Pages

Monday 9 April 2018

[haguruka] RE: RE: RE: Birabaje cyane kumva "abanyapolitiki" ba opzisiyo batazi jenosside icyo ari cyo!!

 

Bavandimwe, twunve bwana S. Lyarahoze wigora asobanura ibya genocide. Ni byiza kubitubwira, aliko ajye amenya ko ntacyo twabikoraho kuko bireba Kaezari, kandi uwo atanze nta kirengera agira, yemwe n'amategeko icyo gihe ntakora. Bwana Lyarahoze yibuke ko uwo Kaezari kimwe n'abami-bisonga bye bagira n'uburenganzira bwo gukiza uwo za cours supremes zakatiye guhita yicwa. Polotiki ifata ikintu, ikagihindura cyiza cyangwa se kibi, ikulikije icyo igamije n'inyungu zayo, yewe niyo isanze cyera nka de ikoresha icyitwa souverainete.
Reka rero dusubize ibyo Samuel yatubajije dukulikije numero z'ibibzao:
1. Abacamanza bamwe bari bazi neza ibya jenosidi, abandi nk'abo muli za Gacaca ntabyo bazi. Gusa bose baboshywe n'umurunga umwe: kutanyuranya kandi bakemeza ibyo Kaezari ashaka, umugabo Richard Goldstone niwe washoboye kubishingukamwo.
2. Have muvandimwe Lyarahoze, ntabwo twakwisingiza/twakwiha amanota nk'abaprezida, nibo bitakuma ko babaye ibitangaza mu kwesa  imihigo, bakiha amashyi n'imhundu, niyo Rubanda iliho ibaseka.
3. Ntabwo twabimenya, yewe Samuel. Gusa dukeka ko bamwe babisobanukiwe nkawe, abandi mukaba mutanganya ubumenyi.  Aliko ali abaminuje ali n'ababifitemwo ubuhanga busanzwe bose bali ku murunga nk'uwabacamanza twavuze kuli no1. Andika rero usobanura, ubwo wenda bazasoma bajijuke kurusha nkuko natwe tuzabikora: gira akete, scripta manent kandi kimwe n'abana nilyo gufwa lidasaza muntu asiga.
4. Abanyarwanda bazi ibyabaye n'icyabiteye. Gusa Kaezari ntashaka ko icyo cyabiteye kimenyekana, nkuko abasore bo mu ityazo bashatse kworosora ikiringiti batazi neza icyo gitwikiye, ibisonga bikabacecekesha bibakubita ikintu ku dutoki
Igihugu cy'u Rwanda gishobora guterwa n'«umuzimu w'umugwagasi »! (Cassien Ntamuhanga) - VERITAS INFO NEWS: yes, ubwo  babonye urubaziye, bati turapfuye ntakundi reka tujyane, aka Rwanyonga na Matatembinshyushu wa Rwabugiri! 
5. Gusobanulira abanyarwanda ni byiza, aliko ntacyo byo byonyine bizamara nk'uko atalibo ubwabo bakuyeho bukoroni binubiraga. Bizahindurwa na Kaezari nk'uko ubukoroni bwashegeshwe n'ibibazo kwa Kaezari muli 1940-45. Ibisonga bulya bigirwa na Kaezari, uwo arekuye ntarara. Ibuka marechal Mobutu, Ghadafi, Taylor, etc.!
6. Byatewe nuko Kaezari yabibujije, bikaba binafasha ibisonga yimitse. Nkuko wabivuze, abali  muli ka Rwanda halibyo buliya bimye Kaezari ararakara, abanyaga ruhenu. Twibwira ko wamenye ko n'ababaye abere mu nkiko zitanakulikije ibi bitesha icyaha agaciro uvuga, ibisonga na Kaezari bapinga izo manza bashaka gukora izindi zibagerekaho jenosidi byanze bikunze? Help us to help you, halya ulibuka ababivuze, n'igihe byavugiwe? Ngaho bihuze na ya decision yabo yirukanye
ingabo za Loni mu Rwanda guhera 15/4/1994, hagakulikiraho embargo ku ntwaro! Mbiswa daa.
Wakoze no gusoma umwandiko  bwana E. Udahemuka yakoherereje agutyamura. 


De : Lyarahoze Samuel <lyar66@yahoo.fr>
Envoyé : samedi 7 avril 2018 12:35
À : JMV NDAGIJIMANA; haguruka@yahoogroups.com; J.C. Tuvugishukuri; Francois Munyabagisha; kota venant
Cc : Democracy_human_rights; Paulrusesabagina; Kanyamibwa Pilote; Ijwi Ryarubanda; Faustin Twagiramungu; Gasana31; Joseph Matata; Michel Niyibizi; Innocent Twagiramungu; Jambo Asbl; RNC Itahuka; Semahoro; Perpétue Muramutse; Nkiko. Nsengimana; Rutihunzatheo; Veritasinfo Ngoga; Marie Kampororo; Zac Biampa; Abdallah. Akishuli; Gakath53; Kabandac2; Samcyprien; Olivier Rukundo; Mbonigaba Ismaïl; Pierre Foucher; Bona Sin; Psimberakuri; UDAHEMUKA Eric; Sinumvayabo; Kagomashenge; Inumanews; Yonkad; Kalebucyusa01; Bihibindi .; SHEMA; Ruhorahoza Theophile; Joseph Sebarenzi; Hakiza Canada; Jeangatera; Alexis Semana; Imanzi Pdp; Darius Murinzi; Jmarie Micombero; abelbanga@gmail.com; Intabaza Info; Niyopaci; Etienne Karekezi; Chkayihura; Democratie2020; Nsabij12; Ngombwa; Biramahire Salvator; Gahima; Em. Hame; Maurice Niwese; Mugabo. Frank13; Katarypa; Pascal Kalinganire; ally.yusuf.mugenzi@bbc.co.uk; Amakuruyurwanda; Jean-Marie Higiro; Jean Paul Turayishimye; Cyprien Mugabo; Pierre Nzabagerageza; Lafiancee Armee; Iyamuremye David; Emasozera; Semahoro; Emmanuel Ntabajyana
Objet : Re: RE: RE: Birabaje cyane kumva "abanyapolitiki" ba opzisiyo batazi jenosside icyo ari cyo!!
 
Bwana "Kata venant", 
Mbanje kugushimira ko mbona nibura wasomye inyandiko yanjye ukagera kuri page 23 ku mapaje 38.

Sinzi niba uzi ko tuziranye neza? Ni yo mpamvu ngufutiye utubazo dukurikira?
1. Mbese uzi ko abacamanza n'abavoka ... ba TPIR baburanishije bakanaburana icyaha cya jenoside na bo baribatakizi neza?

2. Buriya uwakubwira, ati ihe amanota kuri iriya "commentaire" yawe urumva wakwiha angahe /10?

3. Mbese ko nzi neza ko ukurikirana ibyandikwa n'ibivugwa n'abahagarariye "amashyaka y'impunzi", FDU Inkingi, PDP-Imanzi, RNC, ... ndetse n'anabanyamategeko dufite... wabonye (wumvise) basobanukiwe, bazi neza jenoside icyo ari cyo uhereye ku nyandiko yanjye? 

Mu yandi magambo, ari njye cyangwa bo ni nde ufite ukuri?

4. Mbese Abanyarwanda, bamwe baregwa ko ari abajenosideri n'abavugwa ko bayikorewe, ubona nta kamaro bimaze ko basobanukirwa n'icyo cyaha ndengakamere?

5. Ko nta muntu utazi ko "jenosi ari umusingi w'ubutegetsi bwa Paul Kagame naho amagufa y'abacu yanitswe mu nzibutso akaba imitsindo imutsindira abamurwanya" wahirika ubutegetsi bwe gute utazi jenoside ngo unayisobanurire n'Abanyarwanda.

6. Kuki nta mpamvu zitesha agaciro icyaha zakoreshejwe mu manza za Arusha no muri Gacaca?
 "Impamvu ziteshya agaciro (= éléments injustes) by'icyaha cya jenoside.

[https://www.juristude.com/element-legal-de-l-infraction-penal]


"That spark (of genocide) arrived at about 8pm on 6 April 1994, when rockets fired from positions close to Kigali airport shot down Habyarimana's plane as it was preparing to land. The next morning, frantic Hutu militia groups, convinced that the Nilotic apocalypse was at hand, launched a ferocious attack against their Tutsi neighbors."

"Itangizwa rya jenoside (ubu bizwi neza ko ryakozwe'ingabo z'Abatutsi) ryabaye mu masaa mbiri za nimigoroba tariki ya 06/04/1994 igihe ibisasu, byarasariwe hafi y'ikibuga cy'indege cya Kanombe, byashwanyaguje indege yarimo Perezida w'u Rwanda Juvénal Habyarimana irikwitegura kugwa. Mu gitondo cyakurikiyeho, amatsinda y'insoresore z'abahutu zumvaga ko imperuka yabo itangijwe n'Abanilotike (= Abatutsi) batangira gutera abaturanyi babo b'Abatutsi" bagamije kubatsembatsemba.

https://www.theguardian.com/news/2017/sep/12/americas-secret-role-in-the-rwandan-genocide

Mu ijambo rimwe, ubwoba ko Abatutsi batangije imperuka y'Abahutu n'impamvu yemewe n'amategeko ko icyaha abo Bahutu bakoze, bagitewe n'ubwo bwoba, batagombye kukiryozwa. Ubwo bwoba bukabije, iyo bigaragaye ko bwaribufite ishingiro, ni imwe mu mpamvu ziteshya icyaha agaciro kacyo.

Mbere yo gusesengura impamvu ziteshya agaciro icyaha icyo ari cyo cyose, reka tubanze twibutse ko hariho n'impamvu nyoroshya cyaha (= circonstances atténuantes de l'infraction) nko kuba umwana muto, umusazi, kwemera icyaha, gusaba imbabazi, kurega uwo mwagikoranye, kwibeshya..., zishyobora gutuma igihano kigabanuka cyangwa kikavanwaho. Izi mpamvu nyoroshya cyaha ntabwo tuzitindeho kuko zumvikana.

Gusa ku bijyanye na jenoside yabaye mu Rwanda, ni ngombwa kumenya ko ziriya mpamvu nyoroshya cyaha ntacyo zamariye abana, abasazi, ... b'Abahutu kuko Leta ya Paul Kagame yakoresheje uburyo buziguye maze ibahana yihanukiriye. Bizwi neza ko Leta ya Paul Kagame yatandukanyije imfubyi, bityo ifasha iz'Abatutsi gusa naho iz'Abahutu zikicwa n'inzara n'umukeno, ndetse n'izarokotse ntizishobore nibura kwiga gusoma no kwandika. Byongeye kandi, hafi y'babyeyi b'Abahutu bose barafunzwe, kandi benshi muri bo bazira ubusa, ku buryo abana babo basigaye birera, mbese nk'umwana w'imyaka 10 akarera barumuna be 4 bafite imyaka 8, 6, 4 n'ibiri .

Muri iki gice, nkuko umutwe wacyo ubyerekana, turibanda ku mpamvu zitesha agaciro icyaha cya jenside. Bisobanura ko iyo izo mpamvu zigaragajwe uregwa, icyaha icyo ari cyo cyose, agomba kugirwa umwere akarekurwa.

Impamvu iteshya agaciro icyaha bivuga iki? Bivuga ko icyaha ubusanzwe gihanwa n'itegeko gifatwa nk'uburengazira bw'umuntu wagikoze (= un droit légitime) igihe bigagara ko yakoze icyo cyaha agamije kwirengera cyangwa yagikoze kiri mu nshingano ze. Ukudahanwa k'umuntu wakoze icyo cyaha biterwa n'uko yagikoze bitamuturutseho.

Impamvu ziteshya agaciro icyaha (cya jenoside) ni eshatu:

  • Kwirengera/ kwirwanaho (= légitime défense).

Amategeko avuga, ko "iyo umuntu ku giti cye arimo guhohoterwa cyangwa akabona undi muntu ariguhohoterwa, mu gihe iryo hohoterwa ririgukorwa, ashobora gukora igikorwa cyo kwirengera cyangwa cyo kurengera undi muntu uri guhohoterwa. Uwo muntu wirengeye cyangwa warengeye undi muntu ntashobora kuryozwa icyo gikorwa keretse yakoresheje ingufu z'umurengera".

Urugero. Iyo umuntu agutunze imbunda nawe uyifite, ugatekereza ko ashaka kukwica n'uko wowe ukamutanda ukamurasa agapfa ntabwo wagombye kubihanirwa. Ni muri urwo rwego kandi impunzi zariye imyumbati y'abakongomani ntacyaha na zo zakoze kuko zirwanagaho. Iyo zitayiba ngo ziyirye zagomba kwica n'inzara.

Ibikandi birebana n'icyaha cya jenoside. Iyo ubwoko runaka bufashe intwaro bugatera ubundi bwoko bugambiriye kubutsembatsemba, ubwoko bwatewe na bwo bufite uburenganzira bwo kwirengera butsembatsemba ubwoko bwabuteye.

Ku birebana na jenoside yabaye mu Rwanda, ikabazo gikomeye, abantu bagomba gutekerezaho ni ukumenya niba jenoside yakorewe abatutsi itarabaye mu ntambara yarishamiranyije ubwoko bw'Abahutu buyobowe na Habyarimana- Sindikubwabo Vs ubwoko bw'Abatutsi buyobowe na Paul Kagame. Gusa uhereye ku magambo Perezida Paul Kagame na Minisitiri w'ingabo James Kabarebe bavuze, ko "u Rwanda rwasubiranye benerwo... mu 1994", ukamenya n'uko itambara yagenze (leba linki ya 1 hepfo aha), nta gushidikanya kwagombye kubaho ko muri 1990 – 1994 ubwoko bw'Abatutsi bwateje intambara ku bwoko bw'Abahutu kandi bukayitsinda.

Ikibazo rero ni iki: Mbese ko ari ihame ko ingabo z'Abatutsi zatangiye intambara zitsembatsemba ubwoko bw'Abahutu (linki ya 2), na Minisitiri w'intebe Yohani Kambanda akemeza ko ubwoko bw'Abatutsi bwaribushigikiye uwo mugambi wa Paul Kagame wo gutsembatsemba ubwoko bw'Abahutu (linki ya 3), uko gutsembwa k'ubwoko bw'Abahutu kukaba kwarabayeho koko nk'uko Loni ibyemeza muri "maping report" (linki ya 4)..., mbese ubwoko bw'Abahutu nta burenganzira bwaribufite bwo kwirwanaho na bwo butsembatsemba ubwoko bw'Abatutsi?

 

Nkuko tumaze kubibona rero, kwirengera no kwirwanaho ugakora icyaha kugirango urengere ubuzima bwawe cyangwa ubuzima bw'undi muntu uri kurenganwa ni ngombwa kandi byemewe n'amategeko. Uku kwirengera cyangwa kwirwanaho ukora icyaha ni na ngombwa kandi byemewe n'amategeko iyo ugikoze w'ubahiriza itegeko ryanditswe cyangwA ubitegetswe n'umuyobozi wawe. Ibi birumvikana kuko bisanzwe bizwi neza ko "amategeko aruta amabuye kuremera" kandi n'Ijambo ry'Imana rikaba ryemeza ko "udatinya umwami inkota izamurya".

  • Kubahiriza itegeko ryanditswe cyangwa uhawe n'umutegetsi wawe (= ordre de la loi ou de l'autorité légitime).

Amategeko avuga ko "Nta muntu ushobora kuryozwa igikorwa yakoze cyemewe n'itegeko ryáanditswe n'inama ishinga amategeko (= parlement) cyangwa ubundi butegetsi bwa Leta (= pouvoir exécutif)". "Nta muntu ushobora kuryozwa igikorwa yakoze abitegetswe, mu magambo, n'umuyobozi we, keretse gusa iyo icyo gikorwa gihanwa n'itegeko ryáanditswe n'inama ishinga amategeko cyangwa ubundi butegetsi bwa Leta".

Urugero. Abantu bategetswe n'Amerika kumanika Sadam Hussen kandi ari umwere, nta cyaha bakoze.

Aba bagabo bategetswe n'Amerika kumanika Sadam Hussein nta cyaha barigukora.

Twavuga iki ku cyaha cya jenoside? Tubanze twibuke ko jenoside ari icyaha gikorwa na Leta cyangwa abandi bayobozi b'amatsinda y'abantu afite ingufu n'ubuyobozi nk'ubwa Leta. Ni ukuvuga ko Leta cyangwa abo bayobozi ari bo bagitekereza, bakagitegura hanyuma bagategeka abo bayobora kugishyira mu ngiro.

None ikibazo cy'ingorabahizi ni iki: Mbese Leta ubwayo (= guverinoma) itegetse umuturage wayo kwica umuntu runaka yabyanga? Mbese uwo muturage aba afite uburyo n'ubushobozi bwo kwanga kumwica. Abyanze se byamugendekera bite? (...) Dufate urugero. Mbese nk'ubu Perezida Paul Kagame cyangwa jenerali Ibingira agutegetse kwica umuhutu w'inzirakangane wiswe na Leta yabo "igiterahamwe cy'ikijenosideri" wakwanga kumwica niyo waba uzi neza ko yakugiriye neza kandi arengana?

Ku bijyanye na jenoside yabaye mu Rwanda rero, aya mategeko tumaze kubona aha haraguru agaragaza neza ko abahutu bagera 2.000.000 bajyanwe imbere y'inkiko za Gacaca, bagahamwa n'icyaha batagambiriye gukora, batanateguye... ahubwo bategetswe na Leta gukora bahowe ubusa na Leta ya Paul Kagame.

Kuki aya mategeko ya Leta ya Sindikubwabo yirengagijwe na Leta ya Paul Kagame?

"Two days later, on April 19, the interim president and prime minister traveled to Butare to deliver a message: those who were not prepared to "work," a euphemism for "kill," would not be tolerated. (…) a common threat from the authorities was "kill or be killed."'

[http://center..theparentscircle.org/images/4ed358b25c9a41fbb8e7bc51ece435f8.pdf] [http://www.rfi.fr/afrique/20140401-genocide-rwandais-proces-justice-gacaca-tpir-]

Byumvikane neza. Leta n'ingufu zayo zose ntishobora kuyoberwa amategeko ku buryo yahamya abantu bangana kuriya icyaha... izi neza ko batagambiriye batanateguye, icyaha izi neza ko bategetswe n'inzego za Leta, n'igufu zayo zose, kugikora.

Ni ukuvuga ko ibyo Leta ya Paul Kagame yakoreye ubwoko bw'Abahutu yabikoze yabigambiriye: kwambura Abahutu agateka ka muntu, kubabuza uburenganzira bwo kuba abenegihugu buzuye nk'Abatutsi, kubagira ibicibwa (kuko nta muntu wahamwa n'icyaha cya jenoside ngo yongera kubonwa na rubanda nk'umuntu) no kubagira abaja n'abacakara b'Abatutsi.

Nkuko tumaze kubibona, jenoside n'icyaha kigambirirwa kandi kigategurwa n'abategetsi, hanyuma abo batetsi bagaha amategeko abo bategeka kugishyira mu ngiro, kandi abo bagishyira mu ngiro bakaba nta bushobozi bafite bwo kwanga kugikora. Mu by'ukuri abatekwa kwica, cyangwa abica kugirango barengere ubuzima bwabo ngo na bo baticwa nta cyaha baba bafite.

Ikindi kandi tugomba kwongeraho ni uko ku byabaye mu Rwanda, amategeko yo kwica abatutsi yahabwaga Abahutu yasaga naho "yahagurutsaga n'ubundi uwabyukaga" kubere ubwoba bwo kurimburwa n'Abatutsi baribisanganiwe, uhereye ku mateka n'intambara yarigamije, nkuko byagaragaraga mu majyaruguru y'u Rwanda, gutsembatsemba Abahutu nyine. Bityo na bo bakaba barumvaga ko gutsembatsemba Abatutsi ari ngombwa.

  • Gukora icyaha kubera ko ubona ari ngombwa (= état de nécessité).

Amategeko avuga ko "Nta muntu ushobora kuryozwa icyaha yakoze agitewe n'ibyago bikomeye arimo cyangwa bimwugarije we ku giticye cyangwa biri kuba ku bandi bantu cyangwa bibugarije". Aha, gukora icyaha kuko umuntu abona ari ngombwa (= état de nécessité) bigomba kumvikana ko bitandukanye no gukora igikorwa cyo kwirengera (= légitime défense). Mu gihe umuntu yirengera akirwanaho (= légitime défense) kubera igikorwa kimwe kibi kirikumugirirwaho, umuntu akora icyaha kuko abona ari ngombwa kugikora (= état de nécessité) kubera yumva araba akoze neza gusumbya kutagikora.

Urugero rwumvikana neza cyane ni urwa Paul Kagame wakoze icyaha, yumva ko cyoroshye, cyo kwicisha abatutsi bari mu Rwanda mu 1994 kugira ngo atsinde intambara, abatutsi baribarahunze batahuke kandi, nibagira amahirwe, baziharire ubutegetsi ibihe bidashira n'Abahutu bongere babe abagaragu babo.

Burumvikana rero ko ukora icyaha abona ko ari ngombwa aba afite guhitamo: kutagikora ntagire icyaba no kugikora kubera inyungu zikomeye abona mu kugikora. Iyi ni yo mpamvu nyamukuru benshi mu Batutsi, harimo n'abacikacumu, bumva Paul Kagame ari umwere kuko, nubwo yatanze abatutsi ho ibitambo

[http://www.therwandan.com/ki/wp-content/uploads/sites/3/2017/07/Igitabo-UKO-PAUL-KAGAME-YATANZEHO-ABATUTSI-IBITAMBO.pdf,] abarokotse n'abatahutse bishimiye ko yabagaruriye ubutegetsi busa n'ubwami bwa mbere ya 1959, ubutegetsi bwakoze ku buryo Abahutu barokotse baba barubebe, bagenda babebera, bagenda bigengesereya ngo badakandagira amagi bagakoma rutenderi bityo bakaregwa ingengabitekerezo...

Nyuma yo gusobanukirwa ibikorwa byo kugambirira, gutegura no guteganya uko ibikorwa byo gutsembatsemba itsinda ry'abantu rirengerwa n'Itegeko rya Loni, turarebera hamwe icyo gutsembatsemba bivuga n'uko bikorwa."

 

Mbaye mbashimiye mwese. 



Le vendredi 6 avril 2018 à 14:55:04 UTC+2, kota venant <kotakori@hotmail.com> a écrit :


Bwana Samueli Lyarahoze, 

Ko muli document wadusunikiye wise "Igice cya kabiri, Dusobanukirwe n'icyaha cya jenosidi. Loni, Raphael Lamkin n'icyaha cya jenoside", werekanye kuli P21-23 abafite ijambo muli Loni, maze ukandika ugira uti:


"Ikibabaje cyane ni uko no kugirango jenoside yo mu Rwanda ibeho kandi yemerwe ni ubushake bw'Amerika. Yakoresheje veto kugira ngo ibeho! Wayitwara iki? Niba wumva icyongereza ibaze nawe: Amerika, iti kubera ko turikubona abatutsi... batangiye kwicwa, "dushyizeho itegeko ko nta musirikari wa Loni cyangwa umunyahanga wese ukomeye ugomba kuba akiri ku butaka bw'u Rwanda ku tariki ya 15/04/1994"! Ni mureke abatutsi bari mu Rwanda bashire kugirango tuzabone uburyo bworoshye bwo kujya muri Kongo. Ng'ibyo, ng'uko."


None se uradushakaho iki kindi? Waretse tukilira mu mutuzo ka brochettes na leif igihe Rurema akitwitilije kubaho? Urashaka se ko twiyahura mu munwa w'impyisi cyangwa se ko turema iyindi si yacu?  





De : Lyarahoze Samuel <lyar66@yahoo.fr>
Envoyé : jeudi 5 avril 2018 16:24
À : JMV NDAGIJIMANA; haguruka@yahoogroups.com; kota venant; J.C. Tuvugishukuri; Francois Munyabagisha
Cc : Democracy_human_rights; Paulrusesabagina; Kanyamibwa Pilote; Ijwi Ryarubanda; Faustin Twagiramungu; Gasana31; Joseph Matata; Michel Niyibizi; Innocent Twagiramungu; Jambo Asbl; RNC Itahuka; Semahoro; Perpétue Muramutse; Nkiko. Nsengimana; Rutihunzatheo; Veritasinfo Ngoga; Marie Kampororo; Zac Biampa; Abdallah. Akishuli; Gakath53; Kabandac2; Samcyprien; Olivier Rukundo; Mbonigaba Ismaïl; Pierre Foucher; Bona Sin; Psimberakuri; UDAHEMUKA Eric; Sinumvayabo; Kagomashenge; Inumanews; Yonkad; Kalebucyusa01; Bihibindi .; SHEMA; Ruhorahoza Theophile; Joseph Sebarenzi; Hakiza Canada; Jeangatera; Alexis Semana; Imanzi Pdp; Darius Murinzi; Jmarie Micombero; abelbanga@gmail.com; Intabaza Info; Niyopaci; Etienne Karekezi; Chkayihura; Democratie2020; Nsabij12; Ngombwa; Biramahire Salvator; Gahima; Em. Hame; Maurice Niwese; Mugabo. Frank13; Katarypa; Pascal Kalinganire; ally.yusuf.mugenzi@bbc.co.uk; Amakuruyurwanda; Jean-Marie Higiro; Jean Paul Turayishimye; Cyprien Mugabo; Pierre Nzabagerageza; Lafiancee Armee; Iyamuremye David; Emasozera; Semahoro; Emmanuel Ntabajyana
Objet : Re: RE: Birabaje cyane kumva "abanyapolitiki" ba opzisiyo batazi jenosside icyo ari cyo!!
 
Mwiriho mwese?

Nyuma y'ubwoba, amashyaka y'impunzi, maze kuvumbura indi ndwara ya gatatu abanyarwanda b'impunzi turwaye: kudasoma.

Biratangaje kubona naranditse inyandiko y'amapaje 38 kuri jenoside, ngasaba kuyinenga, ariko hakabura n'umwe uyisoma nibura ngo "antuke".

Ni ukwirira "brochettes" gusa...  bagasozaho "Leif" ... ubundi bakagona!

Numva agahinda kanyishe iyo nibutse ko nitwa umuhutu!

Utarayibonye, "nayidawulude" aha hepfo.
Le jeudi 5 avril 2018 à 12:48:48 UTC+2, Francois Munyabagisha <fmunyabagisha@hotmail.com> a écrit :


Extrait de «Rwanda, pourquoi nos fossoyeurs sont-ils vos héros, éd. Lambda, 2012»

La loi de Moïse proscrit l'adultère. Mais, des adultes vaccinés commettent l'adultère en secret.

Du génocide, je crois faut-il une définition plus complète que complaisante. Si le péché est de nuit délicieux, il ne sera pas utile de le rattacher au soleil levant. Il faudra surtout l'éclairer après le coucher de cet illustre astre.

En d'autres mots, ne devrions-nous pas nous référer à aujourd'hui pour circonscrire le(s) génocide(s) /«tutsi», «hutu», «intellectuel», «twa», «rwandais»/ en question ?



Mugire Imhagalike n'Ubugingo (Ayez la droiture et une saine santé) !

 
Francois M. (1-819-461-0353)
-----------------------------
Il y a dans tout comportement d'autrui notre part d'influence par nos actions, nos omissions, nos objections, nos attitudes ou nos pensées. C'est ensemble que chacun peut s'élever et contribuer à l'amélioration de la vie à l'intérieur et autour de soi. (Extrait de "Images de soi", à paraître en 201?)
www.munyabagisha.net
www.munyabagisha.net
Accueil | In-medias | MELOSOPHIA | RADIOMEDIA | O'raison | Belle-vie | Gouvernance | Famille | SOCIETE | Contact | In-medias | MELOSOPHIA | RADIOMEDIA | O



@fmunyabagisha


You'll need Skype CreditFree via Skype



From: J.C. Tuvugishukuri <psj_survivors@yahoo.com>
Sent: April 4, 2018 12:26 PM
To: JMV NDAGIJIMANA; Lyarahoze Samuel; haguruka@yahoogroups.com; kota venant
Cc: Democracy_human_rights; Francois Munyabagisha; Paulrusesabagina; Kanyamibwa Pilote; Ijwi Ryarubanda; Faustin Twagiramungu; Gasana31; Joseph Matata; Michel Niyibizi; Innocent Twagiramungu; Jambo Asbl; RNC Itahuka; Semahoro; Perpétue Muramutse; Nkiko. Nsengimana; Rutihunzatheo; Veritasinfo Ngoga; Marie Kampororo; Zac Biampa; Abdallah. Akishuli; Gakath53; Kabandac2; Samcyprien; Olivier Rukundo; Mbonigaba Ismaïl; Pierre Foucher; Bona Sin; Psimberakuri; UDAHEMUKA Eric; Sinumvayabo; Kagomashenge; Inumanews; Yonkad; Kalebucyusa01; Bihibindi .; SHEMA; Ruhorahoza Theophile; Joseph Sebarenzi; Hakiza Canada; Jeangatera; Alexis Semana; Imanzi Pdp; Darius Murinzi; Jmarie Micombero; abelbanga@gmail.com; Intabaza Info; Niyopaci; Etienne Karekezi; Chkayihura; Democratie2020; Nsabij12; Ngombwa; Biramahire Salvator; Gahima; Em. Hame; Maurice Niwese; Mugabo. Frank13; Katarypa; Pascal Kalinganire; ally.yusuf.mugenzi@bbc.co.uk; Amakuruyurwanda; Jean-Marie Higiro; Jean Paul Turayishimye; Cyprien Mugabo; Pierre Nzabagerageza; Lafiancee Armee; Iyamuremye David; Emasozera; Semahoro; Emmanuel Ntabajyana
Subject: Re: RE: Birabaje cyane kumva "abanyapolitiki" ba opzisiyo batazi jenosside icyo ari cyo!!
 

Bonsoir Mr. l'Ambassadeur,

Je vous remercie de votre message très pertinent. 

Faisant référence à ce résumé des faits relatifs au génocide, j'aurais bien voulu demandé à qui que ce soit, Rwandais ou pas Rwandais de me contredire que les faits suivants ont été et restent d'actualité dans notre pays d'origine le Rwanda. Toute personne pourrait démontrer son existence à travers plusieurs phases d'assassinats, de massacres de masse, et stratégiquement celui qui continue de se mener au nom de la lutte contre l'idéologie génocidaire, de la croissance économique et, pire encore au nom de la réduction démographique d'une ethnie dont la majorité pose un problème selon d'après le saisissant témoignage des milliers de Rwandais de l'ethnie Hutu de telle ou telle région tant au nord qu'au sud...
Je pense qu'il est temps de compléter le système du droit international par la notion de génocide social économique et de le considérer comme un crime grave tuant la majorité pour protéger une minorité. Vous êtes sans ignorer la situation  catastrophique de tous les producteurs de pommes de terre et ou de bananes. L'expropriation forcée et l'expropriation sans indemnisation, etceteri, etcetera. 
Chacun a le droit et c'est facile comme bonjour de compléter chaque point ici en bas pour montrer ou démontrer les crimes de génocide que commet Kagame et son FPR au Rwanda et dans les pays voisins.
a) Meurtre de membres du groupe;

b) Atteinte grave à l'intégrité physique ou mentale de membres du groupe;

c) Soumission intentionnelle du groupe à des conditions d'existence devant entraîner sa destruction physique totale ou partielle;

d) Mesures visant à entraver les naissances au sein du groupe;

e) Transfert forcé d'enfants du groupe à un autre groupe






It doesn't depend on you whether or not I exist. If you don't like me, don't accept my invitation and don't invite me to come and see you. Whether you like it or not, history is on my side, I will bury you.
Jean-Christophe, Utrecht,April 3rd, 2004.
Nothing but Human rights. We Will Win ! 
 



On Wednesday, April 4, 2018, 3:49:43 PM GMT+2, kota venant <kotakori@hotmail.com> wrote:


Mukomere bavandimwe. 

Aho bukera, genocide ishobora kuzahindura ubwenge bw'abanyarwanda, ntibwongere gukora uko bikwiye bikaba nka kumwe za viruses zimwe zinjira ARN, zigahindura uko message itangwa ubusanzwe (normalement) noneho umubili ugakora ibindi, cancer zikaba ziratongoye. 



De : JMV NDAGIJIMANA <jeanmarie.ndagijimana@gmail.com>
Envoyé : mercredi 4 avril 2018 12:40
À : Lyarahoze Samuel
Cc : Democracy_human_rights; Francois Munyabagisha; Paulrusesabagina; Kanyamibwa Pilote; Ijwi Ryarubanda; Faustin Twagiramungu; Gasana31; Joseph Matata; Christophe Tuvugishukuri; Michel Niyibizi; Innocent Twagiramungu; Jambo Asbl; RNC Itahuka; Kota Venant; Semahoro; Perpétue Muramutse; Nkiko. Nsengimana; Rutihunzatheo; Veritasinfo Ngoga; Marie Kampororo; Zac Biampa; Abdallah. Akishuli; Gakath53; Kabandac2; Samcyprien; Olivier Rukundo; Mbonigaba Ismaïl; Pierre Foucher; Bona Sin; Psimberakuri; UDAHEMUKA Eric; Sinumvayabo; Kagomashenge; Inumanews; Yonkad; Kalebucyusa01; Bihibindi .; SHEMA; Ruhorahoza Theophile; Joseph Sebarenzi; Hakiza Canada; Jeangatera; Alexis Semana; Imanzi Pdp; Darius Murinzi; Jmarie Micombero; abelbanga@gmail..com; Intabaza Info; Niyopaci; Etienne Karekezi; Chkayihura; Democratie2020; Nsabij12; Ngombwa; Biramahire Salvator; Gahima; Em. Hame; Nduguv; Maurice Niwese; Mugabo. Frank13; Katarypa; Pascal Kalinganire; ally.yusuf.mugenzi@bbc.co.uk; Amakuruyurwanda; Jean-Marie Higiro; Jean Paul Turayishimye; Cyprien Mugabo; Pierre Nzabagerageza; Lafiancee Armee; Iyamuremye David; Emasozera; Semahoro; Emmanuel Ntabajyana
Objet : Re: Birabaje cyabe kumva "abanyapolitiki" ba opzisiyo batazi jenosside icyo ari cyo!!
 


Convention

du 9 décembre 1948

pour la prévention et la répression du crime de génocid .

Définition ya génocide mu masezerano mpuzamahanga. Sans commentaire.

Article II

Dans la présente Convention, le génocide s'entend de l'un quelconque des actes ci-après, commis dans l'intention de détruire, ou tout ou en partie, un groupe national, ethnique, racial ou religieux, comme tel :

a) Meurtre de membres du groupe;

b) Atteinte grave à l'intégrité physique ou mentale de membres du groupe;

c) Soumission intentionnelle du groupe à des conditions d'existence devant entraîner sa destruction physique totale ou partielle;

d) Mesures visant à entraver les naissances au sein du groupe;

e) Transfert forcé d'enfants du groupe à un autre groupe.

Article III

Seront punis les actes suivants :

a) Le génocide; b) L'entente en vue de commettre le génocide; c) L'incitation directe et publique à commettre le génocide; d) La tentative de génocide; e) La complicité dans le génocide.



Jean-Marie Ndagijimana
___________________

- τὰ πάντα ῥεῖ καὶ οὐδὲν μένει (Tout passe et rien ne reste)

- "Commence par faire le nécessaire, puis fais ce qu'il est possible de faire et tu réaliseras l'impossible sans t'en apercevoir" (St François d'Assise)


2018-04-04 11:40 GMT+02:00 Lyarahoze Samuel <lyar66@yahoo.fr>:
Birabaje cyabe kumva "abanyapolitiki" ba opzisiyo batazi jenosside icyo ari cyo!!
[« En règle générale, le génocide ne signifie pas nécessairement la destruction immédiate d'une nation, (ethnie, race ou religion ndlr ... Il entend plutôt signifier un plan coordonné de différentes actions visant à la destruction de fondements essentiels de la vie de groupes nationaux, dans le but d'exterminer les groupes eux-mêmes… »[8][8] Raphael Lemkin, Axis rule in occupied Europe : laws.... »]
Maze kumva abanyamashyaka benshi bavuga ko "itegurwa rya jenoside" atari ngombwa kugira ngo ibeho, nacitse intege, niyemeje kwandika igitabo nise "Amategeko n'amateka ya jenoside yabaye mu Rwanda, ukuri kwavuzwe na TPIR.

niyemeje kubagezaho agace k'imbanziriza mushinga (= brouillon) w'icyo gitabo.

Ndasaba buri wese usoma iyi nyandiko, iri ku mugereka, kuyinenga.
Mbaye mbashimiye


__._,_.___

Posted by: kota venant <kotakori@hotmail.com>
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (3)

Have you tried the highest rated email app?
With 4.5 stars in iTunes, the Yahoo Mail app is the highest rated email app on the market. What are you waiting for? Now you can access all your inboxes (Gmail, Outlook, AOL and more) in one place. Never delete an email again with 1000GB of free cloud storage.


.

__,_._,___

No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.