Pages

Thursday 18 July 2013

Fw: *DHR* Ambasaderi Edda Mukabagwiza yirukanywe kubera kutabasha gucyura abari muri Canada



 
 
 
Lundi 15 juillet 2013115/07/Juil/201317:08
http://www.cafesgeographiques.ca/imagesACFAS2013a/SE%20Edda%20Mukabagwiza.jpgKimwe mubyaranze amarembera y'ingoma y'umunyagitugu Adolf Hitler wayoboraga igihugu cy'Ubudage ni ibyemezo bikaze kandi bihubukiweho byo guhindagura abayobozi bo mu butegetsi bwe bamufashakaga gukanda rubanda ; abo bayobozi be akabakuraho abaziza ko bamugiriye inama cyangwa bihaye gukora ibyo Hitler adashaka ! Muri aya mezi make ashize umunyagitugu Paul Kagame nawe ari guhindagura abagererwa be kuburyo butunguranye kandi abaziza impamvu zidafatika ; imikorere nk'iyi ikaba irushaho gushyira abayobozi bakorana nawe murujijo no kongera akajagari mu gihugu!
Amakuru dukura mubakozi b'Ambasade y'u Rwanda mu gihugu cya Canada, aratumenyesha ko Ambasaderi Edda Mukabagwiza uhagarariye u Rwanda muri icyo gihugu yahamagajwe huti huti na perezida Kagame Paul ngo asubire mu Rwanda. Kimwe mu bibazo bikomeye byatumye Kagame Paul akura ku mwanya w'ubuyobozi bw'ambasade ya Canada Madame Edda Mukabagwiza ngo ni uko yananiwe gusenya ishyaka rya RDI-Rwanda Rwiza riyoborwa na Bwana Faustin Twagiramungu muri Canada kandi yari yarabihawemo inshingano.
Ubwo Bwana Faustin Twagiramungu yashingaga ishyaka RDI-Rwanda Rwiza kandi iryo shyaka rikiyemeza kujya gukorera politiki mu Rwanda, Paul Kagame na FPR bagize impungenge z'icyo cyemezo, bashakisha uburyo bwose bwo kumenya imbaraga iryo shyaka rya Twagiramungu rifite kugira ngo barisenye, nibwo Kagame Paul yahise aha inshingano Nyakwigendera Inyumba Aloysia afatanyije n'Ambasaderi Edda Mukabagwiza zo kwiyegereza abayobozi b'ishyaka rya RDI Rwanda Rwiza bo muri Canada mu rwego rwo gusenya iryo shyaka riyobowe na Faustin Twagiramungu.
Ambasaderi Edda Mukabagwiza na Inyumba Aloysia bashoboye kwegera abayobozi batatu b'ishyaka rya RDI bo muri Canada muri gahunda yo kubacyura mu Rwanda bagahabwa imyanya mu buyobozi ariko bakava mu ishyaka rya Twagiramungu,ariko umukomiseri umwe wa RDI witwa Mbonigaba Ismaël yarabananiye ; icyaje kugaragara ni uko abayobozi babiri basezeye ku myanya y'ubuyobozi bw'ishyaka rya RDI ndetse bahagarika no kuba abayoboke b'iryo shyaka.
http://rwandarwiza.unblog.fr/files/2012/02/RDI-Montreal.jpgIcyarakaje Paul Kagame cyane ni uko nyuma y'urupfu rwa Inyumba Aloysia Ambasaderi Edda Mukabagwiza atakomeje imishyikirano n'abo bagabo bari bamaze kwegura mu ishyaka rya Faustin Twagiramungu kugira ngo bashobore kujya mu Rwanda muri gahunda yo kuzafasha Kagame na FPR mu kurwanya Twagiramungu Faustin igihe azaba yaje gukorera politiki mu Rwanda ; iyo akaba ari imwe mu mpamvu zatumye bima Rukokoma visa yo gutaha mu gihugu kuko bari bakizeye ubufasha bazahabwa n'abo bari abayobozi muri RDI bakoranye nawe mu gihe bazaba bari mu Rwanda ; ubu bakaba bafite ikibazo cyo gusobanurira amahanga akomeje kubashyiraho igitutu k'impamvu bima Faustin Twagiramungu visa yo kujya mu gihugu cye kandi bahamagarira abanyarwanda gutaha mu Rwanda !
Kagame yatangajwe kandi n'uko urubyiruko rw'ishyaka rya RDI muri Canada rukomeje kwiyongera kugeza n'aho rushyiraho ishyirahamwe ryitwa « The Rwandan Dream Youth » ubu rikunzwe cyane n'urubyiruko ruri mu Rwanda, ibyo byose bikaba byarakozwe mu gihugu Edda Mukabagwiza arimo nk'ambasaderi ariko ntagire icyo abikoraho ngo abisenye ! Ambasaderi mushya Kagame Paul azashyira muri icyo gihugu akaba afite ishingano yo guhangana n'urwo rubyiruko rwa RDI Rwanda Rwiza,ishyaka riyobowe na Faustin Twagiramungu !
Ibindi ambasaderi Mukabagwiza azize ni gucisha make ndetse akagira n'ubushishozi mu gufata ibyemezo bituma yirinda guhangana n'abanyarwanda baba muri Canada, kuri Kagame Paul imyitwarire nk'iyo akaba ari icyaha gikomeye ! Edda Mukabagwiza kandi akaba azira kuba atarashoboye kugarura ikizere cya Kagame Paul muri Canada kuko naho yigeze kuhatererwa amagi mu mwaka w'2006 ubwo yari aje mu nama yamuhuzaga n'abanyemari b'icyo gihugu bamushyigikiye mu ntambara yo kwiba umutungo wa Congo.
Kagame nawe amaze kubona ko ingoma ye iri kugana habi ko kandi nta garuriro rigihari !
Mu nama nkuru yaguye ya FPR yateranye kuri uyu wa gatandatu taliki ya 13/07/2013, Kagame Paul yagaragaje ko ubutegetsi bwe bugana habi ndetse agaragaza n'ibibazo 4 bimuhangayikishije cyane aribyo ibi bikurikira :
http://www.orinfor.gov.rw/images/news/laune2192.jpg1.[Mu Rwanda akazi gakorwa nabi kubera abayobozi bahora bategereje amabwiriza avuye hejuru, ataboneka ntibakore, bagira n'ibyo bica bayahawe ugasanga bavuga bati"twayahawe na kanaka!]
Kuri iyi ngingo Kagame ntacyo yabeshyeho, ubutegetsi bw'igitugu bwose niko bukora , byose biva hejuru, abantu bakavuga cyangwa bagasubiramo ibyo babwiwe kuvuga nk'uko umugani w'umwidishyi ubisobanura neza! Mu kiganiro Kagame Paul yagiranye n'urubyiruko yarabigaragaje , aho noneho yemeye ko amashyaka agomba kwandikwa ariko ntashobore gukora kuko umunyepolitiki wagira icyo amunengaho atamenya ikimukubise!, byahise bigaragara ko kwandikwa kw'amashyaka bidasaba gukurikiza amategeko, ko ahubwo ari Kagame ubyemera. Karugarama yashatse kuvuga icyo atekereza kuri radiyo BBC, avuga ko itegeko ry'ingengabitekerezo ridasobanutse , bitewe ni uko yabivuze atabibwiwe na Kagame Paul byamuviriyemo gukubitwa inshyi nyinshi na Paul Kagame ahita amwirukana no kumwanya w'ubuministre! Edda Mukabagwiza buriya nawe ashobora kuzarya inshyi nyinshi ageze i kigali mbere yo gusaba imbabazi mu ruhame imbere ya Kagame nk'uko ba Musoni babikoze!
2.[Politiki mpuzamahanga ni iyo mu karere bihagaze nabi cyane kuburyo bigomba kugira ingaruka mbi ku Rwanda!]
Kuri iki kibazo Kagame Paul avuga ko byose bituruka ku ntambara ya Congo ngo kandi yaratewe n'ingaruka z'ubukoloni! None se u Rwanda na Congo byabayeho kuva ryari? Kuki ibyo bihugu byombi (Congo n'u Rwanda) bitigeze birwana mu mateka yabyo ya nyuma y'ubwigenge, bikarwana ku ngoma ya Kagame,none se abaturage bavuga ururimi rw'ikinyarwanda muri ibyo bihugu byombi ntibariho no kuri za leta zabanjirije iya Kagame?
3.[Urwanda ruraregwa kwinjiza abana mu gisilikare ndetse raporo ikaba yararangije gukorwa]!
Kuri iki kibazo se Kagame aragira ngo abambari be bakore iki kandi nawe ubwe yarabyiyemereye kumugaragaro ko gushyira abana mu gisilikare ari ukubakiza? (Kanda aha wumve uko Kagame yabyivugiye).Kuri iki kibazo u Rwanda ruregwa cyo kohereza abana mu gisilikare, intore zahaye Kagame igisubizo gitangaje : zamusubije ko ari ishyari amahanga afitiye u Rwanda kubera gutera imbere! None se u Rwanda rwateye imbere gute? Rufite se nibura uruganda rukora ibikwasi ko ari nacyo gihugu gifite abantu barware amavunja? Niba ONU yarakoze ubushakashatsi igasanga u Rwanda rujya gufata abana b'abakongomani mu nkambi z'abanyekongo rukabohereza muri M23, abo bana bakaba bahari, ibyo bihuriye he n'amajyambere y'igihugu?
4.[Urugamba rwo gusebya u Rwanda babinyujije mu binyamakuru byo hanze cyane kuri internet!]
Kuri iki kibazo Kagame arasaba abayoboke be gutinyuka bakandika, bakavuga uko ibintu babyumva ! Ni iki se gisigaye abayoboke ba Kagame batandika! Ariko kandi umuntu yakwibaza niba Kagame Paul azemera ko azakurikiza inama abayoboke be bazamugira ntabagire nka Karugarama wavuze uko abyumva agahita amusimbutsa! None se Kagame Paul azemera ko n'ibitekerezo abanyarwanda bafite byose bizanyura ku mbuga zandikirwa mu Rwanda ntibisibwe nk'uko bimenyerewe ? Niyi he nkotanyi ishobora gukora (débat) ikiganiro mpaka n'abatavuga rumwe na FPR ku kaga yateye igihugu?
Ibi byose Kagame Paul yita ibibazo bibangamiye igihugu cy'u Rwanda biragaragara ko ariwe bibangamiye kuko byose ariwe bishingiyeho! Kuki atavuga demokarasi, ubutabera, amatora … Uko iminsi ishira niko ubutegetsi bwa Kagame burimo bugenda bwishyira mu kajagari kugeza burundutse !
Ubwanditsi
 


No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.