Pages

Thursday 5 February 2015

[amakurunamateka.com] FW: [fondationbanyarwanda] Re: Ubwoko mu Rwanda n' Inkomoko yabwo.

 

Bavamnimwe ba Vepelex, turabasuhuza. Twakulikiye ikiganiro cyanyu non dore ingingo enye tubagezaho.

1. Ubushakashatsi ni ikintu abantu bakinisha aliko bulya ni umulimo ukomeye, ugomba kwitonderwa cyane. Nibwo moteri nyakuli ya societe. Aliko iyo bukozwe nabi cyangwa se ibyo bubonye bakagorekwa/ bigakoreshwa nabi bishobora kulimbura imbaga. Muzi ibyiza by'amamashini (indege, amamodoka, drone) na bombe atomique aliko muzi n'ibibi byabyo (urugero: i Roshima na Nagasaki). Muzi ibyiza byo kumenya indwara nka za Ebola, za procreation assistee etc,. aliko muzi uko wabikoresha ukamera abantu. Mwavuze uko Dr A. Kagame mu bushakashatsi bwe yagerageje gusobonura ko ubwoko bwategeka ali uko bwali buruta ayandi , hanyuma mwabonye aho byagejeje/bigejeje Urwanda. Rero abiyemeje umulimo w'abashakashatsi bagomba kwitonda, bakabukora neza, bakandika umwanzuro babonye bashishoje cyane kuko bishobora gusenya isi.

2. Rwanda iracyafite ingorane kuko ni ba mhatsibihugu bavuga icyo abanyarwanda twemera, akaba ali nacyo tugenderaho. Ndatanga ingero ebyili: 
a. Abanyarwanda baliho bicwa n'inzara hilya no hino mu gihugu; aliko "miracle economique" dutwerewe na ba Clinton, Blair, Warren igafatwa nk'ihame ntigire uwayivuguruza. 
b. Turacyaliho ababonye amahasa ya Rwanda kuva 1955 kugeza 2015. Aliko ntawatwunva, ahubwo bunva mhatsibihugu waje atazi n'ikinyarwanda agasohora ibitabo, atwambika uruhu ashaka ko batubonamo ntihagire uhigima. Urugero: Muzarebe uko Prof Guichaoua yanduje abanyabutare, aliko hakabura uwakopfora kugeza magingo aya, akorera izi nyandiko-Guichaoua  ubugororangingo. Ese nka buliya abakomoka muli kaliya karere bazahangana bate na History nko muli za 2050, ababonye ibikabyo n'ubugorame byanditswe muli rapports-Guichaoua batakiliho?

3.  Mgr Dr A Kagame mwimurenganya! Yakoze mu bakoroni babangikanye na cyami, afite ubwinyagambuliro bucye, igihe twebwe bo muli 21 eme siecle tuli muli  independansi-balinga (illusion d'independance) tumurusha uburenganzira, twakagombye gucamuka kumurusha. Nyamara muzarebe,  abantu barava ikantarange bakatwemeza/bakadutwerera ibyo bashaka ntiduhigime, ahubwo tukarushanwa kwamamaza ibyo badukozeho, tutanemera! None niba umukoroni/umwami batumaga A. Kagame agira ijambo ligufi baramusabye ko yerekana ko ubwoko butegeka buruta ayandi, murunva A. Kagame yali gukora ate kundi? Ntimubona se ibyo ba Prof muli Rwanda university batubwira/batwandikira babeshya, iyo RPF ibasabye kuducyamura ngo tuyoboke intero ya Cyama? Ahubwo A. Kagame yali umugabo, wenda iyo aba akiliho aba avugisha ukuli kurenza ibyo tubonana abashakashatsi bubu bashaka kuduculika no mu byo twiboneye imbonankubone, bishakira amasahani!

4. Mureka dushimire ba bwana Munyabagisha, Senga, Twagiramungu, Kabandana bishoye bakandika ku kibazo cy'amoko. Abanyarubuga nabo bakigiyeho imhaka igihe kirekire, buli wese atanga ibitekerezo bye, aliko habuze abatinyuka kubikoraho ibitabo nk'aba. Amakosa yaba ali mubyo banditse rwose ntacyo atwaye, ahubwo abantu bazayahereho bashyire ibintu mu bulyo, dore ko nabo bemera ko batatanze umwanzuro ahubwo bashyize ikibazo mu ruhando rw'abafite icyo bababa bazi bagasayidira abandi

Aha dore nka tumwe umuntu yahamya: 
-Hutu-Tutsi-Twa umuzungu yabisanze i Rwanda (Igisaka kwa Kemenyi,  mu Nkiga z'abahinza b'abahutu, no mu Nduga y'umwami). 
-Kandi s'ibya Hutu-Tutsi-Twa ubwabyo biteza ikibazo, ahubwo n'abishakira inyungu zikomoka ku butegetsi babikoresha baca abanyarwanda mo ibice, babarutanya ngo bashobore kubategeka batinyagambura. 
-Dore byageze n'aho abishwe mu ntambara/ntugunda yatangijwe octobre 1990 igahera muli za 2000 nyuma y'ubwicanyi burenze ukwemera, batabonwa kimwe! None se umunsi ibi bizavubura ubuvunderi bubi,  bizitilirwa gusa abazungu na Loni nk'aho twe abanyarwanda tutabifitemo uruhare, tubihembera dushyigikira ubwo burutanwe twizeyemo inyungu za polotiki? Ubutegetsi bw'ingoma y'umwami Musinga Yuhi se halya bwo bwakoze iki ngo bwange kulyamira Hutu-Twa, buhakanire n'umukoroni kuyogeraho ubulimiro? 
-Abanyiginya n'abega b'abahutu nabo babaho, nabonye benshi bakomokaga muli za Butare na Ruhengeri, babihamyaga!
-Gufata ibyo abantu bunvakanyeho mu mateka akaba alibyo bagenderaho ni byiza. Aliko ibintu byose, halimo nibyo tutunvikanaho, bigomba kuvugwa, bikigwa, bigasobanurwa naho kubifungirana mw'ibanga bidasobanutse bizadukurulira akataraboneka nk'uko ingoma ya Habyarimana yibeshyaga ko abanyarwanda bose bayikunze kandi atali byo. 

Scripta manent , verba volant

 


To: gidius21@hotmail.fr
From: fondationbanyarwanda@yahoogroupes.fr
Date: Sun, 1 Feb 2015 20:18:25 +0000
Subject: [fondationbanyarwanda] Re: Ubwoko mu Rwanda n' Inkomoko yabwo.

 

Muvandimwe Leon,

Amateka y'igihugu cyacu yashinzwe inteko y'abasizi. Aba nibo bagiye bayahererekanya kuva iyo nteko yashyirwaho n'ubwami bwambere bwabayeho de 1510 a1543, kugeza kungoma ya Mutara Rudahigwa watuwe igisigo cyanyuma na Sekarama, uriya nyine qui a forme Alexis Kagame.

Ntabwo Alexis Kagame yandukuye ibyo abandi banditse nkuko nabyumvise muri kiriya kiganiro, kuko uwamubanjiririje mumurimo wo gukusanya amateka ayavanye mubasizi, umupadiri wera witwaga Schumacher, atigeze agira icyo atangaza ngo kubera ubwoba.

Limwe mumakosa umushakashatsi Jan Vansina aha Alexis Kagame, nuko ibintubye yabyanditse kuburyo budahuye n'imyandikire y'amateka, kuburyo bitoroshye kumenya aho yakuye inyandiko ze, nyamara akavuga (Vansina)ko uriya wamwigishije (Sekarama) yari yarabonye neza uko Schumacher yatondekanyaga ibyo yahawe n'abasizi; umwe amushyiraho ibyo yavuze, bityo bityo.

Amateka y'uRwanda yarateruwe uko yakabaye, abitswe muri USA, yabuze uyandukura.

Amateka y'uRwanda ntushobora kuyumva udafite urufunguzo rufungura igisigo cyabimburiye ibindi cy'umugabekazi wambere, Nyiraruganzu Nyirarumaga.

Mushuti wawe Mureme nadahindura imvugo n'imyandikire ibyo yanditse bizaba impfabusa, kandi kwihisha inyuma ya Alexis Kagame sibyo bizamugira umunyamateka, kuko na Alexis Kagame nawe, mythe yarahirimye.

Hari impamvu Alexis Kagame yagoretse nkana amateka, Vansina avuga ibyo yabonye, ariko kuba yari yaragizwe umwiru (udashobora kuvuga amabanga yabwo) akabyemera kandi akandika amateka ayagira meza atari meza, byatesheje ubwanditsi bwe credibilite.Ni Rucagu w'ingoma ya CYAMI, undi akaba umunyamateka w'ICYAMA

Ikindi n'uko Alexis Kagame atashoboye kwandika ibyo yumvise byose, cyangwa ngo ashobore gutangaza ibyo uwamubanjirije, Fr Schumacher, yatinye gusohora, cyangwa se nibura ngo asobanurire abanyarwanda aho ubwo bushakashatsi bwaburiye. Nyamara se, ntibyagutangaza wumvise ko ibyo yabwiraga giseseka bitandukanye n'byo yabwiraga abazungu?

Abanyarwanda babishaka bakwiye kwiga kumateka yabo, kuko ibibatanya niho bituruka. Nibakomeza kurenzaho bazashira batamenye icyabamaze.

Ndi Semahoro 


Sent on my Boost Mobile Phone.


------ Original message------

From: Gidius kabano

Date: Sun, Feb 1, 2015 1:49 PM

To: byilin@yahoo.com;

Subject:RE: Ubwoko mu Rwanda n' Inkomoko yabwo.


Urakoze cyane kuri izo ngingo zose.

Erega turacyafite ibibazo.Kuva kera ,ku ngoma ya Kayibanda na Habyarimana,amwe mu mashami y' ubumenyi yafashwe nk' amahamba ku buryo nta bantu benshi b' impuguke twayagizemo.Ni ikibazo kandi bizafata igihe kubera impamvu zose wavuze.

1.Abahakana ko abanyarwanda atari abavandimwe,
2.Abahera amateka kuri Leta iriho ubu.Ikimenyimenyi n' indimi zahindutse,ihindagura bw' imiterere y' ubutegetsi kugira ngo basibanaganye ibyakozwe mbere,cyana cyane abahutu..
3.Amateka nk' uko yanditswe na aaKagame,ubu urwanirirawa na Bonaventure Mureme,un ami mpora nsaba guhindura imivugire n' imyandikire y' Amateka yacu.

N' ibindi n. ibindi...nzagarukaho .

Yewe,tuzasubira.

Uramuke.

Léon.

From: byilin@yahoo.com
To: gidius21@hotmail.fr
Subject: Re: Ubwoko mu Rwanda n' Inkomoko yabwo.
Date: Sun, 1 Feb 2015 17:00:18 +0000

Muvandimwe Leon,

Ntabwo wavuga inkomoko y'amoko mu Rwanda:

1. Ngo utangirire amateka muri 20eme siecle (kugihe cy'abazungu, cg nyuma yaho), nkuko numvise bamwe babyemeza.

2. Ngo wibagirwe inyandiko y'abagaragu b'umwami bahakanaga isano na kanyarwanda maze ngo usesengure abo baribo na kanyarwanda uwariwe.

3. Wibagirwe abakomeje kwita bamwe ko atari abanyarwanda maze ngo usesengure impamvu, abaribo, nuko binjiye mu Rwanda.

4. Utazi impindagurike y'ubutegetsi mu Buganga, defaite de l'empire des Banyoro, la montee de celui du Buganda, la suite de l'invasion des Banyoro dans sud ouest du lac victoria apres la fermeture de l'Akagera par le Buganda. Abanyoro basigaye hepfaho bagiyehe?

5. Ngo wibagirwe impact y'ukwemera kw'abanyoro kwari gutandukanye n'ukw'abanyarwanda, abanyakaragwe, abanyankole n'ingaruka zabyo ku Rwanda 

Wahakana amateka uko yanditswe na Mgr Alexis Kagame utavuga aho ukura ibishya ute kandi yari leader munzira yanyuzemo kandi ariyo nawe ugenderamo?

Ibyo numvise ntabwo ari amateka, ntanubwo ari introduction yayo, n'abantu biganiriraga kubyo banditse, batarasomye amateka y'uRwanda.

Ndi Semahoro 


Sent on my Boost Mobile Phone.


------ Original message------

From: Gidius kabano

Date: Sun, Feb 1, 2015 6:48 AM

To: byilin@yahoo.com;

Subject:RE: Ubwoko mu Rwanda n' Inkomoko yabwo.


Koera cyane.Yewe turikumwe.Igitangaje ni uko abakoze iki kiganiro nta numwe nzi wize amateka  cyangwa se ibijyanye n' indimi zo muri kariya karere.Nanze kugira icyo mbivugaho ntarasoma byimazeyo bamwe mu bahanga banditse ku mateka yacu.Ibyo ari byo byose uravuga ukuri kandi nanjye nasanze umenya abao batanze ikiganiro batabihugukiwemo cyane.Batanze imbarutso ku bandi bazabunganira mu minsi iri imbere.

Ugire umunsi mwiza.

Léon


From: byilin@yahoo.com
To: gidius21@hotmail.fr
Subject: Re: Ubwoko mu Rwanda n' Inkomoko yabwo.
Date: Sun, 1 Feb 2015 03:55:13 +0000

Iki kiganiro kiswe "Ubwoko mu Rwanda n'inkomoko yabwo" kirangiye tutumvise iyo "nkomoko" kandi ihari!

Ntanubwo abagikoze bashoboye kumvikana kuri source y'amateka Y'URWANDA, kandi ihari! 

Icyi kiganiro gishobora kuba kizakomeza, ariko ubutaha bazitabaze abacukumbuye amateka koko, atari ukuyavuga nk'ubwira abana inkuru, nkuko numvise Rucagu ayavuga!

Ndi Semahoro 



Sent on my Boost Mobile Phone.


------ Original message------

From: Gidius kabano

Date: Sat, Jan 31, 2015 7:33 PM

To: Gidius kabano;

Subject:FW: Ubwoko mu Rwanda n' Inkomoko yabwo.





Subject: FW: Ubwoko mu Rwanda n' Inkomoko yabwo.
Date: Sat, 31 Jan 2015 21:32:37 +0100


Date: Sat, 31 Jan 2015 


__._,_.___

Posted by: kota venant <kotakori@hotmail.com>
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (1)
_____________________________________________________________
&quot;Ce dont jai le plus peur, cest des gens qui croient que, du jour  au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre.&quot;
The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.
I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile.
The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.
=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-
.To post a message: amakurunamateka@yahoogroups.com; .To join: amakurunamateka-subscribe@yahoogroups.com; .To unsubscribe from this group,send an email to:
amakurunamateka-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________

More news:  http://www.amakurunamateka.com

https://www.facebook.com/amakurunamateka
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer  environnement   avant toute  impression de  cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------
-----------------------------------------------------------------------------------------
-New International Scholarships opportunities: http://www.scholarshipsgate.com
-----------------------------------------------------------------------------------------------

.

__,_._,___

No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.