Pages

Thursday 5 April 2018

[haguruka] Nyirarunyonga yagira ati "Udashoboye gutanga amataxes y'inzu yo guturamwo, azakodeshe igiti aturemwo"

 

"Habayeho umugabo w'umutunzi wali ufite inka 15 z'ubwoko bwa ankole, zimwe z'amahembe maremare. Nuko Leta mbiligi n'iy'Urwanda zunvikana ko yatumirwa mu Bubiligi, ngo asure aborozi b'abiligi. Nguwo yulijwe indege, n'i Bruseli ngo bi. Aracumbikirwa muli etoilesbukeye yulizwa Pegeot 505 bamujyana gusura aborozi. Arabyukurukilizwa. 

Abonye ukuntu amacebe y'inka ali manini, arabaza ati ese zirarwaye? Aborozi bati oya, ni nzima rwoseAranuma. Baba batangiye gukama, umushyitsi abona inka imwe itanze 8L mu mukamo umwe. Aratangara, ati ese ni amata cyangwa ni amazi y'ishwagara mwaziteyemwo?  Bati ni amata, ahubwo akira usomeho urebe. Asomye yunva ni amata koko. 

Nuko kera kabaye, urugendo rurangira atahuka i Rwanda, yafashe umwanzuro ko na za nyambo ze zigombwa gukamwa menshi nk'uko yabibonye Bubiligi, bitaba akazifunga ntizongere kwahuka. Abibwira abakamyi, nabo baravuruganya uko bashoboye kose, nyamara imwe ntiyarenza 2L, bakamye nayagombaga gusigirwa inyana.

Umutunzi ati nimuzifunge zo kamwobwa. Ntibazahura, banazima n'ibyatsi aho zifungiwe. Bukeye  umutuzi ati nimujye kongera mukame murebe niba zisubiyeho zigatanga amata akwiye. Abakamyi baragenda bakora iyo bwabaga aliko babona gusa 0.5L z'amata ku nka imwe. Umugabo ati ooo zasuzugura, zasuzugura! Aliko zirarushwa nubusa, zizayatanga tuu. Ni mukomeze muzifunge. Bukeye, bagiye kureba, basanga ziralyamye, bagerageje kuzihagurutsa ngo zikamwe ntibyashoboka. Bagerageza kuzikama zilyamye, ntihagira ikiza. Abakamyi babwira umutunzi, nawe ahamagaza Dr veterinaire ngo aze abayambe, abereke uko zakamwa. Dr asanga zirasamba zili hafi no gupfa, aliko abona ko abibwiye umutunzi yamukubita umwambi akamuturahoNuko aramubwira ati urabizi Nyakubahwa, buliya nimuzireke zisinzire, mukomeze muzikorere ibyo mwiyemeje kandi mushaka, igihe nikigera zizabyuka zikamwe mwishime.

Nuko Dr ahabwa per diem ye itubutse, arasezera asubira ku biro bye. Umutunzi nyilinka ategereza ko zibyuka, ntibyaba; ahubwo nyuma y'iminsi 6 yunva umunuko watunguye hafi y'ikiraro, naho ibisiga na za marere byisihinga hejuru yacyo bishaka uko byagera ku nka zaboze. "


Na RPF n'abanyarwanda bayo nibashyire ubwenge ku gihe, ejo batazaba akuyu Mutunzi n'inka ze muli za programu nk'izi twunva http://www.blogtalkradio.com/radioitahuka/2018/04/05/pm-engirente-ati-ubuhinzi-bwateye-imbere-sena-yatumije-min-wubuhinzi 





__._,_.___

Posted by: kota venant <kotakori@hotmail.com>
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (2)

Have you tried the highest rated email app?
With 4.5 stars in iTunes, the Yahoo Mail app is the highest rated email app on the market. What are you waiting for? Now you can access all your inboxes (Gmail, Outlook, AOL and more) in one place. Never delete an email again with 1000GB of free cloud storage.


.

__,_._,___

No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.