Pages

Friday 8 February 2013

Rwanda: Ingaruka zo guhagarikirwa inkunga ubu ziraboneka cyane mu mabanki no mu bacuruzi


Ingaruka zo guhagarikirwa inkunga ubu ziraboneka cyane mu mabanki no mu bacuruzi

février 8th, 2013 by rwanda-in-liberation
Iyo witegereje uko ibintu byifashe mu Rwanda wibaza niba ibintu bikomeje nk'uko bimeze niba abanyarwanda batazageza n'aho babura ikibavana mu ngo zabo bikagushobera. Ibi biragaragara kuko mu nzego zose zijyanye n'amafaranga ubu nta bantu bazirangwamo kuko bisa n'aho ntacyo bagifite bajyana aho bari basanzwe berekeza habatwara amafaranga.
Ibi ntabwo ari inkuru mpimbano ahubwo ni amakuru ubishaka wese ashobora kugenzura akabyibonera. Maze igihe ngenda hirya no hino mu nzego zitandukanye z'ubuzima bw'abanyarwanda cyane cyane nibanda ku zisanzwe zizwiho ibikorwa byinjiza cyangwa bisohora amafaranga nsanga ababirangwamo ari mbarwa ndetse rimwe na rimwe ari nta nabo. Aha twavuga nko mu mabanki, mu masoko no mu maduka, mu batwara abantu n'ibintu ndetse nagerageje no kugera mu bakora ibikorwa by'ubwubatsi n'ubwo ho bigoye kubageraho no kubona amakuru afatika ajyanye n'iby'ibura ry'amafaranga mu Rwanda.
Amabanki ari mu bibazo bikomeye byo kubura amafaranga n'abakiriya
bnr_02.JPG
Ahambere nabanje kujya ni mu mabanki aho nagiye njya mu mabanki anyuranye akorera mu Mujyi wa Kigali no mu nkengero zawo, nkaba naragiye njya mu mashami atandukanye ku ibanki imwe, ngera mu mabanki anyuranye mu bihe bitandukanye mfite umugambi wo kumenya ikibazo kimaze iminsi kivugwa ko amabanki yimanye amafaranga ndetse ko amwe muri yo ngo yaba yarahombye. Mu by'ukuri uwavuga iyi nkuru uko iri hari abakwibaza ko ari amakabyankuru ariko nabo bazikorera igenzura bakareba uko ibintu byifashe.
Amabanki ubu abakozi birirwa bicaye kuri za guichets bareba mu miryango bategereje ko hari uwakwinjira ngo bamuhe service. Biratangaje kubona umuntu agera mu mabanki anyuranye mu bihe bitandukanye agasanga hose ni uko bimeze. Nyamara igitangaje ni uko mu bihe byashize abantu binubiraga kujya ku mabanki kubera gutinya imirongo miremire yatumaga ndetse bamwe birirwa iyo ntibagiye ikindi bikorera none kuri ubu ugasanga winjiye muri banki ugasanga ari wowe wenyine kandi ari amasaha asanzwe y'akazi.
Ibi biraturuka ku mpamvu nyinshi ariko zimwe muri izo ni uko kuba u Rwanda rwarahagarikiwe inkunga bituma amafaranga yinjiraga mu gihugu agabanuka maze n'abagombaga kujya ku mabanki bakagabanuka. Ikindi ni uko kuba n'amafaranga make ahari amabanki yarahawe itegeko ryo kutongera gutanga inguzanyo cyane cyane iz'igihe kirekire nabyo bituma abajya mu mabanki bagabanuka cyane. Ikindi nanone ni uko kuba imiryango itegamiye kuri leta imwe yaramaze gukuramo akayo karenge byatumye umubare w'abajyaga ku mabanki ugabanuka kuko abakozi bakoreraga iyo miryango nabo bahemberwaga mu mabanki. Icya nyuma nanone gishobora kuba kinakomeye ni uko kubera ibihe bimaze iminsi bivugwa ko bitoroshye ndetse bishobora kuba bifitanye isano n'umutekano w'igihugu n'uw'akarere, byatumye bamwe mu bajyanaga amafaranga mu mabanki bagira ubwoba bahitamo kuyibikaho ngo hato batazatungurwa bagahomba imari yabo. Amwe mu mabanki yabonye ikibazo gikomeye ashakisha uko yajya kwishakira abakiriya aho bari aho nka Banki ya Kigali BK yashyizeho icyo bise mobil bank aho yakoreshaga amamodoka igasanga abacuruzi aho bacururiza. Ariko se bayiha iki niba nabo ntacyo babonye? Andi mabanki yashyizeho ibihembo by'amamodoka mu rwego rwa tombola ariko aho gukurura abakiriya ahubwo byahombeje amabanki. Mu minsi iri imbere amabanki araza kutubeshya ko kubera iterambere abantu batakirirwa bajya ku mabanki kuko ngo basigaye babikorera aho bari.
Abacuruzi mu masoko anyuranye no mu mangazini nabo ngo ntacyo bakibona
kigali-market.jpg
Ahandi nashoboye kureba uko byifashe ni mu masoko no mu bacuruzi batandukanye aho usanga abacururiza mu masoko no mu mangazini atandukanye birirwa bicaye bategereje uwababaza ibicuruzwa byabo kuva mugitondo ijoro rikagwa nta n'uwinjiye kubaza bakikubura bagataha bugacya bagaruka gutegereza. Ibi bigaragazwa n'uko iyo ugiye mu masoko ubona abacuruzi ukabura abaguzi. No mu mangazini kandi ni uko byifashe ku buryo hari n'abatagifite imbaraga zo kujya gufungura amaduka yabo kuko bamaze iminsi ntacyo babona. Abantu babanje kuvuga ko byaba biterwa n'ukwezi kwa Mutarama ngo gusanzwe atari kwiza ku bacuruzi ariko kugeza magingo aya baracyategereje. Nta mugayo ariko kuko n'ubu bamwe mu bakozi ba leta nk'abarimu bavuga ko batarahemba umushahara wa Mutarama. Abanyeshuri biga muri za kaminuza nabo bahabwaga inguzanyo (bourses) ubu ngo barumiwe ntibazi uko bazakomeza kwiga niba leta itabagobotse.
Ahandi nagiye kureba uko byifashe ni mu bakora iby'ubwubatsi. Aha ho ngo ibintu ni ibicika kuko akenshi abantu bubaka ari uko bahawe inguzanyo muri za banki none ubu ngo nta faranga banki ishobora kurekura kuko itakaza ry'agaciro k'ifaranga ry'u Rwanda ryatumye leta ifata icyemezo cyo gufunga amafaranga maze amake asanzwe ahari ntiyongera gusohoka. Ibi nabyo ngo byagize ingaruka mbi ku bakora umurimo w'ubwubatsi kuko babuze akazi kandi ubu ngo bimwe mu bikoresho by'ubwubatsi byaba byaragabanuye ibiciro kuko ngo nta bakibigura kuko nyine imishinga y'ubwubatsi isigaye ari mikeya cyane.
Ngizi zimwe mu ngaruka zo kwamburwa amafaranga. Bikabya byari bikwiye kuri leta ya Kagame cyangwa se Kagame ubwe kuko ari na we butegetsi, ko yahindura imitegekere naho ubundi ibintu nibimara kugera iwandabaga azabura intama n'ibyuma kandi n'ubundi ndabona ariho bishya bishyira.
Nkunda L.
Kigali City

No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.