Pages

Friday, 8 February 2013

Amakuru y’ubukungu yifashe ate mu Rwanda muri izi ntangiriro z’umwaka?


Amakuru y'ubukungu yifashe ate mu Rwanda muri izi ntangiriro z'umwaka?

rwanda
-Nyuma y'uko hatangajwe amakuru avuga ku rugendo rwa Madame Louise Mushikiwabo, Ministre w'ububanyi n'amahanga w'u Rwanda mu gihugu cy'u Budage ndetse urwo rugendo rugakurikirwa n'igikorwa cy'isubizwaho ry'imfashanyo u Budage buha u Rwanda ariko hakaba harabaye kunyuranya imvugo hagati y'abayobozi b'abadage n'ab'u Rwanda mu binyamakuru ku mubare nyawo w'inkunga yasubijweho.
-Nyuma y'ikiganiro Bwana Nshuti Manasseh, umuyobozi wa Crystal Ventures Ltd yagiranye n'umunyamakuru Magnus Mazimpaka wa Rwanda Dispatch twifuje kumenya ukuri kuri mu byavuzwe n'uwo mugabo ucururiza umuryango wa FPR.
-Na nyuma yo kumva amakuru menshi avuga ku bikorwa bijyanye n'ikimenyane mu gutanga akazi muri zimwe mu nzego za Leta y'u Rwanda.
Mu gusobanukirwa n'ibi bibazo twitabaje, umuhanga wacu mu by'ubukungu akaba anakurikiranira hafi ibibera muri Leta y'u Rwanda, Bwana Peter Urayeneza ngo ashobore kutumara amatsiko kuri ayo makuru
Bwana Peter Urayeneza mwiriwe? Tuzi neza ko mukurikiranira hafi ibibera muri Leta y'u Rwanda mushobora kutubwira muri make uko urugendo rwa Ministre Mushikiwabo uko rwagenze n'icyo rwari rugamije?
Mwiriwe neza Bwana Matabaro. Nibyo tugerageza gukurikirana umunsi ku wundi ibibera imbere muri Leta y'u Rwanda nk'umunyarwanda. Akaba ari muri urwo rwego no ku ruzinduko rwa Minisitiri ushinzwe ububanyi n'amahanga w'u Rwanda umuntu yagira icyo aruvugaho. Ngirango mwese murabizi ko ubu ikibazo kiremereye u Rwanda ari icya diplomatie. Iyi diplomatie yatangiye guhungabana cyane aho bamwe mu bari abakuru mu mu nzego za gisilikare batangiye guhungira bamwe bagenda bakurikirwa hanze. Byongeye ngirango muherutse kumva inkundura yabaye hagati y'abakozi ba Loni (UN's Group of Experts) aho basohoye icyegeranyo kigaragaza ko Leta y'U Rwanda ndetse na Ouganda bitera inkunga y'uburyo bwose imitwe iri mu burasirazuba bwa R.D Congo cyane cyane Umutwe M23. Ibi bibazo uko ari bibiri (2) byasigiye isura mbi Leta iyobowe na FPR ku rwego mpuzamahanga ku buryo ibihugu byose byatangiye kumva ndetse no gusobanukirwa neza imikorere ya FPR. Iyo sura mbi yubakiye ku kutemerera gukora andi mashyaka yo muri opposition, ifungwa rya ba nyiri ayo mashyaka, iyicwa ndetse no kugerageza guhitana abari imbere mu gihugu ndetse n'abahunze. Ifashwa ry'imitwe irwanira mu burasirazuba bwa Congo byo byavuyemo agahomamunwa ko guhagarikira inkunga zimwe na zimwe ku Rwanda cyane cyane iziza kunganira ingengo y'Imari y'igihugu. Kubera izo mpamvu zavuzwe haruguru, abategetsi ba Kigali ntabwo bicaye ndetse nta n'ubwo basinzira bagerageza kugira icyo baramira. Akaba ari izo mpamvu nyamukuru ziri gutuma Ministre Mushikiwabo Louise asigaye aboneka gakeya gashoboka muri office ye i Kigali. Ariko kwirukanka hirya no hino asobanura intambara u Rwanda ruvugwamo ndetse n'ibindi bibazo byinshi biriho ubu bitoroheye igihugu.
Ibinyamakuru bya Leta y'u Rwanda byatangaje ko inkunga yasubijweho n'u Budage ingana na Miliyoni 21 z'amayero ariko nyamara ibinyamakuru mpuzamahanga bikavuga Miliyoni 7 z'amayero. Ese uvuga ukuri ni inde? Mu by'ukuri byagenze bite?
Ku kibazo cy'imfashanyo yarekuwe n'ubudage biragoye mu by'ukuri kumenya uvugisha ukuri ku byerekeranye n'umubare w'amafaranga yatanzwe. Gusa wenda hari icyo umuntu yakomozaho cyo kuba atapfa kwemera neza neza ibyandikwa n'ibinyamakuru byo mu Rwanda kuko ahenshi usanga birimo amarangamutima cyane. Aha naguha urugero rugendanye n'ubukungu. Leta y' u Rwanda irihanukira ikavuga iti unmployement Rate mu Rwanda iri kuri 2,3% kandi no kw'isi nta gihugu gifite uwo mubare ndetse bikaba byerekana ko mu Rwanda abantu ari abakire, cyangwa se paradizo muri rusange. Aha kuri iyi ngingo rero y'imfashanyo twakwemera ibyavuye mu binyamakuru byo hanze n'ubwo nabyo byakwakirwana ubwitonzi. Nkaba mbona amakuru nyayo ku mubare watanzwe twayemera dukurikije abadage batanze amafaranga ayo bavuze ni ukuvuga miliyoni 7 naho avugwa n'ibinyamakuru byo mu Rwanda agera kuri Miliyoni 21 sinzi aho babikura. Aha ndagirango mbamenyeshe ko n'ubwo aya mafaranga yatanzwe, atatanzwe kugirango aze yinjira muri Budget (Direct budget support) y'igihugu nkuko byagendaga. Ni amafaranga yatanzwe ariko akanyuzwa mu bikorwa bimwe na bimwe abadage bateramo inkunga.
Ese inkunga u Budage bwahaga u Rwanda yose hamwe yanganaga ite mbere y'uko ihagarikwa?
Mu by'ukuri biragoye kumenya inkunga mu mibare u Rwanda ruhabwa n'igihugu cy'ubudage. Ariko ubundi itangwa irimo ibice bibiri. Hari ayo ubudage twatanganga muri European Union akaza mu Rwanda, hari n'ayo ubudage bwitangiraga bitanyuze muri EU. Hari n'andi anyuzwa muri GTZ. Gusa kuri iki kibazo nabashakira neza imibare nkayibatangariza ubutaha yose.
Ese iki gikorwa cy'u Budage ntigishobora gutuma n'ibindi bihugu byahagaritse imfashanyo byisubiraho?
Kuri iki kibazo abantu tugomba gusobanukirwa neza inkunga yahagaritswe iyo ariyo. Hahagaritwe ya mafaranga yahabwa Leta y'u Rwanda akinjira muri Budget yayo. Aya niyo mafaranga Leta ya Kigali yikoreshereza uko ishatse ikigurira intwaro, igaha imitwe yitwaje intwaro yo mu karere ka Congo aho gukoreshwa mu byo yasabiwe. Izindi nkunga zinyura mu mishinga imwe n'imwe ntabwo yahagaritswe. Akaba ari nayo mpamvu wenda n'ibindi bihugu byarekura amafaranga agenda mu minshinga yabyo bifite mu Rwanda ariko bikirinda gutanga ya yandi bahaga Leta ikayakoresha uko yishakiye.
Tukiri ku kibazo cy'imfashanyo, nifuzaga kubabaza nk'umuntu ukurikirana iby'ubukungu bw'u Rwanda hafi, ibi bihano byaba hari icyo byahungabanyije kuri Leta y'u Rwanda?
Iki ni ikibazo cyiza cyane. Kugeza ubu uyu munsi ikizwi ni uko 40% bya Budget ya Leta ni amafaranga aturuka mu batera nkunga. Niba iyo percentage yarahagaritwe rero bigomba kugira ingaruka itari ntoya ku gihugu. Urugero rufatika, mwese muzi ko Leta y' Urwanda yari umukoresha wa mbere imbere mu gihugu. Ariko kubera ihagaraikwa ry'imfashanyo, Leta yatanze itangazo ko ibaye ihagaritse recrutment. Byongeye, ubu ibigo byose bya Leta, Uturere (Districts), za Ministères ndetse n'izindi nzego za Leta zasabwe gutanga new structures zabyo mu rwego rwo kugerageza gukora refoms muri izo nzego. Ibyo byose rero bishobora kuvamo kugabanya abakozi. Urugero rwa Kabiri, ni igabanyuka ry'itangwa ry'inguzanyo muri za Banki zimwe na zimwe, tutibagiwe ni isubirwamo rya za procurement plans mu nzego nyinshi za Leta.
Ese ko mu minsi ishize twumvaga havugwa cyane ibijyanye n'ikigega Agaciro, ubu kikaba kitakivugwa cyane, ibyacyo bigeze hehe? Mubona hari icyo cyamariye abanyarwanda?
Ubu kugeza ubu ikigega Agaciro Developemnt Fund ntabwo kikivugwa cyane ariko ijambo Agaciro mu Rwanda risa n'iryabaye ikinini ku murwayi. Ni ukuvuga ngo niyo mvugo ya buri munsi, mu mivugire y'abayobozi bose yaba kuva kuyobora umudugudu kugera ku warizanye. Ku byerekeranye n'amafaranga amaze kugezwa muri icyo kigega, mbere kikivugwa cyane bavugaga ko hamaze gutangwa Miliyari 24, ariko aho ni hafi y'impera z'umwaka ushize. Ubu umuntu wenda yagenekereza akavuga wenda yiyongereyeho gato. Gusa ikibabaje ni uko iyo ugeze kuri website y'icyo kigega ntacyo batangaza cyerekeranye n'amafaranga amaze gutangwa. Ikintu aha umuntu yakwibutsa abantu ni uko imiterere y'iki kigega ubwacyo idasobanutse neza kuko ubu abaturage ntabwo barabwirwa neza icyo ayo mafaranga batanga akoreshwa cyangwa azakoreshwa. Ikindi kandi ni uko atari amafaranga angana kuriya yageze kuri compte y'icyo kigega ahubwo ni amafaranga ari muri za PROMESSES bimwe abahanga bita SOUSCRIPTIONS. Kuba icyo kigega cyaba cyaramariye abanyarwanda kugeza ubu nta kiragaragara na gato ndavuga mu bikorwa kuko nta wenda nk'igikorwaremezo runaka kirerekwa abaturage ndetse n'amahanga havugwa ko cyakozwe kuri funds zivuye muri AgDF.
Bimwe mu bimunga ubukungu bw'u Rwanda harimo ikimenyane mu gutanga imirimo gikunze kwigaragaza, ese icyo kimenyane kigaragara cyane cyane mu zihe nzego gishingira ku ki?
Nibyo mu bivuze neza ikimenyane mu itangwa ry'imirimo mu gihugu icyo aricyo cyose biri mu bimunga ubukungu ijana ku ijana. No mu Rwanda birahari cyane kandi bigaragarira buri muntu wese. Kandi niba mu byibuka byigezwe no kubazwa Nyakubahwa Perezida Kagame Paul, aho yabazwaga ati se iyo umuryango umwe usa n'uyobora igihugu bite? Muribuka ibyo yasubije aho yagiraga ati niba bafite ubushobozi nta kibazo birimo. Noneho abwo ikibazo kikaba cyakwibazwa ari umuryango ufite ubushobozi n'utawufite!!!! Aha yari abajijwe ibyerekeranye na Mary Baine wahoze ayobora Rwanda Revenue Authority, ufite icyo apfana na Rose Mary Museminari wari Minister wa Foreign Affairs, Uwo Mary Baine akaba Umugore wa colonel Tom Byabagamba wari ukuriye umutwe urinda Perezida Kagame, Uwo Byabagamba nawe akaba yari avindimwe na personnal Secretary wa Paul Kagame. Ariko reka wenda tujye no mu nzego zo hasi, aho usanga mu bigo bikomeye biyoborwa n'abantu benshi bavuye Uganda gusa, abo nabo bagashyira mu yindi myanya bene wabo.
Kuri ibyo by'ikimenyane mu gutanga akazi waduha ingero zifatika z'ibigo cyangwa abantu byagaragaye muri icyo kimenyane?
Bwana Munyamakuru, kubyerekeranye n'ibigo bigaragaramo ibyo bintu by'icyenewabo, naguhaye ingero hejuru: Ariko wenda nazisubiramo neza. Wenda reka mpere hejuru. Nibake bemerewe gukora muri Prezidansi iyoborwa na Paul Kagame, nyarukira mu kigo Rwanda Revenue Authority urebe uburyo akazi gatangwa, nyarukira muri Banking Sector yo mu Rwanda yose ho umenya nta n'ipiganwa rikorwayo, n'iyo rikozwe biba ari ukwiyerurutsa ariko abantu ba nyir'akazi baba bahari. Fata mu nzego zo muri za Districs, nko ku mwanya wa Exective secretary w'akarere, ntushobora kuwubona uteri recommended by RPF'secretary general cyangwa se abandi bakozi bakuzi nabo babaye recommended, mu masosiyeti afitwe na FPR, ni ayahe abona abakozi kubera ko habayeho ipiganwa risesuye? Ndakeka ntaho! Kandi ubu niyo isa naho igose private sector.
Mu minsi ishize twabonye ikiganiro Bwana Nshuti Manasseh, umuyobozi wa Crystal Ventures Ltd yagiranye n'umunyamakuru Magnus Mazimpaka wa Rwanda Dispatch, hari byinshi bidasobanutse muri kiriya kiganiro, ese mwe mubona biriya Bwana Nshuti Manasseh yatangaje birimo ukuri? Kuki yahisemo kubitangaza ubu?
Ku byerekeranye na kiriya kiganiro, naragisomye ahubwo sinzi ni impamvu njyewe nakita ikiganiro. Ibi mbivuze kubera ko iyo urebye kiriya kiganiro usanga kiri subjective cyane kuruta uko cyakagombwe kugira objectif yo kwereka ukuri abanyarwanda. Gusa nkeka ko icya bakuyemo ni uko abanyarwanda (kuko aribo Leta) bamenyeshejwe ko bafitiye umwenda FPR (Crystal Ventures) umwenda wa miliyoni icyenda z'amadorali (9 Millions of USD). Ahubwo ngirango ku bwanjye uriya munyamakuru yari kuba yaramubajije ndetse n'iby'indege Perezida agendamo zitiriwe ko ari iza sosiyeti Manasseh afitemo imigabane myinshi. Ibi niba mu byibuka byavuzwe na Mzee Tito Rutaremara mu kiganiro kuri BBC cyamuhuje na Generali Kayumba Nyamwasa mu gihe uyu yari amaze guhunga nyuma yaho gato akaza kurasirwa aho yari amaze guhungura Rurema igakinga amaboko.
Niba atari ukuri hari ibimenyetso simusiga mwaba mufite byerekana ko ibyo Bwana Nshuti Manasseh yatangaje atari byo?
Muri make, ibintu byose Professor Manasseh Nshuti yavuze ntabwo bifututse na gato. Gusa byuzuyemo kubeshyera abanyarwanda. Aragira ati Crystal ventures ni iy'abanyamuryango ba FPR. Aha akaba yiyibagije ko FPR ariryo shyaka rifite umubare mwinshi w'abarwanashyaka. Mu byukuri yirengagije ko nta congrès n'imwe irakoreshwa na FPR ngo bamurikire abanyarwanda raporo igendanye n'umutungo wa crystal ventures.
Inkuru ya Marc Matabaro

Rwanda: Ingaruka zo guhagarikirwa inkunga ubu ziraboneka cyane mu mabanki no mu bacuruzi


Ingaruka zo guhagarikirwa inkunga ubu ziraboneka cyane mu mabanki no mu bacuruzi

février 8th, 2013 by rwanda-in-liberation
Iyo witegereje uko ibintu byifashe mu Rwanda wibaza niba ibintu bikomeje nk'uko bimeze niba abanyarwanda batazageza n'aho babura ikibavana mu ngo zabo bikagushobera. Ibi biragaragara kuko mu nzego zose zijyanye n'amafaranga ubu nta bantu bazirangwamo kuko bisa n'aho ntacyo bagifite bajyana aho bari basanzwe berekeza habatwara amafaranga.
Ibi ntabwo ari inkuru mpimbano ahubwo ni amakuru ubishaka wese ashobora kugenzura akabyibonera. Maze igihe ngenda hirya no hino mu nzego zitandukanye z'ubuzima bw'abanyarwanda cyane cyane nibanda ku zisanzwe zizwiho ibikorwa byinjiza cyangwa bisohora amafaranga nsanga ababirangwamo ari mbarwa ndetse rimwe na rimwe ari nta nabo. Aha twavuga nko mu mabanki, mu masoko no mu maduka, mu batwara abantu n'ibintu ndetse nagerageje no kugera mu bakora ibikorwa by'ubwubatsi n'ubwo ho bigoye kubageraho no kubona amakuru afatika ajyanye n'iby'ibura ry'amafaranga mu Rwanda.
Amabanki ari mu bibazo bikomeye byo kubura amafaranga n'abakiriya
bnr_02.JPG
Ahambere nabanje kujya ni mu mabanki aho nagiye njya mu mabanki anyuranye akorera mu Mujyi wa Kigali no mu nkengero zawo, nkaba naragiye njya mu mashami atandukanye ku ibanki imwe, ngera mu mabanki anyuranye mu bihe bitandukanye mfite umugambi wo kumenya ikibazo kimaze iminsi kivugwa ko amabanki yimanye amafaranga ndetse ko amwe muri yo ngo yaba yarahombye. Mu by'ukuri uwavuga iyi nkuru uko iri hari abakwibaza ko ari amakabyankuru ariko nabo bazikorera igenzura bakareba uko ibintu byifashe.
Amabanki ubu abakozi birirwa bicaye kuri za guichets bareba mu miryango bategereje ko hari uwakwinjira ngo bamuhe service. Biratangaje kubona umuntu agera mu mabanki anyuranye mu bihe bitandukanye agasanga hose ni uko bimeze. Nyamara igitangaje ni uko mu bihe byashize abantu binubiraga kujya ku mabanki kubera gutinya imirongo miremire yatumaga ndetse bamwe birirwa iyo ntibagiye ikindi bikorera none kuri ubu ugasanga winjiye muri banki ugasanga ari wowe wenyine kandi ari amasaha asanzwe y'akazi.
Ibi biraturuka ku mpamvu nyinshi ariko zimwe muri izo ni uko kuba u Rwanda rwarahagarikiwe inkunga bituma amafaranga yinjiraga mu gihugu agabanuka maze n'abagombaga kujya ku mabanki bakagabanuka. Ikindi ni uko kuba n'amafaranga make ahari amabanki yarahawe itegeko ryo kutongera gutanga inguzanyo cyane cyane iz'igihe kirekire nabyo bituma abajya mu mabanki bagabanuka cyane. Ikindi nanone ni uko kuba imiryango itegamiye kuri leta imwe yaramaze gukuramo akayo karenge byatumye umubare w'abajyaga ku mabanki ugabanuka kuko abakozi bakoreraga iyo miryango nabo bahemberwaga mu mabanki. Icya nyuma nanone gishobora kuba kinakomeye ni uko kubera ibihe bimaze iminsi bivugwa ko bitoroshye ndetse bishobora kuba bifitanye isano n'umutekano w'igihugu n'uw'akarere, byatumye bamwe mu bajyanaga amafaranga mu mabanki bagira ubwoba bahitamo kuyibikaho ngo hato batazatungurwa bagahomba imari yabo. Amwe mu mabanki yabonye ikibazo gikomeye ashakisha uko yajya kwishakira abakiriya aho bari aho nka Banki ya Kigali BK yashyizeho icyo bise mobil bank aho yakoreshaga amamodoka igasanga abacuruzi aho bacururiza. Ariko se bayiha iki niba nabo ntacyo babonye? Andi mabanki yashyizeho ibihembo by'amamodoka mu rwego rwa tombola ariko aho gukurura abakiriya ahubwo byahombeje amabanki. Mu minsi iri imbere amabanki araza kutubeshya ko kubera iterambere abantu batakirirwa bajya ku mabanki kuko ngo basigaye babikorera aho bari.
Abacuruzi mu masoko anyuranye no mu mangazini nabo ngo ntacyo bakibona
kigali-market.jpg
Ahandi nashoboye kureba uko byifashe ni mu masoko no mu bacuruzi batandukanye aho usanga abacururiza mu masoko no mu mangazini atandukanye birirwa bicaye bategereje uwababaza ibicuruzwa byabo kuva mugitondo ijoro rikagwa nta n'uwinjiye kubaza bakikubura bagataha bugacya bagaruka gutegereza. Ibi bigaragazwa n'uko iyo ugiye mu masoko ubona abacuruzi ukabura abaguzi. No mu mangazini kandi ni uko byifashe ku buryo hari n'abatagifite imbaraga zo kujya gufungura amaduka yabo kuko bamaze iminsi ntacyo babona. Abantu babanje kuvuga ko byaba biterwa n'ukwezi kwa Mutarama ngo gusanzwe atari kwiza ku bacuruzi ariko kugeza magingo aya baracyategereje. Nta mugayo ariko kuko n'ubu bamwe mu bakozi ba leta nk'abarimu bavuga ko batarahemba umushahara wa Mutarama. Abanyeshuri biga muri za kaminuza nabo bahabwaga inguzanyo (bourses) ubu ngo barumiwe ntibazi uko bazakomeza kwiga niba leta itabagobotse.
Ahandi nagiye kureba uko byifashe ni mu bakora iby'ubwubatsi. Aha ho ngo ibintu ni ibicika kuko akenshi abantu bubaka ari uko bahawe inguzanyo muri za banki none ubu ngo nta faranga banki ishobora kurekura kuko itakaza ry'agaciro k'ifaranga ry'u Rwanda ryatumye leta ifata icyemezo cyo gufunga amafaranga maze amake asanzwe ahari ntiyongera gusohoka. Ibi nabyo ngo byagize ingaruka mbi ku bakora umurimo w'ubwubatsi kuko babuze akazi kandi ubu ngo bimwe mu bikoresho by'ubwubatsi byaba byaragabanuye ibiciro kuko ngo nta bakibigura kuko nyine imishinga y'ubwubatsi isigaye ari mikeya cyane.
Ngizi zimwe mu ngaruka zo kwamburwa amafaranga. Bikabya byari bikwiye kuri leta ya Kagame cyangwa se Kagame ubwe kuko ari na we butegetsi, ko yahindura imitegekere naho ubundi ibintu nibimara kugera iwandabaga azabura intama n'ibyuma kandi n'ubundi ndabona ariho bishya bishyira.
Nkunda L.
Kigali City

Thursday, 7 February 2013

Jugujugu hagati y’abacuruza ibintu bagendana n’abashinzwe umutekano mu Rwanda ikomeje kwibazwaho na benshi ko ishobora kuba imbarutso y’imyigaragambyo ikomeye

http://rwanda-in-liberation.blogvie.com/

Jugujugu hagati y'abacuruza ibintu bagendana n'abashinzwe umutekano mu Rwanda ikomeje kwibazwaho na benshi ko ishobora kuba imbarutso y'imyigaragambyo ikomeye

février 7th, 2013 by rwanda-in-liberation
local-defences-nabacururiza-mu-mihanda.jpg
Ikibazo cy'abacururiza ibintu mu ntoki babigendana gikomeje kwibazwaho na benshi mu Rwanda cyane cyane mu mujyi wa Kigali aho abakora uwo murimo bakomeje kwiyongera ahanini kubera ikibazo cy'ubukene usanga ubu nta wundi mwuga abantu babona bakuramo amaramuko uretse gukora ibyo bakunze kwita kuzunguza kugirangoo babone aho bakura n'ubusabusa bubafasha gutunga imiryango yabo.
N'ubwo aba bahisemo kugendana uducuruzwa duke mu ntoki bagurisha n'abo bahura nabo cyangwa bagurishiriza ku mihanda ahanyura abantu benshi ndetse no mu duce dukunze kubamo abantu benshi ariko tutagira amasoko, biragaragara ko abakora ako kazi batorohewe na busa n'abashinzwe umutekano aho birirwa bakina umukino w'injangwe n'imbeba dore ko iyo bagize uwo bacakira muri abo yishyura n'ibya bagenzi be batashoboye gufatwa, maze utwo yacuruzaga ndetse n'udufaranga aba yakuyemo byose bigataha iwabo w'abashinzwe umutekano naho nyirabyo agataha i Gikondo kwa Kabuga aho acumbikirwa yitwa inzererezi n'ubwo biba bigaragara ko ari umugabo cyangwa umugore rimwe na rimwe uhetse bose bitwa inzererezi.
Nk'uko twabashije kwibonera uwo mukino kuri uyu wa gatatu taliki 6 Gashyantare 2013 ubwo twanyuraga kuri gare ya Nyabugogo, twashoboye kubona ikivunge cy'abasore, abakobwa n'abadamu bahetse abana bafite utuntu bacuruza, birukankanwa na ba local defenses bakaba babakuye muri gare babambutsa mu mahuriro y'imihanda ya Nyabugogo muri feu rouge ziri hafi ya gare hafi y'ahitwa kwa Mirimo maze abantu bayabangira ingata batitaye kuba bari mu mihanda y'imodoka zishobora no kuba zabagonga. Aha hakaba ari hafi y'aho imodoka y'abapolisi iherutse kugwa gitumo umudamu wonsaga umwana anacuruza inyanya n'intoryi maze umwana amujugunya iyo ariruka naho polisi yihutira gusimbukira agataro ikanaga muri pandagari irikomereza umwana na we asigara agaragurika mu muferege ari nako avirirana amaraso mu mazuru.
N'ubwo ntawashima ubucuruzi bwo mu muhanda ariko nta n'uwashima uburyo leta yifata muri iki kibazo kuko ikigaragara ni uko aba bantu birirwa birukankanwa bamburwa cyangwa bagakomereka igihe biruka bahunga abashinzwe umutekano, bigaragara ko baba bafite ubushake bwo kwirwanaho kandi umuntu icyo yashima ni uko bagerageza gushakisha uko babaho bidateje umutekano muke abandi kuko hari n'abahitamo kwiba no kwambura ku ngufu iby'abandi ariko kuri aba siko bimeze. Ikindi umuntu atabura kuvuga ni uko bariya bitwa ko bashinzwe umutekano barimo cyane cyane local defenses n'inkeragutabara birirwa babuza uburyo abo bacuruza badashobora kubaho badahari kuko batungwa n'ibyo babambuye.
Ibi bibazo nibikomeza kuba bitya ndetse iby'abamotari nabyo byiyongera kuri ibi by'abacururiza mu ntoki hamwe ndetse n'ibindi bishya by'abatwara za taxi minibus muri Kigali, hakaniyongeraho n'ibindi by'abakomeje kwangazwa basenyerwa amazu badahawe ingurane, byose bishobora kuzatuma rubanda ihaguruka ikamagana ubutegetsi bwa Kagame kandi ibi tubivuga kuko tuba twabonye amakuru aturuka mu baturage bijujutira ubutegetsi. Ikindi ni uko aya makuru tuba dushyize ahagaragara ni ayo tuba twahuye nayo ndetse ibyinshi tuba twanabyiboneye ni uko tutabasha kubifatira amafoto ngo tubyereke abasomyi bacu kuko gufotora bene ibyo bikorwa kuri FPR ni icyaha.
Ngaho rero FPR nikomeze yicukurire imva ahari ishobora kuba yizera ko imbaraga za gisirikari ishobora kuba izirusha, Tunisia, Misiri na Libiya aho abaturage b'ibyo bihigu bamaze kurambirwa akarengane bakorerwaga n'ubutegetsi, bafashe iya mbere biroha mu mihanda maze biba intandaro yo kwirukanwa ku butegetsi. Na Kagame hari ubwo azatungurwa akabona ibyo atari yiteguye kubona.
local-defences-muri-gare-ya-nyabugogo.jpg
Nkunda L.
Kigali City

Mureke mbamare amatsiko

Begin forwarded message:

From: "agnesmurebwayire@yahoo.fr" <agnesmurebwayire@yahoo.fr>
Date: February 7, 2013, 4:13:04 AM EST
To: DHR DHR <democracy_human_rights@yahoogroupes.fr>
Subject: *DHR* Tr : Mureke mbamare amatsiko
Reply-To: Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr

 

Netters,
 
Iyi msg nyisanze muri mail box yanjye, niyemeza kutayihererana kuko ivuga ibyo abantu bamaze iminsi bajyaho impaka aha n'ahandi kugeza mu binyamakuru byo mu Bufaransa nka Libé na Marianne.
 
Dore ng'iyo, icyo nkuyeho gusa ni amazina y'uwanyandikiye, umwe mu bantu benshi baba kuri izi mbuga aliko bahisemo gusoma ntibandike nk'uko yabimenyesheje.
 
Umunsi mwiza.
 

Bavandimwe,

Mureke mbamare amatsiko.
 
Maze iminsi nsoma hano ku mbuga ibyerekeye urupfu rwa Didot na madame we Gilda agahinda kakanyica. Iyo mbonye abantu babivuga uko bishakiye babeshya ku munsi n'ababishe ndushaho kubabara. Uriya muryango twari tuziranye .

Amatsiko mbamara ni ukubamenyesha neza aho bari batuye,abo bari baturanye hafi ya bose bakiriho ndetse nkaba nemeza ko muri abo baturanyi bose hataburamo abashoboye kumenya neza iby'urupfu rwabo.

Aho bari batuye

Hariya munsi ya CND,imbere y'ikigo cya telecom,mu rugabaniro rwa Kacyiru na Kimihurura hafi ya petrorwanda n'aho bakundaga kwita kwa Baliyanga hari amazu ya MRND. Ni muri ayo mazu Didot yari atuye. Aho uruhando rw'amashyaka ruvukiye ayo mazu yegurewe leta ashyirwamo abakozi bayo.

Wari umudugudu ugizwe n'amazu agabanijemo ibice bibiri. Ku muhanda wa ruguru aharebana na telecom hari amazu yari ay'abajyanama(conseillers)muri MRND naho inyuma aharebana no kwa Nyiragasazi umwe ufite iduka ry'imyenda mu mugi(niho yari atuye) hakaba ay'abadiregiteri muri MRND.

Didot, Gilda n'imbwa yabo y'umukara bari batuye ku ruhande rwa ruguru mu nzu ya mbere uturutse kuri CND,ikaba yarahoze ituwemo na Conseiller Mugesera Léon. Ku nzu ikurikiyeho hari hatuye Dr Barabwiriza Runyinya n'umuryango we. Hakurikiragaho ambassaderi Insonere Simon n'umuryango we . Ku nzu ya gatatu hari Ministri Gasana Anastase n'umuryango hagaheruka Hakizimana Donat n'umuryango we.

Ku ruhande rwo hepfo,inyuma yo kwa Didot hari Dr Nsengumuremyi F.X wabaye Ministri w'ubuvuzi,hagakurikiraho Bwana Ndahayo Eugène n'umuryango hakaza Dr Biruta Visenti Minister ,hagakurikiraho Dr Rwangabo Claver perefe n'umuryango.Abo ni abo nibuka.

Didot na Gilda bapfuye bishwe ryari?

Bishwe tariki ya 8/04/94 n'ingabo za FPR zivuye muri CND. Izo ngabo kandi zanivuganye umuryango wa Hakizimana Donat we akizwa na Katonda kuko yashoboye kurenga urugo akiruka.
Bariya baturanyi navuze mu kanya abenshi baracyariho,yewe banahawe n'imyanya FPR imaze gufata ubutegetsi.Hari na bamwe muri bo bari bahungiye kwa Didot bashobora gusobanura ibyo bazi.

Simpakana ko FPR yahahamuye abantu ku buryo batinya kuvugisha ukuri ariko ngirango igihe kirageze ngo abantu batobore bavuge kuko tutazahora muri urwo.

Sinzi niba mbamaze amatsiko cyangwa niba ntayabateye kurushaho.


__._,_.___
Activités récentes:
http://fr.groups.yahoo.com/group/Democracy_Human_Rights

Maître Innocent  TWAGIRAMUNGU
DHR FOUNDER&OWNER
Tél.mobile: 0032- 495 48 29 21


UT UNUM SINT

"L'extrémisme dans la défense de la liberté n'est pas un vice; La modération dans la poursuite de la justice n'est pas une vertu".

"Extremism in the defense of liberty is no vice; moderation in the pursuit of justice is no virtue." (USA,Republican Convention 1964,Barry Morris Goldwater (1909-1998)).

"Le monde ne sera pas détruit par ceux qui font le mal mais par ceux qui regardent et refusent d'agir", Albert EINSTEIN.

Les messages publiés sur DHR n'engagent que la responsabilité de leurs auteurs.

CONSIDERATION, TOLERANCE, PATIENCE AND MUTUAL RESPECT towards the reinforcement of GOOD GOVERNANCE,DEMOCRACY and HUMAN RIGHTS in our states.

Liability and Responsibility: You are legally responsible, and solely responsible, for any content that you post to DHR. You may only post materials that you have the right or permission to distribute electronically. The owner of DHR cannot and does not guarantee the accuracy of any statements made in or materials posted to the group by participants.

" BE NICE TO PEOPLE ON YOUR WAY UP, BECAUSE YOU MIGHT MEET THEM ON YOUR WAY DOWN." Jimmy DURANTE.

COMBATTONS la haine SANS complaisance, PARTOUT et avec Toute ENERGIE!!!!!!
Let's  rather prefer Peace, Love , Hope and Life, and get together as one!!! Inno TWAGIRA
.

__,_._,___

Wednesday, 6 February 2013

N’iyo Kagame yarema imitwe igihumbi ya gisirikari ntacyo bizamumarira uretse gukomeza guteza akavuyo n’umutekano muke mu karere

http://rwanda-in-liberation.blogvie.com

N'iyo Kagame yarema imitwe igihumbi ya gisirikari ntacyo bizamumarira uretse gukomeza guteza akavuyo n'umutekano muke mu karere

février 5th, 2013 by rwanda-in-liberation
inyeshyamba-mu-burasirazuba-bwa-kongo.jpg
Muri iyi minsi haravugwa ivuka ry'imitwe yitwara gisirikari mu burasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo aho irimo kuvuka nk'ibihumyo bikaba biteye amakenga ku mutekano w'akarere kose k'Ibiyaga Bigali ku buryo isi yose yari ikwiye guhagurukira icyo kibazo ikakirangiza kuko ibifitiye ubushobozi nk'uko mu minsi mike cyane ikibazo cy'imitwe ya kisiramu yari yarigaruriye amajyaruguru ya Mali yari yamaze kwirukanwa.
Iki kibazo cy'imitwe yitwara gisirikari mu burasirazuba bwa Kongo cyavuzwe mu minsi yashize aho natwe twacyanditseho kandi kikaba kinazwi neza kuko abasirikari bakuru ba FPR batishimiye ihungabana ry'umutekano mu burasirazuba bwa Kongo bagitangaho amakuru asobanutse ku buryo abagomba kugifatirwa umwanzuro bagombye kubikora amazi atararenga inkombe kuko nibigeza aho iyi mitwe yinjiramo za Al Quaeda cyangwa Al Shababu kimwe n'indi mitwe ikora nkayo, bizagora amahanga gukemura icyo kibazo kuruta ko yakagikemuye ibintu bitaragera kure.
Kubera ko utungwa agatoki mu kuremesha imitwe myinshi muri iyo ari Kagame, birumvikana ko gukemura icyo kibazo byagombye kuba guhagurukira Kagame bakamurwanya kugeza yambuwe ubutegetsi aho kumukomorera inkunga zo gukomeza kwica abaturage b'abanyarwanda n'abanyekongo ku mfashanyo ahabwa n'ibihugu nk'Ubudage buherutse gutangaza ko bumukomoreye miliyoni 7 z'amayero ngo bukaba buzanakomeza gukurukirana ngo bwongere bumuhe ayandi.
Ibi bihugu bitabasha kureba ko Kagame yahinduye tekiniki akaba yarahisemo kuremesha imitwe myinshi aho kuguma kuri M23 gusa, mu rwego rwo kwereka amahanga ko ikibazo ari icy'abanyekongo bose Atari icya Kagame, ni ibintu bibabaje cyane kandi byari byaranavuzwe igihe uwari umushingamateka muri Kongo Loger Lumbala yafatirwaga mu bikorwa byo gukorana n'u Rwanda mu gushaka kurema undi mutwe wa gisirikari ngo Kagame azasobanure ko abanyekongo bose bafite ikibazo cy'ubutegetsi bwa Kabila. Twanabibutsa ko uyu Loger Lumbala yigeze kuba muri RCD (Kanama 1998), yamara gucikamo ibice akajya muri RCD Kisangani yakoranaga na Uganda igihe yarwanaga n'u Rwanda i Kisangani hanyuma Lumbala akaza gufashwa na Uganda gushing icyo bise RCD National. Birumvikana rero ko guteza akavuyo kwa Roger Lumbala no gukorera Kagame na Museveni atari ibya none.
Biragaragara rero ko amahanga yananiwe gushaka igisubizo cy'ibibazo by'akarere k'Ibiyaga bigali bikaba bivuze ko abatuye ako karere bagombye gukorera hamwe bakivuna umwanzi ubabuza amahwemo ariwe Kagame n'agatsiko ke gatoya nk'uko twanabibabwiye ko abenshi mu basirikari bakuru ba Kagame bitwa aba generaux badashyigikiye ziriya ntambara ariko bakanga kwiteranya na Kagame ngo atabamarira ku icumu bagahitamo kwinumira nk'abandi banyarwanda bategereje ko Imana yazabazanira Mose wo kubakura muri ubwo bucakara bashyizwemo n'umunyagitugu Kagame.
N'ubwo ibintu bimeze bityo ariko abasomyi bacu bakomeje kutubwira ko bafite icyizere ko ibintu bizashyira bikarangira ndetse ko ngo banabona atari kera cyane kuko ngo n'abahagurukiye kurwanya ubutegetsi bw'igitugu bwa Kagame ngo babona hari intambwe bateye n'ubwo batareka no kutubwira ko hari abo babona bishakira indonke naho akababaro k'abaturage ngo ntacyo kababwiye. Batubwiye ko babona igikorwa cya Ingabire ngo ari igikorwa cy'ubutwari kidasanzwe ku buryo banibaza impamvu abantu badashyigikira icyo gikorwa bagahitamo kujya mu gushing amashyaka nk'aho bashaka ubutegetsi gusa.
Amakuru dufite anemeza ko nib anta gihindutse mu ntangiriro za Nyakanga uyu mwaka urugamba rwo gukuraho ubutegetsi bw'igitugu rushobora kuzaba rurangira. Gusa kugirango ibi bizashoboke bizasaba ko abiyemeje kurwanya iyo ngoma ngome bazareka kwirebaho ahubwo bagashyira imbere inyungu za rubanda kandi bene abo ntibashobora kubura inkunga y'abanyarwanda n'ubwo bari ku ngoyi y'ubwoba baziritswe n'umunyagitugu Paul Kagame.
543012_421729051192356_829962651_n.jpg
Ubwanditsi

Abaterabwoba ba Kagame batawe muri yombi mu gihugu cya Afrika y’Epfo none ubwoba bwatashye leta ya Kigali


Abaterabwoba ba Kagame batawe muri yombi mu gihugu cya Afrika y'Epfo none ubwoba bwatashye leta ya Kigali

février 6th, 2013 by rwanda-in-liberation
m23-kampala.jpg395169_4514601114428_341469259_n.jpg
Ku munsi w'ejo taliki 5 Gashyantare 2013, mu gihugu cya Afrika y'Epfo hatawe muri yombi agatsiko k'abaterabwoba 19 kagizwe n'inyeshyamba za M23 zikaba ziregwa kwinjira muri icyo gihugu rwihishwa ziri mu bikorwa by'ubutasi n'ubwo abari inyuma y'abo baterabwoba babeshya ko bari mu bikorwa bwa diplomasi ngo bagenzwaga no gushakisha bamwe mu bategetsi ba Afrika y'Epfo mu rwego ngo rwo kubasaba inkunga (bivugwa ko banagenzwaga no gushaka abo baha ruswa) kugirango batazimira burundu nk'uko imitwe yabanjirije uyu yazimiye ikibagirana.
Aka gatsiko k'abaterabwoba gatawe muri yombi mu gihe nanone muri icyo gihugu cya Afrika y'Epfo hakivugwa urubanza rw'abandi baterabwoba ba Kagame boherejwe kwica uwahoze ari umugaba mukuru w'ingabo z'u Rwanda General Kayumba Nyamwasa ariko Imana igakinga akaboko ubu batandatu mu baregwa kuba muri icyo gikorwa bakaba bari mu nkiko za Afrika y'Epfo. Bikaba bigaragara ko akarere kose ka Afrika gashobora kwibasirwa n'abaterabwoba niba nta gikozwe kugirango indiri yabo isenywe.
N'ubwo iby'aba baterabwoba bitarasobanuka neza, igihugu cya Afrika y'Epfo kigomba kuzabageza imbere y'ubutabera ngo bisobanure ku bikorwa by'ubutasi n'iterabwoba bakekwaho bikaba ari ikindi gitotsi kije hagati y'u Rwanda na Afrika y'Epfo kuko izo nyeshyamba za M23 zishyigikiwe na Kagame kandi bikaba bizwi ko Afrika y'Epfo ari kimwe mu bihugu bigize umuryango wa SADC byagize ubushake bwo gushakisha uko akavuyo gatezwa n'inyeshyamba za M23 zishyigikiwe na Kagame kahagarara.
Ubu noneho ngo Kigali yaba irimo gushakisha uko yakwica abafashwe kugirango hazimanganywe ibimenyetso kuko abafashwe bashobora kuzatanga amakuru y'iby'ubucengezi bwabo muri Afrika y'Epfo leta ya Kagame ikaba yatewe ubwoba n'amabanga bafite ariko nanone kubica bose bikaba bitazayorohera kuko abafashwe bari mu maboko ya polisi. Keretse wenda Kagame yitabaje bamwe mu bapolisi cyangwa abacamanza bakanyonga iyo dosiye hakoreshejwe amafaranga. Ese ko Leta ya Kagame ubu ifite ibibazo by'amafaranga izakomeza kuyayaguza igurira abicanyi bayo kugeza ryari?
Birumvikana rero ko leta ya Kagame iri mu bibazo by'urusobe ikaba yaratangatanzwe hirya no hino ku buryo itagishobora kuvuyanga akarere kose nk'uko yabigenzaga kera. Agahuru k'imbwa karahiye!
Ubwanditsi

Afrika y’epfo Yarahagaritse Abantu Cumi n’icenda Bikekwa kw’Ari Abagwanya Ubutuntetsi bwa Congo bo mu Murwi M23


Afrika y'epfo Yarahagaritse Abantu Cumi n'icenda Bikekwa kw'Ari Abagwanya Ubutuntetsi bwa Congo bo mu Murwi M23

Igipolisi co mu gihugu ca Afrika y'epfo, carahagaritse abantu cumi n'icenda, bikekwa kw'ari abanywanyi b'umurwi M23, ugwanya ubutegetsi, muri Republika iharanira demokrasi ya Congo.

Abategetsi b'igipolisi ca Afrika y'epfo, batangaje kw'abo bantu bahagaritswe, mu gitondo c'ejo ku musi wa kabiri, mu buraruko bw'ntara ya Limpopo, mu gihugu ca Afrika y'epfo.

Nta makuru arenga ngaho bashikirije.

Vyari bitegekanijwe kw'abo bantu bikekwa kw'ari abanywanyi b'umurwi M23, baseruka muri sentare, mu gisagara ca Pretoria, mu mpera z'umusi w'ejo ku wa kabiri, guhangana n'ivyagirizo bakwirikiranwako.

Umurwi M23, ugizwe n'abagwanya ubutegetsi bari binjijwe, mu gisirikare ca Congo, hizunzwe amasezerano y'amahoro, yateweko igikumu, mu mwaka w'2009.

Baravuye mu gisirikare, mu mwaka uheze, bidoga ko bakumiwe, kandi bafatwa nabi.
.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.