Pages

Thursday, 18 July 2013

Fw: *DHR* Ambasaderi Edda Mukabagwiza yirukanywe kubera kutabasha gucyura abari muri Canada



 
 
 
Lundi 15 juillet 2013115/07/Juil/201317:08
http://www.cafesgeographiques.ca/imagesACFAS2013a/SE%20Edda%20Mukabagwiza.jpgKimwe mubyaranze amarembera y'ingoma y'umunyagitugu Adolf Hitler wayoboraga igihugu cy'Ubudage ni ibyemezo bikaze kandi bihubukiweho byo guhindagura abayobozi bo mu butegetsi bwe bamufashakaga gukanda rubanda ; abo bayobozi be akabakuraho abaziza ko bamugiriye inama cyangwa bihaye gukora ibyo Hitler adashaka ! Muri aya mezi make ashize umunyagitugu Paul Kagame nawe ari guhindagura abagererwa be kuburyo butunguranye kandi abaziza impamvu zidafatika ; imikorere nk'iyi ikaba irushaho gushyira abayobozi bakorana nawe murujijo no kongera akajagari mu gihugu!
Amakuru dukura mubakozi b'Ambasade y'u Rwanda mu gihugu cya Canada, aratumenyesha ko Ambasaderi Edda Mukabagwiza uhagarariye u Rwanda muri icyo gihugu yahamagajwe huti huti na perezida Kagame Paul ngo asubire mu Rwanda. Kimwe mu bibazo bikomeye byatumye Kagame Paul akura ku mwanya w'ubuyobozi bw'ambasade ya Canada Madame Edda Mukabagwiza ngo ni uko yananiwe gusenya ishyaka rya RDI-Rwanda Rwiza riyoborwa na Bwana Faustin Twagiramungu muri Canada kandi yari yarabihawemo inshingano.
Ubwo Bwana Faustin Twagiramungu yashingaga ishyaka RDI-Rwanda Rwiza kandi iryo shyaka rikiyemeza kujya gukorera politiki mu Rwanda, Paul Kagame na FPR bagize impungenge z'icyo cyemezo, bashakisha uburyo bwose bwo kumenya imbaraga iryo shyaka rya Twagiramungu rifite kugira ngo barisenye, nibwo Kagame Paul yahise aha inshingano Nyakwigendera Inyumba Aloysia afatanyije n'Ambasaderi Edda Mukabagwiza zo kwiyegereza abayobozi b'ishyaka rya RDI Rwanda Rwiza bo muri Canada mu rwego rwo gusenya iryo shyaka riyobowe na Faustin Twagiramungu.
Ambasaderi Edda Mukabagwiza na Inyumba Aloysia bashoboye kwegera abayobozi batatu b'ishyaka rya RDI bo muri Canada muri gahunda yo kubacyura mu Rwanda bagahabwa imyanya mu buyobozi ariko bakava mu ishyaka rya Twagiramungu,ariko umukomiseri umwe wa RDI witwa Mbonigaba Ismaël yarabananiye ; icyaje kugaragara ni uko abayobozi babiri basezeye ku myanya y'ubuyobozi bw'ishyaka rya RDI ndetse bahagarika no kuba abayoboke b'iryo shyaka.
http://rwandarwiza.unblog.fr/files/2012/02/RDI-Montreal.jpgIcyarakaje Paul Kagame cyane ni uko nyuma y'urupfu rwa Inyumba Aloysia Ambasaderi Edda Mukabagwiza atakomeje imishyikirano n'abo bagabo bari bamaze kwegura mu ishyaka rya Faustin Twagiramungu kugira ngo bashobore kujya mu Rwanda muri gahunda yo kuzafasha Kagame na FPR mu kurwanya Twagiramungu Faustin igihe azaba yaje gukorera politiki mu Rwanda ; iyo akaba ari imwe mu mpamvu zatumye bima Rukokoma visa yo gutaha mu gihugu kuko bari bakizeye ubufasha bazahabwa n'abo bari abayobozi muri RDI bakoranye nawe mu gihe bazaba bari mu Rwanda ; ubu bakaba bafite ikibazo cyo gusobanurira amahanga akomeje kubashyiraho igitutu k'impamvu bima Faustin Twagiramungu visa yo kujya mu gihugu cye kandi bahamagarira abanyarwanda gutaha mu Rwanda !
Kagame yatangajwe kandi n'uko urubyiruko rw'ishyaka rya RDI muri Canada rukomeje kwiyongera kugeza n'aho rushyiraho ishyirahamwe ryitwa « The Rwandan Dream Youth » ubu rikunzwe cyane n'urubyiruko ruri mu Rwanda, ibyo byose bikaba byarakozwe mu gihugu Edda Mukabagwiza arimo nk'ambasaderi ariko ntagire icyo abikoraho ngo abisenye ! Ambasaderi mushya Kagame Paul azashyira muri icyo gihugu akaba afite ishingano yo guhangana n'urwo rubyiruko rwa RDI Rwanda Rwiza,ishyaka riyobowe na Faustin Twagiramungu !
Ibindi ambasaderi Mukabagwiza azize ni gucisha make ndetse akagira n'ubushishozi mu gufata ibyemezo bituma yirinda guhangana n'abanyarwanda baba muri Canada, kuri Kagame Paul imyitwarire nk'iyo akaba ari icyaha gikomeye ! Edda Mukabagwiza kandi akaba azira kuba atarashoboye kugarura ikizere cya Kagame Paul muri Canada kuko naho yigeze kuhatererwa amagi mu mwaka w'2006 ubwo yari aje mu nama yamuhuzaga n'abanyemari b'icyo gihugu bamushyigikiye mu ntambara yo kwiba umutungo wa Congo.
Kagame nawe amaze kubona ko ingoma ye iri kugana habi ko kandi nta garuriro rigihari !
Mu nama nkuru yaguye ya FPR yateranye kuri uyu wa gatandatu taliki ya 13/07/2013, Kagame Paul yagaragaje ko ubutegetsi bwe bugana habi ndetse agaragaza n'ibibazo 4 bimuhangayikishije cyane aribyo ibi bikurikira :
http://www.orinfor.gov.rw/images/news/laune2192.jpg1.[Mu Rwanda akazi gakorwa nabi kubera abayobozi bahora bategereje amabwiriza avuye hejuru, ataboneka ntibakore, bagira n'ibyo bica bayahawe ugasanga bavuga bati"twayahawe na kanaka!]
Kuri iyi ngingo Kagame ntacyo yabeshyeho, ubutegetsi bw'igitugu bwose niko bukora , byose biva hejuru, abantu bakavuga cyangwa bagasubiramo ibyo babwiwe kuvuga nk'uko umugani w'umwidishyi ubisobanura neza! Mu kiganiro Kagame Paul yagiranye n'urubyiruko yarabigaragaje , aho noneho yemeye ko amashyaka agomba kwandikwa ariko ntashobore gukora kuko umunyepolitiki wagira icyo amunengaho atamenya ikimukubise!, byahise bigaragara ko kwandikwa kw'amashyaka bidasaba gukurikiza amategeko, ko ahubwo ari Kagame ubyemera. Karugarama yashatse kuvuga icyo atekereza kuri radiyo BBC, avuga ko itegeko ry'ingengabitekerezo ridasobanutse , bitewe ni uko yabivuze atabibwiwe na Kagame Paul byamuviriyemo gukubitwa inshyi nyinshi na Paul Kagame ahita amwirukana no kumwanya w'ubuministre! Edda Mukabagwiza buriya nawe ashobora kuzarya inshyi nyinshi ageze i kigali mbere yo gusaba imbabazi mu ruhame imbere ya Kagame nk'uko ba Musoni babikoze!
2.[Politiki mpuzamahanga ni iyo mu karere bihagaze nabi cyane kuburyo bigomba kugira ingaruka mbi ku Rwanda!]
Kuri iki kibazo Kagame Paul avuga ko byose bituruka ku ntambara ya Congo ngo kandi yaratewe n'ingaruka z'ubukoloni! None se u Rwanda na Congo byabayeho kuva ryari? Kuki ibyo bihugu byombi (Congo n'u Rwanda) bitigeze birwana mu mateka yabyo ya nyuma y'ubwigenge, bikarwana ku ngoma ya Kagame,none se abaturage bavuga ururimi rw'ikinyarwanda muri ibyo bihugu byombi ntibariho no kuri za leta zabanjirije iya Kagame?
3.[Urwanda ruraregwa kwinjiza abana mu gisilikare ndetse raporo ikaba yararangije gukorwa]!
Kuri iki kibazo se Kagame aragira ngo abambari be bakore iki kandi nawe ubwe yarabyiyemereye kumugaragaro ko gushyira abana mu gisilikare ari ukubakiza? (Kanda aha wumve uko Kagame yabyivugiye).Kuri iki kibazo u Rwanda ruregwa cyo kohereza abana mu gisilikare, intore zahaye Kagame igisubizo gitangaje : zamusubije ko ari ishyari amahanga afitiye u Rwanda kubera gutera imbere! None se u Rwanda rwateye imbere gute? Rufite se nibura uruganda rukora ibikwasi ko ari nacyo gihugu gifite abantu barware amavunja? Niba ONU yarakoze ubushakashatsi igasanga u Rwanda rujya gufata abana b'abakongomani mu nkambi z'abanyekongo rukabohereza muri M23, abo bana bakaba bahari, ibyo bihuriye he n'amajyambere y'igihugu?
4.[Urugamba rwo gusebya u Rwanda babinyujije mu binyamakuru byo hanze cyane kuri internet!]
Kuri iki kibazo Kagame arasaba abayoboke be gutinyuka bakandika, bakavuga uko ibintu babyumva ! Ni iki se gisigaye abayoboke ba Kagame batandika! Ariko kandi umuntu yakwibaza niba Kagame Paul azemera ko azakurikiza inama abayoboke be bazamugira ntabagire nka Karugarama wavuze uko abyumva agahita amusimbutsa! None se Kagame Paul azemera ko n'ibitekerezo abanyarwanda bafite byose bizanyura ku mbuga zandikirwa mu Rwanda ntibisibwe nk'uko bimenyerewe ? Niyi he nkotanyi ishobora gukora (débat) ikiganiro mpaka n'abatavuga rumwe na FPR ku kaga yateye igihugu?
Ibi byose Kagame Paul yita ibibazo bibangamiye igihugu cy'u Rwanda biragaragara ko ariwe bibangamiye kuko byose ariwe bishingiyeho! Kuki atavuga demokarasi, ubutabera, amatora … Uko iminsi ishira niko ubutegetsi bwa Kagame burimo bugenda bwishyira mu kajagari kugeza burundutse !
Ubwanditsi
 


Wednesday, 17 July 2013

INTAMBARA MURI CONGO KURI UYU WA GATATU TALIKI YA 17/07/2013


Mercredi 17 juillet 2013
http://www.groupelavenir.cd/local/cache-vignettes/L325xH181/arton51760-c05b5.jpgNi ngombwa gusura cyangwa gufungura incuro nyinshi iyi paji kuko turagenda dushyiraho incamake y'amakuru ajyanye n'intambara muri Congo uko arajya atugeraho uyu munsi, dukurikije amasaha twayaboneyeho!
 
12H47: Imirwana y'ejo kuwa kabiri yahuje ingabo za Congo na M23 yarangiye ihitanye abantu n'ibintu bitabarika, ingabo za Congo zishe abarwanyi ba M23 bagera kuri 51, hafashwe umusilikare umwe ufite ipeti rya Kapiteni yakomeretse, mu bishwe hagaragayemo imirambo 15 y'abarwanyi ba M23 bafite imyenda ya gisilikare y'ingabo z'u Rwanda bishoboka kuba ari abasilikare b'u Rwanda RDF bagiye gutera inkunga M23.Ingabo za Congo zafashe uduce turenga 5 twagenzurwaga na M23. Mu mirwano y'ejo abaturage ntabwo bahunze ahubwo bagendaga bakurikiye kurugamba ingabo za Congo bazivugiriza amashyi n'impundu! Byabaye ngombwa ko ingabo za ONU ziri muri Congo zihagarika igikorwa k'ingabo za Congo cyo gukurikirana abarwanyi ba M23 kuko bari bamaze gushyira mu maboko y'ingabo za ONU uduce 2 bagenzuraga , ingabo za ONU zikaba zishaka ko amasezerano yashyizweho umukono ku italiki ya 24/02/2013 Addis Abeba ariyo agomba gukurikizwa aho gushyira imbere intambara; icyo gikorwa cy'ingabo za ONU cyo guhagarika ingabo za Congo cyarakaje abaturage! (Kanda aha usome amakuru yose arambuye).
 
13H10:Ministre w'ububanyi n'amahanga w'u Rwanda Louise Mushikiwabo yandikiye umunyamabanga mukuru wa ONU Ban Ki moon ibaruwa ku italiki ya 08/07/2013 nk'uko bitangazwa na RFI; muri iyo baruwa Madame Mushikiwabo ararega umutwe w'ingabo za loni ugomba kurwanya imitwe yitwaje intwaro muri Congo (FIB) kuba ufitanye ubushuti budasanzwe n'umutwe wa FDLR, kuburyo FIB yagiranye ibiganiro na FDLR ku ngamba no kuri gahunda z'imirwano (! Ibi birego by'u Rwanda byiyongereye kubyo ruherutse kurega ingabo za Congo ko zifatanya na FDLR . (Kana aha usome inkuru irambuye).
 
13H55: Agasozi ka Mutaho kagenzurwaga na M23 kafashwe n'ingabo za Congo, ubu FARDC yagashyize mu maboko ya Munsco bakaba bagacunga bombi kuko kugira ibirindiro kuri ako gasozi bituma ugenzura umujyi wa Goma wose  utawukojejemo ikirenge! Kanda aha urebe uko ako gasozi kagenzurwa n'ingabo za Kongo gahanamiye Goma cyane!
 

14H10: Amakuru dukesha ingabo za Congo, iza ONU n'abaganga b'ibitaro by'i Goma ni uko hari umusilikare w'ingabo z'u Rwanda ufite ipeti rya Colonel wakomerekeye mu mirwano y'ejo kuwa kabiri arwanira umutwe wa M23 ubu akaba amaze kwitaba Imana mu bitaro by'i Goma nk'uko umwe mu bakozi b'ibitaro abitumenyesheje naho undi musilikare mukuru w'ingabo z'u Rwanda nawe ufite ipeti rya Capitaine ejo wafatiwe ku rugamba yakomeretse , ubu bari gutegura kumwohereza i Kinshasa kubera amakuru menshi afite yerekeranye n'inkunga u Rwanda rutera umutwe wa M23 mu mirwano!
 
 
Ubwanditsi

Fw: *DHR* documents à diffuser [2 pièces jointes]



 
[Pièces jointes envoyées par Michel Niyibizi incluses ci-dessous]
Réseau international des Femmes pour la Démocratie et la Paix asbl (RifDP)
International Women's Network for Democracy and Peace asbl (IwnDP)
Internationale Netwerk van Vrouwen voor Democratie en Vrede (InvDV)
Section Belgique : rue du Méridien 10 à 1210 Bruxelles. info-belgique@rifdp-iwndp.org, Tél. +32 478 230 403
Section Canada : 125, rue des Alpes – Laval, Québec – H7G 3V1. info-canada@rifdp-iwndp.org, Tél. : +1 450
9332743
Section Pays-Bas : Herlaestraat 15, 3032 VD Rotterdam. info-netherlands@rifdp-iwndp.org. Tél. : +31 341
419336
Réaction du Réseau international des Femmes pour la Démocratie et la Paix (RiFDP) aux propos tenus par le président Paul Kagame le 30 juin 2013.
Le 30 juin 2013, le président du Rwanda Paul Kagame a tenu des propos très durs et scandaleux devant des centaines de jeunes réunis dans un stade de Kigali dans le cadre d'une campagne baptisée : « Youth connect », sous la houlette de Madame Jeannette Kagame, épouse du Président de la République Rwandaise.
Dans son discours d'une rare violence prononcé en Kinyarwanda et entrecoupé de quelques phrases en anglais, le président Kagame a clairement fait comprendre qu'il entend désormais prendre la jeunesse rwandaise en otage, d'une part en culpabilisant les jeunes hutu pour des crimes qu'ils n'ont ni commis, ni connus, et d'autre part, en appelant les jeunes tutsi à se méfier toujours de leurs collègues hutu. Paul Kagame a également affirmé que les hutu n'avaient pas le droit naturel et inaliénable de vivre au Rwanda, et que, s'ils y vivent encore, c'est grâce à sa seule bienveillance. En effet, dans son envolée délirante, il a révélé qu'il lui a fallu beaucoup de mansuétude de sa part pour permettre que les hutu vivent encore au Rwanda. C'est pourquoi, toujours selon lui, les hutu devraient à jamais se sentir coupables et que chaque génération devrait faire le « mea culpa » de la génération précédente. Ceci s'est traduit concrètement par une séance particulièrement cynique pendant laquelle des enfants hutu choisis pour la circonstance, se sont livrés devant les micros et les caméras de la presse à une séance de pénitence en demandant pardon, au nom de tous les hutu, pour les crimes de génocide que, clamaient-ils, leurs parents auraient commis contre les tutsi !
Le Réseau international des Femmes pour la Démocratie et la Paix (RifDP) a été choqué par cette campagne et les propos divisionnistes et racistes tenus par un homme politique qui, comme chef de l'Etat, devrait plutôt prêcher la concorde entre tous les jeunes rwandais, hutu, tutsi et twa.
En tant qu' organisation regroupant des femmes et des mères, sensibles plus que d'autres à l'éducation de la jeunesse, Le Réseau international des Femmes pour la Démocratie et la Paix condamne la campagne publiquement initiée par les propos de Paul Kagame tenus à Kigali le 30 juin 2013 et ayant pour objectif d'imputer d'éventuels crimes des parents à leurs enfants en obligeant ces derniers à demander pardon au nom de l'ethnie hutu, pour des crimes qu'ils n'ont ni commis, ni connus.
Le Réseau international des Femmes pour la Démocratie et la Paix demande à la jeunesse rwandaise de résister à cette culpabilisation collective, de ne pas céder aux pressions diverses qui sont exercées sur eux et de refuser quelques avantages matériels qui leur sont offerts pour qu'ils acceptent de porter le fardeau du péché de leurs ancêtres.
Le Réseau international des Femmes pour la Démocratie et la Paix appelle la communauté internationale à dénoncer et à décourager cette campagne de division, de déshumanisation et de haine initiée par Paul Kagame le 30 juin 2013, qui intervient au moment où le régime de Kagame clame en même temps que les ethnies n'existent pas au Rwanda, que l'on est Rwandais tout court. Sur base de quel critère ces jeunes sont-ils choisis, étiquetés comme hutu et obligés de demander pardon ? Le RifDP s'indigne d'autant plus que le Rwanda se dit le premier pays à promouvoir la condition de la femme avec plus de 54% de femmes parlementaires aux Chambres. Comment celles-ci peuvent-elles rester silencieuses à la déshumanisation d'elles-mêmes et de leur progéniture ?
Réseau international des Femmes pour la Démocratie et la Paix asbl (RifDP)
International Women's Network for Democracy and Peace asbl (IwnDP)
Internationale Netwerk van Vrouwen voor Democratie en Vrede (InvDV)
Section Belgique : rue du Méridien 10 à 1210 Bruxelles. info-belgique@rifdp-iwndp.org, Tél. +32 478 230 403
Section Canada : 125, rue des Alpes – Laval, Québec – H7G 3V1. info-canada@rifdp-iwndp.org, Tél. : +1 450
9332743
Section Pays-Bas : Herlaestraat 15, 3032 VD Rotterdam. info-netherlands@rifdp-iwndp.org. Tél. : +31 341
419336
Le Réseau internationale des Femmes pour la Démocratie et la Paix invite les Organisations de Défense des Droits de l'Homme à dénoncer cette campagne et à qualifier les propos de Paul Kagame prononcés le 30 juin 2013 à Kigali comme une incitation publique à la haine raciale, crime réprimé comme tel par la Justice internationale.
Le Réseau international des Femmes pour la Démocratie et la Paix demande enfin à la Communauté Internationale, notamment les grandes puissances, qui, jusqu'ici, ont couvert les crimes et les violations des Droits de l'Homme imputables au Président Paul Kagame, de considérer que, en appelant une partie de la jeunesse rwandaise à se méfier d'une autre sur base ethnique, il a franchi le Rubicon et doit en tirer les conclusions qui s'imposent.
Fait à Bruxelles, le 1er juillet 2013
Primitiva Mukarwego
RifDP-IwnDP en Belgique
(Sé)
Florentine Mukasine
RifDP-IwnDP aux Pays-Bas
(Sé)
Perpétue Muramutse
RifDP-IwnDP au Canada
(Sé)
Page #2

----- Mail transféré -----
De : Mukarwego Primitiva <mukaprima11@yahoo.fr>
À : "niyimike@yahoo.fr" <niyimike@yahoo.fr>
Envoyé le : Mercredi 17 juillet 2013 12h49
Objet : documents à diffuser

Enfin les documents sont prêts.

Je te les envoie en pdf 

Bonne journée et merci pour la collaboration

Primitiva


__._,_.___
Pièce(s) jointe(s) de Michel Niyibizi
2 sur 2 fichier(s)


SPECIAL: INTAMBARA MURI CONGO kuri uyu wa kabiri taliki ya 16/07/2013 (garuka kuri iyi paji kenshi urebe amakuru agezweho)


http://www.leparisien.fr/images/2013/07/16/2986121_631536da8f23e6b2a613cb3202816477e6e04cb2_640x280.jpgKuri uyu munsi kuwa kabiri taliki ya 16/07/2013 imirwano hagati y'ingabo za Congo n'umutwe wa M23 yakomeje, veritasinfo ikaba yiyemeje kubafungurira iyi paji yo kubagezaho amakuru yose avugwa kuri iyo mirwano uko bishoboka byose mu buryo bw'incamake , turajya tubashyiriraho isaha kuri iburi nkuru duhereye kuyambere kugera ku makuru agezweho hasi:
 
14H40: Imirwano yakomeje hagati y'ingabo za Congo FARDC n'inyeshyamba za M23;uyu munsi ukaba ubaye uwa gatatu ; ubu imirwano iri kubera mu nkengero z'agace ka Mutaho na Kibati ku birometero 15 uvuye mu mujyi wa Goma. Nkuko tubikesha ikinyamakuru le parisien, umuvugizi w'ingabo za Congo Colonel Olivier Hamuli yavuze ko umugambi w'ingabo za Congo ari uwo gusenya burundu umutwe wa M23, naho colonel Youssouf Boneza uyoboye imirwano kuruhande rwa M23 akaba yemeza ko bakomeje kurinda ibirindiro byabo n'ubwo biri kuraswaho amasasu menshi kandi akomeye cyane n'ingabo za Congo! Twabibutsa ko mbere y'uko iyi mirwano itangira ku cyumweru nyuma ya saa site M23 yari ifite ibirindiro  kubirometero 10 uvuye mu mujyi wa Goma none ingabo za Congo zikaba zarayisubije inyumaikaba igeze kubirometero 15 uvuye mu mujyi wa Goma. Ingabo za Onu muri Congo ziryamiye amajanja( kanda aha usome inkuru irambuye)!
 
15H30: Ingabo zirwanira mu kirere za Congo zahagurukije indege za Kajugujugu zikaba ziri kurasa ibirindiro bya M23 biri ahitwa mu Kibati na Nyiragongo. Aya makuru akaba yemezwa n'abaturage ndetse n'ibiro ntaramakuru by'abongereza bya"Reuters"
 
17H45: Umuvugizi w'ingabo za Congo Olivier Hamuli aremeza ko uyu munsi igabo za Congo zashoboye kwigarurira neza uturere twa Kibati na Buvira, akaba yemeje ko muri Territoire yose ya Nyiragongo igizwe n'uturere 7 twari twarigaruriwe n'umutwe wa M23, ingabo za Congo zimaze kugaruzamo uturere 5; ayo makuru akaba yemezwa na radiyo Okapi! ( kanda aha usome inkuru yose)
 
18H40: Amakuru dukura mubasilikare bakuru b'u Rwanda bari kuyobora imirwano muri M23, aratumenyesha ko umugaba mukuru w'ingabo z'u Rwanda Gen. Nyamvumba yaraye ku Gisenyi, akaba yakoranye inama ikomeye n'abasilikare bakuru , akabamenyesha ko u Rwanda rugiye gutangariza amahanga n'abanyarwanda ko ruri kurwana muri Congo kubera ubushotoranyi bw'ingabo za ONU n'iza Congo zarashe kubutaka bw'u Rwanda kandi ingabo za Congo zikaba zirimo abarwanyi ba FDLR. Gen.Nyamvumba asanga gukomeza kurwana muri Congo mu izina rya M23 bibabuza gukoresha imbaraga zose bafite zirimo no kurwanisha indege z'intambara! Igihugu cy'u Rwanda kikaba gifite gahunda yo gucecekesha abantu bose basabo ko  u Rwanda rushyikirana na FDLR ahubwo rugashyikirana na leta ya Congo! Ikibazo ni ukumenya niba imishyikirano hagati y'ibyo bihugu byombi izakemura ikibazo cya FDLR n'amashyaka atavuga rumwe na leta y'u Rwanda.
 
19H35: Amakuru duhabwa n'ingabo za Congo ndetse n'abarwanyi ba M23 bari kurugamba, aratumenyesha ko Gen.Brig Emmanuel RUVUSHA w'ingabo z'u Rwanda yageze mu kigo cya Rumangabo kigenzurwa na M23 kugira ngo ayobore imirwano y'uwo mutwe; ubu ingabo z'u Rwanda zikaba ziri kugenda zambuka umupaka buri kanya, zikaza kurwana muri Congo zigahungira mu Rwanda , zikongera zikagaruka muri Congo zigasubira mu Rwanda gutyo gutyo! Ni ubwo u Rwanda ruri gukina uwo mukino bwose, umuvugizi w'ingabo za Congo Colonel Olivier Hamuli aremeza ko kuva ejo bafashe imisozi ihanamye ibafasha urugamba (stratégique) ikikije Mutaho, uyu munsi M23 ifashijwe n'u Rwanda yagerageje gushaka gusubirana iyo misozi ariko birayinanira; nk'uko byemezwa na radio y'abafaransa RFI, gufata iyo misozi n'ingabo za congo bituma M23 idakomeza kubangamira umujyi wa Goma. RFI kandi iramenyesha ko ingabo za ONU muri Congo nta gaciro ziha ikirego cy'u Rwanda cy'uko zaba zararashe kubutaka bw'u Rwanda ( Kanda aha usome inkuru yose) .
 
22H42: Amakuru dukura mu barwanyi ba M23 n'ingabo za Congo aratumenyesha ko imirwano yahagaze ku gicamunsi cy'uyu munsi , gusa mu misozi ya kure ya Mutaho hakomeje kumvikana amasasu yahagaze kumugoroba; kuruhande rwa Congo na M23 baremeranyako imirwano yahagaze inyeshyamba za M23 zigeze ahitwa Kilimanyoka ,ikibaya kinini kiri munsi y'ikirunga cya Nyiragongo.

 
Ubwanditsi

U Rwanda rukomeje guhatira abavuye ku rugerero kwinjira mu nyeshyamba za M23


U Rwanda rukomeje guhatira abavuye ku rugerero kwinjira mu nyeshyamba za M23

Perezida Kagame akomeje kumarira abana b'uRwanda mu mirwano idafitiye Igihugu akamaro uretse kumufasha kwisahurira umutungo kamere wa Kongo
Amakuru Umuvugizi ukura ahantu hizewe, yemeza ko inzego z'umutekano z'u Rwanda zifite amabwiriza yatanzwe na perezida Kagame ko habaho gukoresha abavuye ku rugerero, bagakangurirwa kujya kwitabira imirwano inyeshyamba za M23 zitegurirwa n'abazifasha kugirango zihangane n'ingabo za Loni ziri mu butumwa bw'akazi bwo kugarura amahoro mu burasirazuba bwa Kongo-Kinshasa.
Amakuru akomeje kugera ku Umuvugizi, yemeza ko ibiro bishinzwe inkeragutabara mu gihugu, biyobowe na Lt Gen Fred Ibingira, bimaze iminsi bireshya abavuye ku rugerero kwemera kujya gutera ingabo mu bitugu inyeshyamba za M23 kugirango zihangane n'ingabo z'umutwe wa Loni "UN Intervention Combat Force" ufite inshingano zo guhashya izo nyeshyamba za M23 kugirango uyu mutwe uramire imbaga y'inzirakarengane ikomeje gutikirira muri Kongo, abandi baturage b'iki gihugu bakaba barirukanywe mu byabo ni nyeshamba za Kagame .
Bamwe mu binjijwe mu mutwe wa M23 n'ubuyobozi bw'inkeragutabara, badutangarije uburyo babahurije hamwe i Kigali, barangije bababwira ko bagomba kwemera gukorera igihugu ku yindi nshuro, bakajya guha isomo ingabo z'amahanga zitandukanye, zibarizwa mu mutwe wa "UN Intervention Combat Forces".
Abakomeje badutangariza ko bamwe muri bo bafashwe ku ngufu, bakaba barahamagawe n'ubuyobozi bw'inkeragutabara batazi icyo bahamagariwe.
Nyuma babategetse kurira amakamyo ya gisirikare, bakurwa i Kigali baherekejwe n'amamodoka ya «military police» kugera ku mupaka wa Kongo n'u Rwanda ahitwa kinigi banyura mu nzira igana Kabuhanga, ari na ho bakiriwe n'inyeshyamba za M23, zibatwara mu birindiro byazo muri Kongo, ari na bwo baje gukora imyitozo yo kwiyibutsa gato ibikorwa by'imirwano ahitwa Rumangabo, mu rwego rwo kwitegura intambara.
Gasasira, Sweden.
Byashyizweho na editor on Jul 16 2013. Filed under AhabanzaAmakuru Ashyushye,Politiki. You can follow any responses to this entry through the RSS 2.0. You can leave a response or trackback to this entry

Imbabazi Edouard Bampoliki asaba zaba zishingiye ku gushaka umwanya w’ubudepite?


Imbabazi Edouard Bampoliki asaba zaba zishingiye ku gushaka umwanya w'ubudepite?

bamporiki1
Mu minsi ishize nyuma y'ijambo rya Perezida Kagame yavuze ku ya 30 Kamena 2013, havuzwe byinshi ndetse benshi barabyamagana ariko nyuma byagaragaye ko hari agatsiko k'abahutu bamwe mu rwego rwo gushyira inda zabo imbere biyemeje gusabira imbabazi abo batatumye ndetse bagashaka guhagararira abahutu batabatumye.
Abantu benshi bibajije impamvu abo bantu bashyiraga imbaraga nyinshi mu gushaka gusabira imbabazi abahutu bose, ntabwo byatinze none inkuru ibaye impamo ko Bwana Edouard Bamporiki ari ku rutonde rw'abazahagararira FPR mu matora y'abadepite baturutse mu karere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali.
Nta gushidikanya ko Bwana Edouard Bamporiki "azatorwa" dukurikije ko amatora yo mu Rwanda akenshi ibizavamo biba bizwi ndetse byanateguwe mbere y'uko amatora aba.
Bwana Bamporiki ntawamuveba ngo ntacyo yakoze kuko ntako atagize ngo aharanire uwo mwanya dore ko muri iyi minsi ishize uretse gukina muri kinamico URUNANA no gukora ibindi bikorwa by'ubuhanzi ari we ushinzwe gutanga Micro ahitamo abagomba kubaza ibibazo aba yeretswe aho Perezida Kagame aba yagiye mu biganiro ahantu hatandukanye.
Kuva aho Perezida Kagame avugiye ririya jambo rutwitsi, Bwana Bamporiki yihaye cyangwa yahawe inshingano zo kurengera Shebuja uretse ko ntawamenya wenda uriya mwana w'umuhungu yari acunganye n'imbehe ye dore ko na Depite adahembwa make.
Uretse kugaragara mu binyamakuru bivugira Leta ya Kagame nka igihe.com ngo asubiza Général Emmanuel Habyarimana naKigali Today yumvikanye mu kiganiro imvo n'imvano aho yari afatanije na Bwana Rucagu Boniface mu gukangurira abahutu gusaba imbabazi uretse ko yatinyutse no kuvuga ko abo bahutu abwiriza gusaba imbabazi atari azi ko hari umuhutu mwene wabo FPR yaba yarishe!
Abatsinze kuzahagararira FPR : Duhereye ibumoso Mutimura, Mukabutera, Murumunawabo na Bamporiki
Abatsinze kuzahagararira FPR : Duhereye ibumoso Mutimura, Mukabutera, Murumunawabo na Bamporiki
Ubwanditsi

Rwanda-RDC: Ingabo z'u Rwanda zambaye ibitege nk'abagore zigiye gufata umujyi wa Goma , ariko byabaye iby'ubusa!


Mardi 16 juillet 2013
RDF-mu-bitenge.pngMu mirwano yahuje ingabo z'u Rwanda n'iza Congo kuri uyu wa mbere taliki ya 15/07/2012 habonetsemo agashya katangaje abantu ! Ubwo M23 yakubitwaga n'ingabo za Congo ku cyumweru, byarakaje Kagame Paul ; maze ahamagara umugaba mukuru w'ingabo z'u Rwanda Nyamvumba gukora iyo bwabaga agafata umujyi wa Goma mu masaha make ! Muri tagitike nshya y'intambara RDF Inkotanyi imenyereye gukoresha yazanyemo agashya ko kwambika ingabo z'u Rwanda ibitenge nk'abagore kugirango zishobore kwinjira mu mujyi wa Goma!
 
Ingabo z'u Rwanda ziyemeje gutabara kumugaragaro M23, maze zizana ibifaru byinshi byinjirira mu gice cy'igiturage ku mupaka w'u Rwanda na Congo, ariko mbere yo kwinjira muri Congo abasilikare b'u Rwanda bari bambaye ibitenge nk'abagore babirenza hejuru y'imyenda ya gisilikare, bamaze kwegera ingabo za Congo, inkotanyi zitangira kwambura bya bitenge maze zirwana n'ingabo za Congo ubwo hari ku birometero 5 gusa ngo inkotanyi zinjire mu mujyi wa Goma !
 
Umenya atari abanyarwanda gusa bazajya bavuga ko inkotanyi zigira amayeri menshi kuko ingabo za Loni ni iz'abakongomani zabonye iryo kinamico zumiwe ! Ibyo ariko ntibyabujije ingabo za Congo kurwana inkundura n'abo bagore bahindutsemo abasilikare maze barabirukankana, gusa umuvugizi w'ingabo z'u Rwanda yibagiwe kubwira radiyo mpuzamahanga ya BBC ko ingabo za Congo zitarashe mu Rwanda gusa ko ahubwo zahohoteye n'abagore bambaye ibitenge !
 
Hagati aho abana b'abahutu mu Rwanda bamerewe nabi , hejuru yo gutotezwa babasaba gusaba imbabazi abatutsi kubera ibyaha by'ababyeyi babo,ingabo za FPR na Kagame Paul biyemeje kubagaburira amasasu , ubu abasore bose n'inkumi bazajya batumirwa mu manama anyuranye maze bahatirwe kujya kwitangira igihugu , bakazajya boherezwa muri Congo mu mutwe wa M23 babumvisha ko bagomba kujya kurwana na base bakoze ibara (FDLR) ! Ngo akaba aribwo buryo bwo kuzana ubumwe n'ubwiyunge mu banyarwanda bwa nyabwo ! Abazanga gukora icyo gikorwa bazajya bajyanwa ku ngufu kurugamba,unaniranye cyangwa agashaka gutoroka bakamwica !
 
Enfant soldat pour M23Urugero rufatika ni urw'uyu musore w'umunyarwanda witwa Pascal Manirakiza wageze i Kampala muri Uganda yakomeretse cyane nyuma yo gutoroka inyeshyamba zo mu mutwe wa M23!  Mu mezi atatu ashize uyu musore ufite imyaka 22 ukomoka mu karere ka Musanze mu ntara y'Amajyaruguru yafashwe avuye kwa mukuru we mu kagoroba yurizwa imodoka za zindi zizwi ku izina rya Pandagari, nyuma yajyanywe mu Kinigi aho yahuriye n'abandi bana bo mu kigero cye ndetse n'abavuye ku rugerero bazwi kw'izina rya Demob.
 
Aho mu Kinigi bahaherewe inyigisho basobanurirwa ko igihugu cyabo cyugarijwe bagomba kukirwanirira, basobanuriwe ko umuntu umereye nabi igihugu cyabo kurusha abandi ari Perezida wa Uganda, Yoweli Kaguta Museveni ngo uha inzira abarwanya Leta y'u Rwanda bagashobora guhunga kandi ngo akaba ari we mwanzi ukomeye u Rwanda rufite ngo uretse ko abikora mu mayeri.
 
Nyuma yaho batandukanijwe hakurikijwe indimi z'amahanga (icyongereza, igifaransa) cyangwa izo mu karere (ikinyarwanda, ikirundi, igiswahili, uruganda, urukiga, urunyankore, urunyambo, uruhaya, ilingara, amashi n'izindi..) bashobora kuba bavuga ndetse n'ubundi bumenyi baba bafite.
 
Uyu muhungu Pascal yashyizwe mu bagombaga kujya muri Congo i Rumangabo, abandi boherezwa i Nasho n'i Gabiro hakurikijwe indimi bavuga n'ibihugu bashobora kuba bazi.

Pascal Manirakiza yageze i Rumangabo batangira kubaha imyitozo ya gisirikare n'uko we n'abandi bana bagera kuri 14 kubera ubuzima bubi ndetse no kuba batari biteguye kurwana intambara batazi ibyazo baratorotse ariko ntabwo byagenze neza kuko babarashe bose harokoka Pascal wenyine ariko nawe yakomeretse bikomeye. Yashoboye guhungira muri Uganda.
 
Muri make urwo ni urugero rw'uburyo Kagame Paul n'abambari be bagiye kumarira abana b'abanyarwanda ku icumu ,babashora mu ntambara zidasobanutse !
 
 
Ubwanditsi

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.