Pages

Wednesday, 17 July 2013

Imbabazi Edouard Bampoliki asaba zaba zishingiye ku gushaka umwanya w’ubudepite?


Imbabazi Edouard Bampoliki asaba zaba zishingiye ku gushaka umwanya w'ubudepite?

bamporiki1
Mu minsi ishize nyuma y'ijambo rya Perezida Kagame yavuze ku ya 30 Kamena 2013, havuzwe byinshi ndetse benshi barabyamagana ariko nyuma byagaragaye ko hari agatsiko k'abahutu bamwe mu rwego rwo gushyira inda zabo imbere biyemeje gusabira imbabazi abo batatumye ndetse bagashaka guhagararira abahutu batabatumye.
Abantu benshi bibajije impamvu abo bantu bashyiraga imbaraga nyinshi mu gushaka gusabira imbabazi abahutu bose, ntabwo byatinze none inkuru ibaye impamo ko Bwana Edouard Bamporiki ari ku rutonde rw'abazahagararira FPR mu matora y'abadepite baturutse mu karere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali.
Nta gushidikanya ko Bwana Edouard Bamporiki "azatorwa" dukurikije ko amatora yo mu Rwanda akenshi ibizavamo biba bizwi ndetse byanateguwe mbere y'uko amatora aba.
Bwana Bamporiki ntawamuveba ngo ntacyo yakoze kuko ntako atagize ngo aharanire uwo mwanya dore ko muri iyi minsi ishize uretse gukina muri kinamico URUNANA no gukora ibindi bikorwa by'ubuhanzi ari we ushinzwe gutanga Micro ahitamo abagomba kubaza ibibazo aba yeretswe aho Perezida Kagame aba yagiye mu biganiro ahantu hatandukanye.
Kuva aho Perezida Kagame avugiye ririya jambo rutwitsi, Bwana Bamporiki yihaye cyangwa yahawe inshingano zo kurengera Shebuja uretse ko ntawamenya wenda uriya mwana w'umuhungu yari acunganye n'imbehe ye dore ko na Depite adahembwa make.
Uretse kugaragara mu binyamakuru bivugira Leta ya Kagame nka igihe.com ngo asubiza Général Emmanuel Habyarimana naKigali Today yumvikanye mu kiganiro imvo n'imvano aho yari afatanije na Bwana Rucagu Boniface mu gukangurira abahutu gusaba imbabazi uretse ko yatinyutse no kuvuga ko abo bahutu abwiriza gusaba imbabazi atari azi ko hari umuhutu mwene wabo FPR yaba yarishe!
Abatsinze kuzahagararira FPR : Duhereye ibumoso Mutimura, Mukabutera, Murumunawabo na Bamporiki
Abatsinze kuzahagararira FPR : Duhereye ibumoso Mutimura, Mukabutera, Murumunawabo na Bamporiki
Ubwanditsi

No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.