Pages

Monday 26 September 2016

TR: [haguruka.com] Mu Rwanda abaturage bakomeje kwamburwa amasambu

 

Bavandimwe, ntiturwanya ababeshejweho no gusagambisha amategeko, aliko bulya amategeko ni nk'urutete rumwe ruba ruboshye neza aliko utaruvomesha amazi. 

Buli tegeko liba lifite ilindi lilivuguruza cyangwa se lilyica, umucamanza cyangwa se ingoma bakayabugulisha hakulikije icyo bashaka kugeraho. Nko mu Rwanda rwacu, abareresa amategeko ubu nibo bayasuzuguraga muli 1990-1994, bayatesha agaciro kandi ntacyo byabatwaye. Ubu bafashe ubutegetsi baragira bati "amategeko, amategeko nyabuna"! Ayo mategeko se ko yali ahali mbere ya 1994, uwayakulikije iyo atarebye neza ubu ntamukurulira, akaba yashyirwa mu gaco k'abagiranabi azira ko yayakulikije, kuko ingabo zayaheshaga agaciro zatsinzwe! Amategeko ni ikiboko cy'ingoma, iyo ngoma yavaho ikajyana n'ayo mategeko yayo, abayakulikije batitonze bakaba babihanirwa hakulikijwe amategeko y'abasimbura

Abaturage rero ntibazakizwa n'amategeko, niba ingoma n'ingabo zayo zishaka kubahima? Ayo mategeko ntazalinda Mlle Gasengayire wa FDU nkuko atalinze inzu ya Rwigara n'abandi bose, nyamara ikalinda wa muRPF Jules wa  Kicukiro wihandagaje ati "amajyambere y'Urwanda azanwa na RPF na prezida wayo gusa, utudundidundi tundi tw'amashyaka ntacyo tumara". Ntawakopfoye, yemwe na wa mudamu ngo uli kubusholisholi muli parlement wo muli PL yakanje amanwa! 

Itegeko likuru rero ni ingabo, nibyo HE yabwiye abantu abereka imbunda, n'Ibwotamasimbi kandi umuprezida aba acungira ku bu "commander in chief" w'ingabo,  ni aho akura ubudahangarwa, amashyaka n'ibindi bikaba ibyo gutoba gusa, iyo ingabo zijegajega. Iyo hali ibibazo by'ubugizi bwa nabi nkuko biboneka ubu, abawesternazi nabo berekeza amaso ku nzego z'umutekano alizo batezeho amakiliro! 

Mu bona muli Afrika ho ubu ko ziliya mpapuro ngo ni za "constitutions", za "cours constitutionnels" aho kuzilinda ahubwo  zizihindura/

zizisobanura mu nzira yo guhuza n'inyungu za nyili-ingoma, igihe cyose n'ingabo zibibonamwo indonke ishimishije. Iyo binyuranyije, nibwo ingabo zicira ijisho abaturage ziti "ni mubyange barababeshya, ntacyo tulibubatware", ubwo nyilingoma akabona urwagwiliye ba Benali na Compaore!

Ngayo, nguko, abaturage ni dushikame rero, igihe ingabo dufite zigishyigikiye ibiliho!





De : haguruka@yahoogroups.com <haguruka@yahoogroups.com> de la part de Nzinink nzinink@yahoo.com [haguruka] <haguruka@yahoogroups.com>
Envoyé : dimanche 25 septembre 2016 03:37
À : Nzinink
Objet : [haguruka.com] Mu Rwanda abaturage bakomeje kwamburwa amasambu
 
 

Mu Rwanda abaturage bakomeje kwamburwa amasambu



###
"Hate Cannot Drive Out Hate. Only Love Can Do That", Dr. Martin Luther King.
###

__._,_.___

Posted by: kota venant <kotakori@hotmail.com>
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (2)

Have you tried the highest rated email app?
With 4.5 stars in iTunes, the Yahoo Mail app is the highest rated email app on the market. What are you waiting for? Now you can access all your inboxes (Gmail, Outlook, AOL and more) in one place. Never delete an email again with 1000GB of free cloud storage.

___________________________________________________
-Ce dont jai le plus peur, cest des gens qui croient que, du jour  au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre.
-The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.
-I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile.
-The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.
=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-
-To post a message: haguruka@yahoogroups.com; .To join: haguruka-subscribe@yahoogroups.com; -To unsubscribe from this group,send an email to:
haguruka-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________
-More news:  http://www.haguruka.com

https://www.facebook.com/haguruka

https://www.facebook.com/musabeforum

http://www.musabe.com/
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer  environnement   avant toute  impression de  cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------

.

__,_._,___

No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.