Link ya radio Itahuka (yirebe mu nsi) iduteye gutangaza utuntu tumwe twabayeho ku gihe cya general Mobutu wa Zaire.
Ali koloneli Mobutu, ba Mhatsibihugu baramwegeye, bamusezeranya gusimbura E.P. Lumumba na J. Kasavubu bali bazwi nk'abakoministi nabafasha bakica cyangwa se bakigizayo aba bacomunisti. Umusore arabikora, aba agizwe prezida wa Congo Democratique. Ntiyigera agaragaliza abanyeCongo uko 1er wabo E.P. Lumumba yishwe n'abamwishe.
Akigera ku ngoma yahise ahindura amazina y'ibya Congo byose (Igihugu, amafaranga, uruzi, ibendera, inzego n'amazina y'ubutegetsi, etc.): bihinduka Zaire (abacubya b'ingoma bavuga ko bikomotse ku izina lya gihanga Nzad), commissariats, regions n'ibindi. Ahimba n'ishyaka lye kandi rukumbi lya MPR. Muli za 1966, ahitwa Ikintere, Mobutu arataraka ati "de mon vivant, citoyennes citoyens , le zaire (la monaie 1 Zaire valait 2 $ USA) ne devaluera jamais."' Inkundarubyino ziti "Nyeeeeeeeee!"
Kubera guerre froide, Mobutu yagizwe agent wa CIA ngo akumire USSR itigarulira Afrika, ahindurwa igitangaza. Ikuzo liramutwara pe, ku bulyo yatungukaga ahali Kiliziya agategeka ko amashusho ya Yezu na Bikiramariya akurwaho bagashyiraho ilye. Occident imuha intwaro ku bulyo aliwe wenyine muli Afrique noire (ukuyemo Apartheid sud africain) wali ufite za ndege z'intambara (chasseurs-bombardiers) 6 zahindiraga Ikinshasa ukagira ngo ni ba bamarayika bavugije imhanda umwami yesu agarutse.
Inkundarubyino ntizatanzwe, zamuculiye slogan yavugaga atya: Objectif 80 pour sortir du sous developpement: "Citoyennes citoyens: Soki tuzali premiere te, deuxieme; soki deuxieme te, troisieme; quatrieme place? Tokondima yango te" (ntituzabyihanganira). Nazo zikamwakiza "Waaaaaaa!"
Muli za 1970, abayisraheli bamwubakiye cite Nsele yali ifite infrastructures na farms byiza cyane, bitagira ibindi bihwanye muli Afrique.
Muli 1971, universite lovanium yali iyambere muli za universites francophones zose z'Afrika, ifite centre nucleaire ikanatanga grade ya doctorat (PhD) muli facultes nyinshi arayifunga imwibukije muli commemoration ko yayiciye abana. Abanyeshuli bose abaroha muli za camps militaires hamwe babeshwagaho na article 15 ya Congo (debrouillez-vous), ngo bahahererwe uburere, butali ubwo universite yatangaga. Ubwo Zaire yali irashwe mu mutima, abazayiyobora bahinduwe ibindi, birangiye. Nyamara muli ako kaga kali kagwiliye igihugu, ni nako intarabona zalilimbaga ya MPR rukumbi bagira bati: MPR lero, MPR lobi, MPR libela (MPR toujours)!
Ubwirasi bushwanisha Mobutu na Kiliziya, waje gusanga yitwa "Joseph Desire"! Biba rero ngombwa ko abijugunya akitwa Sese Seko kuku Mbwendu wa Zabanga atibagiwe no kubitegeka abandi bazayirwa. Abalyankuna b'ingoma banamuyamba bamuvumbulira sloga-opium yitwa authenticite umugabo Sakombi Inongo ayizengurukana isi yose ayigisha ngo "etre authentique, c'est etre soi-meme." Mhatsibihugu arabibona, araseka, aliko alicecekera.
Muli za 1973, Mobutu yambura ibintu by'abanyamahanga (abacuruzi, abanyama-farms) bakoreraga mu gihugu cye abigabira abanye-Zaire (acquereurs), umengo ni nabyo Marechal Amini wa Uganda yiganye yirukana abahindi. Abazayirwa bashotse ibintu barabilya (dore ko ulya ibyundi adahaga), nta n'umwaka urashira byose biba byarangije guhomba, nuko ahali ikizere cya objectif 80 hatahwa n'ubukene n'ubutindi. Muli 80, igihugu cya Mobutu cyakuraga ibigori muli Apartheid ya South Africa mw'ibanga kuko Afrika yali yarafatiye embargo iliya Apartheid. Hali cya pseudo-projet ngo gihinga ibigori muli Katanga cyiberagamwo aba-veterans americains du Vietnam; ubwo hagira ubaza aho ibigori bigemurwa Ikinshasa biva bakamusubiza ko byera muli iyo projet. Icyo gihe kandi, byali bibujijwe kuvuga "objectif 80" ku bulyo uwabitungutsaga yabihanaguzaga amaraso ye. Ya Zaire-monaie yavunjaga amadolari 2, yaje guhabwa agaciro nuko iza kugera aho ivunja 0.00001$ US, ndetse bigera naho biba ngombwa ko haba demonetisation. Mu bali babitse amazaires iwabo babyutse bunva ko yabaye ibipapuro, bamwe balihebye bishyira mu kagozi abandi bagana uruzi Zaire!
Zaire rero yakomeje gusurura bigera aho inzego zose zisa nizavuyeho, igihugu gisubira mu gihe cy'abakera (Moyen-age) aho buli village yirwaliza uko ishoboye, umu-CIA Mobutu nawe aba imboneka limwe Ikinshasa yihindira muli ka village ke ka Gbadolite. USSR iguye, akazi ka Mobutu kali karangiye, nibwo Mhatsibihugu occidental ashatse uko yamwikiza, cyane ko yali analyamye ku mabuye akenewe cyane. Mhatsibihugu yasabye inzira abatarabonaga amanyanga yo mu isi, barayimwima; nuko akoresha plan B. Iyo plan rero yabanje guhana abamusuzuguye, nuko inirukana na Mobutu. Richardison niwe waje gutunganya uko bamugeza kuwahoze ali inshuti ye umwami Hassan II wa Maroko, aho mwabonye plat ye yanyuma igizwe na pizza imwe yagombaga gusangira n'abadamu batatu halimwo n'umugore we bitaga First lady wa Zaire. Nuko ibya Mobutu byose babikuraho na bya bitwaro yarataga byali byalishwe n'umugese kuva kera, hagaruka ibyahoze muli Congo mbere yuko ayihabwa: ni Congo democratique tubona ubu isa nyine niyo muli za 1960, itagira ingabo zigezweho, ku bulyo ubu ilinzwe na MONUSCO ngo abishakira amabuye bayatware ntawe ukomerekejwe. Uduhugu twatinyaga iyo Congo kera ubu tuyitobanga nka kumwe imfizi y'impara yirukana ibibwana bito cyangwa se intare ishaje izibuza kulya akabeba zali zitoye aho mu rwuli.
Sitwe twahera, hahera igihangange Mobutu umu-CIA na Zaire ye.
Rero n'abandi barata ko bafite amazu yabo, byaba ali gushishoza neza babililimbiye biherereye: kuko ubamba isi adakurura kandi n'abadutanze kubona izuba nka ba Musinga, Ndahindurwa, Habyarimana, etc. nabo bataye ayo mazu yabo batabishaka!
Posted by: kota venant <kotakori@hotmail.com>
Reply via web post | • | Reply to sender | • | Reply to group | • | Start a New Topic | • | Messages in this topic (1) |
-Ce dont jai le plus peur, cest des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre.
-The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.
-I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile.
-The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.
=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-
-To post a message: haguruka@yahoogroups.com; .To join: haguruka-subscribe@yahoogroups.com; -To unsubscribe from this group,send an email to:
haguruka-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________
-More news: http://www.haguruka.com
https://www.facebook.com/haguruka
https://www.facebook.com/musabeforum
http://www.musabe.com/
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer environnement avant toute impression de cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------
No comments:
Post a Comment
Note: only a member of this blog may post a comment.