Pages

Friday 29 January 2021

Rwanda Forum Re: . Nicolas Sarkozy wayoboye u Bufaransa ari mu Rwanda | IGIHE

Hari umuntu unyogoreye mu gikari ko kunamira Kaaga bitashishikaza Sarkozy. 

Agize, ati:
 
"Oya. Ibyo ntibyamushisjikaza. 
Aje kwishyuza ibirarane by'ayo bataramwishyura:
-Yamamaje Kagame ko ngo yayoboraga neza (burya baba bayakorera ntabwo ari ku bucuti);
-Yakoze byinshi...nko kwamamaza mushikiwazo, gusubiranya uRda n'Ubufransa etc. 
Gauthier ubu ahanganye na bo kuko ba Mukotanyi ngo hari ayo batamwishyuye!
Ngo bamubwira ko nta bahutu benshi yafatishije nk'uko bari baremeranyije, na we, ati:  'abo nafatishaga mwoherezaga abashinja bakaza ntacyo bazi cyanga bakavuga ibintu bidafite umutwe n'ikibuno...'! Ibyo kwa Kagonyori byabaye isupu. Agatsiko kandi nta n'amahera gafite yo kwishyura kuko nyir'ibintu yafumbiye umunaba..."

###
"Hate Cannot Drive Out Hate. Only Love Can Do That", Dr. Martin Luther King.
###

On Jan 28, 2021, at 10:13 PM, Nzi Nink <nzinink@yahoo.com> wrote:

Uyu mugabo ashobora kuba yagiye kunamira umurambo wa Kaaga...!

Nicolas Sarkozy wayoboye u Bufaransa ari mu Rwanda

Nicolas Sarkozy wahoze ari Perezida w'u Bufaransa ari mu Rwanda mu ruzinduko rwe bwite rukurikira urundi nk'uru yahagiriye mu myaka ibiri ishize aho icyo gihe yamaze iminsi ibiri.

Sarkozy yayoboye u Bufaransa hagati ya 2007 na 2012, ni we Perezida w'u Bufaransa wasuye u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ku wa 25 Gashyantare 2010, yemera ko muri ayo mateka mabi hari "amakosa yakozwe n'Abanyapolitiki b'u Bufaransa, hari amakosa yakozwe muri Opération Turquoise".

Amakuru yizewe agera kuri IGIHE ni uko uruzinduko Sarkozy yagiriye mu Rwanda, rwabaye umwanya mwiza kuri we wo gusura bimwe mu bice nyaburanga by'igihugu, by'umwihariko kuri uyu wa Kane yasuye Ingagi mu Birunga.

Mu 2018 ubwo yazaga mu Rwanda yari kumwe n'Umuyobozi Mukuru w'Ikigo gikora Ubwikorezi bw'Ibicuruzwa byambuka Imipaka mu ndege, ku butaka no mu mazi, Cyrille Bollorép.

Umusaruro wavuye muri uru ruzinduko, ni uko Vivendi Group, ikigo gishamikiye kuri Bolloré Holdings ya Cyrille Bolloré cyemeye gushora imari ya miliyoni 40 z'amadolari ya Amerika mu bikorwa bitandukanye bizakorerwa muri Kigali Cultural Village i Rebero mu Karere ka Kicukiro.

Icyo gihe Sarkozy yasuye Inema Arts, arara mu Rwanda ijoro rimwe bukeye afata indege bwite akomereza i Abidjan muri Côte d'Ivoire.

Sarkozy ni umwe mu bayoboye u Bufaransa wakoze ibishoboka byose kugira ngo azahure umubano w'u Rwanda n'igihugu cye. Nyuma y'uruzinduko rwe rwo muri Gashyantare 2010, byasabye amezi atatu gusa Perezida Kagame na we asura u Bufaransa ubwo yitabiraga Inama y'Abakuru b'ibihugu bikoresha Igifaransa yabereye i Nice.

Ni umuntu wakunze kuvuga ashize amanga ko ashima imiyoborere ya Perezida Kagame nk'aho mu kiganiro yagiranye na Le Point mu 2018 yagize ati "Nakunze cyane Paul Kagame, Perezida w'u Rwanda. Bisaba imbaraga zidasanzwe gusana igihugu nk'u Rwanda cyashegeshwe na Jenoside yari itarigeze ibaho! Kigali ubu ni umujyi uhujwe mu ikoranabuhanga kuruta indi muri Afurika."

Muri Mutarama 2018 Perezida Paul Kagame yakiriye Nicolas Sarkozy muri Village Urugwiro

Ubwo yitabiraga umuhango wo gufungura imikino y'Igikombe cy'Isi i Moscou, ku wa 14 Kamena 2018, Perezida Paul Kagame yahuye na Minisitiri w'Intebe w'u Burusiya, Dmitri Medvedev na Nicolas Sarkozy

Sarkozy yabwiye ikinyamakuru Le Point ko Perezida Kagame ari umuyobozi ukomeye Afurika ifite muri iki gihe

Sarkozy ubwo yashyikirizwaga impano na Clare Akamanzi uyobora RDB

Sarkozy na Cyrille Bolloré mu ifoto y'urwibutso n'abakozi ba RDB



###
"Hate Cannot Drive Out Hate. Only Love Can Do That", Dr. Martin Luther King.
###

No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.