Zimwe mu nzu zasenywe ba nyirazo batarishyurwa amafaranga y'ingurane(Ifoto Ndayishimye JC)

Bamwe mu baturage bari bafite inzu z'ubucuruzi mu gasantere ka Kirambo bavuga ko babangamiwe n'abakora umuhanda Butaro-Base babasenyeye inzu ntibabahe ingurane bikaba bikomeje kubagiraho ingaruka.

Aba baturage bavuga ko bamaze igihe batakambira inzego zitandukanye ngo zibishyurize amafaranga y'ingurane none ngo zikaba ntakirakorwa.

Abo twaganiriye ni abacuruzi bafite inzu zegereye imihanda zasenywe kuko hagiye gucishwamo kaburimbo. Banavuga ko ikibabera ihurizo ari uko muri bo hari abishyurwa abandi ntibishyurwe ntibagire  icyo basobanurirwa.

Umwe muri bo yagize ati "Baduteye ubukene kandi twari twaranasabye inguzanyo muri banki. Baratubariye amezi ane ubu arashize. Baratubariye bishyura abandi twe turasigara."

Undi muturage yagize ati "Nacururizaga mu nzu yanjye ariko ubu abana baransonzanye nabuze icyo mbaha. Nirirwa mbunga mu muhanda nabuze icyo nakora. Bahora batubwira ngo amafaranga ngo azagera kuri konti none ndajyayo nkasanga ntayarahagera, kuri banki bampinduye nk'umusazi."

Uyu muturage avuga ko n'inzu ye bagiye kuyiteza cyamunara kuko yabuze ubwishyu  bwa banki.

Anavuga ko abo bahuje ikibazo ari benshi, aho yemeza ko gusenyerwa ntibahabwe ingurane byabagizeho ingaruka zikomeye.

Ndahayo Léon utuye mu Murenge wa Rusarabuye avuga ko na we isosiyete ikora imihanda yamennye igitaka mu murima we warimo imyaka kuko bari baramubariye, ariko ntibamwishyura, ubu ngo akaba yarategereje agaheba.

Ndahayo yagize ati"ikibazo ni uko uno muhanda, baraje ,mu kwezi kwa kabiri barapima, hariya hari ibitaka hari amasaka, turategereza ko bishyura turaheba, kugeza igihe tubonye batishyuye  ni bwo twagiyemo turahinga, urabona ibirayi byari bigeze igihe  byo kuzana uruyange,  baba baraje rero bamenamo itaka. Kandi nta kindi ngomba kugaburira abana , sinzi rero uko byagenda".

Aba baturage basaba inzego z'ubuyobozi gukora igishoboka cyose zikabishyuriza amafaranga kuko ngo batiyumvisha icyo umuhanda uzabamarira mu gihe ubuzima bwabo buzaba bugeze ahabi.

Agasantere ka Kirambo gafatwa nk'umujyi wa Burera (Ifoto Ndayishimye JC)
Agasantere ka Kirambo gafatwa nk'umujyi wa Burera (Ifoto Ndayishimye JC)

Ubuyobozi bw'Akarere ka Burera buvuga ko hagiyeho itsinda ryo kureba ibibazo by'abaturage bavuga ko batarishyurwa, aho ngo buri kwezi  bugirana inama n'Ikigo gishinzwe ubwikorezi, (RTDA), mu rwego rwo kureba uko byakemuka.

Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry'ubukungu, Habumuremyi Evariste, avuga ko RTDA iba ikwiye kwishyura umuturage mbere y'uko itangira ibikorwa, nubwo avuga ko bijya bibaho amafaranga ntahite aboneka ngo ababariwe imitungo yabo yose bishyurwe.

Avuga kandi ko  kuva ubwo batangiraga kuganira na RTDA hari abishyuwe kandi bakaba bizeye ko n'abandi bazishyurwa vuba.

Ubuyobozi bwa RTDA bwemera ko ubundi umuturage aba akwiye kwishyurwa ariko ngo ikibazo gikunze kugaragara cy'abavuga ko batishyuwe giterwa no kuba hari abatanga nimero za konti cyangwa iz'irangamuntu zitari zo.

Ndahayo Leon uvuga ko imyaka ye bayemennyeho igitaka kiva mu muhanda (Ifoto Ndayishimye JC)
Ndahayo Leon uvuga ko imyaka ye bayemennyeho igitaka kiva mu muhanda (Ifoto Ndayishimye JC)

Kalisa Guy, Umuyobozi Mukuru wayo, avuga ko iyo bashyize amafaranga kuri konti baba bahawe basanga hari izitari zo bigatuma hari ababura ayo mafaranga.

Umuyobozi ushinzwe imishinga muri RTDA, Kabera Olivier avuga ko ikibazo bahura na cyo iyo babarira abaturage imitungo hari aho basanga hari abadafite ibyangombwa bya burundu by'ubutaka ku buryo ngo biba bigoranye mu by'ukuri nyiri ubutaka.

Hari n'ikindi kibazo cyo kuba hari igihe bajya no kwishyura abaturage ugasanga hari ikibazo mu myirondoro yabo ndetse n'amakonti, byagera muri Banki Nkuru y'u Rwanda ntibibashe gutambuka.

Uyu muyobozi avuga ko aho ikibazo cyavutse hose bakimenyesha ubuyobozi bw'Uturere kugira ngo na bwo bubimenyeshe abaturahe.

Ku kibazo cy'abaturage bo muri Burera, uyu muyobozi avuga bari gukora uburyo bushoboka bwose kugira ngo bishyurwe mu gihe cya vuba.

Kabera avuga ko hari komisiyo ihuza Minisiteri y'Ibikorwa Remezo, Ikigo cy'Igihugu cy'umutungo kamere na Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu yiga ku buryo ikibazo gikunda kugaragara ku baturage baba babariwe imitungo bagatinda kwishyurwa gikemuke.

Aha ngo hazarebwa uburyo uwatsindiye gukora umuhanda azajya atangira gukora abaturage baramaze kwishyurwa.