Pages

Wednesday, 17 July 2013

INTAMBARA MURI CONGO KURI UYU WA GATATU TALIKI YA 17/07/2013


Mercredi 17 juillet 2013
http://www.groupelavenir.cd/local/cache-vignettes/L325xH181/arton51760-c05b5.jpgNi ngombwa gusura cyangwa gufungura incuro nyinshi iyi paji kuko turagenda dushyiraho incamake y'amakuru ajyanye n'intambara muri Congo uko arajya atugeraho uyu munsi, dukurikije amasaha twayaboneyeho!
 
12H47: Imirwana y'ejo kuwa kabiri yahuje ingabo za Congo na M23 yarangiye ihitanye abantu n'ibintu bitabarika, ingabo za Congo zishe abarwanyi ba M23 bagera kuri 51, hafashwe umusilikare umwe ufite ipeti rya Kapiteni yakomeretse, mu bishwe hagaragayemo imirambo 15 y'abarwanyi ba M23 bafite imyenda ya gisilikare y'ingabo z'u Rwanda bishoboka kuba ari abasilikare b'u Rwanda RDF bagiye gutera inkunga M23.Ingabo za Congo zafashe uduce turenga 5 twagenzurwaga na M23. Mu mirwano y'ejo abaturage ntabwo bahunze ahubwo bagendaga bakurikiye kurugamba ingabo za Congo bazivugiriza amashyi n'impundu! Byabaye ngombwa ko ingabo za ONU ziri muri Congo zihagarika igikorwa k'ingabo za Congo cyo gukurikirana abarwanyi ba M23 kuko bari bamaze gushyira mu maboko y'ingabo za ONU uduce 2 bagenzuraga , ingabo za ONU zikaba zishaka ko amasezerano yashyizweho umukono ku italiki ya 24/02/2013 Addis Abeba ariyo agomba gukurikizwa aho gushyira imbere intambara; icyo gikorwa cy'ingabo za ONU cyo guhagarika ingabo za Congo cyarakaje abaturage! (Kanda aha usome amakuru yose arambuye).
 
13H10:Ministre w'ububanyi n'amahanga w'u Rwanda Louise Mushikiwabo yandikiye umunyamabanga mukuru wa ONU Ban Ki moon ibaruwa ku italiki ya 08/07/2013 nk'uko bitangazwa na RFI; muri iyo baruwa Madame Mushikiwabo ararega umutwe w'ingabo za loni ugomba kurwanya imitwe yitwaje intwaro muri Congo (FIB) kuba ufitanye ubushuti budasanzwe n'umutwe wa FDLR, kuburyo FIB yagiranye ibiganiro na FDLR ku ngamba no kuri gahunda z'imirwano (! Ibi birego by'u Rwanda byiyongereye kubyo ruherutse kurega ingabo za Congo ko zifatanya na FDLR . (Kana aha usome inkuru irambuye).
 
13H55: Agasozi ka Mutaho kagenzurwaga na M23 kafashwe n'ingabo za Congo, ubu FARDC yagashyize mu maboko ya Munsco bakaba bagacunga bombi kuko kugira ibirindiro kuri ako gasozi bituma ugenzura umujyi wa Goma wose  utawukojejemo ikirenge! Kanda aha urebe uko ako gasozi kagenzurwa n'ingabo za Kongo gahanamiye Goma cyane!
 

14H10: Amakuru dukesha ingabo za Congo, iza ONU n'abaganga b'ibitaro by'i Goma ni uko hari umusilikare w'ingabo z'u Rwanda ufite ipeti rya Colonel wakomerekeye mu mirwano y'ejo kuwa kabiri arwanira umutwe wa M23 ubu akaba amaze kwitaba Imana mu bitaro by'i Goma nk'uko umwe mu bakozi b'ibitaro abitumenyesheje naho undi musilikare mukuru w'ingabo z'u Rwanda nawe ufite ipeti rya Capitaine ejo wafatiwe ku rugamba yakomeretse , ubu bari gutegura kumwohereza i Kinshasa kubera amakuru menshi afite yerekeranye n'inkunga u Rwanda rutera umutwe wa M23 mu mirwano!
 
 
Ubwanditsi

No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.