Pages

Monday 15 February 2016

[haguruka.com] RE: *DHR* U Burundi bwa Nkurunziza nizere ko buryamiye amajanja.

 

Uwareka ibyo i Burundi akivulira ibyo i Rwanda!

Naba se nibeshya mvuze ko ikibazo cy'i Burundi kidaducira ishati ko ahubwo kurebera mu madorobindi y'ikibazo cy'i Rwanda alibyo biha ishusho y'ibi biganiro ?
Reka mhine bwakeye.
1- Idorobindi rya nzigo y'intwari Kagame
Kubona Kagame mo inzigo, bituma umuntu atabasha kumucira akali urutega. Hali abumva ko amabi yose avugwa kuli Kagame na Fpr ali ko kuli. Hali n'abandi bumva ko kumuhekesha inyonjo bifasha kumujegajeza no kumumara izima. Ni byo byeze hafi ku isi hose. Aliko se, ejo ejobundi, amaherezo akazaba ayahe?
Ngira ngo Ukuli ni wo muti. Ukuli nyakuli, kugera kuli buli muntu kabone n'iyo yaba «inzigo». Azazire ikindi kandi kirahari, ariko azira kuzira ukuli nkaswe ibitali ukuli.

Kubona Kagame mo intwari cg umukiza bituma umuntu atabasha kumucisha mu musoto. Amabi yose akayagarama! Ngo ni urwango bamwanga rulimo kumunga ubutegetsi bwe ! Ati nimwice, bati kacikaci! Ntuvuze uti nyamuneka, bati gahanga urahangara!

Ibi bice byombi birasibanira i Rwanda, muli Kongo, i Burundi n'ahandi. Bigasa no kwivanga, ndetse bikavamo kuvangira. Uwaba afashije Kagame hasi tukabazanya imhamvu inzigo ya bamwe iba intwari y'abandi? Ikibazo ni aha kili, uwagisesengura neza akakinononsora, umuti waba wabonetse.

2- I Burundi haranuka urunturuntu
Harahumekwa umwuka w'ubunyamaswa. Abishoboye bafashe inzira y'ubuhungiro. Si abatutsi, si abahutu. Ni abantu. Ngo babwirijwe guhunga. Ni byo kandi si byo. Byashoboka na njye ubwanjye niyumviye Kadihirambetezi wa Fpr yivuga kuba yahamagariye inshuti ye guhunga, ndetse akayicumbikira mu nyumba ye i Kigali. Aliko guhunga ntawe ubihamagarirwa. Haba hali urunturuntu rulimo runuka. Ndibuka duhunga muli 94, ba Karagurabagaramye baduhamije guhungishwa no gukulikira amabwiriza y'abakaraza bali bamaze guteshwa ingoma. Nyamara na n'ubu i Rwanda haracyanuka urunturuntu.

I Burundi lero, Abategetsi mbona ibyo kwikoma amahanga babireka. I Rwanda murazi icyo byatanze: aho kwireba neza mu ndorerwamo, abantu barangariye urutoki, rucitse baba mu bambere kuyabangira ingata.
Niba abanyagihugu bahunga, hali ikibazo, kandi si bo kiba kiliho. Ufite ingufu z'urumuli rwa Leta ni we uba usabwa gusesengura neza ikibazo, igitera abantu guhunga akagihangamura.

3- u Rwanda, umwanda wandara ...
Bizabe imhamo ? Oya, uwakura umwanda i Rwanda, no mu karere hose hacya hakagendwa amannywa n'ijoro.
Ko ikibazo nyamukuru gikomeza kuba ingorabahizi, ni ikibazo cy'urumuli. Illuminatio et salus populi. Ni ngombwa ngo habeho kwibaza, gutekereza, gushakasha no guhuza imhumeko hagati y'abanyabwenge. Abanyabwenge b'ubwenge buzira inenge. Nta muntu ubaho muzima utazi ubwenge. Aliko hali ubwenge bwo kubaho no kwibeshaho, hakaba ubwenge bw'ubupfura n'ubwo gufutura ibifutamye. Ba Rusaruriramunduru, ba Kadihirambetezi, ba Rutemayeze, ba Mhemukendamuke, na bo ni abanyaryenge. Ubwenge buzira inenge ni ubwenge buli muntu wese ufite mu mutwe hazima yatira akanabutiza atishusha, akabasha kubona ibibazo kimwe n'undi n'undi. Imhaka zikazaba m'uguhitamo ubwenge burusha ubundi kumulika ikibazo. 

Ibyali uguhina bizabyare amahina!
 


Mugire Imhagalike n'Ubugingo (Ayez la droiture et une saine santé) !

 
Francois M. (1-819-461-0353)
-----------------------------
Il y a dans tout comportement d'autrui notre part d'influence par nos actions, nos omissions, nos attitudes ou nos pensées. C'est ensemble que chacun peut s'élever et contribuer à l'amélioration de la vie autour de soi.
«Ne tuez pas Gitera, tuez Ikibimutera (la cause)», sé Rudahigwa, roi du Rwanda, 1957.
You'll need Skype CreditFree via Skype



From: kotakori@hotmail.com
To: gasana31@gmail.com; twizeviking@gmail.com; batungwanayoj@gmail.com; elastomuzir2014@gmail.com; lombemakassi2011@gmail.com; isamuke5@gmail.com; lafianceearmee@gmail.com; ibrahimbarak100@gmail.com; joseph.sebarenzi@worldlearning.org; udaheric@gmail.com; em.hame@laposte.net; eugeneu2003@yahoo.fr; uwimanapouma@yahoo.fr; elengakoy@hotmail.com; edimugabo2020@gmail.com; radioitahuka@gmail.com; democratie2020@gmail.com; ngombwa@gmail.com; infotubeho@yahoo.fr; innocent_twagiramungu@yahoo.fr; theafricawatch@gmail.com; tsalmyd@yahoo.fr; inkuruzagasabo@yahoo.fr; paulrusesabagina@yahoo.fr; diditedy@yahoo.fr; sisievariste@yahoo.fr; fredus12@hotmail.com; uwizandre@gmail.com; ally.yusuf.mugenzi@bbc.co.uk; ikazeiwacu1@gmail.com; prubingisa@yahoo.com; amakuruyurwanda@gmail.com; abdallah.akishuli@yahoo.com; biramahire98@gmail.com; sixchris@netti.fi; samcyprien@hotmail.com; sembagares@yahoo.com; johndayi@yahoo.com; fdusabdu@gmail.com; gidius21@hotmail.fr; gahima@gmail.com; kanyemera2002@gmail.com; gastnkur@gmail.com; jmhigiro@hotmail.com; nyumbani12kwetu@yahoo.com; jkanya@free.fr; johnndahiriwe@yahoo.com; lyar66@yahoo.fr; byilin@live.com; veritasinfo@yahoo.fr; dukuvin01@gmail.com; ekarekez@voanews.com; felin.gakwaya@bbc.co.uk; hategekimana125@yahoo.com; b2003n@yahoo.fr; imberakuri.5@gmail.com; mbonyifo@yahoo.fr; mngolole@yahoo.com; fmunyabagisha@hotmail.com; minaniju@gmail.com; shemabruno76@gmail.com; ayurwandabernard@yahoo.com; cadinn5@gmail.com; ngezenubwom@gmail.com; alype82@gmail.com; hagenimanajean@yahoo.fr; aliceakana@yahoo.fr; nsabalpha@gmail.com; mariojansen11@yahoo.fr; alexandre_nsh@hotmail.com; uwayopatrick@yahoo.fr; kaludamas@voila.fr; alliedgenius@gmail.com; burenganzira@gmail.com; umurabyonews@gmail.com; ruthatheogene@yahoo.fr; goodluck4uber@gmail.com; imanzidanie2008@gmail.com; sjm12@yahoo.fr; jngarambe2010@yahoo.fr; ndagijimanagustave@yahoo.com; evmpamo@yahoo.com; ndekezi82000@yahoo.fr; bisaugus@gmail.com; dutegerezeantoine@yahoo.fr; ituyisenge@hotmail.com; fondationbanyarwanda@yahoogroupes.fr; haguruka@yahoogroups.com
Subject: RE: *DHR* U Burundi bwa Nkurunziza nizere ko buryamiye amajanja.
Date: Mon, 15 Feb 2016 13:32:32 +0000



Bwana Dr A. Gasana, ibi uvuze mu ngingo ndwi birunvikana, ahasigaye dutegereje kureba uko abambali ba RPF bazazisenya berekana ko atalizo.  
Cyangwa se wenda bahisemo kwicecekera, bahebere urwaje! Ibi byaruta bimwe babura amajyo, bagasuka ibitutsi banitwaje na ya ntwaro "genocide". 
Nyamara se hali icyo Prezida Nkurunziza atakoze ngo agendere kure abanyarwanda birukanwe na RPF, ahubwo ngo abane gapata na rugi n'abarutahanye na RPF? Mulibuka Uburundi bwe bugemura  Deo Mushayidi, nawe washakaga ko opposition yagira ijambo i Rwanda?
Bazirunge aliko zange zibe isogo pee!    



De : Anastase Gasana <gasana31@gmail.com>
Envoyé : samedi 13 février 2016 04:42
À : f; Twizeyimana Vincent; Batungwanayo Felicien; Muziraguhunga Elasto; Lombe Makassi; Isaac MUKESHIMANA; lafiancee armee; BARAKA IBRAHIM; joseph.sebarenzi@worldlearning.org; UDAHEMUKA Eric; em.hame@laposte.net; eugeneu2003@yahoo.fr; UWIMANA Espÿffffffffffe9rance; Elenga Enkoy; MUGABO Edison; ITAHUKA IJWI RYIHURIRO NYARWANDA; Patriote Rwandais; Rwanda-All@yahoogroups.com; Theogene Rudasingwa; f; tubehotwese; Innocent TWAGIRAMUNGU; theafricawatch@gmail.com; tsalmyd@yahoo.fr; inkuruzagasabo@yahoo.fr; paulrusesabagina@yahoo.fr; diditedy@yahoo.fr; sisievariste@yahoo.fr; UMUSOTO; freddy usabuwera; Andre Uwizeyimana; ally.yusuf.mugenzi@bbc.co.uk; Ikaze Iwacu; Providence R.; FORUM Amakuru; abdallah.akishuli@yahoo.com; Biramahire salvator; sixchris@netti.fi; samcyprien@hotmail.com; sembagares@yahoo.com; john dayi; Firmin Dusabe; GREAT-LAKES; gidius21@hotmail.fr; Gerald Gahima; Kanyemera Gaspard; Gaston Nkurunziza; jmhigiro@hotmail.com; jambosana karibu; JACQUES KANYAMIBWA; John Ndahiriwe; kota venant; Lyarahoze Samuel; Zephanie SEMAHORO; Veritasinfo Ngoga; Dukuze Vincent; ekarekez@voanews.com; felin.gakwaya@bbc.co.uk; Felicien Hategekimana; BN B; Bakunzibake Alexis; mbonyifo@yahoo.fr; mngolole@yahoo.com; Munyabagisha; Justin Minani; Shema Bruno; ayurwandabernard@yahoo.com; kwihangana cadeau innocent; Modeste Ngezenubwo; nganji alype; hagenimanajean@yahoo.fr; aliceakana@yahoo.fr; nsabimana Alphonse; mariojansen11@yahoo.fr; alexandre_nsh@hotmail.com; uwayopatrick@yahoo.fr; kaludamas@voila.fr; Richard Kayumba; Duharanire Uburenganzira; ikinyamakuru Umurabyo Umurabyo; ruthatheogene@yahoo.fr; goodluck4uber@gmail.com; Daniel MANZI; sjm12@yahoo.fr; jngarambe2010@yahoo.fr; ndagijimanagustave@yahoo.com; evmpamo@yahoo.com; ndekezi82000@yahoo.fr; Bisous Augustin; dutegerezeantoine@yahoo.fr; ituyisenge@hotmail.com
Objet : Re: *DHR* U Burundi bwa Nkurunziza nizere ko buryamiye amajanja.
 
Rukundo Claver uvuze ukuri muri iyi posting yawe, cyane cyane ko impunzi z'abarundi ari u Rwanda rwatumye zihungira mu Rwanda. 
1. Mwibuke basomyi mwese ibibazo bitangira I Burundi abacengezi ba DMI za Kagame babwira abarundi ngo nibahunge imbonerakure za CNDD-FDD zigiye kubica kandi atari byo. 
2.Mwibuke temoignage yatanzwe n'umutwakazi w'umurundi kuri BBC Gahuzamiryango avuga ko abababwiraga ngo bahunge ahanini babibwiraga abatutsi gusa ntibabwire abahutu. 
3. Mwibuke n'umwalimu w'umurundi w'umututsi wafashwe atanga rwihishwa inyandiko tracts zihamagarira abahutu kwica abatutsi.
4. Mwibuke umukozi wa UN/ONU wakoze report y'impimbano ngo leta ya Nkurunziza yatanze intwaro iziha imbonerakure ngo zikore genocide tutsi mu Burundi bikaza kumenyekana ko yaguzwe na leta y'u Rwanda ngo abeshyere leta y'u Burundi maze iyo leta ikamwirukana ku butaka bwayo. 
5. Mwibuke ibinyoma bya leta y'u Rwanda rwa FPR Inkotanyi yabeshye ngo FDLR iri mu Burundi gufasha Nkurunziza gukora genocide tutsi I Burundi bikaza kugaragara ko ari ibinyoma. 
6. Mwibuke ukuntu leta ya Kagame na FPR ye bishe abantu barenga mirongo ine bakabajugunya mu kiyaga cya Rweru kugirango babeshyere u Burundi ngo bwishe abantu bubajugunya muri icyo kiyaga kandi ari leta y'u Rwanda yabikoze kugirango ibigire urwitwazo rwo gushyira mu bikorwa gahunda yarwo rumaranye igihe mw'ibanga yo gusambura igihugu cy'u Burundi.
7. Mwibuke umurundi w'umudiplomate leta y'u Rwanda rwa FPR yakoreshe muri Afurika y'Epfo muri gahunda yo kwica General Kayumba Nyamwasa muri diplomacy ibi bikaba ari agasuzuguro gakabije. Uwo mudiplomate ubu ari mu Rwanda nawe arabarirwa muri ziriya ngirwampunzi zagizwe zo n'abacengezi ba DMI mu Burundi bazishishikarije guhungira mu Rwanda nta mpamvu. None leta ya Kagame na FPR ngo bagiye kubirukana mu Rwanda kandi ari bo babashishikarije kuhaza in the first place kugirango babakoreshe mu gusambura igihugu cyabo cy'u Burundi!

Nkuko mugenzi wacu Rukundio abivuze, perezida Nkurunziza n'ishyaka CNDD-FDD n'abarundi bose ni bakomeze gufatana mu nda ubundi babe maso babuze u Rwanda gusambura igihugu cyabo,barengere ukwikukira kwabo.
Dr. Gasana Anastase, perezida w'Ishyaka Nyarwanda ry'Imberabose PRM/MRP-ABASANGIZI.

On Fri, Feb 12, 2016 at 6:29 PM, Rukundo Claver ruclaver2000@yahoo.fr [Democracy_Human_Rights] <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr> wrote:
 

Je réagis kuri titre yitwa:
 
Leta y'u Rwanda irakangisha kwirukana impunzi ngo ishyire igitutu kuri ONU
 
Radio Gahuzamiryango mu  makuru yayo y'uyu munsi tariki ya 12 février 2016 yasobanuye neza uko iyi nkuru iteye. Muyumve rwose.
 
Njye nkeka ko u Rwanda nkuko bisanzwe iyo rugize ibibazo bikomeye rushakisha aho rwahungira maze rugashaka kuyobya uburari (manoeuvres dilatoires) rugateckinika vuba vuba kibuno mpa amaguru kugirango isura yarwo ikomeze igaragare neza. Ariko ubu ho ndabona bahubutse cyane.
 
None se mwabantu mwe, ko muzi ko kugirango impunzi zive mu gihugu zahungiyemo zijye mukindi ari ibintu bikomeye, bitoroshye rwose, hagomba procédure ndende kugira ngo bigerweho . 
 
None abantu barenze ibihumbi 100 wababonera aho bajya mugihe kingana iki?
 
U Rwanda rwa Kagame ariko nti rwirate ye. Ruzabwira nde ngo afate izo mpunzi zose z'abarundi. Ngirango ni uburyo bwo gutuma ibihugu bikomeye kw'isi birimo kubotsa igitutu byacururuka (bicuruka).
 
None se ko mwese muzi ko isi ingana kandi ibibazo by'impunzi biyugurarije ari byinshi, ni ikihe gihugu kiravuga ko cyemeye gufata impunzi z'abarundi ibihumbi 5 cyangwa 10 koko.
 
Ni Uganda se? Ni Tanzaniya se? Ni Afrique du Sud se? Ni Irak se? Ni Israël se? ni Syriya se? Ni Canada ahari? Ni USA se?
 
Twese tuzi ko i Buraya ikibazo cy'impunzi cyabananiye, cyabaye ingorabahizi, none u Rwanda rurabyutse mu gitondo ' ngo ibyo nabyo" reka tubananize tuvuge ko impunzi z' abarundi tuzishakira ibindi bihugu zijyamo. Maze twituramire turebe. Iyo nduru iveho.
 
Njye mbona ari amayeri kuko Kagame  na ba Mushikiwabo bazi ko bitazakorwa, bitazashoboka.
 
Ni kwakundi bakoraga za négociations na gouvernement ya Habyarimana bayirindagiza ngo koko bemera les accords d'Arusha kandi bagira ngo igihe kibe kigenda bitegura intambarra . Ni kimwe.
Urwanda rwa Kagame rukuramutsa nukuboko kumwe rugusekera cyane kandi ukundi kuboko kuri inyuma mumugongo gufashe inkota, ngo kugusogote....
 
U Burundi bwa Nkurunziza nizere ko buryamiye amajanja.
 






__._,_.___

Posted by: Francois Munyabagisha <fmunyabagisha@hotmail.com>
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (2)
___________________________________________________
-Ce dont jai le plus peur, cest des gens qui croient que, du jour  au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre.
-The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.
-I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile.
-The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.
=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-
-To post a message: haguruka@yahoogroups.com; .To join: haguruka-subscribe@yahoogroups.com; -To unsubscribe from this group,send an email to:
haguruka-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________
-More news:  http://www.haguruka.com

https://www.facebook.com/haguruka

https://www.facebook.com/musabeforum

http://www.musabe.com/
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer  environnement   avant toute  impression de  cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------

.

__,_._,___

No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.