Pages

Wednesday, 6 November 2013

ISHYAKA PDP-IMANZI RYAMBUWE UBURENGANZIRA BWO GUKORESHA INAMA YO KU WA 08/11/2013 [1 pièce jointe]

Begin forwarded message:

From: Jean Munyampeta <munyampetaj7@yahoo.fr>
Date: November 6, 2013 at 3:35:05 EST
To: "Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr" <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr>
Subject: *DHR* ISHYAKA PDP-IMANZI RYAMBUWE UBURENGANZIRA  BWO GUKORESHA INAMA YO KU WA 08/11/2013 [1 pièce jointe]
Reply-To: Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr

 
[Pièces jointes envoyées par Jean Munyampeta incluses ci-dessous]

ITANGAZO RIGENEWE ITANGAZAMAKURU
 
ISHYAKA PDP-IMANZI RYAMBUWE UBURENGANZIRA
BWO GUKORESHA INAMA YO KU WA 08/11/2013
 
 Nyuma y'uko ku wa 29/10/2013 Meya w'Akarere ka Gasabo, mu ibaruwa ye Réf. N° 2809/07.012/2013 yo ku wa 29/10/2013 aduhaye uburenganzira bwo gukoresha inama ishinga ishyaka "PDP-IMANZI" nk'uko twari twabisabye mu ibaruwa yacu yo ku wa 26/09/2013, ibyo tukaba twarabitangaje ku wa 30/10/2013;
 
Twongeye gutangariza Abanyarwanda, abarwanashyaka, inshuti n'abakunzi ba PDP-IMANZI hamwe n'umuryango mpuzamahanga ibi bikurikira:
 
- Tubabajwe kandi dutangajwe cyane n'ukwivuguruza gukabije kwa Meya w'Akarere ka Gasabo wafashe icyemezo Réf. N° 2865/07.0102/2013 cyo ku wa 05/11/2013 kitwambura uburenganzira yari aherutse kuduha ku wa 29/10/2013, ubu akaba adushyize mu gihirahiro yica amategeko;
 
- Tubabajwe kandi n'uko imvugo y'abayobozi batandukanye b'igihugu cyacu ikomeje kuvuguruzanya n'ingiro yabo. Nubwo umukuru w'igihugu cyacu aherutse gutangariza Abanyarwanda n'amahanga ko nta mpamvu yo kutandika amashyaka ya Politiki atavuga rumwe n'ubutegetsi, ndetse ubu hakaba hamaze gushyirwaho itegeko-ngenga rishya ryerekeye imitwe ya politiki n'abanyapolitiki bivugwa ko ryaje koroshya ishingwa ry'imitwe ya politiki mu Rwanda, amabaruwa abiri avuguruzanya twandikiwe na Meya w'Akarere ka Gasabo yaduteye kwibaza ukuntu abantu bashinga umutwe wa politiki batemererwa guteranya inama iwushinga. Icyemezo cya Meya w'Akarere ka Gasabo cyo ku wa 5/11/2013 usibye no kuba kivuguruza imvugo bwite ya Perezida wa Repubulika, kinabangamiye bikomeye politiki y'imiyoborere myiza na demukarasi ihora ishimagizwa n'abayobozi b'igihugu cyacu;
 
- Nubwo itegeko-nshinga ry'u Rwanda ryemera ishingwa ry'amashyaka menshi ndetse n'abayobozi b'igihugu bakaba badahwema kubisubiramo, biragaragara ko ari ikinyoma, bityo gushinga ishyaka rya politiki ritavuga rumwe n'ubutegetsi mu Rwanda bikaba bikiri ingorabahizi;
 
- Turasaba dukomeje Nyakubahwa Perezida wa Repubulika guhesha agaciro amategeko Abanyatwanda bishyiriyeho no kubahisha imvugo ye bwite igahuzwa n'ingiro, ategeka Meya w'Akarere ka Gasabo kubahiriza amategeko ku birebana n'inama ishinga ishyaka ryacu;
 
- By'umwihariko turasaba umuryango mpuzamahanga cyane cyane inshuti z'u Rwanda, kumvisha guverinoma ya FPR ko igihe kigeze ngo ifungurire amashyaka atavuga rumwe na yo urubuga rwa politiki, bityo abarwanashyaka ba PDP-IMANZI twemererwe nta yandi mananiza guteranya inama ishinga ishyaka ryacu, tuzabone uko dusaba kwandikwa mu mashyaka ya politiki yemewe mu gihugu cyacu;
 
- Kubera urwo ruhushya twambuwe na Meya w'Akarere ka Gasabo, turamenyesha Abanyarwanda, inshuti n'abakunzi ba PDP-IMANZI hamwe n'umuryango mpuzamahanga, by'umwihariko abarwanashyaka b'ikubitiro b'ishyaka ryacu, ko inama yari iteganyijwe ku wa 8/11/2013 itakibaye uwo munsi. Indi taliki izakorerwaho muzayimenyeshwa hanyuma;
 
- Twongeye gusaba Abanyarwanda, by'umwihariko abarwanashyaka, inshuti n'abakunzi ba PDP-IMANZI kudacika intege, ahubwo turusheho gushyira hamwe mu gushyigikira umugambi wa demukarasi isesuye ishyaka PDP-IMANZI twimirije imbere;
 
- Urugamba rwa demukarasi n'amahoro arambye twatangiye rurakomeje. Ntiducibwe intege n'ingorane duhura na zo, ahubwo zitubere isoko y'imbaraga zizatugeza ku ntego twiyemeje.
 
Harakabaho ubwisanzure, ubutabera n'ubufatanye mu Banyarwanda.
 
Bikorewe i Kigali, ku wa 06 Ugushyingo 2013
 
KARANGWA SEMUSHI Gérard
Perezida w'agateganyo w'Ishyaka
Tél. 00250 78744 34 19

__._,_.___

Pièce(s) jointe(s) de Jean Munyampeta

1 sur 1 fichier(s)

Activités récentes:
http://fr.groups.yahoo.com/group/Democracy_Human_Rights

https://twitter.com/itwagira

https://www.facebook.com/itwagiramungu

Maître Innocent  TWAGIRAMUNGU
DHR FOUNDER&OWNER
Tél.mobile: 0032- 495 48 29 21


UT UNUM SINT

"L'extrémisme dans la défense de la liberté n'est pas un vice; La modération dans la poursuite de la justice n'est pas une vertu".

"Extremism in the defense of liberty is no vice; moderation in the pursuit of justice is no virtue." (USA,Republican Convention 1964,Barry Morris Goldwater (1909-1998)).

"Le monde ne sera pas détruit par ceux qui font le mal mais par ceux qui regardent et refusent d'agir", Albert EINSTEIN.

Les messages publiés sur DHR n'engagent que la responsabilité de leurs auteurs.

CONSIDERATION, TOLERANCE, PATIENCE AND MUTUAL RESPECT towards the reinforcement of GOOD GOVERNANCE,DEMOCRACY and HUMAN RIGHTS in our states.

Liability and Responsibility: You are legally responsible, and solely responsible, for any content that you post to DHR. You may only post materials that you have the right or permission to distribute electronically. The owner of DHR cannot and does not guarantee the accuracy of any statements made in or materials posted to the group by participants.

" BE NICE TO PEOPLE ON YOUR WAY UP, BECAUSE YOU MIGHT MEET THEM ON YOUR WAY DOWN." Jimmy DURANTE.

COMBATTONS la haine SANS complaisance, PARTOUT et avec Toute ENERGIE!!!!!!
Let's  rather prefer Peace, Love , Hope and Life, and get together as one!!! Inno TWAGIRA
.

__,_._,___

No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.