Pages

Tuesday 5 February 2013

Rwanda: Ubwoba bw’uko abaturage bashobora kwivumbura bwatashye Kagame

http://rwanda-in-liberation.blogvie.com/

Ubwoba bw'uko abaturage bashobora kwivumbura ku butegetsi nibwo bwatumye Kagame ashyira abasirikari benshi ku mihanda hamwe n'abambaye gipolisi kandi ari abasirikari

février 4th, 2013 by rwanda-in-liberation
kigali.jpg
Muri iyi minsi havugwa ibibazo mu butegetsi bwa Kagame ngo yaba yarabonye ko abantu benshi barimo n'abari mu myanya y'ubutegetsi batishimye maze ategeka ko hongerwa ingufu za gisirikari ku mihanda hamwe n'ahantu hahurira abantu benshi. Ibi bikaba byarakozwe hirya no hino mu gihugu hose kugeza no mu dusisiro duto tw'ubucuruzi aho usanga guhera isaa cyenda z'amanywa abasirikari, abapolisi n'abandi basirikari bambaye imyenda y'igipolisi bita special force bose baba bahagaze ku mihanda nk'amapironi y'amashanyarazi bategereje uwavumbuka ngo bamuvumbukane nk'uko baba babihawemo amabwiriza.
Mu by'ukuri aba bose twavuze baba bari ku mihanda nabo ntibaba bishimye kuko batazi impamvu bagomba guhora bahagaze ku mihanda mu gihe babeshywa ko hari umutekano. Habanje mbere kujya abasirikari baza kongerwaho abapolisi basanzwe none muri kino gihe Kagame yatashywe n'ubwoba yatagetse ko hatozwa abasirikari kabuhariwe bagomba gukwirakwizwa hirya no hino mu mujyi wa Kigali. Aba basirikari ngo icyatumye batozwa ngo Kagame yabonye ko rubanda irakaye atekereza ko umunsi umwe yazamukorera nk'ibyakorewe muri Afrika y"Abarabu maze asaba ko batoza abasirikari bihariye bahabwa imyenda ya polisi idasanzwe ndetse banahabwa n'imbunda zisa n'izikoreshwa n'abamurinda (aba GP bita ba Republican Guard) kuko ngo imbunda zisanzwe batazishakaga.
Uku kwiyoberanya kw'abasirikari biyambitse imyambaro ya polisi gutuma abapolisi basanzwe bumva ko nta gaciro bafite dore ko n'ubundi ngo gushyiraho uwo mutwe wa gisirikari wambaye gipolisi byaje mu gihe Kagame yavugaga ko abapolisi basanzwe ngo badafite ubushobozi bwo kuba bahangana n'abaturage mu gihe baba bigabije imihanda. Ubu rero ngo uriya mutwe niwo ushinzwe kuba wahangana n'abatekereza kwigaragambya usibye ko n'ubwo uwo mutwe washyizweho bitazabuza rubanda kwiroha mu mihanda niba ubutegetsi bukomeje gukandamiza abaturage dore ko n'abari mu nzego zo hejuru z'ubutegetsi ngo basigaye bifuza ko abaturage bahaguruka bakamaga ubutegetsi bo ubwabo barimo kuko bon go nta bushobozi bafite bwo kubwivumburaho kuko ngo batinya kwicwa.
Kagame niba abona ko icyo asigaranye ari ugushyira abasirikari ku mihanda ngo bazarase abaturage nka Bashar Al Assad wa Siria cyangwa Mohamed Morsi wa Misiri, ubwo ni ukuvuga ko ibyo yajyaga aratira abantu ko abaturage bamukunda byarangiye hakaba hasigaye igihe cyo guhangana nabo ku masasu no kubiza nk'uko Siria na Misiri barimo kwica abaturage umusubizo. Gusa kuri Kagame bizamukomerera cyane, ndetse cyane birenze n'uko we abyibaza kuko iyo ukoze iperereza mu basirikari baba abato baba abakuru usanga nta byishimo bafite ahubwo bose bakidogera abatsiko kashyizweho na Kagame anyuze kuri Jack Nziza ako gatsiko kakaba ari ako gukubita ifuni buri musirikari ushatse kutagendera ku matwara ya humiriza nkuyobore.
Abasirikari n'abapolisi barimwo n'abakomeye ngo nabo bakomeje kugaraguzwa agati
kagame-criminel.jpgGusa igiteye amakenga kinatuma abantu bibaza uburyo ibintu bikorwamo kugeza n'aho abasirikari n'abapolisi bakomeye bagaragurwa hasi nk'ugaragura imboga mu isafuriya, ni ukuntu aka gatsiko gakorana ubukana kugeza n'ubwo abagabo bazwiho ubutagondwa nabo bageza ubwo bagaragurwa n'abakagombye kuba ari ababarinda. Ibi bintu bitumvikana bituma abantu benshi bibaza uburyo Kagame akoresha kugirango agaragure aba base bukabayobera ndetse bakanibaza igituma badashobora kwanga iri garagurwa mu gihe bigaragara ko rishobora kuba rigera kuri hafi ya buri wese uretse umwicanyi ruharwa Jack Nziza utajya anagaragara mu ruhame haba ahakunze kubera ibirori bigaragaza abasirikari bakuru uyu Nziza kubera kwamamara mu bikorwa byo gupanga kwica abandi basirikari batanzwe, bituma atajya ahagaragara ngo rubanda imumenye kuko isura ye ni iy'ubwicanyi haba muri rubanda haba no mu basirikari ubwabo.
Havugwa rero uburyo Kagame yagaraguje agati General Ceasar Kayizari wagaragujwe agate na Kagame kubera ko yari yarwanyije umugambi wo gutera muri Kongo igihe inyeshyamba za M23 zatangizaga intambara ariko bisabwe na Kagame. Twababwiye uburyo abasirikari bakuru banze uyu mugambi ariko bawujyanwamo ku ngufu gusa kubera kutabyishimira bahise batanga amakuru ko barimo guhatwa na Kagame kujya gutera muri Kongo. Kuba Kagame yabihakana ni ibisanzwe ku munyabyaha guhakana ibyaha yakoze n'iyo yaba yafatanywe igihanga ariko ntibikuraho ukuri kuba ukuri. Aba basirikari rwose bararwanira muri Kongo batabishaka umunsi habaye impinduka muzaba mwirebera ibya Kagame.
Tukivuga igaraguzwa agati rikorerwa abasirikari n'abapolisi bakuru twanavuga ibiheritse kuba ku wari akuriye polisi mu Karere ka Nyarugenge Superintendent Bertin Mutezintare ubwo yirukanwaga mbuyobozi akajyanwa mu ishami rizimya imiriro (twizere ko yabonye ikiraka cyo kuzimya isoko ry'Uburundi niba hatari abamurusha agatuza bagiye muri ibyo bikorwa). Uyu mupolisi rero uzwiho ubutagondwa no kwica atababarira cyane cyane ku banenga leta ya Kagame, ngo ibintu byaje kutamubera byiza ubwo igipolisi yari akuriye cyananiwe kumira bunguri amakuru y'akarengane k'abana bafunzwe na polisi bagakorerwa iterabwoba kandi ari impinja, maze ayo makuru ngo abapolisi bamaze kuyasuka hanze Mutezintare yaratumijwe ajyanwa i Gikondo mu ihaniro ry'abapolisi n'abasirikari maze baramuhana by'ukuri ku buryo yamaze iminsi myinshi mu bitaro mbere yo kwerekezwa aho ubu aruhukiye mu ishami rizimya imiriro.
Ibi biravuga ko abakora mu butegetsi bwo kwa Kagame bameze nk'abahahamutse rimwe na rimwe n'ibyo bakora baka babaikora batabishaka kugirango gusa bakize amagara yabo. Gusa ibi ntibibakuraho ibyaha bakorera abaturage kuko niba Kagame abategeka kugirira rubanda nabi bakabikora ngo atabica ni ukuvuga ko ari abafatanyabyaha ku buryo igihe ubutegetsi bwa Kagame buzaba bwahirimye batazitwaza ko babikoreshejwe na Kagame batinya kwicwa. Nonese iyo ba Ngoga, Ruberwa na Mukurarinda n'abandi bacura ibyaha ngo babone uko bata inzirakarengane mu minyururu ubwo bumva ibyo bazabishyira ku mutwe wa Kagame bigashoboka? Oya. Buri muntu wese azajya yivugira ibye nitugera imbere y'urwo rukiko.
Ubwo rero Kagame yabonye ko ibihe bye byegereje akitabaza abasirikari bitwa special force ku mihanda, ubwo mumenye ko ibimenyetso by'ibihe byamaze gushyika ahasigaye uwanduye nakomeze yandure naho umukiranutsi akomeze akiranuke.
Umusomyi wa RLP
Nyarugenge

No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.