Pages

Thursday, 29 December 2016

[haguruka.com] Turote ITORA ry'Abanyarwanda rya 2017

 


Turote ITORA ry'Abanyarwanda rya 2017

Buri WESE nazane ibitekerezo bye, mu bwigenge, mu mahoro mu kuri.
Abanyarwanda n'abanyapolitiki, amashyaka, impuzamashyaka, amashyirahamwe ndetse n'abantu ku giti cyabo bihutire gutanga ibitekerezo no kunononsora itegura ry'itora nyaryo bagendeye ku mahame n'imiterere y'imibereho y'Abanyarwanda bose muri iki gihe.
1. Abanyarwanda bariho kuva 1930, baratatanye kandi bari hose ku isi atari gusa mu gihugu. No mu gihugu, nta matora yabanje ataravuzweho imvururu, igitugu n' ubutiriganya bikwiye gucika.
2. Bityo, buri Munyarwanda aho ari hose, kuri buri mugabane w'isi, ku kwezi, muri gereza, mu ishyamba no mu gihugu, ku bushake bwe akaba yaba umukandida cg agatora.
3. Buri munyarwanda yagira uburenganzira bwo gutora no kwiyamamaza, ntawe ugombye kumujonjora no kumuhitamo. Abantu si ibicucu ku buryo batazi guhitamo uwo babibonaho ubushobozi.
4. Itora ntiryayoborwa cg ngo ribere mu nzego z'ubutegetsi buriho, bwabayeho cg amashyaka aharanira kuritsinda.
5. Hahitwamo amadini nyangamugayo abanyarwanda benshi barimo, kandi afite amashami henshi ku isi, yasabwa gufasha abanyarwanda gutora kandi ntiyabyanga. Ntiyatoresha abayoboke bayo gusa ariko yakusanya abo mu gace ngo buri munyarwanda wese ashobore gutora.
6. Ibya ngombwa byo kwiyandikisha gutora byagenwa ku buryo bw'ikimenyetso cyose cyanditse kuva muri 1930 kugeza ubu, cyerkana ko umuntu ari umunyarwanda cg akomoka ku munyarwanda.
7. Kubera ubukene bw'igihugu n'abanyarwanda, gutoresha inyandiko: Harimo inzandiko na emails byakworoshya ingendo mu mahanga. Abantu batorera hafi bigeza, ibyo biro bigashyikiriza inyandikomvugo n'amajwi urwego rurikuriye, noneho byose bikazashyikirizwa inteko yy'itora ikosanya byose ikazatangaza abatsinze. Uwiyamamaza yakwiyamamaza uko ashatse kandi ashoboye, imbonankubone cg itumanaho rishya ryaje. Abakandida babaye ijana si ikibazo kuko nta listi yakorwa yo gutora, buri wese yakwandika izina rimwe gusa, hakazagaragara urusha abandi bose n'uko bakurikirana.
8. Itora ntiryaba umunsi umwe, ariko n'iyo ryafata ukwezi ariko rikaba ritunganye ni inyungu nyinshi ku guhugu ubu n'igihe kizaza. Hagenwa gusa umunsi ntarengwa w'igiteranyo cya nyuma mu nteko yigenga, aho yagenerwa icyicaro hose.
9. Abatsinze amatora bafatanya ubutegetsi ku buryo bukurikira: Uwa mbere yaba Prezida w'igihugu. Uwa kabiri yaba Premier ministre, uwa gatatu akaba umukuru wa Parlement, uwa kane akaba Vice prezida w'igihugu.
10. Ubwo butegetsi bushya bwahita butegura amatora y'intumwa za rubanda za buri karere, na gouvernement yabatanzwe n'amashyaka yabo cg batowe n'abatorewe ubuyobozi.
11. Prezida yatorewa imyaka itanu kandi ntazongere kwiyamamaza hadaciyeho indi manda atakiri we.
Demokrasi nyayo yafasha ko nta muntu wakwongera gutoneshwa cg kuzizwa ingoma zisimburanye, ubutegetsi bumwe bwavaho agasigaraho, mu be n'ibye!
Ibi byaturinda guta igihe n'imitungo, kwica imirimo y'ubutegetsi n'iy'abaturage kandi ntibikurure abitera ubwoba n'intwaro bitwaje kurinda umutekano. Hari uburyo bwinshi bwo gutumanaho ku buryo ababyitangira babinononsora bidatinze kandi bidahishwe rubanda.
Abanyapokitiki nibahuguke bavuge kandi bavugishe abaturage ku bibazo byabo n'iby'igihugu aho kwitebeza bategereje kuzavumbukana ibyo bazabizeza babatunguye nta n'umwanya wo kubicoca.
Tuve ku k'ejo, turebe igihugu n'ejo hazaza!


 
###
"Hate Cannot Drive Out Hate. Only Love Can Do That", Dr. Martin Luther King.

__._,_.___

Posted by: Nzinink <nzinink@yahoo.com>
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (1)

Have you tried the highest rated email app?
With 4.5 stars in iTunes, the Yahoo Mail app is the highest rated email app on the market. What are you waiting for? Now you can access all your inboxes (Gmail, Outlook, AOL and more) in one place. Never delete an email again with 1000GB of free cloud storage.

___________________________________________________
-Ce dont jai le plus peur, cest des gens qui croient que, du jour  au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre.
-The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.
-I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile.
-The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.
=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-=--=-=-=-=-=-=-=-=-=-=-
-To post a message: haguruka@yahoogroups.com; .To join: haguruka-subscribe@yahoogroups.com; -To unsubscribe from this group,send an email to:
haguruka-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________
-More news:  http://www.haguruka.com

https://www.facebook.com/haguruka

https://www.facebook.com/musabeforum

http://www.musabe.com/
--------------------------------------------------------------------------------------
-SVP, considérer  environnement   avant toute  impression de  cet e-mail ou les pièces jointes.
======
-Please consider the environment before printing this email or any attachments.
--------------------------------------------------------------------------------------

.

__,_._,___

No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.