Pages

Saturday, 4 May 2013

Rwanda: Ukubarira akubeshya agira ati nupfa tuzajyana.


Paul Kagame ati twiheshe agaciro naho John Rwangombwa ati tuvuye ku nkunga: Ukubarira akubeshya agira ati:nupfa tuzajyana.

Rwangombwa
 
Abanyarwanda baca umugani ngo Uhaze ikivuge, ntabura ikivugo. Ngaho namwe Banyarwanda nimwerebere ibyo Rwangombwa yadukanye, nonese igihugu cyacu amadeni ariyongera ariko akavuga ko u Rwanda rugiye kuva ku nkunga burundu? Ntanumwaka urashira Rwangombwa na shebuja Paul Kagame bavuye kuzerera mu mahanga aho basabaga amafaranga impunzi za banyarwanda bitaga agaciro fund. Ntagihugu cyu mu gabane wu burayi U Rwanda rudafitiye ideni, none ngaho namwe  nimwisomere aho Rwangombwa atamayanjwa.
Guverineri wa Banki Nkuru y'igihugu (BNR) John Rwangombwa yihereranye umunyamakuru wa BBC maze aramutendeka byanyabyo, amubwira ko ngo  asanga mu gihe imigambi yose Leta irimo yo kuzamura ubukungu itanze umusaruro nk'uko biteganijwe, byanze bikunze mu myaka itanu u Rwanda ruzaba ari igihugu cya Afurika kidashingiye ku nkunga z'amahanga. Rwangombwa yibagiwe imyaka itanu ukuntu iba ingana, ntanubwo yakwibukira kuri manda ya Paul Kagame yi myaka irindwi? Birutana ho imyaka ibiri gusa.
Guverineri John Rwangombwa avuga ko muri iki gihe hari byinshi birimo gukorwa mu rwego rwo kuzamura ubukungu n'iterambere by'u Rwanda. Ubukungu buzamuka buri munsi mumagambo nama etage mumugi Kigali yego, arikose umuturage usanzwe abaye uwande muhungu mwiza? Ko uwo muturage ariwe rubanda nyamwinshi.
Rwangombwa yabwiye BBC ko u Rwanda rwishimira inkunga ruhabwa n'abafatanyabikorwa barwo ariko batizera ko ari byo byazarugeza ku iterambere rirambye rwifuza.
Niyo mpamvu ngo rwafashe ingamba nyinshi zigamije kuzamura ubukungu bw'igihugu, kuzamura iterambere no kubyaza umusaruro umutungo kamere kugira ngo iryo terambere rirambye ryifuzwa rigerweho.
Ati "Twagize ukwiyongera kw'imisoro ku kigereranyo cya 20%  ku mwaka kandi twizeye neza tudashidikanya ko mu myaka itanu iri imbere tuzaba tutagishingiye ku nkunga."
Twabibutsa ko u Rwanda ruherutse gushyira ku isoko impapuro z'agaciro faranga rukabona miliyoni 400 z'amadolari y'Amerika, ruzishyura mu myaka icumi, akaba azashorwa mu bikorwa byo kuzamura iterambere ry'igihugu by'umwihariko ibikorwa remezo. Iyo nguzanyo ikaba yaraje ikurikira iyavuye China yo izishyurwa ikubye inshuro ebyiri kunyungu nukuvuga 40% kandi ahoho bigurije amadorali arenga miliyoni 30 zamadolari.

Tuesday, 30 April 2013

MENYA NEZA UMWANZI W’U RWANDA


MENYA NEZA UMWANZI W'U RWANDA.

IMG_0239[1]Igitondo cyiza bavandimwe banyarwanda, mbanje kwisegura ku basomyi b'inyandiko zanjye kuko nsa n'uwahinduye gato umurongo nkaba ngiye gukoresha amagambo akakaye, atari ukubakura umutima ahubwo nshaka kubereka ibinyoma, amafuti ndetse n'ubuswa bw'abiyita abanyapolitiki, aho ibikorwa byabo aribyo birio kuvutsa amahirwe igihugu cyacu twahawe n'Imana. U Rwanda rero nkuko mubizi, ni igihugu cy'igihangange cyane cyahawe impano yo kugira amaboko, kuva na kera imwe mu mpano twiyiziho nk'abanyarwanda ni ukuba tugira ingabo zikomeye mu karere dutuyemo, uwabihakana yaba atazi amateka yarwo, uko rwagiye rwagurwa n'abami kugeza ubwo abakoloni badusubirishijemo imipaka, murebe ukuntu agahugu gato kahangamuye igihangange Zaire ya Mobutu, zifasha Museveni wa Uganda gufata ubutegetsi, mwibuke uburyo EX-FAR zahinduye ubutegetsi mu bihugu byinshi aho bivugwa ko zafashije Mugabe kuguma ku butegetsi, zigafasha Perezida Sassou wa Congo Brazaville gufata ubutegetsi, zigafasha uwahoze ari Perezida ca Centre Afrique gufata ubutegetsi, Ingabo za RDF zikaba zifasha kugarura amahoro hirya no hino kw'Isi nka Darfour, Khartoum, Haiti n'ahandi henshi.
Ikintangaza kandi kikantera kwibaza byinshi, nukuntu twambaye ikirezi tukaba tutaziko cyera, aho usanga tugira ibyago byo kutagira abayobozi bafite impano nziza yo guhuriza hamwe abanyarwanda ngo buri wese mu mpano yahawe n'Imana atange umusanzu we twiyubakire igihugu, ahubwo abo bayobozi b'abanyepolitike ugasanga bo bashishikajwe no guducamo ibice, nk'aho ariho ubushobozi bwabo bugarukira, iyi nyandiko ndende nkaba ngerageza gusobanura uburyo u Rwanda rwategetswe n'ikinyoma kuva kera kugeza ubu aho ruhora rwubakiye kuri politike ishingiye kwivuna umwanzi, ugasanga mu bushobozi bwacu buke dushishikajwe no kugira igisirikare kigizwe n'umubare mwinshi, imbunda za rutura, maneko nyinshi cyane mpamyako ziba zigizwe na 2/3 by'abaturage batuye u Rwanda, imitwe yitwara gisirikare myinshi cyane, ubutabera budakorera abaturage ahubwo bukorera ubutegetsi, kwambura ububasha abaturage bugahabwa umutegetsi aho asigara yitiranya inyungu ze bwite n'inyungu za rubanda, ugasanga ubwisanzure bw'abaturage buhazaharira, ndetse uwihaye kwerekana ko ibyo bidakwiye akitwa umwanzi kuburyo ubuzima bwe bujya mu kaga, akaba ashobora no kwicwa ataburanye, kuko ubutabera buba buri mu biganza by'umutegetsi mukuru, aho icyo ategetse ntawukigamburuza kabone n'iyo cyaba gishyira igihugu mu kaga. Ubwo bamwe wasanga batangiye kubangura imijugujugu ngo Kanyarwanda arimo kwikoma Kagame, hoya sibyo ibi byahozeho, biriho kandi mfite impungenge z'uko bizakomeza nihatagira igikorwa.
Mbibutse gato ko kuva twabona ubwigenge muri 1959, nyuma y'uko habayeho gusubiranamo kw'amoko ibi bikatuzanira Revolisiyo yari yuzuyemo icuraburindi n'umwiryane, ubutegetsi bwagiyeho, bwirengagije cyangwa bwakoze nkana politike ishingiye ku MWANZI W'IGIHUGU, ibi bihinduka inkingi nyamukuru bubakiyeho inzego za Leta, ibi bigenda bikomera, aho kubonako umwanzi w'u Rwanda ari ubujiji bwuzuye mu banyarwanda, ari amatiku, amacakubiri ashingiye ku moko, irondakarere no kwihimura, kwigwizaho no kwimika akazu, bo babonako igice kimwe cy'abanyarwanda aribo mwanzi w'u Rwanda, aha niho politiki yo kwanga, kwangisha, kumenesha, kujujubya no kwica umututsi yatangiye, ubutegetsi buyishyiramo ingufu bwubaka igisirikare cy'ubwoko bumwe, abatutsi bahezwa mu nzego zose za Leta, bararenganywa, baravangurwa karahava, kandi ibi bishimangirwa na gahunda zimwe na zimwe Leta yashyiragaho ikoresheje inzego zayo bwite nk'inteko ishinga amatageko, ubutabera n'inzego z'umutekano. Byarakomeje birakura byigishwa mu mashuri, politiki y'iringaniza irashimangirwa, ubwoko bushyirwa mu ndangamuntu hagamijwe kubusenya, baratotezwa bishyirakera, habaho intambara abari baratotejwe, baciriweho iteka bagizwe abanzi b'igihugu igihe kirekire bumvako ntayindi nzira, begura intwaro, bishyira hamwe kubera bose bumvaga ko bugarijwe biyahura kuri Leta yari ifite igisirikare gikomeye n'ibikoresho n'inkunga z'ibihugu by'inshuti ariko byose bihinduka ubusa kuko BARWANAGA n'umujinya kandi hari impamvu ituma abatutsi barwana nk'abiyahura, Leta ibonyeko isumbirijwe ihitamo kubamaraho burundu niho habaga Itsembabwoko ryo muri 1994 ryamaze igihe kirekire ritegurwa, ibyo ni amateka.
Igitangaje kandi giteye agahinda nuko, FPR mw'ikubitiro yaje ishaka gukosora ibyakozwe na MRND ya Habyarimana kimwe n'andi mashyaka ashingiye ku bwoko bw'abahutu, izana agashya ko yo yigishaga ko hagomba kubaho guhuriza hamwe abanyarwanda bose hatitawe ku bwoko, ibi byari byiza kandi byayifashije kugera ku ntego yayo yo gufata ubutegetsi, ariko aho babufatiye ko habayeho amakosa utatandukanya n'ayo abahutu bakoze? Uti aho urakabije Kanyarwanda we… Hoya sugukabya, habayeho urwango, wenda twavuga ko rwatewe n'amateka, habaho ubwicanyi buteguwe, habaho guheza abahutu kuko abatutsi bumvaga bagomba guhabwa byose nk'uko bavunikiye gufata ubutegetsi, habaho guheza abahutu bari bafatanyije ibi bigenda bikorwa buhoro buhoro, Seth SENDASHONGA agerageza kubyamagana uko byamugendekeye nuko atishwe n'urupfu rusanzwe, ndavuga indwara, ahubwo yararashwe, abaminisitiri b'abahutu batangira kubonako bibeshye ibyakurikiye kwari uguhunga igihugu, abanyepolitike bakomeye barishwe, abatutsi bagerageje kwamagana aya mahano ya FPR bahindutse abanzi b'u Rwanda, abanyakibuye baribasirwa ngo ngaho bagira imitwe minini, nyuma yo kurokoka Jenoside yakorewe abatutsi ntibarokotse ABAGIZI BA NABI, Kabera Assiel araraswa, abasirikare bakuru bagenda bicwa, abandi bigizwayo, Pasteur Bizimungu w'umuhutu arananizwa, ndetse agerekwaho ibyaha arahanwa, Sebarenzi arahunga, FPR abayishinze hafi ya bose barayihunga, abayiyoboye mugihe gikomeye bahindurwa indorerezi, Kanyarengwe w'umuhutu yigizwayo aracunaguzwa karahava, ubwicanyi burimakazwa, nyuma yo kurimbura imbaga za Gakurazo, Kibeho, n'ahandi henshi aho abantu bakusanyirizwaga mu manama bagaterwamo za grenades n'urufaya rw'amasasu ubwicanyi bwimukiye muri Congo ahabarurwa abantu ibihumbi byinshi cyane byishwe na Leta ya Kagame.
Ngarutse rero ku mutwe w'inkuru ndashaka ko twicara buriwese agasesengura yibaza ati umwanzi w'u Rwanda ninde? Ese ko tuziko igihugu kigira ingabo ngo zizarinde ubusugire bwacyo, kikagira polisi icunga umutekano w'abanyagihugu imbere kugirango hatagira ubangamira undi, hakabaho ubutabera kugira ngo burenganure abarenganya abandi bunahane abitwara nabi, mu Rwanda ibi byose musanga bikora icyo bigomba gukora? Ese iyo amafaranga menshi y'ingengo y'imari ashiriye mu bikorwa byo kubungabunga umutekano mwumva ariko byakabaye bigenda? Ntabundi buryo twabungabungamo umutekano? Aha niho isesengura ryanjye rigiye kwibanda.
Nkurikije amateka yacu, nsanga umwanzi w'u Rwanda yarakomeje kuba umunyarwanda, uburyo arwanywamo byakabaye bikorwa hatabayeho guhuruza ingabo ibihumbi byinshi, ngo dusesagure amafaranga muri ba maneko hirya no hino, kuko byagaragaye ko aba bahembera inzangano babiba amatiku adashira kugirango bashimishe shebuja, uyu nawe agahora yokamwe n'ubwoba kuko ahora yikanga guhirikwa ku butegetsi igihe cyose, umwanzi w'u Rwanda ni UBUJIJI kuko kutamenya igikwiye ngo abanyepolitike bategure politike ziteza imbere ubuzima bwiza bw'abaturage banababanisha neza ubwabyo ari imbogamizi izakomeza guteza intambara mu banyarwanda. Umwanzi w'u Rwanda kandi ni INDA nini ituma umuntu yumvako ibyiza byose byaba ibye, bikamutera ubuhumyi buterwa n'uko akora ibitemewe byose ngo akunde arambe ku butegetsi, noneho hakabaho kwikanyiza no gushaka gushuka rubanda arwubakiraho ingabo nyinshi yitwaje UMUTEKANO muke aho umuntu umubwira uti FDLR ni abanyarwanda, kuba bateza umutekano muke mu Rwanda hari uko byakemuka mu mahoro, bagataha, kuko buriya ibyo bakora ninko gukanga bashaka kwerekana ko barambiwe ishyamba no kuba mu mahanga, nk'uko nawe wayabayemo, bacyure ku neza, ureke ubutabera bukore akazi kabwo, bityo uwishe muri Jenoside azahanwe n'ubutabera umwere asubire mu buzima busanzwe, umutegetsi akinangira, kuko icyitwa ingabo uzasanga azikoresha mu nyungu ze aho zikora ibikorwa byo gutera ubwoba abaturage akabatwara uburenganzira bwabo bwose, kuko ntabundi bushobozi aba afite bwo kuyobora uretse gukoresha igitugu. Niyo mpamvu uzasanga habaho gutinya guhangana muri demokarasi, kuko abanyepolitike dufite nta bushobozi bafite, kandi aha mbivuze nshimitse abenshi ni politike YO GUCAMO IBICE KUGIRANGO BATEGEKE (Divide to rule).
Niba Kagame yitwaza ko umwanzi w'igihugu ari FDLR, byaba arukwijijisha kuko n'abatutsi biswe abanzi b'igihugu, burya nta mwenegihugu wanga igihugu cye iyo gifite INZEGO ZIKOMEYE KANDI ZIKORA, DEMOKARASI, UBWISANZURE BWO KUBAHO NO GUKORA ICYO USHAKA ndetse igihugu kizira AKARENGANE AKO ARIKO KOSE. Ntabwo umwanzi w'igihugu ari umunyarwanda wifuzako ibintu byahinduka bikaba byiza, umwanzi w'igihugu ni uwo wese ukandamiza abandi, akumvako ibitekerezo bye ari kamara, ni uwo wese wumvako INTAMBARA ariwo muti w'ibibazo, uwo wese ubeshya ko abanyarwanda bariho neza kandi hari abari mu mashyamba ya Congo, hari ababuze ibyo kurya, ababuze ababo ku maherere bazize abagizi ba nabi (akenshi usanga ari inzego z'iperereza zabhitanye), ababona ba se bicwa urw'gashinyaguro nka Rwisereka Leta ikitwara nkaho ntacyabaye, umwanzi ni uvutsa u Rwanda Demokarasi, akiba ububasha bw'abaturage bwo kwitorera uwo babonamo ubushobozi, akababuza kwisanzura mu bitekerezo abahatira gutekereza ibyo ashaka, ni uwo uhindura abana b'u Rwanda abicanyi, ababibamo urwango, amatiku ashingiye ku moko, uturere, ururimi inkomoko ndetse agaheza bamwe ku byiza by'igihugu nkaho aribye, ni umuntu wumvako abari beza b'u Rwanda n'abategarugori bagahekeye u Rwanda bagomba gukoreshwa UBUSAMBANYI kugirango bahabwe akazi keza, ibi bikadusenyera umuryango, ndetse bikaba bimaze kuba umuco aho abantu bagera igihe cyo gushaka bakabura abari bazima kuko bashukishijwe ibyo bafitiye uburenganzira, umwanzi w'u Rwanda si igipinga nkuko bivugwa si Kanyandekwe uvuga ko u Rwanda rukeneye itegeko nshinga rishya riha abaturage ububasha bwo gutora UMUDEPITE uhagarariye inyungu z'akarere yatorewemo, kuko aba yahawe ubutumwa n'abaturage ndetse igihe cyose atakoze ibyo bamutumye bakaba abafite ububasha bwo kumuvanaho, si Kanyanyarwanda usabako UBUTABERA bugomba gukorera rubanda, abacamanza bakagira uburenganzira busesuye bwo kwitorera ababuyobora, kugirango ejo hatazinjiramo abadashoboye bakabuhindura akarima k'umutegetsi kubera ariwe uba washyizeho abacamanza, bityo mugutinya kuvanwa ku mugati nkuko byitwa agakora ibitandukanye n'ibyo yemera, umwanzi si Nzabandora usaba uburenganzira bw'itangaza makuru aho tuzaba twifitiye ibinyamakuru bitubwira amafuti ya Leta aho kugira za Newtimes, Igihe, Imvaho na Orinfor ziduhatira kwemera ibinyoma no kutwoza ubwonko. Umwanzi w'u Rwanda ni uwo wese urwanya Kagame akoresheje iturufu y'ubwoko, ashaka gusenya ibyo Kagame yubatse bike, nyamara nawe afite gahunda yo gukandamiza ubwoko Kagame abarizwamo. Reka ndekere aho, mugire icyumweru cyiza munibaza aho tugana.
Kanyarwanda.

Ingabire yashimangiye ko kuvuga ibitajyenda atari ugukwirakwiza ibihuha. | FDU Rwanda


Ingabire yashimangiye ko kuvuga ibitajyenda atari ugukwirakwiza ibihuha.


Kigali 30 Mata 2013,

 

Ubwo Madame Ingabire Victoire Umuhoza  ,umuyobozi wa FDU-Inkingi ufunzwe azira ibitekerezo bye bya politiki yongeraga guhabwa ijambo n'Urukiko rw'Ikirenga ngo agire icyo avuga ku bujurire bw'ubushinjacyaha yabwiye urukiko ati : «  umurongo wa FDU-Inkingi ni ukugaragariza ubutegetsi buriho ibitagenda kugirango bikosorwe, gufunga umuntu kubera ko yanenze ni ikintu kibabaje cyane,birakwiye ko abatavugarumwe na Leta batakomeza kwitwa abanzi b'igihugu kuko natwe twifuza kubaka igihugu cyacu. Ibibazo byose byugarije u Rwanda byakemurwa n'ibiganirompaka,kuba ubutegetsi buriho butemera ko habaho ibyo biganiro ahubwo bukamfunga nzakomeza kubwita  ubw'igitugu»

Ubushinjacyaha bwajuririye icyemezo cyafashwe n'Urukiko Rukuru  ku ngingo eshatu z'ingenzi arizo :Kuba Ingabire Victoire yarahanaguweho icyaha cyo kurema umutwe w'ingabo ,Kuba Ingabire Victoire yarahanaguweho icyaha cyo kwamamazankana ibihuha bigamije kwangisha abaturage ubuyobozi no kuba Urukiko Rukuru rwaramugabanyirije igihano.

Ku bijyanye n'ingingo ya mbere yo kurema umutwe w'ingabo witwa CDF , Ingabire Victoire Umuhoza yabwiye urukiko ko yaba abareganwa nawe ari nabo bamushinjaga kurema uwo mutwe  bemeza ko uwo mutwe utigeze ubaho kuburyo ndetse n'ubushinjacyaha butabasha kwereka urukiko ibimenyetso byaho uwo mutwe uba ,icyo wakoze n'uruhare rwa Ingabire mu gusembura(incite its creation) no gushinga uwo mutwe. Ingabire yabwiye urukiko ko akurikije ibimenyetso bitandukanye yeretse urukiko, uyu mutwe ari uwahimbwe n'ubushinjacyaha,ubugenzacyaha bufatanyije na Major Vital Uwumuremyi .Ibi Ingabire akaba abishingira cyane ku kuba bwarakoreshaga ibintu bwahawe na Vital kandi yari atarafatwa. Icyi cyaha Urukiko Rukuru rwaragihanaguyeho Ingabire kubera ko narwo rwabonye ibimenyetso byacyo bidafatika.

Ku cyaha cyo kwamamazankana ibihuha bigamije kwangisha abaturage ubuyobozi, ibimenyetso byari byatanzwe kuri icyi cyaha byari, ibiganiro bitatu Ingabire yagiranye n'abanyamakuru batandukanye,inyandiko zagiye zitangazwa ,ijambo yavugiye ku kibuga cy'indege n'ibindi. Kuri ibi bimenyetso byose bitandukanye ikibazo cyagiye kibamo ni uko ubushinjacyaha bwagiye bufatamo akajambo kamwe akaba ariko buha inyito itariyo aho gufata ubutumwa bwose uko bwakabaye . Ingabire yabwiye urukiko ko ibibazo abanyarwanda bafite aribyo byahagurukije FDU-Inkingi ikaza gukorera mu gihugu kandi ubushinjacyaha ntibwigeze bubivuguruza ,ibi yabivuze muri aya magambo «  kuba urukiko rwaragendeye ku bisobanuro natanze rukampanaguraho icyaha cyo gukwirakwiza ibihuha ,ni uko ibyo navugaga nanengaga ibitajyenda ariko nta mugambi wo kwangisha abanyarwanda ubutegesti buriho nari mfite kuko buri gihe turanenga ariko tukanatanga  uko twe tubona ibintu byakosorwa » 

Ku byerekeranye n'impamvu ya gatatu y'ubujurire bw'ubushinjacyaha aho buvuga ko Urukiko Rukuru rwagabanyirije  Ingabire ibihano,Umuyobozi wa FDU-Inkingi yabwiye Urukiko rw'Ikirenga ko impamvu umucamanza yatanze zigabanya ibihano azemererwa n'amategeko kandi bimwe mubyo yagendeyeho ni ubushinjacyaha bwabyitangiye mu rukiko. Ingabire yanavuze ko ibaruwa ubushinjacyaha buvuga yandikiye umukuru w'igihugu ko ntaho ihuriye no gusaba imbabazi kuko yari ifite intego yo gusubiza abantu bo munzego nkuru z'igihugu bari bamaze iminsi bamushaka ngo bashyikirane ariko akababwira ko niba bashaka imishyikirano batayigirana nawe kandi agifunze.

Urabanza ruzasubukurwa tariki ya 8 Gicurasi 2013 humvwa abunganzizi ba Ingabire Victoire.

 

FDU-Inkingi

Boniface Twagirimana

Visi Perezida w'agateganyo

Rwanda: Ikiganiro Mme Victoire Ingabire Umuhoza yagiranye na Radiyo Ijwi Ry’Afrika Kigali FM


Rwanda: Ikiganiro Mme Victoire Ingabire Umuhoza yagiranye na Radiyo Ijwi Ry'Afrika Kigali FM


Ikiganiro Mme Victoire Ingabire Umuhoza yagiranye na
Radiyo Ijwi Ry'Afrika Kigali FM , tariki ya 21 Mutarama, 2010.

VOA-KFM: Tubahaye ikaze muri studio za Voice of Africa Kigali FM (VOA-KFM). Njye nitwa Ildephonse Sinobabariraga. Nkora mu ishami ry'amakuru. Ngirango nifuzako mwatangira mutwibwira.

IUV: Murakoze kuba namwe mwantumiye muri studio yanyu. Nitwa Ingabire Umuhoza Victoire (IUV). Nkaba ndi umuyobozi w'ishyaka FDU-Inkingi ritarandikwa hano mu gihugu ariko nkaba naraje kuryandikisha.

VOA-KFM: Ngirango, mwaje mu Rwanda mumaze igihe kingana iki muruvuyemo?

IUV: Ngarutse mu Rwanda nyuma y'imyaka cumi n'itandatu nari maze ntarubamo.

VOA-KFM: None ngirango nyuma y'imyaka cumi n'itandatu umuntu ataba mu gihugu ni imyaka myinshi cyane. Mukiri i Buraya hari uburyo mwumvaga u Rwanda n'ubu noneho mumaze icyumweru murubamo mwaba hari ubundi buryo mumaze kurubona. Ibyo bintu mwabitugereranyiriza gute?

IUV: Mu by'ukuri urebye nasanze uko narutekerezaga ndi i Buraya n'uko narusanze ari kimwe. Icyo navuga yenda ni uko nasanze umujyi wa Kigali waragutse ukagera hirya. Ejo nari ku Gisenyi. Nasanze umujyi wa Gisenyi warashaje, n'imihanda yarashaje, ariko mu by'ukuri nko ku bibazo bireba igihugu, amakuru twabonaga turi i Burayi ni nako twasanze hano mu gihugu ahari kuko naje koko kuwa Gatandatu ariko urebye uko abantu bavuga ukareba n'abo nagiye mpura n'abo kuko ku Cyumweru nanyarukiye i Kabgayi i Gitarama hanyuma ejo nari ku Gisenyi, usanga ibibazo abantu bavuga uko twabibonaga turi i Burayi ninako n'imbere mu gihugu bimeze. Akaba ari nayo mpamvu yatumye dufata icyemezo cyo kuza gukorera politiki mu gihugu kuko dusanga ko ari ngombwa ko abanyarwanda twese hamwe dufatanyiriza hamwe kuzamura igihugu cyacu.

VOA-KFM: Ibyo bibazo by'ingenzi muvuga mwabonaga muri i Burayi n'ubu mukaba muvuga ko aho mugereye mu gihugu musanga bigihari ni nk'ibihe?

IUV: Ni ibibazo bijyanye n'ubwoba. Ubwoba kandi mvuga njye ko bufite ishingiro. Hari ubwoba bw'uko abanyarwanda batinya kuvuga icyo batekereza, uko babona ibibazo. Ubwo bwoba akenshi ugasanga buturuka ku makuba yagwiriye u Rwanda: itsembabwoko ryakorewe abatutsi muri 1994, hari ubwicanyi bwakorewe abahutu. Ibyo bintu ugasanga ndetse ari ibintu bataratinyuka kuvugaho. Kuko nabonye uko nabivuze nkigera mu gihugu, n'uburyo hari ibinyamakuru byinshi byihutiye kwandika ibyo ntavuze, ngasanga ari ikibazo gikomeye. Nk'uko nabivuze nasanze mu Rwanda ikibazo dufite gikomeye nyuma y'ako kaga kagwiriye u Rwanda ari ikibazo cy'ubwiyunge. Kuba inzira y'ubwiyunge itaratangira mu Rwanda nyuma y'imyaka 16 habaye itsembabwoko ry'abatutsi n'ibyo bikorwa by'ihonya ry'ikiremwa muntu byabaye hano mu Rwanda ubwo bwiyunge bukaba butaratangira nibyo ntandaro y'uko abantu bafite ubwoba. Hari ubwoba bwo kuvuga ko ngomba gukora uko nshoboye nkirwanaho ntavaho nzira icyo ndicyo, ntavaho nzira uwo ndiwe. Hakaba n'abandi bafite ubwoba bwo kuvuga bati ntabwo ntinyuka kuvuga batavaho babinziza. Ni ubwo bwoba nabonye mu bantu. Akaba ariyo mpamvu usanga ibinyamakuru byandika  ugasanga byanditse ibyo umuntu atavuze. Ni ubwo bwoba abantu bafite, kandi bufite ishingiro. Aribwo bwoba bavuga. Usanga hari abandi bavuga bakwihererana wababaza ibibazo bakakubwira bati ntacyo twavuga niyo tuvuze turabizira. Ku buryo rero usanga ari ibibazo bikomeye. Ndafata nk'urugero. Nk'ejo nasuye abagororwa bari muri prison yo ku Gisenyi. Muri abo bagororwa twahuye nabo navugako harimo ibice binyuranye. Hari abagororwa bavuga bati icyaha cy'itsembabwoko koko twaragikoze. Nanjye nababwiye y'uko niba koko barakoze icyaha cy'itsembabwoko ibihano bahawe bigomba kubaha akanya ko gutekereza no kumva ibyo byaha bakoze no kumva ko kizira ko umuntu avutsa undi ubuzima bwe. Ko bigomba kubabera isomo. Ariko hari n'abandi bagororwa bambwiye bati tumaze imyaka 7 dufunze nta dosiye ihari. Ukumva ko iki ari ikibazo gikomeye ko ahantu hari ubutegetsi mu gihugu hari ubutegetsi bw'ubutabera umuntu bamufunga imyaka irindwi batarashobora kubona ibimenyetso by'uko uwo muntu yakoze icyaha koko. Abantu nk'abo ngabo ntabwo ibintu biba byumvikana. Byerekana imikorere mibi itagenda neza. Ikindi hari n'abandi bavuze bati twafunzwe tuzizwa ingengabitekerezo. Hari umugabo wambwiye ati isambu yanjye bayubatsemo imidugugu batambwiye, nta nyishyu bampaye. Ibyo byanteye ikibazo. Mu gihe mbajije bahita bavuga ko ubwo nzanye ingebitekerezo ya jenoside baramfunga. Urumva ko hari ibibazo byinshi biterwa n'imyumvire mibi ariko iteka ukagaruka ugasanga ari ibibazo bituruka kuri cya kibazo twagize cy'intambara ikomeye, cy'ubwicanyi bukomeye bwabaye hagati y'abanyarwanda. Twebwe rero tukavuga tuti ibintu bigomba kwongera gutangirira ku ntangiriro. Ni ngombwa ko abanyarwanda dushirika ubwoba tukagira ubutwari bwo gutinyuka kuvuga ku byatubayeho. Ni ukuvuga ko ubutegetsi bahari bugomba kureka abantu bakabivuga. Kuko nabonye inyandiko zanditswe kenshi n'itangazamakuru rya leta mu by'ukuri ryanditse rikavuga ibyo ntavuze. Ugasanga ari uburyo mu by'ukuri ubwo butegetsi buhari burimo bukoresha kugirango bubuze abantu kuvuga. Kuvuga kugirango bavaho bavuga kuko wenda ikibabeshejeho n'icyo kinyoma bashingikiraho babwira abantu bati habaye itsembabwoko ntimubumbure umunwa ngo muvuge. Ntabwo ibyo bintu rero aribyo. Dutekereza ko igihe rero kigeze nyuma y'imyaka 16 iryo tsembabwoko ribaye mu gihugu cyacu ko abanyarwanda dutinyuka kuvuga kubyatubayeho. Habayeho itsembabwoko ry'abatutsi. Abarikoze bagomba kubihanirwa nk'uko ejo nabibwiye abanyururu nasuye. Abatararikoze ntabwo bagomba guhozwa ibyo batakoze. Abantu b'inzirakarengane bagomba gufungurwa. Ariko noneho bigatuma n'abanyarwanda muri rusange bongera kubaho mu bwisanzure mu gihugu cyabo. Ni ngombwa rero ko ibyo bintu tubivugaho.Ni ngombwa ko nk'abanyarwanda mu bitekerezo dufite binyuranye, mu moko anyuranye tuvamo mu madini anyuranye tuvamo, twemera ko tugomba kwicara hamwe tukumvikana ni mpamvu ki ubwo bwicanyi bwabaye, ni bande babikoze, twakora iki kugirango ubwo bwicanyi butazongera kubaho. Noneho icyo gihe ibyo bizadufasha kwumvikana uburyo twateza imbere igihugu cyacu. Kuko ntabwo ubwoba nabonye mu bantu, n'imyumvire y'abantu uko imeze, ishobora gutuma abanyarwanda batera imbere. N'ibyo turi kwubaka ubu ngubu twaba turi kwubaka k'umusenyi, n'ejo n'ejobundi byakongera bigasenyuka kuko iyo urebye imitima y'abantu n'ibibazo/intambara bafite mu mitima yabo kubera icyo kibazo kugeza ubu ng'ubu gisa n'aho bababwira ngo mucyubikeho ntimukivuge ugasanga bishobora guteza ibibazo mu minsi iri imbere.
Twebwe muri FDU tukavuga tuti rero abanyarwanda muri rusange tugomba gutinyuka icyo kibazo tukakivuga kugirango dutangire inzira y'ubwiyunge, kugirango dutangire gushakira ubumwe hamwe. Cyane icyo twifuza ni uko nk'abanyepolitiki tugiye hamwe tukavugana icyo kibazo dushake inzira igihugu cyacu cyayoborwa. Kuko n'ubwo bwicanyi bwose bwaturutse ku miyoborere mibi y'igihugu. Niba twumvikanye rero uburyo hagiyeho inzego z'ubuyobozi, uburyo abantu bajya mu nzego z'ubuyobozi, ibyo bizatuma n'ibura ubwo bwicanyi butazongera kubaho. Ibyo bizaha abaturarwanda icyizere ko ubutegetsi buriho bubabereyeho, atrai ubutegetsi bubereyeho agatsiko aka n'aka, atari ubutegetsi bubereyeho ubwoko ubu n'ubu, atari ubutegetsi bubereyeho akarere aka n'aka, ariko ari ubutegitsi bubereyeho buri munyarwanda wese, ku buryo buri munyarwanda wese abwisangamo, umunyrwanda ntiyongere gutinya kuvuga mu gihugu cye.

VOA-KFM: Ariko ikibazo kimwe. Ibyo ni bimwe unenga uvuga ko bitagenda. Ariko noneho bimwe mu byo wavuga wageze mu Rwanda ushima mu myaka 16 jenoside ibaye noneho byaba byassrakozwe na leta iriho ni nk'ibihe?

IUV: Ndumva ako atari akazi kanjye ko gushima leta iriho. Bafite abantu babo babishinzwe bo kubavugira. Ndumva atari akazi kanjye. Twe icyatuzanye mu gihugu ni ugukora polilitiki yo gukosora ibyo tubona bitagenda neza. Naho abo kuvuga ibigwi ubutegetsi buriho, bafite abantu babo ndumva aribo bazabavuga ibigwi.

VOA-KFM: Ngirango noneho tugere ku kibazo cy'ishyaka ryanyu FDU-Inkingi. Ni ishyaka ryari risanzwe rikorera hanze muvuga ko muje kuryandikisha. Ndetse ngirango mwanatangaje ko muteganya kuzaba umukandida mu matora ya perezida wa repubulika muhagariye ishyaka ryanyu. Ubu mu cyumweru mumaze mu gihugu mwaba mwari mwatangira inzira zo kugira ngo mushake uburyo muryandikisha? Mwaba mwiteguye se ko rizemerwa mu minsi ya vuba?

IUV: Murakoze. Muri iyi minsi ya mbere icyo nifuje nk'uko nabivuze nagiye i Kabgayi nagiye ku Gisenyi, nteganaya no kujya hirya no hino, ni ukubanza kureba mu gihugu wa mugani isura y'urugo.Wenda ndavuga nkurikije ibyo nabonye muri utwo duce tubiri maze kugendamo, ariko yenda ninjya ahandi nzahasanga ibindi. Ni byiza rero twifuje ko iminsi ya mbere umuntu yabanza kureba mu by'ukuri aho igihugu kigeze wa mugani, n'ibyo bibazo uko biri hanyuma nyuma umuntu akaraba uko yafatanya n'abanyarwanda bari hano mu gihugu tugashaka uburyo twasaba ko ishyaka ryacu ryakwandikwa. Ubundi amategeko avuga ko ishyaka ryemerwa mu gihe cy'ukwezi kumwe n'ubwo kugeza ubu bigaragara ko atariko bimeze kuko nafata urugero kuri ririya shyaka riharanira ibidukikije na demokarasi mu Rwanda (Green Party). Iyo urebye igihe rimaze risabye kwandikwa n'ingorane ryagiye rihura nazo, usanga natwe twiteguye ko izo ngorane dushobora kuzahura nazo. Ariko tukaba tuzeye ko ubutegetsi , abafite ubutegetsi bagomba kumva ko igihe kigeze cyo gushimangira amahame ya demokrasi mu Rwanda. Ntabwo abantu bashobora gukomeza kuvuga ngo kubera ko mu Rwanda habaye itsembabwoko ntabwo amarembo ya politiki afunguye. Kuko bagomba kumva ko iryo tsembabwoko ryabayeho kubera ko hari abantu bari bihariye ubutegetsi ntibashake guha rugari abandi, ntibashake guha abandi urubuga, ngo abantu bisanzure. Nkaba ntekereza ko ubutegetsi buriho ubu ibyo bubibona, bubyumva, budashobora gukora ikosa nk'iryo abandi bakoze, ngo fungirane abantu bukomeze bufunge amarembo, bubuze abantui kwisanzura cyangwa gukora politiki uko babyumva. Nkaba nizera rero ntashidikanya ko ishyaka ryacu rizandikwa kuko nta mpamvu mbona kugeza ubu ngubu ishyaka ritazandikwa.

VOA-KFM: Kandi wavuze ko nk'ishyaka Green Party uvuga ko ryo rigiye kumara igihe kirenze ukwezi ritaremerwa. Ikikwemeza ko ishyaka ryawe rizemerwa mu gihe kigeze k'umwezi cyangwa kirenzeho gatoya ni ikihe?

IUV: Nta cyemezo mfite ariko nta n'ubwo nshaka gucira urubanza abashinzwe kwandika ishyaka, ngo mvuge ngo ntibazanyemerera kandi ntarasaba urwo ruhushya. Ibyo byaba ari ugucira urubanza ku bintu badahari. Igihe bazaba banze kuryandika, bazasobanura impamvu banze kuryandika. Icyo gihe yenda twazabivugaho. Ariko ubu ng'ubu nemeza ko nta mpamvumvu n'imwe mbona batakwandika ishyaka, nta n'impamvu mbona nacira urubanza abantu ubu ngubu mvuga ngo ntimuzaryandika.

VOA-KFM: Tukiri kuri iki cy'ishyaka uretse wowe waje kuryandikisha nk'umuntu urihagarariye hano mu Rwanda ukaza ukaza kuryandikisha umuntu yakwibaza ati se abandi muri kumwe nk'ishyaka nabo barahari cyangwe se nabo barateganya kuza mu Rwanda cyangwa se niwowe gusa waje kwandikisha ishyaka ubundi rikaba ryakorera yo?

IUV: Ndagirango nibutse ko abantu twazanye, nazanye n'abantu bane ntabwo naje ndi njyenyine ariko hari abandi barwanashyaka basigaye inyuma ku mpamvu twakunze nazo kuvuga mu minsi yashize kubera ko abenshi ari impunzi, basabye impapuro z'inzira zo kugirango babashe kugaruka mu gihugu cyabo kugeza ubu izo mpapuro ntiziraboneka. Nkaba nizera ko mu minsi iri imbere tuzajya kureba abantu bashinzwe abinjira n'abasohoka tukababaza impamvu abo bantu batarahabwa impapuro z'inzira. Kuko ntabwo byumvikana ko impunzi birirwa ziri mu bihugu by'Afrika birirwa bazirukankana bakazitahisha ku ngufu, impunzi zri i Burayi zavuga ngo zishaka gutaha ngo muduhe impapuro zo gutaha, z'inzira bakanga kubaha impapuro z'inzira. Ntabwo byumvikana.  Nkaba nizeye ko icyo kibazo kizakemurwa. Ikindi wibajije niba ishyaka rizakomeza gukorera hanze ntabwo aribyo kuko twafashe icyemezo cyo kwimurira imirimo yacu yose ya politiki hano mu Rwanda. Ni ukuvuga ko nta mirimo ya politiki ya FDU Inkingi izongera gukorerwa hanze y'igihugu, imirimo ya politiki ya FDU-Inkingi yose izakorerwa hano mu Rwanda. Mu Rwanda hari abanyarwanda, ni ishyaka ry'abanyarwanda, dufite abayoboke kandi n'abandi bazadusanga ntabwo ibyo ari ikibazo.

VOA-KFM: Ukigera ku kibuga cy'indege hashize akanya gato werekeje ku rwibutso uhavuye hari abanyarwanda benshi bababajwe bitew n'amagambo wahavugiye. Abanyarwanda benshi bagiye yenda babazwa cyangwa se bacyeya babajijwe byagaragaraga ko mu mvugo zabo bamaganaga ibyo wahavugiye. Uzakorana gute n'abanyarwanda batangiye kukwamagana?

IUV: Ni ukureba abo banyarwanda ni bangahe? Ni bande? Kuki bavuze ibyo ngibyo ? Politiki ya hano mu gihugu turayizi. Mvuye i Burayi ariko hano uko politiki ikorwa ndabizi. Kubwira umuntu hariya ngo hamagara uvuge ibi, ubwo ni uburyo bwa politiki abantu bamwe badashaka. Icyo twebwe tuvuga ni uko nta munyapolitiki n'umwe ugomba kwitwaza amahano yagwiriye igihugu ngo ayitwaze ku mpamvu ze za politiki akumire abandi bantu. Ntabwo ibyo ngibyo tuzabyemera muri FDU-Inkingi. Ku Gisozi icyo nahavugiye nabwiye abanyarwanda yuko habaye itsembabwoko ry'abanyarwanda ko ariyo mpamvu nkigera mu Rwanda ntashobora kuryama ntabanjje kugera ku rwibutso rutwibutsa ayo marorerwa yabaye mu gihugu cyacu. Ariko nibukije yuko tutagomba guhagarira kw'itsembabwoko ryakorewe abatutsi gusa, hari n'ibikorwa by'itsembatsemba byakozwe. Ibyo bikorwa abo bantu nabo babikorewe bifuza ko nabo leta yabagenera igihe cyo kwibuka ababo, ko nabo agahinda kabo abantu bakumva. Ikibazo rero numvishije ni uko numvishe abantu benshi bavuga, nk'abantu bo muri Ibuka, ngo ntabwo ibyo bintu bigomba kuvugwa. Ntabwo byumvikana ukuntu abantu bavuga ngo ubwicanyi ubu n'ubu tubuvuge ariko ubundi bwicanyi tubwihorere. Abanyarwanda twarababaye. Icyo nsaba abanyarwanda ni uko tugira ubutwari bwo gutinyuka kureba amarorerwa yatubayeho. Nitwe nk'abanyrwanda twayagize. Ntabwo nemera ko dutinyuka kuvuga ngo aya yaturutse ku bazungu cyangwa yaturutse ku bandi. Nta muzuingu wafashe umuhoro ngo ajye gutema undi, nta muzungu wafashe Kalachnikov ngo ajye gufungira abana mu ishuri abarasemo urufaya. Ibyo byakozwe n'abanyarwanda hagati yacu ubwacu. Ukwo kuri tugomba kukwemera, ukwo kuri tugomba kukureba, tugomba no gutinyuka gufata ingamba nyazo. Ariko ntabwo twifuza ko hagira abantu kubera inyungu zabo za politiki, batuma abantu batavuga icyo batekereza, bitwaje ibyo byago, ayo mahano yagwiriye abanyarwanda. Ibyo ngibyo rwose bigomba gucika. N'abantu bariho mu bwoba kubera ibyo bintu, nasabye abanyarwanda ko tugomba gushira ubwoba, tugatinyuka ibibazo nk 'ibyo ngibyo tukagira ubutwari bwo kubireba  kuko nibyo byonyine bizadufasha kwubaka igihugu cyacu, bikanaturinda ko urubyiruko rw'ejo hazaza rwazongera guhura n'amarorerwa nk'ayo. Ariko kurenzaho, kurenza nk'urenza ivu k'umuriro, uwo muriro umunsi umwe uzongera uturike. Twe rero icyo twifuza, n'uko abanyarwanda badakomeza kurenzaho, ku gahinda bafite, ku kababaro bafite. Icyo twifuza ni uko abanyarwanda mu kababaro bagize muri ayo makuba yagwiriye u Rwanda, abantu bahabwe umwanya, bahabwe urubuga rwo kubivugaho, kugirango bashake uburyo ko bakongera gufatana mu kagongo, bagashaka uburyo twazamura igihugu cyacu mu mahoro, mu bwubahane.

VOA-KFM: Ngirango uravuga ibyo nka Victoire. Victoire uvuga ko ashaka ko abanyarwanda bongera bagatera imbere, bongera bakunga ubumwe, ni mumtu ki?

IUV: Ndubatse mfite abana batatu. Nkaba narize hano mu Rwanda ibintu bijyanye n'ubucungamari. Nakoze muri minisiteri y'ubucungamari muri douane mbere y'uko gukomeza kwiga mu Buholandi. Naho nizeyo mu mashuri ya Kaminuza ibintu bijyanye n'ubucungamari. Nyuma nakorayo mu isosiyeti y'abanyamerika nkarayo imyaka icyenda. Mukwa kane kw'uwaka washize nibwo neguye, ku mirimo nakoraga yampeshaga umushahara kugirango nitegure kuza gukorera politiki mu gihugu.

VOA-KFM: Sawa murakoze turabashimiye.

IUV: Namwe murakoze.


ICYITONDERWA: 
Iyi nyandiko iri no mu cyongereza.

INDI NKURU BIJYANYE:

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu wa Kongo yanze gusinya amasezerano yo gucyura impunzi z’abanyarwanda ziba muri icyo gihugu


Minisitiri w'Ubutegetsi bw'igihugu wa Kongo yanze gusinya amasezerano yo gucyura impunzi z'abanyarwanda ziba muri icyo gihugu

Minisitiri Muyej Richard asanga ko ishyirwa mu bikorwa rya «cessation clause» ritazakemura na rimwe ibibazo n'ubundi izo mpunzi z'abanyarwanda zari zisanganywe, haba ku rwego rw'akarere cyangwa muri Kongo ubwaho

Mu nama yabereye i Pretoria muri Afurika y'Epfo ku wa 18 mata uyu mwaka, inama yari igamije kunononsora ikibazo cy'izi mpunzi z'abanyarwanda zibarizwa ku butaka bwa Kongo, yari yahuje abahagarariye Leta ya Kongo, iy'u Rwanda ndetse na HCR. Minisitiri wa Kongo ushinzwe ubutegetsi bw'igihugu, Richard Muyej, na we wari muri iyo nama, yaje gutungura abari bayitabiriye, ubwo yangaga gusinya amasezerano impande zirebwa n'iki kibazo zari zemeje. Bwana Muyej, n'ubwo atarwanya «cessation clause», avuga ko «mbere y'uko yubahirizwa, hagombye kubaho ibiganiro biziguye, byahuza u Rwanda, Kongo ndetse na HCR».

«Cessation clause» isobanuye ko ku wa 30 kamena 2013, impunzi z'abanyarwanda zigera ku bihumbi 49 181 (umubare wemezwa na HCR) n'ibihumbi 127 537 (umubare wemezwa na Guverinoma ya Kongo), zizatakaza uburenganzira bwazo bwo kuba impunzi. N'ubwo ari uko bimeze, Leta ya Kongo yo ibona ko ibisabwa byose kugirango izo mpunzi zitahe, bitarashyirwa mu bikorwa»

Minisitiri w'Ubutegetsi bw'igihugu wa Kongo yongeraho ko «cessation clause» itazakemura na rimwe ibibazo n'ubundi izo mpunzi zari zisanganywe, haba ku rwego rw'akarere cyangwa muri Kongo ubwaho. Ibi abishingira ko hari imitwe y'abitwaje intwaro babarizwa mu turere twinshi tutazwi twa Repubulika Iharanira Demukarasi ya Kongo. Bwana Muyej akaba yemeza ko kugirango iki kibazo kirangire burundu ari uko «Leta ya Kongo n'u Rwanda bategura indi nama yihutirwa, yahurirwamo n'abahagarariye HCR, hakigirwa hamwe ishyirwa mu masezerano yasinyiwe i Goma ku wa 17 gashyantare 2010 n'ayo ku wa 30 nyakanga 2010, amasezerano yigirwagamo uburyo izo mpunzi zasubizwa mu Rwanda.

Ibyemezo bya Leta ya Kongo byagombye no gukurikizwa mu bindi bihugu bicumbikiye impunzi z'abanyarwanda.

Iki cyemezo cya minisitiri w'Ubutegetsi bw'igihugu wa Leta ya Kongo cyagombye no kubahirizwa mu bindi bihugu byo muri Afurika bicumbikiye impunzi z'abanyarwanda. Ibihugu nka Malawi, Mozambique, Tanzaniya, Zambiya, Afurika y'Epfo, Uganda n'ahandi, bigaragara ko, n'ubwo bitarubahiriza ibisabwa na «cessation clause», bisa n'aho byari byiteguye gucyura impunzi z'abanyarwanda ku ngufu bitarenze taliki ya 30 kamena uyu mwaka. Niba Leta ya Kongo Kinshasa ibona ko ibisabwa kugirango impunzi z'abanyarwanda zitahe bitaratungana neza, ni na ko ibi bihugu bindi byagombye kubibona.

Ikigaragara nuko cessation clause yabaye nk'umutwaro ku mpunzi z'abanyarwanda aho zituye hose ku isi, kuko hafi ya zose zemeza ko icyo zahunze mu Rwanda ntaho cyagiye. Inyinshi zahunze umutekano wazo muke ukiri mu Rwanda, inkiko za gacaca zakunze kubafungira ubusa, n'akandi karengane kakirangwa mu bagize ubutegetsi bw'igitugu bwa Leta ya Kagame.

Amiel Nkuliza, Sweden.

Byashyizweho na editor on Apr 29 2013. Filed underAhabanzaAmakuru AshyushyePolitiki. You can follow any responses to this entry through the RSS 2.0. You can leave a response or trackback to this entry


Rwanda: Mu gihe rukinga babiri, abaturage bo mu karere ka Muhanga barinubira uburyo ibigori bahinze bimwe uburenganzira bwo kubyitabaza ngo bibatungire imiryango


avril 29th, 2013 by rwanda-in-liberation

Mu gihe rukinga babiri, abaturage bo mu karere ka Muhanga barinubira uburyo ibigori bahinze bimwe uburenganzira bwo kubyitabaza ngo bibatungire imiryango.

Kimwe n'ahandi  bo mu bice bitadukanye  by'igihugu abaturage bo mu karare ka Muhanga,intara y'amajyepfo kayobowe n'umutegarugori  Mutakwasuku Yvonne  ubu inzara ibamereye nabi ku buryo ubu ingo nyinshi iyo zagiriwe umugisha zifata ifunguro rimwe ku munsi kubera ikibazo cy'inzara gikomeye gihari.

Iyi nzara abaturage bakaba barayihaye akazina k'akabyiniriro ka "Nyobozi" bishatse gusobanura ko bayitewe n'ubuyobozi bubategeka guhinga igihingwa kimwe cy'ibigori. Muri aka karere ka Muhanga hari ibishanga byinshi kandi ubuyobozi bwabategetse hose guhingamo ibigori kuburyo ubu ari mu mwero wabyo nyamara ngo ibi bigori bategetswe kubishyira mu mazu bita amahangari, aho bishyirwa mbere yo kujya kugurishwa n'abashoramari. Aba bashoramari bakaba aribo bagenera igiciro umuhinzi akenshi kiba ari gito cyane kandi n'amafaranga avuyemo agahabwa abaturage bitinze cyane kuko ngo bategereza igihe kidaca munsi y'amezi atatu kugirango bahabwe amafaranga yuwo musaruro. Abaturage kandi bakaba binubira ibihano bikarishye bahabwa iyo hagize ushaka kugira ikigori afata mu byo yahinze agirango agaburire umuryango we kuko ngo acibwa amande y'ibihumbi icumi(10,000frw) iyo afashwe.

Abaturage bakaba bavuga ko biteye agahinda kubona bicwa n'inzara kandi barahinze,bakabuzwa uburenganzira bwo kurya ibyo bihingiye maze bagategekwa kubigurisha ku giciro gito maze imitsi yabo igakiza abiyita ba rwiyemezamirimo kuburyo umurimo w'ubuhinzi basigaye bawita Uburetwa ( kukorera umuntu nta gihembo nta n'inyungu bigufitiye kandi ntagushime ).

Ikibaje kuruta ibindi nuko  icyi  kibazo inzego z'ubuyobozi  ku geza ku muyobozi w'akarere zikizi ariko zikirinda kugikemura kubera gutinya aba ba rwiyemezamirimo akenshi baba ari abasirikare bakomeye cg abasiviri ariko bakorera abasirikare bahinduye aba baturage uburyo bwiza bwo gukiriraho.

Gakara Deus Muhanga


Saturday, 27 April 2013

INKINGI Y'AMAHORO, le 29 Avril 2013

IKIGANIRO INKINGI Y'AMAHORO
KUWA MBERE TARIKI YA 29 MATA 2013
 
Nk'uko bisanzwe buri wa mbere, saa mbiri za nimugoroba, isaha ya Washington DC, ishyaka FDU-Inkingi rigenera abakunzi ba Radiyo Itahuka, ikiganiro cyitwa "Inkingi y'Amahoro".
 
Muri urwo rwego, kuri uyu wa mbere, tariki ya 29 Mata 2013, Dr. Emmanuel Mwiseneza, Umujyanama ushinzwe itangazamakuru no gutumanaho muri FDU-Inkingi, azatuganirira ku ngingo ikurikira:
 
"Amashyaka ya politiki na demokarasi ku ngoma ya FPR-Inkotanyi: Inzitizi n'amaherezo".
 
Muzabe muri benshi.
 
Ni kuri uyu wa mbere, tariki ya 29 Mata 2013, saa mbiri za nimugoroba (8:00pm) isaha ya Washington DC, Montreal, Ottawa na Toronto. Kuwa kabiri tariki ya kabiri Mata 2013, saa munani zo mu gitondo (2:00am) i Paris, Bruxelles, Frankfurt, Berlin, Hamburg, Munich, Cologne, Amsterdam na Madrid; saa saba zo mu gitondo (1:00am) i Londoni; saa cyenda zo mugitondo (3:00am) i Kigali, Bujumbura, Goma, Bukavu, Pretoria, Lusaka, Lilongwe, Harare, Maputo, na Johannesburg; saa kumi zo mu gitondo (4:00am) i Kampala, Nairobi, Mombasa, Arusha, Mwanza na Dar-Es-Salam; saa kumi n'ebyiri zo mu gitondo (6:00am) i New Delhi mu Buhindi; saa tanu z'amanywa (12:00am) i Sydney muri Australia.
 
Ohereza ikibazo cyawe ushaka kubaza Dr. Emmanuel Mwiseneza, Umujyanama ushinzwe itangazamakuru no gutumanaho muri FDU-Inkingi, ukoresheje email kuri: radioitahuka@gmail.com, na facebook kuri:
 
Ushobora kandi no guhamagara kuri: +1 347 945 6449.
 

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.