Pages

Friday 12 February 2016

Re: [haguruka.com] Impunzi z’Abarundi zifitiye impungenge icyemezo cyo kuvanwa mu Rwanda

 

Impunzi z'Abarundi mu Rwanda zose zahawe ubuhungiro. None se Kagame arazijyana ahandi he ?


On Friday, 12 February 2016, 13:25, Alfred Nganzo <alfrednganzo@yahoo.com> wrote:


Kagame aho yabwiye impunzi z'Abarundi ngo zisubire iwabo, aratekereza ko zijyana mu bindi bihugu. Impunzi z'Abarundi nizitahe,mu Burundi hari amahoro. Ibyo gutaha ku ngufu Kagame yabasezeranije zibyibagirwe. Ntibigishobotse, Nababwize ukuri. bamwe muravuga ngo mu Burundi ibibazo byabo si amoko. Ni iki Kagame yashyigikira kiterekeye ku moko ? Arashyigikira  Abatutsi ngo bagere ku butegetsi nkuko yabugezeyo, amasezerano y' Arusha abaha ubutegetsi badakwiye ahoreho.


On Friday, 12 February 2016, 13:17, "Alfred Nganzo alfrednganzo@yahoo.com [haguruka]" <haguruka@yahoogroups.com> wrote:


 
Ariko iri iterabwoba rya Kagame abona rizamugeza kuki? None se azabigenza gute yimulira impunzi z'Abarundi mu bindi bihugu bitasabye kubakira?
Twamubwiye kenshi ko azakomeza agatsindwa muri byose yashatse gukora mu karere. Yumva ko azacyura impunzi za Congo n'izo mu Burundi nkuko avuga ko yacyuye abatutsi akoresheje imbunda. Ibihe byarahindutse !
 
Impunzi z'Abarundi zifitiye impungenge icyemezo cyo kuvanwa mu Rwanda
 
Bamwe mu Barundi bahungiye mu Rwanda, baravuga ko batewe impungenge n'icyemezo cyafashwe na Leta y'u Rwanda cyo kubimurira mu bindi bihugu, bagasaba ko bahaguma kuko ari ho bari bizeye umutekano wabo.
Kuri uyu wa Kane Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga w'u Rwanda Louise Mushikiwabo yatangaje ko kuguma mu gihugu cyegeranye n'icyo impunzi zaturutsemo bigira ingaruka zigaragara ku mpande zombi, ari yo mpamvu bari kuganira n'ibihugu n'imiryango itandukanye kugira ngo zimwe mu mpunzi z'Abarundi zahungiye mu Rwanda zimurwe.
Abaganiye na IGIHE basabye kudatangaza amazina yabo ku mpamvu z'umutekano, bavuze ko ubuzima bwabo bushobora guhungabana kubera icyo cyemezo, kuko batizeye umutekano ahandi bashaka kubohereza.
Umwe ati″Icyo cyemezo ntitwacyakiriye neza.Urebye muri aka Karere usanga hari umutekano muke.Igihugu cy'u Rwanda ni cyo gifite umutekano uhagije kandi dusangiye umuco nk'ururimi, twifuza kuhaguma."
Undi yagize ati ″Abarundi aho bajya hose hazabagora cyane kurusha;ntibashobora kubona aho abatware(abayobozi) babumva nk'uko bigenda mu Rwanda."
Abandi bifuza ko mu gihe byaba byemejwe bidasubirwaho ko bimurwa, buri wese yajyanwa mu gihugu ashaka ,nkuko biteganywa n'amategeko mpuzamahanga agenga impunzi.
Muri rusange izi mpunzi zirasaba Leta y'u Rwanda ko yakwitondera icyemezo cyo kubimura cyangwa kigakurwaho.
Mu mezi ashize, u Rwanda rwasabye abafatanyabikorwa n'indi miryango mpuzamahanga kwakira Abarundi baba mu nkambi n'imijyi mu Rwanda. Nta ruhande na rumwe rurabyemera, nubwo ibibazo bya politiki mu gihugu ziturukamo bitagaragaza icyizere ko biri gukemuka.
U Rwanda rucumbikiye impunzi z'Abarundi zirenga ibihumbi 75, zatangiye kwinjira mu gihugu guhera muri Mata 2015 ubwo Perezida Nkurunziza yatangazaga ko aziyamamariza kongera kuyobora igihugu, muri manda ya gatatu
 




__._,_.___

Posted by: Alfred Nganzo <alfrednganzo@yahoo.com>
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (3)
___________________________________________________
-Ce dont jai le plus peur, cest des gens qui croient que, du jour  au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre.
-The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.
-I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile.
-The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.
=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-
-To post a message: haguruka@yahoogroups.com; .To join: haguruka-subscribe@yahoogroups.com; -To unsubscribe from this group,send an email to:
haguruka-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________
-More news:  http://www.haguruka.com

https://www.facebook.com/haguruka

https://www.facebook.com/musabeforum

http://www.musabe.com/
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer  environnement   avant toute  impression de  cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------

.

__,_._,___

No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.