Pages

Wednesday, 17 July 2013

U Rwanda rukomeje guhatira abavuye ku rugerero kwinjira mu nyeshyamba za M23


U Rwanda rukomeje guhatira abavuye ku rugerero kwinjira mu nyeshyamba za M23

Perezida Kagame akomeje kumarira abana b'uRwanda mu mirwano idafitiye Igihugu akamaro uretse kumufasha kwisahurira umutungo kamere wa Kongo
Amakuru Umuvugizi ukura ahantu hizewe, yemeza ko inzego z'umutekano z'u Rwanda zifite amabwiriza yatanzwe na perezida Kagame ko habaho gukoresha abavuye ku rugerero, bagakangurirwa kujya kwitabira imirwano inyeshyamba za M23 zitegurirwa n'abazifasha kugirango zihangane n'ingabo za Loni ziri mu butumwa bw'akazi bwo kugarura amahoro mu burasirazuba bwa Kongo-Kinshasa.
Amakuru akomeje kugera ku Umuvugizi, yemeza ko ibiro bishinzwe inkeragutabara mu gihugu, biyobowe na Lt Gen Fred Ibingira, bimaze iminsi bireshya abavuye ku rugerero kwemera kujya gutera ingabo mu bitugu inyeshyamba za M23 kugirango zihangane n'ingabo z'umutwe wa Loni "UN Intervention Combat Force" ufite inshingano zo guhashya izo nyeshyamba za M23 kugirango uyu mutwe uramire imbaga y'inzirakarengane ikomeje gutikirira muri Kongo, abandi baturage b'iki gihugu bakaba barirukanywe mu byabo ni nyeshamba za Kagame .
Bamwe mu binjijwe mu mutwe wa M23 n'ubuyobozi bw'inkeragutabara, badutangarije uburyo babahurije hamwe i Kigali, barangije bababwira ko bagomba kwemera gukorera igihugu ku yindi nshuro, bakajya guha isomo ingabo z'amahanga zitandukanye, zibarizwa mu mutwe wa "UN Intervention Combat Forces".
Abakomeje badutangariza ko bamwe muri bo bafashwe ku ngufu, bakaba barahamagawe n'ubuyobozi bw'inkeragutabara batazi icyo bahamagariwe.
Nyuma babategetse kurira amakamyo ya gisirikare, bakurwa i Kigali baherekejwe n'amamodoka ya «military police» kugera ku mupaka wa Kongo n'u Rwanda ahitwa kinigi banyura mu nzira igana Kabuhanga, ari na ho bakiriwe n'inyeshyamba za M23, zibatwara mu birindiro byazo muri Kongo, ari na bwo baje gukora imyitozo yo kwiyibutsa gato ibikorwa by'imirwano ahitwa Rumangabo, mu rwego rwo kwitegura intambara.
Gasasira, Sweden.
Byashyizweho na editor on Jul 16 2013. Filed under AhabanzaAmakuru Ashyushye,Politiki. You can follow any responses to this entry through the RSS 2.0. You can leave a response or trackback to this entry

No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.