Pages

Tuesday, 24 February 2015

[amakurunamateka.com] FW: [fondationbanyarwanda] Rwanda: Ibiganiro k'uguhindura itegeko nshinga - BBC Gahuza

 

Icyokora bulya abanyarwanda tuli abanyabwenge, aka Nyirarunyonga, Semuhanuka na Bakame.  

Twabonye ibyashyikiye ba Niyitegeka, Ingabire etc. tuhakura isomo nka bimwe bya za nyamaswa enye zo kwa de la Fontaine. Mulibuka ko zimaze kubona umuhigo, zabwiye impyisi kuwusaranganya. Mahuma yahise iwucamo imigabane ine nuko iti ngaho buli wese natoremo umwe. Ikilikirutsa, intare iba yayiteye urwara mu jisho ilikuramo, nuko yigizayo iyo yali ibaye imhumyi. Noneho ibwira Bakame iti ngaho nawe gerageza ndebe. Nuko Bakame ifata imirwi yose, iyegulira intare, iti byose ni ibyawe, ni wowe ubikiwe nyiligira

None se koko wavanaho umutware ingabo na DMI bye ukabikizwa n'iki? Mbiswa da! 
Ahubwo ba Sir Clinton, Blair, Pasto Warren etc  nibategure amacostimu bazambara baje kwizihiza irahira ly'umutware muli mandat nshya ya gatatu muli 2017, natwe bazasanga twambaye amayugi n'imigara, tuli tayali kubabyinira. Naho ingarisi z'inzara n'invunja tuzaba twazifungiye mu mhongore ngo zoye gupfobya ibiroli.

Habyarimana ramba, ooh pardon, Kagame ramba,  sugira usagambe!Bakame!

 

 


 


To: nzinink@yahoo.com
From: fondationbanyarwanda@yahoogroupes.fr
Date: Mon, 23 Feb 2015 19:52:04 -0500
Subject: [fondationbanyarwanda] Rwanda: Ibiganiro k'uguhindura itegeko nshinga - BBC Gahuza

 


Rwanda: Ibiganiro k'uguhindura itegeko nshinga

  • 23 Ukwa kabiri 2015
Sangira
Amanama kw'ihinduka ry'itegeko nshinga
Amanama kw'ihinduka ry'itegeko nshinga

Mu Rwanda mu mpera z'iki cyumweru hamwe na hamwe mu turere tw'igihugu inzego z'ibanze zigizwe n'abanyamuryango b'ishyaka FPR-Inkotanyi riri ku butegetsi zimaze gutangiza ibiganiro ku ngingo zo kwemeza guhindura itegeko nshinga.

No muri iyi minsi Radio y'igihugu irumvikanaho amajwi y'abaturage basaba ko itegeko nshinga ryahindurwa kandi ko umuyobozi mukuru w'ishyaka FPR Perezida Paul KAGAME yakongererwa manda yo kuyobora igihugu kugirango akomeze icyerecyezo yatangiye.

Amakuru aca mu binyamakuru byandikirwa mu Rwanda kuva mu mpera z'iki cyumweru biromo na Radio y'igihugu aravuga ku byifuzo by'uko itegeko nshinga ryahindurwa kandi Perezida Paul KAGAME akongera gutorerwa kuyobora igihugu.

Kuri iyi ngingo, ureste ibiganiro by'abayoboke b'ishyaka riri ku butegetsi FPR-INKOTANYI bimaze iminsi bikorerwa hamwe na hamwe mu turere, abagize inzego z'ibanze kandi bari muri iryo shyaka baremeza badaciye ku ruhande ko iryo tegeko rikwiye guhindurwa vuba na bwangu.

Radio y'igihugu yumvikanyeho n'uyu munsi amajwi y'abaturage basaba guhindura itegekonshinga kandi n'umukuru w'igihugu Paul KAGAME akongererwa igihe cyo kuyobora binyuze mu guhindurav itegeko ryongera manda.

Mu bitekerezo batanga, bisa nk'aho banasubiza babeshyuza amakuru ku bakunze kuvuga ko hari uwaba ababwira gutangaza ko ibi ari ibyo babwirwa.

Cyakora benshi mu bamaze kugira ibiganiro mu buryo bw'ibyifuzo kandi byemeza ko itegeko nshinga rikwiye guhinduka kandi na Perezida KAGAME akazemera gutorerwa indi manda barimo abo mu nzego z'ibanze bo mw'ishyaka RPF riri ku butegetsi.

Abo boase baravuga ko ntawundi babona ukwiye kandi ushoboye kuyobora no gukomeza icyerecyezo cy'iterambere u Rwanda rurimo kandi cyanatangijwe na Perezida KAGAME.

Ibi biravugwa mu gihe manda ya Perezida Paul Kagame ishigaje hafi imyaka ibiri gusa.

Cyakora bisa nk'aho aribwo inzego z'ibanze zibigizeho ibiganiro mu buryo bweruye kandi bwemeza ko bikwiye gukorwa zidashidikanya .



###
"Hate Cannot Drive Out Hate. Only Love Can Do That", Dr. Martin Luther King.

__._,_.___

Posted by: kota venant <kotakori@hotmail.com>
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (2)
_____________________________________________________________
&quot;Ce dont jai le plus peur, cest des gens qui croient que, du jour  au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre.&quot;
The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.
I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile.
The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.
=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-
.To post a message: amakurunamateka@yahoogroups.com; .To join: amakurunamateka-subscribe@yahoogroups.com; .To unsubscribe from this group,send an email to:
amakurunamateka-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________

More news:  http://www.amakurunamateka.com

https://www.facebook.com/amakurunamateka
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer  environnement   avant toute  impression de  cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------
-----------------------------------------------------------------------------------------
-New International Scholarships opportunities: http://www.scholarshipsgate.com
-----------------------------------------------------------------------------------------------

.

__,_._,___

No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.