Pages

Tuesday 5 November 2013

Isabukuru y'imyaka 50 ya Kaminuza Nkuru y'u Rwanda


Isabukuru y'imyaka 50 ya Kaminuza Nkuru y'u Rwanda

igihe inkuru iherukiye kuvugururwa
Etienne Karekezi

Kaminuza nkuru y'u Rwanda yujuje imyaka 50 taliki ya gatatu y'ukwa 11 umwaka wa 2013. Kaminuza nkuru y'u Rwanda yatangiye taliki ya gatatu y'ukwezi kwa 11 mu mwaka w'1963, ifite abanyeshuri49 gusa, bagabanije mu mashami atatu.

Kaminuza nkuru y'u Rwanda yujuje imyaka 50 igihugu kimaze kuvugurura uburezi muri kaminuza no mu mashuri makuru ya leta. Ubu iyo kaminuza kimwe n'amashuri makuru yahurijwe muri kaminuza imwe rukumbi yitwa "Kaminuza y'u Rwanda" ihuriweho n'ibigo bitandatu byubatse mu duce dutandukanye tw'igihugu.

Mu Rwanda, nta birori cyangwa se ibindi bikorwa byabaye byo kwizihiza isabukuru y'imyaka 50 kaminuza nkuru y'u Rwanda imaze ishinzwe. Cyokora, bamwe mu banyarwanda bize muri kaminuza nkuru y'u Rwanda baba mu Burayi no muri Canada bizihije iyo sabukuru muri kaminuza "Universite Catholique de Louvain" no mu mujyi wa Ottawa muri Canada.

Mu kiganiro "Dusangire Ijambo" cyahise taliki ya gatatu y'ukwa 11 umwaka wa 2013, Umunyamakuru w'Ijwi ry'Amerika Etienne Karekezi yaganiye na bamwe mu bateguye iyo sabukuru. Yaganiye kandi n'umwe mu bize muri kaminuza nyuma ya jenoside yabaye mu Rwanda muri 1994.

Undi mushyitsi umunyamakuru Karekezi yavuganye na we, cyane ku mavu n'amavuko ya kaminuza nkuru y'u Rwanda ni uwiyandikishije bwa mbere muri kaminuza nkuru y'u Rwanda, aba umunyeshuri wa mbere.

Ibindi kur'iyinkuru ibirimwo / rwanda

No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.