Pages

Wednesday 6 February 2013

Abaterabwoba ba Kagame batawe muri yombi mu gihugu cya Afrika y’Epfo none ubwoba bwatashye leta ya Kigali


Abaterabwoba ba Kagame batawe muri yombi mu gihugu cya Afrika y'Epfo none ubwoba bwatashye leta ya Kigali

février 6th, 2013 by rwanda-in-liberation
m23-kampala.jpg395169_4514601114428_341469259_n.jpg
Ku munsi w'ejo taliki 5 Gashyantare 2013, mu gihugu cya Afrika y'Epfo hatawe muri yombi agatsiko k'abaterabwoba 19 kagizwe n'inyeshyamba za M23 zikaba ziregwa kwinjira muri icyo gihugu rwihishwa ziri mu bikorwa by'ubutasi n'ubwo abari inyuma y'abo baterabwoba babeshya ko bari mu bikorwa bwa diplomasi ngo bagenzwaga no gushakisha bamwe mu bategetsi ba Afrika y'Epfo mu rwego ngo rwo kubasaba inkunga (bivugwa ko banagenzwaga no gushaka abo baha ruswa) kugirango batazimira burundu nk'uko imitwe yabanjirije uyu yazimiye ikibagirana.
Aka gatsiko k'abaterabwoba gatawe muri yombi mu gihe nanone muri icyo gihugu cya Afrika y'Epfo hakivugwa urubanza rw'abandi baterabwoba ba Kagame boherejwe kwica uwahoze ari umugaba mukuru w'ingabo z'u Rwanda General Kayumba Nyamwasa ariko Imana igakinga akaboko ubu batandatu mu baregwa kuba muri icyo gikorwa bakaba bari mu nkiko za Afrika y'Epfo. Bikaba bigaragara ko akarere kose ka Afrika gashobora kwibasirwa n'abaterabwoba niba nta gikozwe kugirango indiri yabo isenywe.
N'ubwo iby'aba baterabwoba bitarasobanuka neza, igihugu cya Afrika y'Epfo kigomba kuzabageza imbere y'ubutabera ngo bisobanure ku bikorwa by'ubutasi n'iterabwoba bakekwaho bikaba ari ikindi gitotsi kije hagati y'u Rwanda na Afrika y'Epfo kuko izo nyeshyamba za M23 zishyigikiwe na Kagame kandi bikaba bizwi ko Afrika y'Epfo ari kimwe mu bihugu bigize umuryango wa SADC byagize ubushake bwo gushakisha uko akavuyo gatezwa n'inyeshyamba za M23 zishyigikiwe na Kagame kahagarara.
Ubu noneho ngo Kigali yaba irimo gushakisha uko yakwica abafashwe kugirango hazimanganywe ibimenyetso kuko abafashwe bashobora kuzatanga amakuru y'iby'ubucengezi bwabo muri Afrika y'Epfo leta ya Kagame ikaba yatewe ubwoba n'amabanga bafite ariko nanone kubica bose bikaba bitazayorohera kuko abafashwe bari mu maboko ya polisi. Keretse wenda Kagame yitabaje bamwe mu bapolisi cyangwa abacamanza bakanyonga iyo dosiye hakoreshejwe amafaranga. Ese ko Leta ya Kagame ubu ifite ibibazo by'amafaranga izakomeza kuyayaguza igurira abicanyi bayo kugeza ryari?
Birumvikana rero ko leta ya Kagame iri mu bibazo by'urusobe ikaba yaratangatanzwe hirya no hino ku buryo itagishobora kuvuyanga akarere kose nk'uko yabigenzaga kera. Agahuru k'imbwa karahiye!
Ubwanditsi

No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.