Pages

Tuesday 5 February 2013

Gisozi : Abubatse hafi y’igishanga bahawe iminsi 90 yo kuhava

http://www.inyenyerinews.org/amakuru-2/gisozi-abubatse-hafi-yigishanga-bahawe-iminsi-90-yo-kuhava/

Gisozi : Abubatse hafi y'igishanga bahawe iminsi 90 yo kuhava

February 4, 2013 By Rwema IT Webmaster Leave a Comment
GisoziNyuma yo guhabwa amabaruwa abasaba kwimuka, bamwe mu baturage batuye mu gice giherereye hafi y'igishanga mu Murenge wa Gisozi, Akagari ka Ruhango ho mu Mudugudu wa Kanyinya barasaba inzego zibishinzwe kubafasha ngo kuko basanga nta handi bafite ho kwerekeza cyane ko abenshi baba baraturutse mu bice by'icyaro kandi barasize bagurishije amasambu yabo.
Aba baturage bahawe amabaruwa abamenyesha ko nta muntu wemerewe gutura ku buryo bubangamira ibidukikije cyangwa gutura ahantu hahanamye ndetse no mu gishanga, maze bahabwa igihe kitarenze iminsi mirongo 90 yo kuba bakuye ibikorwa byabo aho hantu.
Umwe mu baturage barebwa n'uyu mwanzuro, Nzamwitakuze Claudette, yatangaje ko kubimura hafi y'igishanga ntacyo bibabwiye ariko ko bakagombye guhabwa ingurane kuko nabo bagiye bahagura.
Yagize ati : "Njya gutura aha hantu nahaguze ibihumbi 350,000 by'amanyarwanda kandi nasinyiwe n'ubuyobozi bw'inzego z'ibanze ; kugeza ubu nari mpamaze umwaka, kubera ibikorwa nashyizemo nahava ari uko mpawe ingurane."
Mukeshimana Ziada nawe yahawe ibaruwa imusaba gukuramo ibikorwa bye ariko yatangaje ko nyuma yo kugurisha isambu yari afite iwabo, aha hantu yahaguze inzu ya miliyoni 4,000,000 z'amafaranga y'u Rwanda.
Mukeshimana ati : "Nyuma yo kugura aha hantu nta yandi mafaranga nsigaranye, ikibabaje ni uko abayobozi bansinyiye mpagura ntihagire icyo bamenyesha kijyanye n'amabwiriza agenga imiturire, kugeza ubu dufite ibyemezo 9 by'ubutaka kandi turasora nk'abandi."
Mukasipi Agnes nawe ahuje na bagenzi be ikibazo yagize ati : "Nyuma yo kubona ibaruwa insaba gusenya no kuvanaho ibikorwa byanjye ntabwo niriwe mpangayika kuko twahatuye Leta itureba nidushakire ahandi twerekeza ; ntabwo umuntu yaba yaraguze ahantu ahamaze igihe kirekire ngo bahamukure adahawe ingurane ijyanye n'agaciro k'ubutaka."
Aganira n'iki kinyamakuru, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akagari ka Ruhango, Niyonsaba Pascal, yagitangarije ko aba baturage nta ngurane bazahabwa kuko bubatse babizi ko bitemewe.
Niyonsaba yagize ati : "Twabahaye amabaruwa yo kuba bakuyemo ibikorwa byabo mu minsi 90, bariya baturage ntabwo bajya bumva kuko n'ubu aho tuvugira nubwo twatanze ayo mabaruwa ugiyeyo wasanga bubaka ; bari kuhavanwa mu rwego rwo kurengera ibidukukije.


No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.