Pages

Tuesday, 5 February 2013

Inzego z’ubutasi za Kagame zamaze gushinga undi mutwe witwaje intwaro muri Kivu y’Amajyepfo

http://www.umuvugizi.com/?p=7546

Inzego z'ubutasi za Kagame zamaze gushinga undi mutwe witwaje intwaro muri Kivu y'Amajyepfo

General James Kabarebe, niwe uyoboye ibikorwa by'uguhungabanya Umutekano wa Kongo .
Amakuru Umuvugizi umaze iminsi ukorera itohoza yemeza ko inzego z'ubutasi za perezida Kagame zamaze gushyiraho undi mutwe w'inyeshyamba witwa «The Union of Revolutionary Forces of Congo», uyu mutwe ukaba ugomba gutangira mu minsi ya vuba guhungabanya umutekano muri Kivu y'Amajyepfo, ho muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Kongo.
Ibi bikaba byarakozwe mu rwego rwo kuzengereza ubusugire bw'igihugu cya Kongo kugirango mu gihe amahanga kimwe n'ibihugu bya Afurika bizaba bihugiye ku ntambara ya M23, uyu mutwe uzubure imirwano muri Kivu y'Amajyepfo. Ibi bikaba na none nta kindi bigamijye uretse guhirika ubutegetsi bwa perezida Kabila no kwerekana ko abaturage bamurambiwe kugirango perezida Kagame n'abandi bafatanyije, bazishyirireho igikoresho cyabo kizaborohereza gusahura umutungo kamere wa Kongo nta we ubakoma mu nkokora.
Nk'uko tubikesha inzego z'ubutasi za perezida Kagame, uyu mugambi wo gushyiraho undi mutwe w'abarwanyi muri Kongo-Kinshasa warangiye gutegurwa, ndetse n'abanyekongo bazawukoreshwamo bamaze kuboneka, igisigaye bikaba ari imbarutso gusa.
Ku bijyanye n'uruhare ingabo z'u Rwanda (RDF) zizagira muri uyu mutwe mushya w'abarwanyi, zamaze gutegurwa cyera kuba zagaba ibitero muri Kivu y'Amajyepfo, zinyuze mu bice bihana imbibi n'ako karere, amato ya gisirikare yazo na yo akaba agomba kuzaba muri icyo gikorwa mu minsi ya vuba, atanguranwa n'uko ingabo z'ibihugu by'amahanga na za ndege za Loni zitagira abaderevu (drones), bigera muri Kongo.
Iyi akaba ari na yo mpamvu perezida Kagame akomeje kunaniza amasezerano y'aba perezida ba Afurika bagombaga gusinyana amasezerano n'Umunyamabanga mukuru wa Loni, Ban Ki Moon, kugirango babe baha icyuho uyu mutwe urangajwe imbere n'ingabo z'u Rwanda, kugirango habe hanafatwa ikindi gice kinini mu ntara ya Kivu y'Amajyepfo, igice gikungahaye ku mabuye y'agaciro.
Gasasira, Sweden.


No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.