Pages

Friday, 8 February 2013

Amakuru y’ubukungu yifashe ate mu Rwanda muri izi ntangiriro z’umwaka?


Amakuru y'ubukungu yifashe ate mu Rwanda muri izi ntangiriro z'umwaka?

rwanda
-Nyuma y'uko hatangajwe amakuru avuga ku rugendo rwa Madame Louise Mushikiwabo, Ministre w'ububanyi n'amahanga w'u Rwanda mu gihugu cy'u Budage ndetse urwo rugendo rugakurikirwa n'igikorwa cy'isubizwaho ry'imfashanyo u Budage buha u Rwanda ariko hakaba harabaye kunyuranya imvugo hagati y'abayobozi b'abadage n'ab'u Rwanda mu binyamakuru ku mubare nyawo w'inkunga yasubijweho.
-Nyuma y'ikiganiro Bwana Nshuti Manasseh, umuyobozi wa Crystal Ventures Ltd yagiranye n'umunyamakuru Magnus Mazimpaka wa Rwanda Dispatch twifuje kumenya ukuri kuri mu byavuzwe n'uwo mugabo ucururiza umuryango wa FPR.
-Na nyuma yo kumva amakuru menshi avuga ku bikorwa bijyanye n'ikimenyane mu gutanga akazi muri zimwe mu nzego za Leta y'u Rwanda.
Mu gusobanukirwa n'ibi bibazo twitabaje, umuhanga wacu mu by'ubukungu akaba anakurikiranira hafi ibibera muri Leta y'u Rwanda, Bwana Peter Urayeneza ngo ashobore kutumara amatsiko kuri ayo makuru
Bwana Peter Urayeneza mwiriwe? Tuzi neza ko mukurikiranira hafi ibibera muri Leta y'u Rwanda mushobora kutubwira muri make uko urugendo rwa Ministre Mushikiwabo uko rwagenze n'icyo rwari rugamije?
Mwiriwe neza Bwana Matabaro. Nibyo tugerageza gukurikirana umunsi ku wundi ibibera imbere muri Leta y'u Rwanda nk'umunyarwanda. Akaba ari muri urwo rwego no ku ruzinduko rwa Minisitiri ushinzwe ububanyi n'amahanga w'u Rwanda umuntu yagira icyo aruvugaho. Ngirango mwese murabizi ko ubu ikibazo kiremereye u Rwanda ari icya diplomatie. Iyi diplomatie yatangiye guhungabana cyane aho bamwe mu bari abakuru mu mu nzego za gisilikare batangiye guhungira bamwe bagenda bakurikirwa hanze. Byongeye ngirango muherutse kumva inkundura yabaye hagati y'abakozi ba Loni (UN's Group of Experts) aho basohoye icyegeranyo kigaragaza ko Leta y'U Rwanda ndetse na Ouganda bitera inkunga y'uburyo bwose imitwe iri mu burasirazuba bwa R.D Congo cyane cyane Umutwe M23. Ibi bibazo uko ari bibiri (2) byasigiye isura mbi Leta iyobowe na FPR ku rwego mpuzamahanga ku buryo ibihugu byose byatangiye kumva ndetse no gusobanukirwa neza imikorere ya FPR. Iyo sura mbi yubakiye ku kutemerera gukora andi mashyaka yo muri opposition, ifungwa rya ba nyiri ayo mashyaka, iyicwa ndetse no kugerageza guhitana abari imbere mu gihugu ndetse n'abahunze. Ifashwa ry'imitwe irwanira mu burasirazuba bwa Congo byo byavuyemo agahomamunwa ko guhagarikira inkunga zimwe na zimwe ku Rwanda cyane cyane iziza kunganira ingengo y'Imari y'igihugu. Kubera izo mpamvu zavuzwe haruguru, abategetsi ba Kigali ntabwo bicaye ndetse nta n'ubwo basinzira bagerageza kugira icyo baramira. Akaba ari izo mpamvu nyamukuru ziri gutuma Ministre Mushikiwabo Louise asigaye aboneka gakeya gashoboka muri office ye i Kigali. Ariko kwirukanka hirya no hino asobanura intambara u Rwanda ruvugwamo ndetse n'ibindi bibazo byinshi biriho ubu bitoroheye igihugu.
Ibinyamakuru bya Leta y'u Rwanda byatangaje ko inkunga yasubijweho n'u Budage ingana na Miliyoni 21 z'amayero ariko nyamara ibinyamakuru mpuzamahanga bikavuga Miliyoni 7 z'amayero. Ese uvuga ukuri ni inde? Mu by'ukuri byagenze bite?
Ku kibazo cy'imfashanyo yarekuwe n'ubudage biragoye mu by'ukuri kumenya uvugisha ukuri ku byerekeranye n'umubare w'amafaranga yatanzwe. Gusa wenda hari icyo umuntu yakomozaho cyo kuba atapfa kwemera neza neza ibyandikwa n'ibinyamakuru byo mu Rwanda kuko ahenshi usanga birimo amarangamutima cyane. Aha naguha urugero rugendanye n'ubukungu. Leta y' u Rwanda irihanukira ikavuga iti unmployement Rate mu Rwanda iri kuri 2,3% kandi no kw'isi nta gihugu gifite uwo mubare ndetse bikaba byerekana ko mu Rwanda abantu ari abakire, cyangwa se paradizo muri rusange. Aha kuri iyi ngingo rero y'imfashanyo twakwemera ibyavuye mu binyamakuru byo hanze n'ubwo nabyo byakwakirwana ubwitonzi. Nkaba mbona amakuru nyayo ku mubare watanzwe twayemera dukurikije abadage batanze amafaranga ayo bavuze ni ukuvuga miliyoni 7 naho avugwa n'ibinyamakuru byo mu Rwanda agera kuri Miliyoni 21 sinzi aho babikura. Aha ndagirango mbamenyeshe ko n'ubwo aya mafaranga yatanzwe, atatanzwe kugirango aze yinjira muri Budget (Direct budget support) y'igihugu nkuko byagendaga. Ni amafaranga yatanzwe ariko akanyuzwa mu bikorwa bimwe na bimwe abadage bateramo inkunga.
Ese inkunga u Budage bwahaga u Rwanda yose hamwe yanganaga ite mbere y'uko ihagarikwa?
Mu by'ukuri biragoye kumenya inkunga mu mibare u Rwanda ruhabwa n'igihugu cy'ubudage. Ariko ubundi itangwa irimo ibice bibiri. Hari ayo ubudage twatanganga muri European Union akaza mu Rwanda, hari n'ayo ubudage bwitangiraga bitanyuze muri EU. Hari n'andi anyuzwa muri GTZ. Gusa kuri iki kibazo nabashakira neza imibare nkayibatangariza ubutaha yose.
Ese iki gikorwa cy'u Budage ntigishobora gutuma n'ibindi bihugu byahagaritse imfashanyo byisubiraho?
Kuri iki kibazo abantu tugomba gusobanukirwa neza inkunga yahagaritswe iyo ariyo. Hahagaritwe ya mafaranga yahabwa Leta y'u Rwanda akinjira muri Budget yayo. Aya niyo mafaranga Leta ya Kigali yikoreshereza uko ishatse ikigurira intwaro, igaha imitwe yitwaje intwaro yo mu karere ka Congo aho gukoreshwa mu byo yasabiwe. Izindi nkunga zinyura mu mishinga imwe n'imwe ntabwo yahagaritswe. Akaba ari nayo mpamvu wenda n'ibindi bihugu byarekura amafaranga agenda mu minshinga yabyo bifite mu Rwanda ariko bikirinda gutanga ya yandi bahaga Leta ikayakoresha uko yishakiye.
Tukiri ku kibazo cy'imfashanyo, nifuzaga kubabaza nk'umuntu ukurikirana iby'ubukungu bw'u Rwanda hafi, ibi bihano byaba hari icyo byahungabanyije kuri Leta y'u Rwanda?
Iki ni ikibazo cyiza cyane. Kugeza ubu uyu munsi ikizwi ni uko 40% bya Budget ya Leta ni amafaranga aturuka mu batera nkunga. Niba iyo percentage yarahagaritwe rero bigomba kugira ingaruka itari ntoya ku gihugu. Urugero rufatika, mwese muzi ko Leta y' Urwanda yari umukoresha wa mbere imbere mu gihugu. Ariko kubera ihagaraikwa ry'imfashanyo, Leta yatanze itangazo ko ibaye ihagaritse recrutment. Byongeye, ubu ibigo byose bya Leta, Uturere (Districts), za Ministères ndetse n'izindi nzego za Leta zasabwe gutanga new structures zabyo mu rwego rwo kugerageza gukora refoms muri izo nzego. Ibyo byose rero bishobora kuvamo kugabanya abakozi. Urugero rwa Kabiri, ni igabanyuka ry'itangwa ry'inguzanyo muri za Banki zimwe na zimwe, tutibagiwe ni isubirwamo rya za procurement plans mu nzego nyinshi za Leta.
Ese ko mu minsi ishize twumvaga havugwa cyane ibijyanye n'ikigega Agaciro, ubu kikaba kitakivugwa cyane, ibyacyo bigeze hehe? Mubona hari icyo cyamariye abanyarwanda?
Ubu kugeza ubu ikigega Agaciro Developemnt Fund ntabwo kikivugwa cyane ariko ijambo Agaciro mu Rwanda risa n'iryabaye ikinini ku murwayi. Ni ukuvuga ngo niyo mvugo ya buri munsi, mu mivugire y'abayobozi bose yaba kuva kuyobora umudugudu kugera ku warizanye. Ku byerekeranye n'amafaranga amaze kugezwa muri icyo kigega, mbere kikivugwa cyane bavugaga ko hamaze gutangwa Miliyari 24, ariko aho ni hafi y'impera z'umwaka ushize. Ubu umuntu wenda yagenekereza akavuga wenda yiyongereyeho gato. Gusa ikibabaje ni uko iyo ugeze kuri website y'icyo kigega ntacyo batangaza cyerekeranye n'amafaranga amaze gutangwa. Ikintu aha umuntu yakwibutsa abantu ni uko imiterere y'iki kigega ubwacyo idasobanutse neza kuko ubu abaturage ntabwo barabwirwa neza icyo ayo mafaranga batanga akoreshwa cyangwa azakoreshwa. Ikindi kandi ni uko atari amafaranga angana kuriya yageze kuri compte y'icyo kigega ahubwo ni amafaranga ari muri za PROMESSES bimwe abahanga bita SOUSCRIPTIONS. Kuba icyo kigega cyaba cyaramariye abanyarwanda kugeza ubu nta kiragaragara na gato ndavuga mu bikorwa kuko nta wenda nk'igikorwaremezo runaka kirerekwa abaturage ndetse n'amahanga havugwa ko cyakozwe kuri funds zivuye muri AgDF.
Bimwe mu bimunga ubukungu bw'u Rwanda harimo ikimenyane mu gutanga imirimo gikunze kwigaragaza, ese icyo kimenyane kigaragara cyane cyane mu zihe nzego gishingira ku ki?
Nibyo mu bivuze neza ikimenyane mu itangwa ry'imirimo mu gihugu icyo aricyo cyose biri mu bimunga ubukungu ijana ku ijana. No mu Rwanda birahari cyane kandi bigaragarira buri muntu wese. Kandi niba mu byibuka byigezwe no kubazwa Nyakubahwa Perezida Kagame Paul, aho yabazwaga ati se iyo umuryango umwe usa n'uyobora igihugu bite? Muribuka ibyo yasubije aho yagiraga ati niba bafite ubushobozi nta kibazo birimo. Noneho abwo ikibazo kikaba cyakwibazwa ari umuryango ufite ubushobozi n'utawufite!!!! Aha yari abajijwe ibyerekeranye na Mary Baine wahoze ayobora Rwanda Revenue Authority, ufite icyo apfana na Rose Mary Museminari wari Minister wa Foreign Affairs, Uwo Mary Baine akaba Umugore wa colonel Tom Byabagamba wari ukuriye umutwe urinda Perezida Kagame, Uwo Byabagamba nawe akaba yari avindimwe na personnal Secretary wa Paul Kagame. Ariko reka wenda tujye no mu nzego zo hasi, aho usanga mu bigo bikomeye biyoborwa n'abantu benshi bavuye Uganda gusa, abo nabo bagashyira mu yindi myanya bene wabo.
Kuri ibyo by'ikimenyane mu gutanga akazi waduha ingero zifatika z'ibigo cyangwa abantu byagaragaye muri icyo kimenyane?
Bwana Munyamakuru, kubyerekeranye n'ibigo bigaragaramo ibyo bintu by'icyenewabo, naguhaye ingero hejuru: Ariko wenda nazisubiramo neza. Wenda reka mpere hejuru. Nibake bemerewe gukora muri Prezidansi iyoborwa na Paul Kagame, nyarukira mu kigo Rwanda Revenue Authority urebe uburyo akazi gatangwa, nyarukira muri Banking Sector yo mu Rwanda yose ho umenya nta n'ipiganwa rikorwayo, n'iyo rikozwe biba ari ukwiyerurutsa ariko abantu ba nyir'akazi baba bahari. Fata mu nzego zo muri za Districs, nko ku mwanya wa Exective secretary w'akarere, ntushobora kuwubona uteri recommended by RPF'secretary general cyangwa se abandi bakozi bakuzi nabo babaye recommended, mu masosiyeti afitwe na FPR, ni ayahe abona abakozi kubera ko habayeho ipiganwa risesuye? Ndakeka ntaho! Kandi ubu niyo isa naho igose private sector.
Mu minsi ishize twabonye ikiganiro Bwana Nshuti Manasseh, umuyobozi wa Crystal Ventures Ltd yagiranye n'umunyamakuru Magnus Mazimpaka wa Rwanda Dispatch, hari byinshi bidasobanutse muri kiriya kiganiro, ese mwe mubona biriya Bwana Nshuti Manasseh yatangaje birimo ukuri? Kuki yahisemo kubitangaza ubu?
Ku byerekeranye na kiriya kiganiro, naragisomye ahubwo sinzi ni impamvu njyewe nakita ikiganiro. Ibi mbivuze kubera ko iyo urebye kiriya kiganiro usanga kiri subjective cyane kuruta uko cyakagombwe kugira objectif yo kwereka ukuri abanyarwanda. Gusa nkeka ko icya bakuyemo ni uko abanyarwanda (kuko aribo Leta) bamenyeshejwe ko bafitiye umwenda FPR (Crystal Ventures) umwenda wa miliyoni icyenda z'amadorali (9 Millions of USD). Ahubwo ngirango ku bwanjye uriya munyamakuru yari kuba yaramubajije ndetse n'iby'indege Perezida agendamo zitiriwe ko ari iza sosiyeti Manasseh afitemo imigabane myinshi. Ibi niba mu byibuka byavuzwe na Mzee Tito Rutaremara mu kiganiro kuri BBC cyamuhuje na Generali Kayumba Nyamwasa mu gihe uyu yari amaze guhunga nyuma yaho gato akaza kurasirwa aho yari amaze guhungura Rurema igakinga amaboko.
Niba atari ukuri hari ibimenyetso simusiga mwaba mufite byerekana ko ibyo Bwana Nshuti Manasseh yatangaje atari byo?
Muri make, ibintu byose Professor Manasseh Nshuti yavuze ntabwo bifututse na gato. Gusa byuzuyemo kubeshyera abanyarwanda. Aragira ati Crystal ventures ni iy'abanyamuryango ba FPR. Aha akaba yiyibagije ko FPR ariryo shyaka rifite umubare mwinshi w'abarwanashyaka. Mu byukuri yirengagije ko nta congrès n'imwe irakoreshwa na FPR ngo bamurikire abanyarwanda raporo igendanye n'umutungo wa crystal ventures.
Inkuru ya Marc Matabaro

No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.