Pages

Friday 6 February 2015

[amakurunamateka.com] Re: Kunyomoza inkuru SHIKAMA yanditse ku mugabo wanjye Jean Marie Vianney Minani [3 pièces jointes]

 

 @Minani:

Komera.

Iyi nyandiko njye ndabona isubiza ibintu irudubi aho kubikemura.

Urugero naguha ni ingingo ya 5 igira iti:

"Ku ngingo ivuga ko umugabo wanjye yari commissaire ushinzwe imibereho y'abacitse ku icumu muri AGEUNR: biraragaza ubuswa no kudakora icukumbura rihagije kandi umutwe w´inkuru ya UDAHEMUKA Eric yarabyise  ISESENGURA MPAMVU N´IPEREREZA KURI MINANI JMV: Birumvikana ko UDAHEMUKA Eric atazi AGEUNR icyo ari cyo n'inshingano zayo kuko niba yarabizi ntabwo yari kuvuga ibyo yavuze."

Madamu wawe ashobora kuba atazi ko muri 2012 wahaye interview ikinyamakuru The Rwandan ukavuga uti:

"Maze kurangiza ayisumbuye ninjiye muri Kaminuza Nkuru y'u Rwanda (UNR) aho nanabaye umwe mu bayobozi mpagarariye abanyeshuri nka 'Commissaire aux affaires sociales' mu ishyirahamwe AGEUNR. Nyuma yo gutorwa nkaba naraninjiye muri FPR ku mpamvu zitandukanye zafata undi mwanya munini mu kuzisobanura aha." 


Uretse n'iyi interview njye simbona impamvu umuntu yagira ipfunwe ryo kuba  yarabaye Commissaire aux Affaires Sociales d'une prestigieuse organisation philanthropique qu'est l'AGEUNR.

Keretse niba mission ya AGEUNR atari le bien etre social des Etudiants de l'UNR.

Pour votre info:

Rwanda: NUR Students Accuse Guild of Financial Mismanagement

Rwanda : Association générale des étudiants de l'Université nationale du Rwanda (AGEUNR); tendances politiques; affiliations politiques



From: "Minani Jean Marie Vianney jeanmarie.minani@gmail.com [Democracy_Human_Rights]" <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr>
To: DHR <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr>
Sent: Thursday, February 5, 2015 8:51 AM
Subject: *DHR* Fwd: Kunyomoza inkuru SHIKAMA yanditse ku mugabo wanjye Jean Marie Vianney Minani [3 pièces jointes]

 
[Pièces jointes envoyées par Minani Jean Marie Vianney incluses ci-dessous]

Libérer notre peuple, notre priorité  no 1!

---------- Forwarded message ----------
From: Claudine Uwimanzi <claudine.uwimanzi@gmail.com>
Date: 2015-02-05 14:49 GMT+01:00
Subject: Kunyomoza inkuru SHIKAMA yanditse ku mugabo wanjye Jean Marie Vianney Minani
To: Minani Jean Marie Vianney <jeanmarie.minani@gmail.com>


Kunyomoza inkuru SHIKAMA yanditse ku mugabo wanjye Jean Marie Vianney Minani

Mbere yuko ngira icyo mvuga kuri iyi nkuru nagira ngo mbanze nibwire abazasoma iyi nkuru yanjye. Nitwa Uwimanzi Claudine nkaba mfite impamyabumenyi ya Kaminuza y'ikiciro cya kabiri (Licence) mu bijyanye n'Imibarire y'abantu (Sociologie) ndubatse nkakaba narashakanye na Minani Jean Marie Vianney   dufitanye abana 3 .  Nyuma yo kubibwira muri make reka nyomoze ibikubiye mu nkuru iherutse kwandikwa n'uwitwa  UDAHEMUKA Eric igatangazwa mu kinyamakuru  SHIKAMA cyo kuri internet (http://shikamaye.blogspot.de/2015/02/isesengurampamvu-iperereza-nigisirikari.html) cyane cyane ndibanda kubyo bamvuzeho no ku birebana  n'ubuzima bwite bw'urugo rwacu . Mpisemo gushyira iyi nkuru mu itangazamakuru kugira ngo ngaragarize abanyarwanda ko hari ibinyamakuru bimwe na bimwe  abanyarwanda bashobora kwibeshyaho bibwira ko ibyo bitangaza ari ukuri.

Kandi mbanje gusaba ikinyamakuru SHIKAMA ko kubw'Impamvu y'uburenganzira bwo kubeshyuza inkuru nayisaba gutangaza inkuru yanjye mu kinyamakuru SHIKAMA ntacyo bahinduyeho.
1. Ku ngingo yo gushyingirwa kwa MINANI Jean Marie Vianney n'imibereho ye mu rugo: Namenyanye n'umugabo wanjye ahagana mu mwaka wa 2000 duhuriye muri Kaminuza nkuru y'u Rwanda (UNR). Kuva mu 2000 kugeza arangije I butare mu 2004  twamaranye icyo gihe cyose turambagizanya nyuma yahoo tuza kwiyemeza kubana mu 2005 dusezerana imbere y'Imana no muri Leta  mu mwaka wa 2006. Kuva icyo gihe kugeza ubu nta ngeso mbi muziho kandi nta niyo mucyecyeraho.
2.     Ku ngingo ivuga ko umugabo wanjye afite abandi bana 2 yabyaranye n'indaya zo muri Gitarama na Kigali. Njewe icyo mbanza kubaza UDAHEMUKA Eric niki: ese abo bana 2 uvuga ba nyina bitwa bande? Abo bana bitwa bande? Ni abakobwa bose ni abahungu? Ese  bafite imyaka ingahe? Ko wumva ko wakoze ubushakashatsi. Ngaho tubwire rwose? Maze rero Bwana UDAHEMUKA Eric reka nkukurire inzira ku murima rwose: ibi byose wanditse  ku mugabo wanjye ni ibinyoma byambaye ubusa kuko mu myaka yose  irenga 15 maze menyanye n'umugabo wanjye iyo nkuru y'abana 2 mba nyizi kandi nkurikije uko muzi ari umuntu ukunda ukuri kandi w'inyangamugayo wongeyeho ukunda abana be, aba yarabimenyesheje kandi nta kibazo nari kugira kuko abo bana nari kumufasha tukabarera hamwe nabo dufitanye.
3.     Ku ngingo ivuga ko umugabo wanjye twahoraga dushwana nkahukana kubera gukubitwa: Birababaje rwose banyarwanda banyarwandakazi kumva ko ikinyamakuru kitwa SHIKAMA KU KURI ariko kikaba aricyo gikwirakwiza impuha n'ibinyoma gusa zidafite umutwe n'ikibuno: Kuva nabana n'umugabo wanjye ntarankoza n'urwara. Wewe  nta ntonganya tugira mu rugo rwacu yatuma nahukana. Kuva twabana mu 2006 kugeza ubu mbanye neza n'umugabo wanjye sindahukana kandi nta nibyo nteganya.
 
Ibi mbabwira kandi umuturanyi wacu ku Gisozi mu Karere ka Ka gasabo mu mujyi wa Kigali mwabaza uwo ari we wese cyangwa abanyeshuri twasenganye muri Groupe URUMURI muri UNR batuzi neza buri wese yababwira ko URUGO RWACU RURI MU NGO NTANGARUGERO. Niba ibyo kwahukana no gushwana aribyo UDAHEMUKA yifuriza urugo rwacu ntabwo azabona kuko urugo rwacu rwubatse ku rutare kandi rukaba rurinzwe n'Imana. Birababaje rwose kumva ngo abantu baharanira guhindura ibintu bitagenda neza mu Rwanda bandika ibintu nk'ibi by'ibinyoma.
 
4.     Ku ngingo ikinyamakuru SHIKAMA kivuga ko umugabo wanjye yihinduye umucikacumu biramuhira: nagirango menyeshe abanyarwanda ko ibyo bitigeze bibaho ko umugabo wanjye ajya mu bacikacumu ba jenoide yakorerwe Abatutsi. Gusa icyo muziho ni uko nawe ari umucikacumu kuko yiciwe umubyeyi n'abavandimwe muri Kongo ariko ibyo ntaho bihuriye n'ibyo Shikama imuharabikaho. Abanyeshuri bigaga muri Kaminuza nkuru y'u Rwanda UNR i Butare hagati ya 1999-2004 igihe umugabo wanjye nawe yigagayo nabo barabizi.
 
Kugirango abasoma ibyo mvuga bumve neza ko ari ukuri  kudakuka bibaye ngombwa ko mbaha kopi y'ikinyamakuru Inganzo no 041 26 Mata-3 Gicurasi 2004 (copie en annexe) cyanditswe ku mugabo wanjye kimuharabika ko afite ingengabitekerezo ya Jenoside ngo ko atitabiriye imihango yo kwibuka ko mu gihe abandi bibukagaba jenoside ku rwibutso rwa UNR muri mata 2014 we yari yiyicariye mu cyuma n#amacuti ye. Bikumvikana ko utaba warigize umucikacumu (bikaguhira) hanyuma bahindukire baguharabike mu kinyamakuru ibintu bidafatika byo gupfobya jenoside. Mboherereje kopi kugirango abanyarwanda bamenye ukuri.  
 
5.     Ku ngingo ivuga ko umugabo wanjye yari commissaire ushinzwe imibereho y'abacitse ku icumu muri AGEUNR: biraragaza ubuswa no kudakora icukumbura rihagije kandi umutwe w´inkuru ya UDAHEMUKA Eric yarabyise  ISESENGURA MPAMVU N´IPEREREZA KURI MINANI JMV: Birumvikana ko UDAHEMUKA Eric atazi AGEUNR icyo ari cyo n'inshingano zayo kuko niba yarabizi ntabwo yari kuvuga ibyo yavuze.
 
6.     Ku ngingo yo kwirukanwa muri RDB kwa MINANI Jean Marie Vianney kubera kugambanira abahutu bene wabo muri Gacaca akabafungisha abaziza ubusa: Iki nkinyoma kiranyagisha kuko n'umwana utazi ibya politiki yo mu Rwanda atabyemera. RDB ni ikigo cya leta ya FPR nta kuntu byakumvikana ko umuntu yakirukanwa kubera kugambanira Abahutu muri Gacaca.
 
7.     Ku ngingo yo guhungira mu Budage yoherejweyo na FPR Inkotanyi: ndasaba abantu b'abanyarwanda bumva ukuri kumenya neza amayeri FPR ikoresha ku muntu nk'umugabo wanjye ibona ko ayiteye ikibazo nk'umugabo wanjye kuko muzi neza arwanya FPR yivuye inyumaayirwanya. Ibyanditswemuri iyi ngingo nabyo ni ibinyoma ahubwo nashishikaraza abanyarwanda bashaka kumenya ukuri gusoma inkuru yasohotse tariki 6/03/2014 aho umugabo wanjye asobanura igituma mu muryango wacu duhigwa bukware na FPR-Inkotanyi (soma inkuru kuri http://www.therwandan.com/ki/nagirango-ngire-icyo-ntangaza-ku-mugaragaro-gituma-njye-numuryango-wanjye-duhigwa-bukware-na-fpr-inkotanyi/ )
Umwanzuro
Ndasaba uyu muntu witwa UDAHEMUKA Eric wanditse iyi nkuru kwigaragaza ku mugaragaro tukamenya isura ye akavuga ku mugaragaro icyo apfa n'umugabo wanjye.

Ubundi kubwanjye sinajyaga nsoma inkuru za Shikama ariko iyo wumva izina bihaye wakeka koko ko bashikamye ku kuri byahe byokajya. Kwiyita ko ushikamye ku kuri warangiza ugaca ku ruhande intego n'izina wihaye byose biba zero.

Nkurikije ibinyoma by'ibipapirano banditse ku mugabo wanjye sinshidikanya ko n'izindi nkuru banditse zaba atari  ukuri.

Ndangije nsaba abanyarwanda bakunda ukuri kujya bamagana ku mugaragaro abantu nkaba ba UDAHEMUKA Eric biyoberanya bagamije guca intege no kuyobya abashaka gushyigikira abaharanira ko ibintu bihinduka mu Rwanda.

Murakoze
Uwimanzi Claudine
 



__._,_.___

Posted by: Nzinink <nzinink@yahoo.com>
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (1)
_____________________________________________________________
&quot;Ce dont jai le plus peur, cest des gens qui croient que, du jour  au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre.&quot;
The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.
I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile.
The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.
=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-
.To post a message: amakurunamateka@yahoogroups.com; .To join: amakurunamateka-subscribe@yahoogroups.com; .To unsubscribe from this group,send an email to:
amakurunamateka-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________

More news:  http://www.amakurunamateka.com

https://www.facebook.com/amakurunamateka
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer  environnement   avant toute  impression de  cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------
-----------------------------------------------------------------------------------------
-New International Scholarships opportunities: http://www.scholarshipsgate.com
-----------------------------------------------------------------------------------------------

.

__,_._,___

No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.