Pages

Wednesday 6 February 2013

N’iyo Kagame yarema imitwe igihumbi ya gisirikari ntacyo bizamumarira uretse gukomeza guteza akavuyo n’umutekano muke mu karere

http://rwanda-in-liberation.blogvie.com

N'iyo Kagame yarema imitwe igihumbi ya gisirikari ntacyo bizamumarira uretse gukomeza guteza akavuyo n'umutekano muke mu karere

février 5th, 2013 by rwanda-in-liberation
inyeshyamba-mu-burasirazuba-bwa-kongo.jpg
Muri iyi minsi haravugwa ivuka ry'imitwe yitwara gisirikari mu burasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo aho irimo kuvuka nk'ibihumyo bikaba biteye amakenga ku mutekano w'akarere kose k'Ibiyaga Bigali ku buryo isi yose yari ikwiye guhagurukira icyo kibazo ikakirangiza kuko ibifitiye ubushobozi nk'uko mu minsi mike cyane ikibazo cy'imitwe ya kisiramu yari yarigaruriye amajyaruguru ya Mali yari yamaze kwirukanwa.
Iki kibazo cy'imitwe yitwara gisirikari mu burasirazuba bwa Kongo cyavuzwe mu minsi yashize aho natwe twacyanditseho kandi kikaba kinazwi neza kuko abasirikari bakuru ba FPR batishimiye ihungabana ry'umutekano mu burasirazuba bwa Kongo bagitangaho amakuru asobanutse ku buryo abagomba kugifatirwa umwanzuro bagombye kubikora amazi atararenga inkombe kuko nibigeza aho iyi mitwe yinjiramo za Al Quaeda cyangwa Al Shababu kimwe n'indi mitwe ikora nkayo, bizagora amahanga gukemura icyo kibazo kuruta ko yakagikemuye ibintu bitaragera kure.
Kubera ko utungwa agatoki mu kuremesha imitwe myinshi muri iyo ari Kagame, birumvikana ko gukemura icyo kibazo byagombye kuba guhagurukira Kagame bakamurwanya kugeza yambuwe ubutegetsi aho kumukomorera inkunga zo gukomeza kwica abaturage b'abanyarwanda n'abanyekongo ku mfashanyo ahabwa n'ibihugu nk'Ubudage buherutse gutangaza ko bumukomoreye miliyoni 7 z'amayero ngo bukaba buzanakomeza gukurukirana ngo bwongere bumuhe ayandi.
Ibi bihugu bitabasha kureba ko Kagame yahinduye tekiniki akaba yarahisemo kuremesha imitwe myinshi aho kuguma kuri M23 gusa, mu rwego rwo kwereka amahanga ko ikibazo ari icy'abanyekongo bose Atari icya Kagame, ni ibintu bibabaje cyane kandi byari byaranavuzwe igihe uwari umushingamateka muri Kongo Loger Lumbala yafatirwaga mu bikorwa byo gukorana n'u Rwanda mu gushaka kurema undi mutwe wa gisirikari ngo Kagame azasobanure ko abanyekongo bose bafite ikibazo cy'ubutegetsi bwa Kabila. Twanabibutsa ko uyu Loger Lumbala yigeze kuba muri RCD (Kanama 1998), yamara gucikamo ibice akajya muri RCD Kisangani yakoranaga na Uganda igihe yarwanaga n'u Rwanda i Kisangani hanyuma Lumbala akaza gufashwa na Uganda gushing icyo bise RCD National. Birumvikana rero ko guteza akavuyo kwa Roger Lumbala no gukorera Kagame na Museveni atari ibya none.
Biragaragara rero ko amahanga yananiwe gushaka igisubizo cy'ibibazo by'akarere k'Ibiyaga bigali bikaba bivuze ko abatuye ako karere bagombye gukorera hamwe bakivuna umwanzi ubabuza amahwemo ariwe Kagame n'agatsiko ke gatoya nk'uko twanabibabwiye ko abenshi mu basirikari bakuru ba Kagame bitwa aba generaux badashyigikiye ziriya ntambara ariko bakanga kwiteranya na Kagame ngo atabamarira ku icumu bagahitamo kwinumira nk'abandi banyarwanda bategereje ko Imana yazabazanira Mose wo kubakura muri ubwo bucakara bashyizwemo n'umunyagitugu Kagame.
N'ubwo ibintu bimeze bityo ariko abasomyi bacu bakomeje kutubwira ko bafite icyizere ko ibintu bizashyira bikarangira ndetse ko ngo banabona atari kera cyane kuko ngo n'abahagurukiye kurwanya ubutegetsi bw'igitugu bwa Kagame ngo babona hari intambwe bateye n'ubwo batareka no kutubwira ko hari abo babona bishakira indonke naho akababaro k'abaturage ngo ntacyo kababwiye. Batubwiye ko babona igikorwa cya Ingabire ngo ari igikorwa cy'ubutwari kidasanzwe ku buryo banibaza impamvu abantu badashyigikira icyo gikorwa bagahitamo kujya mu gushing amashyaka nk'aho bashaka ubutegetsi gusa.
Amakuru dufite anemeza ko nib anta gihindutse mu ntangiriro za Nyakanga uyu mwaka urugamba rwo gukuraho ubutegetsi bw'igitugu rushobora kuzaba rurangira. Gusa kugirango ibi bizashoboke bizasaba ko abiyemeje kurwanya iyo ngoma ngome bazareka kwirebaho ahubwo bagashyira imbere inyungu za rubanda kandi bene abo ntibashobora kubura inkunga y'abanyarwanda n'ubwo bari ku ngoyi y'ubwoba baziritswe n'umunyagitugu Paul Kagame.
543012_421729051192356_829962651_n.jpg
Ubwanditsi

No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.