Pages

Monday 16 April 2018

[haguruka] Prof L. Munyakazi ni nka za mboga zigaze zidashira mu nkono!

 


Umugabo yagiye muli USA agendeye kuli passport ya leta na visa byemewe n'abategeka, ntacyo bamwagiliza. Agezeyo abona hali ukundi yabaho, bitali nk'ibyo asize  i Rwanda. Yiyakira ubuhungiro. Kubera ubumenyi yabonye ku ngoma ya Habyarimana, yemererwa kuba yigisha muli Pennsylvania college no muli Montclair State university. Baramushima ndetse batangira no kumukoresha mu bwigisha-mbwirwa-ruhame (conference). Atangira kuvuga yisanzuye, atibombalitse kubyo leta ishaka, kandi kizira i Rwanda no ku banyarwanda bubu.

Ubwo ubwanzi n'agashyali biba biravutse, batangira kumuhiga bashakisha uko bamugerekaho urusyo. Ngabo bafashe imali ya Rwanda bagiye muli za mission zo gutera ubwoba amashuli, ubwo wenda banatanze akantu aho bishobotse, bimaze gufata bavuza akaruru bati mwapfa umujenosideri. Abeza bati nyabuna nimumufate. Umuprof ati mwibeshye ndi umwere, njye ndi Munyakazi umwe wahunze n'Uruhengeri rw'abakiga 1992. Abamuhiga bati ngaho Amerika nawe dufashe, dore nturanamuha n'ibyangombwa. Abazungu babonye abirabura baliye karungu bamusaba, bati yes, aliko ubundi turarwana iyiki ko munavuga na neza: ni mudukize uwo mwimukira, mumujyane mu ijuru lyiyo iwanyu harusha ubushobozi Amerika. 

Baramupakije prof Munyakazi, n'Imuhanga ya Gitarama ngo pi. Bamushyikiliza bamwe ba Dr of laws b'ubu, basa n'abakora gifarizayo ku gihe cya Yezu. Basuzumye basanga prof afite ibyaha biruka ibya za ngurube bavuga muli Bibliya, bamuha burundu y'umwihariko. None niba ali Rurema cyangwa se andi manyanga, bamujyanye iwabo Ikayenzi ngo abo yacumuliye bamushinje burundu. Baremye inteko aho bitakumye bati uyu mugabo twamugiliraga ishyali, kuko yali ikimene akaba yali analiho neza, aliko ntawe yendereje. Yali afite imbunda mu gihe cy'amage agira ngo ibirara bigire ubwoba byoye kumushoka, aliko ntawe yigeze ayirashisha yemwe dukeka ko atanazi no kurasa
Hasigaye kumenya niba ba Dr of laws batazahindukirana abaturage bababwira ko nta rwongereza cyangwa se urufaransa bazi kandi aliho prof Munyakazi yacumuliye, yanga no kuba ikiragi muli Amerika ngo anakulikize ntibavuga (urugero: umuzimu), bavuga (urugero: Roho)

Yewe bwana F. Munyabagisha, ibi aho ntibisa na hamwe wagize uti Depuis Nurrenberg des nazis juifs se sont recyclés sous des noms non allemands en trappeurs de nazis non juifs.
Twanasomye vuba aha n'umunyamahanga wafunganwa na Munyakazi, kuko yanditse ngo: The Rwanda genocide was never built on saving Tutsi from Hutu, it was created to gain access to the DRC minerals, and Museveni with Kagame became smart to sacrifice Tutsis and victimize the Hutus. When looting DRC ends, trust me Rwanda is going to become a French country again. 




__._,_.___

Posted by: kota venant <kotakori@hotmail.com>
Reply via web post Reply to sender Reply to group Start a New Topic Messages in this topic (15)

Have you tried the highest rated email app?
With 4.5 stars in iTunes, the Yahoo Mail app is the highest rated email app on the market. What are you waiting for? Now you can access all your inboxes (Gmail, Outlook, AOL and more) in one place. Never delete an email again with 1000GB of free cloud storage.


.

__,_._,___

No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.