwanyije umugambi wo gutera muri Kongo igihe inyeshyamba za M23 zatangizaga intambara ariko bisabwe na Kagame. Twababwiye uburyo abasirikari bakuru banze uyu mugambi ariko bawujyanwamo ku ngufu gusa kubera kutabyishimira bahise batanga amakuru ko barimo guhatwa na Kagame kujya gutera muri Kongo. Kuba Kagame yabihakana ni ibisanzwe ku munyabyaha guhakana ibyaha yakoze n'iyo yaba yafatanywe igihanga ariko ntibikuraho ukuri kuba ukuri. Aba basirikari rwose bararwanira muri Kongo batabishaka umunsi habaye impinduka muzaba mwirebera ibya Kagame.
Tukivuga igaraguzwa agati rikorerwa abasirikari n'abapolisi bakuru twanavuga ibiheritse kuba ku wari akuriye polisi mu Karere ka Nyarugenge Superintendent Bertin Mutezintare ubwo yirukanwaga mbuyobozi akajyanwa mu ishami rizimya imiriro (twizere ko yabonye ikiraka cyo kuzimya isoko ry'Uburundi niba hatari abamurusha agatuza bagiye muri ibyo bikorwa). Uyu mupolisi rero uzwiho ubutagondwa no kwica atababarira cyane cyane ku banenga leta ya Kagame, ngo ibintu byaje kutamubera byiza ubwo igipolisi yari akuriye cyananiwe kumira bunguri amakuru y'akarengane k'abana bafunzwe na polisi bagakorerwa iterabwoba kandi ari impinja, maze ayo makuru ngo abapolisi bamaze kuyasuka hanze Mutezintare yaratumijwe ajyanwa i Gikondo mu ihaniro ry'abapolisi n'abasirikari maze baramuhana by'ukuri ku buryo yamaze iminsi myinshi mu bitaro mbere yo kwerekezwa aho ubu aruhukiye mu ishami rizimya imiriro.
Ibi biravuga ko abakora mu butegetsi bwo kwa Kagame bameze nk'abahahamutse rimwe na rimwe n'ibyo bakora baka babaikora batabishaka kugirango gusa bakize amagara yabo. Gusa ibi ntibibakuraho ibyaha bakorera abaturage kuko niba Kagame abategeka kugirira rubanda nabi bakabikora ngo atabica ni ukuvuga ko ari abafatanyabyaha ku buryo igihe ubutegetsi bwa Kagame buzaba bwahirimye batazitwaza ko babikoreshejwe na Kagame batinya kwicwa. Nonese iyo ba Ngoga, Ruberwa na Mukurarinda n'abandi bacura ibyaha ngo babone uko bata inzirakarengane mu minyururu ubwo bumva ibyo bazabishyira ku mutwe wa Kagame bigashoboka? Oya. Buri muntu wese azajya yivugira ibye nitugera imbere y'urwo rukiko.
Ubwo rero Kagame yabonye ko ibihe bye byegereje akitabaza abasirikari bitwa special force ku mihanda, ubwo mumenye ko ibimenyetso by'ibihe byamaze gushyika ahasigaye uwanduye nakomeze yandure naho umukiranutsi akomeze akiranuke.
Umusomyi wa RLP
Nyarugenge

Monday 4 February 2013

Rwanda:uko Ibuka yakiriye ’ubwere’ bwa Mugenzi na Mugiraneza

Begin forwarded message:

From: "agnesmurebwayire" <agnesmurebwayire@yahoo.fr>
Date: February 4, 2013, 6:45:07 AM EST
To: Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr
Subject: *DHR* Rwanda:uko Ibuka yakiriye 'ubwere' bwa Mugenzi na Mugiraneza
Reply-To: Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr

 



Emile Nsabimana – igihe.com, taliki ya 4 Gashyantare 2013

"Ubuyobozi bw'Umuryango uharanira inyungu z'abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatusi muri Mata 1994 Ibuka, buravuga ko butashimishijwe n'icyemezo cy'Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (ICTR) cyo kugira abere abagabo babiri bahoze ari abaminisitiri mu Rwanda muri `Leta y'Abatabazi' bari bakurikiranyweho ibyaha bya Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994.

Mu kiganiro na IGIHE, Ahishakiye Naphtal, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Ibuka, ati "Ntabwo twabyakira neza kumva abantu nka bariya bagize uruhare rukomeye mu gutegura no gushyira mu bikorwa Jenoside babaye abere."

Ahishakiye yakomeje avuga ko bitoroshye kuba hari icyakorwa n'u Rwanda cyangwa Ibuka kuri iki cyemezo cyafashwe, ariko ngo bagiye gukorana n'ubushinjacyaha bw'urukiko rwa Arusha babugaragarize ko iki cyemezo giciye ukubiri n'ibimenyetso u Rwanda rwatanze bishinja Mugenzi na Mugiraneza. Ati "Tugiye kumvisha ubushinjacyaha bwa Arusha ko buzajuririra iki cyemezo kuko gitandukanye n'ukuri kw'ibyo bakoze [Mugiraneza na Mugenzi]."

http://www.igihe.com/amakuru/u-rwanda/arusha-abari-abaminisitiri-mugenzi-na-mugiraneza-bagizwe-abere-ku-byaha-bya-jenoside.html

__._,_.___
Activités récentes:
http://fr.groups.yahoo.com/group/Democracy_Human_Rights

Maître Innocent  TWAGIRAMUNGU
DHR FOUNDER&OWNER
Tél.mobile: 0032- 495 48 29 21


UT UNUM SINT

"L'extrémisme dans la défense de la liberté n'est pas un vice; La modération dans la poursuite de la justice n'est pas une vertu".

"Extremism in the defense of liberty is no vice; moderation in the pursuit of justice is no virtue." (USA,Republican Convention 1964,Barry Morris Goldwater (1909-1998)).

"Le monde ne sera pas détruit par ceux qui font le mal mais par ceux qui regardent et refusent d'agir", Albert EINSTEIN.

Les messages publiés sur DHR n'engagent que la responsabilité de leurs auteurs.

CONSIDERATION, TOLERANCE, PATIENCE AND MUTUAL RESPECT towards the reinforcement of GOOD GOVERNANCE,DEMOCRACY and HUMAN RIGHTS in our states.

Liability and Responsibility: You are legally responsible, and solely responsible, for any content that you post to DHR. You may only post materials that you have the right or permission to distribute electronically. The owner of DHR cannot and does not guarantee the accuracy of any statements made in or materials posted to the group by participants.

" BE NICE TO PEOPLE ON YOUR WAY UP, BECAUSE YOU MIGHT MEET THEM ON YOUR WAY DOWN." Jimmy DURANTE.

COMBATTONS la haine SANS complaisance, PARTOUT et avec Toute ENERGIE!!!!!!
Let's  rather prefer Peace, Love , Hope and Life, and get together as one!!! Inno TWAGIRA
.

__,_._,___

Ikiganiro "Inkingi y'Amahoro" kuri Radio Itahuka

Nk'uko bisanzwe buri wa mbere, saa mbiri za...
Ihuriro Rnc-Canada 7:28pm Feb 3
Nk'uko bisanzwe buri wa mbere, saa mbiri za nimugoroba (8h00 PM isaha ya Washington DC, USA, mu kiganiro cyitwa "Inkingi y'Amahoro" mutegurirwa n'ishyaka FDU-Inkingi kuri Radiyo Itahuka, uyu munsi tariki ya 4 Gashyantare, 2013, Bwana Nkiko Nsengimana, Umuyobozi wa Komite Mpuzabikorwa ya FDU-Inkingi aratuganirira ku ngingo ikurikira: "Turenge ibyo kwivuga ibigwi ku nkovu z'imidende".
Ni ikiganiro kirambuye kuri bilan ya FDU-Inkingi muri iyi myaka itatu ishize no ku byerekeye gukorana n'andi mashyaka cyane cyane ariya avuga ko azajya mu Rwanda muri iyi minsi.

Mube rero muri benshi, ni 20h00 ku isaha ya Washington, Montreal, Ottawa na Toronto, hazaba ari kuwa kabiri 2h00 A.M i Paris na Bruxelles, 1h00 A.M i Londoni, 3h00 A.M i Kigali, Bujumbura, Goma, Bukavu, Pretoria na Johannesburg, 4h00 A.M i Kampala, Nairobi, Mombasa, Arusha, Mwanza na Dar-Es-Salam, 6h30 A.M i New Delhi mu Buhindi, saa sita z'amanywa i Sydney muri Australia. Ohereza ikibazo cyawe ushaka kubaza Bwana Nkiko Nsengimana, Umuyobozi wa Komite Mpuzabikorwa ya FDU-Inkingi, ukoresheje internet kuri: radioitahuka@gmail.com, kuri facebook: https://www.facebook.com/ijwi.ryihurironyarwanda. Ushobora no kuzatelefona uwo munsi: +1347 945 6449.
http://www.blogtalkradio.com/radioitahuka

View Post on Facebook · Edit Email Settings · Reply to this email to add a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.