Pages

Wednesday, 6 November 2013

ISHYAKA PDP-IMANZI RYAMBUWE UBURENGANZIRA BWO GUKORESHA INAMA YO KU WA 08/11/2013 [1 pièce jointe]

Begin forwarded message:

From: Jean Munyampeta <munyampetaj7@yahoo.fr>
Date: November 6, 2013 at 3:35:05 EST
To: "Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr" <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr>
Subject: *DHR* ISHYAKA PDP-IMANZI RYAMBUWE UBURENGANZIRA  BWO GUKORESHA INAMA YO KU WA 08/11/2013 [1 pièce jointe]
Reply-To: Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr

 
[Pièces jointes envoyées par Jean Munyampeta incluses ci-dessous]

ITANGAZO RIGENEWE ITANGAZAMAKURU
 
ISHYAKA PDP-IMANZI RYAMBUWE UBURENGANZIRA
BWO GUKORESHA INAMA YO KU WA 08/11/2013
 
 Nyuma y'uko ku wa 29/10/2013 Meya w'Akarere ka Gasabo, mu ibaruwa ye Réf. N° 2809/07.012/2013 yo ku wa 29/10/2013 aduhaye uburenganzira bwo gukoresha inama ishinga ishyaka "PDP-IMANZI" nk'uko twari twabisabye mu ibaruwa yacu yo ku wa 26/09/2013, ibyo tukaba twarabitangaje ku wa 30/10/2013;
 
Twongeye gutangariza Abanyarwanda, abarwanashyaka, inshuti n'abakunzi ba PDP-IMANZI hamwe n'umuryango mpuzamahanga ibi bikurikira:
 
- Tubabajwe kandi dutangajwe cyane n'ukwivuguruza gukabije kwa Meya w'Akarere ka Gasabo wafashe icyemezo Réf. N° 2865/07.0102/2013 cyo ku wa 05/11/2013 kitwambura uburenganzira yari aherutse kuduha ku wa 29/10/2013, ubu akaba adushyize mu gihirahiro yica amategeko;
 
- Tubabajwe kandi n'uko imvugo y'abayobozi batandukanye b'igihugu cyacu ikomeje kuvuguruzanya n'ingiro yabo. Nubwo umukuru w'igihugu cyacu aherutse gutangariza Abanyarwanda n'amahanga ko nta mpamvu yo kutandika amashyaka ya Politiki atavuga rumwe n'ubutegetsi, ndetse ubu hakaba hamaze gushyirwaho itegeko-ngenga rishya ryerekeye imitwe ya politiki n'abanyapolitiki bivugwa ko ryaje koroshya ishingwa ry'imitwe ya politiki mu Rwanda, amabaruwa abiri avuguruzanya twandikiwe na Meya w'Akarere ka Gasabo yaduteye kwibaza ukuntu abantu bashinga umutwe wa politiki batemererwa guteranya inama iwushinga. Icyemezo cya Meya w'Akarere ka Gasabo cyo ku wa 5/11/2013 usibye no kuba kivuguruza imvugo bwite ya Perezida wa Repubulika, kinabangamiye bikomeye politiki y'imiyoborere myiza na demukarasi ihora ishimagizwa n'abayobozi b'igihugu cyacu;
 
- Nubwo itegeko-nshinga ry'u Rwanda ryemera ishingwa ry'amashyaka menshi ndetse n'abayobozi b'igihugu bakaba badahwema kubisubiramo, biragaragara ko ari ikinyoma, bityo gushinga ishyaka rya politiki ritavuga rumwe n'ubutegetsi mu Rwanda bikaba bikiri ingorabahizi;
 
- Turasaba dukomeje Nyakubahwa Perezida wa Repubulika guhesha agaciro amategeko Abanyatwanda bishyiriyeho no kubahisha imvugo ye bwite igahuzwa n'ingiro, ategeka Meya w'Akarere ka Gasabo kubahiriza amategeko ku birebana n'inama ishinga ishyaka ryacu;
 
- By'umwihariko turasaba umuryango mpuzamahanga cyane cyane inshuti z'u Rwanda, kumvisha guverinoma ya FPR ko igihe kigeze ngo ifungurire amashyaka atavuga rumwe na yo urubuga rwa politiki, bityo abarwanashyaka ba PDP-IMANZI twemererwe nta yandi mananiza guteranya inama ishinga ishyaka ryacu, tuzabone uko dusaba kwandikwa mu mashyaka ya politiki yemewe mu gihugu cyacu;
 
- Kubera urwo ruhushya twambuwe na Meya w'Akarere ka Gasabo, turamenyesha Abanyarwanda, inshuti n'abakunzi ba PDP-IMANZI hamwe n'umuryango mpuzamahanga, by'umwihariko abarwanashyaka b'ikubitiro b'ishyaka ryacu, ko inama yari iteganyijwe ku wa 8/11/2013 itakibaye uwo munsi. Indi taliki izakorerwaho muzayimenyeshwa hanyuma;
 
- Twongeye gusaba Abanyarwanda, by'umwihariko abarwanashyaka, inshuti n'abakunzi ba PDP-IMANZI kudacika intege, ahubwo turusheho gushyira hamwe mu gushyigikira umugambi wa demukarasi isesuye ishyaka PDP-IMANZI twimirije imbere;
 
- Urugamba rwa demukarasi n'amahoro arambye twatangiye rurakomeje. Ntiducibwe intege n'ingorane duhura na zo, ahubwo zitubere isoko y'imbaraga zizatugeza ku ntego twiyemeje.
 
Harakabaho ubwisanzure, ubutabera n'ubufatanye mu Banyarwanda.
 
Bikorewe i Kigali, ku wa 06 Ugushyingo 2013
 
KARANGWA SEMUSHI Gérard
Perezida w'agateganyo w'Ishyaka
Tél. 00250 78744 34 19

__._,_.___

Pièce(s) jointe(s) de Jean Munyampeta

1 sur 1 fichier(s)

Activités récentes:
http://fr.groups.yahoo.com/group/Democracy_Human_Rights

https://twitter.com/itwagira

https://www.facebook.com/itwagiramungu

Maître Innocent  TWAGIRAMUNGU
DHR FOUNDER&OWNER
Tél.mobile: 0032- 495 48 29 21


UT UNUM SINT

"L'extrémisme dans la défense de la liberté n'est pas un vice; La modération dans la poursuite de la justice n'est pas une vertu".

"Extremism in the defense of liberty is no vice; moderation in the pursuit of justice is no virtue." (USA,Republican Convention 1964,Barry Morris Goldwater (1909-1998)).

"Le monde ne sera pas détruit par ceux qui font le mal mais par ceux qui regardent et refusent d'agir", Albert EINSTEIN.

Les messages publiés sur DHR n'engagent que la responsabilité de leurs auteurs.

CONSIDERATION, TOLERANCE, PATIENCE AND MUTUAL RESPECT towards the reinforcement of GOOD GOVERNANCE,DEMOCRACY and HUMAN RIGHTS in our states.

Liability and Responsibility: You are legally responsible, and solely responsible, for any content that you post to DHR. You may only post materials that you have the right or permission to distribute electronically. The owner of DHR cannot and does not guarantee the accuracy of any statements made in or materials posted to the group by participants.

" BE NICE TO PEOPLE ON YOUR WAY UP, BECAUSE YOU MIGHT MEET THEM ON YOUR WAY DOWN." Jimmy DURANTE.

COMBATTONS la haine SANS complaisance, PARTOUT et avec Toute ENERGIE!!!!!!
Let's  rather prefer Peace, Love , Hope and Life, and get together as one!!! Inno TWAGIRA
.

__,_._,___

Rooivalk indege 2 zashimwe uko zitwaye mu gushegesha umutwe wa M23


Rooivalk indege 2 zashimwe uko zitwaye mu gushegesha umutwe wa M23

 

Indege 2 z'igisirikare cya Afurika y'Epfo, zo mu bwoko bwa Rooivalk zashimwe uko zitwaye mu rugamba rwo guhashya umutwe wa M23, kandi ari yo nshuro ya mbere zari zihagurukijwe mu rugamba mu myaka 23 ishize.

Kuwa mbere tariki ya 5 Ugushyingo 2013, ni bwo indege ebyiri za Rooivalk Attack Helicopter, zakozwe n'uruganda rwa Denel rwo muri Afurika y'Epfo zahagurukijwe bwa mbere mu myaka 23 ishize.

Izi ndege ni iz'igisirikare cya Afurika y'Epfo, zikaba zaroherejwe hamwe n'ingabo z'icyo gihugu mu ngabo z'umuryango w'abibumbye zidasanzwe (Intervention Brigade) zoherejwe kurwanya imitwe yitwaje intwaro mu burasirazuba bwa Congo Kinshasa, aho ku isonga hazaga umutwe wa M23.

Ahagana saa kumi n'imwe z'umugoroba ni bwo izo ndege zahagurukijwe zigiye kurasa abarwanyi ba M23 mu misozi ya Chanzu, uherereye hafi y'imipaka igabanya Congo Kinshasa, u Rwanda na Uganda.

JPEG - 43.5 ko
Izi ndege zari zimaze imyaka 23 nta ho zirajya mu rugamba uro ari rwo rwose

Amakuru dukesha urubuga africandefence.net avuga ko abari ahaberaga iyo mirwano bemeza ko izo ndege zari zikaze cyane, kuko zarasaga ibisasu byinshi byo mu bwoko bwa Rokete 70mm, zikaba zaranabashije gushwanyaguza ikibunda (14.5 mm anti-aircraft), cyifashishagwa n'umutwe wa M23 mu guhanura indege zabagabagaho igitero.

Tubibutse ko nyuma y'ibitero byifashishijwemo izo ndege, byatumye Umutwe wa M23 uhita utakaza imisozi yose abarwanyi ba wo bari bahungiyemo nyuma yo kwirukanwa mu gace ka Bunagana.

Kugeza ubu ntiharatangazwa aho abo barwanyi bahungiye, gusa hakaba hari amakuru avuga ko bamwe bishyikirije ingabo za MONUSCO, abandi bahungira muri Uganda, abandi mu Rwanda.

Rooivalks ni indege zakorewe muri Afurika y'Epfo, ifite umuvudukow'ibirometero 309 ku isaha (309 km/h), ikareshya na metero 19, mu mwaka w'2007 ikaba yari ifite agaciro ka miliyoni mirongo ine z'amadolari ya Amerika (40,000,000 USD

SIT-IN SPECIAL YO GUSHYIGIKIRA MADAME INGABIRE

Tuesday, 5 November 2013

Rwanda: Bwana Ntavuka Martin, Umuyobozi wa FDU mu mugi wa Kigali, yazimiye


Rwanda: Bwana Ntavuka Martin, Umuyobozi wa FDU mu mugi wa Kigali, yazimiye

UGUSHYINGO 05, 2013  
Kigali, kuwa 04 Ugushyingo 2013.
Bwana Ntavuka Martin, Umuyobozi w'ishyaka FDU-Inkingi mu mugi wa Kigali, yavuye iwe kuwa Gatandatu tariki ya 02 Ugushyingo 2013 mu ma saha ya mu gitondo . Kuva icyo gihe umuryango we nturongera kumuca iryera. Igiteye impungenge kurushaho ni uko uretse kutagaruka mu rugo na telefone ye igendanwa atayitaba. Umuryango we kandi wanagerageje no gushakisha hirya no hino ariko nta gakuru ke wabashije kumenya. Ibi bikaba biteye impungenge zikomeye ku bijyane n'umutekano we .
Twibutse ko ku itariki ya 17 Nzeri 2013 Bwana Ntavuka Martin yari yatawe muri yombi n'igipolisi cya leta y'u Rwanda kimushinja kuba ngo hari aho yari ahuriye n'igikorwa cy'abanyeshuri barangije n'abiga muri za kaminuza n'amashuri makuru ubwo bandikiraga ibaruwa Minisitiri w'Intebe banenga uburyo abanyeshuri bari bimwe inguzanyo zo kwiga hagendewe ku byiciro by'ubudehe. Bwana Ntavuka ndetse na bagenzi be batatu bakaba bari bagizwe abere n'urukiko rw'ibanze rwa Kacyiru tariki ya 26 Nzeri 2013. Icyo cyemezo cy'urukiko nticyari cyanyuze igipolisi kuko harihamaze iminsi havugwa ko ngo polisi ishaka kongera kubata muri yombi. Umuntu wiyita umugenzacyaha wa polisi yari amaze iminsi ahamagara kuri telefoni bamwe mu bari bafunzwe abasaba kumwitaba ariko akirengagiza kuboherereza inyandiko ibahamagaza nk'uko amategeko abitegeka.
Turashingana uwo muyoboke w'ishyaka ryacu tugasaba ko ubutegetsi bwakora ibishoboka kugirango aboneke.
FDU-Inkingi
Boniface Twagirimana
Umuyobozi wungirije w'agateganyo

Isabukuru y'imyaka 50 ya Kaminuza Nkuru y'u Rwanda


Isabukuru y'imyaka 50 ya Kaminuza Nkuru y'u Rwanda

igihe inkuru iherukiye kuvugururwa
Etienne Karekezi

Kaminuza nkuru y'u Rwanda yujuje imyaka 50 taliki ya gatatu y'ukwa 11 umwaka wa 2013. Kaminuza nkuru y'u Rwanda yatangiye taliki ya gatatu y'ukwezi kwa 11 mu mwaka w'1963, ifite abanyeshuri49 gusa, bagabanije mu mashami atatu.

Kaminuza nkuru y'u Rwanda yujuje imyaka 50 igihugu kimaze kuvugurura uburezi muri kaminuza no mu mashuri makuru ya leta. Ubu iyo kaminuza kimwe n'amashuri makuru yahurijwe muri kaminuza imwe rukumbi yitwa "Kaminuza y'u Rwanda" ihuriweho n'ibigo bitandatu byubatse mu duce dutandukanye tw'igihugu.

Mu Rwanda, nta birori cyangwa se ibindi bikorwa byabaye byo kwizihiza isabukuru y'imyaka 50 kaminuza nkuru y'u Rwanda imaze ishinzwe. Cyokora, bamwe mu banyarwanda bize muri kaminuza nkuru y'u Rwanda baba mu Burayi no muri Canada bizihije iyo sabukuru muri kaminuza "Universite Catholique de Louvain" no mu mujyi wa Ottawa muri Canada.

Mu kiganiro "Dusangire Ijambo" cyahise taliki ya gatatu y'ukwa 11 umwaka wa 2013, Umunyamakuru w'Ijwi ry'Amerika Etienne Karekezi yaganiye na bamwe mu bateguye iyo sabukuru. Yaganiye kandi n'umwe mu bize muri kaminuza nyuma ya jenoside yabaye mu Rwanda muri 1994.

Undi mushyitsi umunyamakuru Karekezi yavuganye na we, cyane ku mavu n'amavuko ya kaminuza nkuru y'u Rwanda ni uwiyandikishije bwa mbere muri kaminuza nkuru y'u Rwanda, aba umunyeshuri wa mbere.

Ibindi kur'iyinkuru ibirimwo / rwanda

Monday, 4 November 2013

Fw: *DHR* Ukuri Nyakuri k’Ubwiyongere bw’Abaturage mu Rwanda

Ni ngombwa ko abanyarwanda bakora uko bashoboye kose bagahimba amagambo y'i Kinyarwanda. 'Grafiki' yaba : "murongo nsobanuza". Ese koko biranze birananiranye nta politike yo kugira ngo bikorwe nyuma y'imyaka irenga 50 turi mu bwigenge. Mbona rwose bitagoye gucura amagambo akenewe mu burezi.


On Monday, 4 November 2013, 14:23, Nzinink <nzinink@yahoo.com> wrote:
 

Ukuri Nyakuri k'Ubwiyongere bw'Abaturage mu Rwanda





Inkuru ya Kota Venant
Tariki ya 20 Ukuboza 2010
Source: fondationbanyarwanda yahoo groupe

Graph: Demographics of Rwanda, Data of FAO, year 2005 ; Number of inhabitants in thousands.


Banyarubuga, 

Ndangije guhindura kiriya cyobo (creux) kiri muri iriya grafiki (graph) ya Wikipedia yerekeranye n'ubwiyongere bw'abaturarwanda mo integrale ikurikira : ⌠(1.73x-33.68)dx, ibyara equation  Y=0.8182x2-31.9x+364.27.Coefficient de regression (r2) y'iyi equation ni 0.967, limite yayo yo hasi ikaba abantu bo mu mwaka wa 1989 naho iyo hejuru ikaba abantu bo mu mwaka wa 1999.

Iyo nshatse grafiki y'ubwiyongere bw'abaturarwanda kuva muri 1960 kugeza muri 2010, kiriya cyobo (creux) kiri hagati ya 1990-1999 nkagikorera extrapolation nkora nk'aho iriya tragedy itabayeho (ni ukuvuga ngo singire imibare y'abaturage ngiha), umuvuduko w'ubwiyongere bw'abaturage b'Urwanda kuva muri 1961 kugeza muri 2001 ukurikiza kabisa equation exponentielle 29.309 e0.0266xr2 ikaba0.979; ndetse nakoresha umubare w'abaturarwanda miliyoni 10 muri 2009 nkagera kuri equation ya Y=29.576 e0.0259x, r2 ikaba 0.981.

Ibi bihishuro by'imibare bizira uburiganya, kubera ko buri wese yabyibonera, bisobanura iki rero?

Kiriya cyobo cyo muri iriya grafiki cyerekana ku buryo budasubirwaho ko communaute internationale cyane cyane abari bafite za ambassades i Rwanda nk'Abanyamerika (USA) n'Ababiligi (Belgique), etc. bafite uruhare rukomeye rwo kuba baratereranye Urwanda ntibarutabare nyakuri. Iryo tabara ntibyari kohereza ingabo, ahubwo kwari gukora ibishoboka byose ngo abadashishikajwe n'ubuzima bw'abandi badatangiza intambara ngo bashaka kwinjirira rimwe kandi ku ngufu mu gihe gito, cyangwa se ngo bice Perezida Habyarimana washakaga uburyo kiriya cyobo iriya graphique igaragaza kitari kubaho.

Imibare rero yaduhishuriye ko ariya marorerwa (tragedy) yo mu Rwanda akozwe n'uko  "abanyarwanda bapfuye, abandi bakava mu gihugu" kugira  ngo "abandi bashobore kwinjira"; ibyo kandi ntibihindure umuvuduko muremuremure w'ubwiyongere bw'abaturarwanda. Kugira ngo iyi tragedie itaba, hagombaga ingamba nziza kandi ntihabe intambara n'ishyushya-imitwe, maze abanyarwanda bashakaga kugaruka mu Rwanda bakaza bahasanga abari barurimo nta bwicanyi bubaye.

Kuki rero bitashobotse?

Tugiye gusuzuma amakosa abarebwaga bose n'icyo kibazo bakoze bikabyara iriya tragedy, ariko akanya n'igihe gito mfite biratuma mbivuga mu magambo make avunaguye.
Abarebwaga na kiriya kibazo cyo mu Rwanda ni RPF-InkotanyiLeta (Gouvernement) y'Urwandaabaturarwanda, na communaute internationale (abanyamahanga). Reka rero turebe amakosa ya buri gatsiko.

1. RPF Inkotanyi:

N'ubwo imiborogo yabo yo gutaha m'urwababyaye yumvikanaga, kuba bariyemeje gushora intambara mu Rwanda le 1er Octobre 1990 ni ikosa rikomeye, ryagize ingaruka mbi cyane ku banyarwanda bose Hutu, Tutsi na Twa.

Imyitwarire ya RPF mu ntambara yaranzwe no gukoresha uburiganya bwose bushoboka ngo batsinde babonye byinshi ndetse ahubwo byose. Byabaye ishyano rya kabiri mu Rwanda, aho abanyarwanda bibukaga n'ubundi ukuntu ingoma ya cyami, ifitanye amasano na RPF, yitwaye nabi yiharira byinshi, ako karengane kagahagarikwa na Revolution ya 1959.

Ntabwo birafutuka niba RPF-Inkotanyi ariyo yishe cyangwa se yicishije Perezida Habyarimana (biracyari secret-defense) ariko nibiramuka bigaragaye ko ari RPF yagize uruhare mw'ipfa ry'uriya Perezida Habyarimana rizaba ari ikosa rindi ndetse ari agahebuzo, kuko na jenocide izahita ibagwa ku mutwe nta shiti. N'ubwo bayigize igikoresho kibaha uburyo bwo gushyira ababo mu myanya, birukana abandi, no kubaha byinshi kurusha abandi.

2. Gouvernement ya Habyarimana:

N'ubwo yavugaga ko yifuza ndetse ikarwanira ko abanyarwanda babaho neza, iyi Gouvernement yagize intege nke ntiyafata ibyemezo bikomeyen'ubwo byari gutuma bamwe  mu bayirimo cyangwa se abaturage yavugaga ko irwanira babura ibyiza bimwe bari bafite. Yabuze abategetsi bashishoza na Prezida abura imbaraga zo kubasezerera ngo ashyireho abashoboye. Yakoze ikosa likomeye lyo kwemera kuvugirwamo ubwo biha ba Semuhanuka, Nyirarunyonga na ba Kamegeri beze i Rwanda ububasha bwo gutoba igihugu.

Habyarimana yishwe byari birangiye: Urwanda rwabaye nka cya rukururana gipakiye, cyamanukaga Buranga gicomoka feri yanyuma, ubwo kiba kivuye mu muhanda  gitangira gutogoga ya manga ya Buranga!

3. Abanyarwanda ubwacu:

Twagize amashyaka y'ibihindugembe (ibyontazi) agizwe n'ibisahiranda bitareba nabusa inyungu z'abanyarwanda n'akazaza kabo, ahubwo byikurikiriye amaronko yabyo bwite n'aho byaba biyavoma mu maraso ya ba se na banyina yamenwe.

Twagize ubwacu uburiganya buhanitse, bamwe baba intyoza mu gufata impu zombi; ngaho bari muri  RPF irwanya Guvernema ya Habyarimana kandi bari no muri Guvernema ya Habyarimana. Ibyo byagize ingaruka ikomeye kuko byatumye  ubwizerane bw'abaturanyi henshi buyoyoka, ari nacyo cyatumye n'imiryango yageze aho igasubiranamo, umugabo agahiga umugore we, naho nyina w'abana akagirira nabi abo yabyaye!

Twagize abenshi bakunda ibintu kurusha igihugu n'inyungu zacyo muri rusange, tubura ikizere murirwo ngo tururwanirire uko bikwiye.

4. Abanyamahanga:

N'ubwo tuzi neza ko ak'imuhana kaza imvura ihise kandi kagatangwa hakurikijwe inyungu ugatanga abifitemo, ntabwo amahanga yadutabaye uko bikwiye nabusa. Ahubwo mu bibazo byacu, amahanga yahaboneye uburyo bwo kuhakorera isibaniro arangiza intambara hagati y'abavuga Urwongereza  n'abavuga Urufaransa (Anglophones contre Francophones). Nuko intwaro z'abo mu gice cy'urwongereza zanyuzwa Uganda zihabwa RPF naho izabo mu rufaransa zinyuzwa kwa Guvernement ya Habyarimana.

Intambara igeze nka hamwe  Troy (Troie) yashyaga (1994), abazungu bagize ubwoba bashaka kubihagarika, noneho RPF yabonaga inyungu zayo zigenda neza yihutira i Washington, DC kuri 22/4/1994 kubabwira ko byarangiye ntacyo bagikiza, ko abanyarwanda bicwa barangiye, ko ahubwo begereye intsinzi.  Nuko abo bakorana nayo basubiza agatima mu nda.

Aha niho RPF n'abo bakorana bahera bavuga ko Mitterand na LONI byakoze nabi, kuko bo bohereje Turquoise ngo nibura hagire abarokoka,  ariko ibi bikaba byariciye RPF yashakaga kuroha abari i Rwanda bose mu Kivu maze ya equation ya cya cyobo nerekanye ikaba yo kweli, mu Rwanda hakaboneka umwanya uhagije wo kwakira abari biteguye kurwinjiramo bavuye hanze, ntakindi kibazo cyo gucyura bariya Turquoise yatumye bahungira muri Zaire, ndetse nta no kugira aba barorongotaniye mu bindi bihugu, ubu intore n'abacanshuro bya RPF byirukaho, kandi bazi neza ko nta mahirwe na make yo kuzabarangiza ahari.

Nk'uko rero ya mibare yabyerekanye, Rwanda ikennye kandi  icucitse abantu ntabwo yari iyo kwoherezwamo intambara nk'uko Uganda yabikoze irushumuriza abayihungiyemo bishakiraga gutaha ngo basubizeho ingoma bari baranyazwe muri 1959 na Rubanda.

Ntabwo rero HCR na Loni, byari bifite ibiro byabyo mu Rwanda, bizi ingorane zihari, byagombaga kwemera ko intambara ishozwa mu Rwanda n'impunzi za RPF. Ahubwo ya mishyikirano hagati ya Rwanda na RPF yari irimo yagombaga gushyigikirwa uko bishoboka kwose, bikiyamira kure icyashaka  kuyipfubya cyose.

Ntabwo rero USA na Belgique byari bifite ambassades mu Rwanda, bikurikira hafi ibihari byose, byagombaga kwemera no gushyigikira intambara uko byabikoze.

Ibyo bihugu byose ahubwo byari gukorana na Guvernema ya Habyarimana na RPF, ariko nta ntambara bishyigikiye, bigafasha bombi kubona ibya ngombwa (amazu, ibiryoimirimo, etc.) bituma abari mu Rwanda batagira ubwoba n'ubwihebe ko bagiye kunyagwa n'uduke bari bafite kandi bigaha n'icyizere abataha ko batazicwa n'inzara babuze abo bambura ibyabo n'ubutegetsi bwose.

Ntabwo amahanga yagombaga kwemerera umusirikari n'umwe kwica Habyarimana, azi urwicyekwe n'ubwumvikane buke byari mu Rwanda kubera nyine intambara n'itahuka ly'impunzi zo muri 1959, na guvernema yari isa n'iyapfuye, isigaye yizewe n'abantu mbarwa.

Ngibyo ibyatumye abintu bicika mu Rwanda, abantu bakicwa abandi bagahunga, uretse ibinyoma bya ba Semuhanuka na ba Nyirorunyonga bishorwa ngo benebyo bashobore kubona amaronko, bishingikirije ku manza-mahugu zitagize icyo zimariye abanyarwanda.

Ng'uko ukuri, ureke bimwe abagome n'ibisahiranda byitwaza za jenocide bishyiraho za gacaca zicuritse zibaha amaronko agayitse.

Ng'uko ukuri, ureke bamwe batoteza abatutsi barokotse, bibaniraga n'abahutu m'urwa Habyarimana, bakagera n'aho bashaka kubambura ubututsi bwabo. Nyamara iyo tugira ibyago bakicwa ubu ibihanga byabo biba bitaze muri za memorials ba Mukerarugendo babifata amafoto. Ubwo tuba twirwa tubaterekera mu cyunamo m'ukwa kane tubeshya  ngo turabarira kuko twabakundaga!

Ng'uko ukuri, ureke ibyo inyangabirama zivuga nta mpanvu ngo uwari muri mission irimo na Prezida Habyarimana yagize nabi, uwagiye mu nama ya minisitiri na burugumesitiri, uwarinze umutekano, ni umugiranabi. Ngo uwatanze umusanzu muri MRND akwiye kunyongwa, nk'aho prezida Kagame we agenda wenyine, meya na ministry ntibakoreshe inama abaturarwanda, local defense na community policy ntibakore byishingikirije ku baturage, RPF ntibe ifata imisanzu cyangwa se ngo iyisabe ku ngufu, etc.

Kagame we burya arusha kure ziriya ntore n'ibyegera bye ubwenge, ahubwo agomba kuba yarumiwe, yabona uko abazungu bakora bikamuyobera ukuntu batamukwata, yabasaba imidari na Dr. H.C. bakabimuha, abajyaji bazi ubwenge bashaka kumufata we n'abo bafatanyije kuroha Urwanda, abandi bazungu bagakinga ikibaba! Iyo abona ukuntu ukuri k'ubya Rwanda kugaragara nyamara abazungu bafite ubwenge buhanitse bagakora nk'aho batabibona, akabona TPIR yirwa iriganya inyura ukuri ku ruhande kandi ikubona, akaba azi ko bazi neza uwishe Prezida Habyarimana ariko bakicecekera, akabona ubukene, ubwikanyize n'agahotoro yimakaje m'Urwanda nyamara abazungu bakavuga ko aricyo gihugu kimeze neza muri Afrika, arumirwa. Ari naho bimurenga agatera hejuru yita byose nothing na useless, ntiyumve n'ukuntu yazemera kujya gukora muri Loni!

Uzashaka za details kuri ibi, azajye ku rubuga aho intore zirwa zisizana n'abavugishukuli bake bahari, azabona ukuri kose mu magambo arambuye.

Intore ya RPF iti : "Nusanga inzu yawe yuzuye amazi wikwihutira gukoropa, ahubwo banza urebe aho amazi ava uhafunge hanyuma ubone ubutunganya inzu".

Ubwo rero na twe abanyarwanda niba dushaka kwubaka Urwanda nyakuri nitubanze tumenye ibyateye n'abateye umwiryane mu Rwanda. Gufifika duhiga abere ngo ni uko nta butegetsi bafite tubyirinde, abantu tubakosore, niba tutabishoboye tubyihorere, hanyuma dutangire twubake Rwanda. 

Ngaho aho ukuri kugera kukanga kurigita byanze bikunze! 

Izindi Nkuru Bijyanye:







__._,_.___
Activités récentes:
http://fr.groups.yahoo.com/group/Democracy_Human_Rights

https://twitter.com/itwagira

https://www.facebook.com/itwagiramungu

Maître Innocent  TWAGIRAMUNGU
DHR FOUNDER&OWNER
Tél.mobile: 0032- 495 48 29 21


UT UNUM SINT

"L'extrémisme dans la défense de la liberté n'est pas un vice; La modération dans la poursuite de la justice n'est pas une vertu".

"Extremism in the defense of liberty is no vice; moderation in the pursuit of justice is no virtue." (USA,Republican Convention 1964,Barry Morris Goldwater (1909-1998)).

"Le monde ne sera pas détruit par ceux qui font le mal mais par ceux qui regardent et refusent d'agir", Albert EINSTEIN.

Les messages publiés sur DHR n'engagent que la responsabilité de leurs auteurs.

CONSIDERATION, TOLERANCE, PATIENCE AND MUTUAL RESPECT towards the reinforcement of GOOD GOVERNANCE,DEMOCRACY and HUMAN RIGHTS in our states.

Liability and Responsibility: You are legally responsible, and solely responsible, for any content that you post to DHR. You may only post materials that you have the right or permission to distribute electronically. The owner of DHR cannot and does not guarantee the accuracy of any statements made in or materials posted to the group by participants.

" BE NICE TO PEOPLE ON YOUR WAY UP, BECAUSE YOU MIGHT MEET THEM ON YOUR WAY DOWN." Jimmy DURANTE.

COMBATTONS la haine SANS complaisance, PARTOUT et avec Toute ENERGIE!!!!!!
Let's  rather prefer Peace, Love , Hope and Life, and get together as one!!! Inno TWAGIRA
.

__,_._,___




“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.