Ni ngombwa ko abanyarwanda bakora uko bashoboye kose bagahimba amagambo y'i Kinyarwanda. 'Grafiki' yaba : "murongo nsobanuza". Ese koko biranze birananiranye nta politike yo kugira ngo bikorwe nyuma y'imyaka irenga 50 turi mu bwigenge. Mbona rwose bitagoye gucura amagambo akenewe mu burezi.
On Monday, 4 November 2013, 14:23, Nzinink <nzinink@yahoo.com> wrote:
Ukuri Nyakuri k'Ubwiyongere bw'Abaturage mu Rwanda
Inkuru ya Kota Venant
Tariki ya 20 Ukuboza 2010
Source: fondationbanyarwanda yahoo groupe
Graph: Demographics of Rwanda, Data of FAO, year 2005 ; Number of inhabitants in thousands.
Banyarubuga,
Ndangije guhindura kiriya cyobo (creux) kiri muri iriya grafiki (graph) ya Wikipedia yerekeranye n'ubwiyongere bw'abaturarwanda mo integrale ikurikira : ⌠(1.73x-33.68)dx, ibyara equation Y=0.8182x2-31.9x+364.27.Coefficient de regression (r2) y'iyi equation ni 0.967, limite yayo yo hasi ikaba abantu bo mu mwaka wa 1989 naho iyo hejuru ikaba abantu bo mu mwaka wa 1999.Iyo nshatse grafiki y'ubwiyongere bw'abaturarwanda kuva muri 1960 kugeza muri 2010, kiriya cyobo (creux) kiri hagati ya 1990-1999 nkagikorera extrapolation nkora nk'aho iriya tragedy itabayeho (ni ukuvuga ngo singire imibare y'abaturage ngiha), umuvuduko w'ubwiyongere bw'abaturage b'Urwanda kuva muri 1961 kugeza muri 2001 ukurikiza kabisa equation exponentielle 29.309 e0.0266x, r2 ikaba0.979; ndetse nakoresha umubare w'abaturarwanda miliyoni 10 muri 2009 nkagera kuri equation ya Y=29.576 e0.0259x, r2 ikaba 0.981.Ibi bihishuro by'imibare bizira uburiganya, kubera ko buri wese yabyibonera, bisobanura iki rero?Kiriya cyobo cyo muri iriya grafiki cyerekana ku buryo budasubirwaho ko communaute internationale cyane cyane abari bafite za ambassades i Rwanda nk'Abanyamerika (USA) n'Ababiligi (Belgique), etc. bafite uruhare rukomeye rwo kuba baratereranye Urwanda ntibarutabare nyakuri. Iryo tabara ntibyari kohereza ingabo, ahubwo kwari gukora ibishoboka byose ngo abadashishikajwe n'ubuzima bw'abandi badatangiza intambara ngo bashaka kwinjirira rimwe kandi ku ngufu mu gihe gito, cyangwa se ngo bice Perezida Habyarimana washakaga uburyo kiriya cyobo iriya graphique igaragaza kitari kubaho.Imibare rero yaduhishuriye ko ariya marorerwa (tragedy) yo mu Rwanda akozwe n'uko "abanyarwanda bapfuye, abandi bakava mu gihugu" kugira ngo "abandi bashobore kwinjira"; ibyo kandi ntibihindure umuvuduko muremuremure w'ubwiyongere bw'abaturarwanda. Kugira ngo iyi tragedie itaba, hagombaga ingamba nziza kandi ntihabe intambara n'ishyushya-imitwe, maze abanyarwanda bashakaga kugaruka mu Rwanda bakaza bahasanga abari barurimo nta bwicanyi bubaye.Kuki rero bitashobotse?Tugiye gusuzuma amakosa abarebwaga bose n'icyo kibazo bakoze bikabyara iriya tragedy, ariko akanya n'igihe gito mfite biratuma mbivuga mu magambo make avunaguye.Abarebwaga na kiriya kibazo cyo mu Rwanda ni RPF-Inkotanyi, Leta (Gouvernement) y'Urwanda, abaturarwanda, na communaute internationale (abanyamahanga). Reka rero turebe amakosa ya buri gatsiko.1. RPF Inkotanyi:N'ubwo imiborogo yabo yo gutaha m'urwababyaye yumvikanaga, kuba bariyemeje gushora intambara mu Rwanda le 1er Octobre 1990 ni ikosa rikomeye, ryagize ingaruka mbi cyane ku banyarwanda bose Hutu, Tutsi na Twa.Imyitwarire ya RPF mu ntambara yaranzwe no gukoresha uburiganya bwose bushoboka ngo batsinde babonye byinshi ndetse ahubwo byose. Byabaye ishyano rya kabiri mu Rwanda, aho abanyarwanda bibukaga n'ubundi ukuntu ingoma ya cyami, ifitanye amasano na RPF, yitwaye nabi yiharira byinshi, ako karengane kagahagarikwa na Revolution ya 1959.Ntabwo birafutuka niba RPF-Inkotanyi ariyo yishe cyangwa se yicishije Perezida Habyarimana (biracyari secret-defense) ariko nibiramuka bigaragaye ko ari RPF yagize uruhare mw'ipfa ry'uriya Perezida Habyarimana rizaba ari ikosa rindi ndetse ari agahebuzo, kuko na jenocide izahita ibagwa ku mutwe nta shiti. N'ubwo bayigize igikoresho kibaha uburyo bwo gushyira ababo mu myanya, birukana abandi, no kubaha byinshi kurusha abandi.2. Gouvernement ya Habyarimana:N'ubwo yavugaga ko yifuza ndetse ikarwanira ko abanyarwanda babaho neza, iyi Gouvernement yagize intege nke ntiyafata ibyemezo bikomeyen'ubwo byari gutuma bamwe mu bayirimo cyangwa se abaturage yavugaga ko irwanira babura ibyiza bimwe bari bafite. Yabuze abategetsi bashishoza na Prezida abura imbaraga zo kubasezerera ngo ashyireho abashoboye. Yakoze ikosa likomeye lyo kwemera kuvugirwamo ubwo biha ba Semuhanuka, Nyirarunyonga na ba Kamegeri beze i Rwanda ububasha bwo gutoba igihugu.Habyarimana yishwe byari birangiye: Urwanda rwabaye nka cya rukururana gipakiye, cyamanukaga Buranga gicomoka feri yanyuma, ubwo kiba kivuye mu muhanda gitangira gutogoga ya manga ya Buranga!3. Abanyarwanda ubwacu:Twagize amashyaka y'ibihindugembe (ibyontazi) agizwe n'ibisahiranda bitareba nabusa inyungu z'abanyarwanda n'akazaza kabo, ahubwo byikurikiriye amaronko yabyo bwite n'aho byaba biyavoma mu maraso ya ba se na banyina yamenwe.Twagize ubwacu uburiganya buhanitse, bamwe baba intyoza mu gufata impu zombi; ngaho bari muri RPF irwanya Guvernema ya Habyarimana kandi bari no muri Guvernema ya Habyarimana. Ibyo byagize ingaruka ikomeye kuko byatumye ubwizerane bw'abaturanyi henshi buyoyoka, ari nacyo cyatumye n'imiryango yageze aho igasubiranamo, umugabo agahiga umugore we, naho nyina w'abana akagirira nabi abo yabyaye!Twagize abenshi bakunda ibintu kurusha igihugu n'inyungu zacyo muri rusange, tubura ikizere murirwo ngo tururwanirire uko bikwiye.4. Abanyamahanga:N'ubwo tuzi neza ko ak'imuhana kaza imvura ihise kandi kagatangwa hakurikijwe inyungu ugatanga abifitemo, ntabwo amahanga yadutabaye uko bikwiye nabusa. Ahubwo mu bibazo byacu, amahanga yahaboneye uburyo bwo kuhakorera isibaniro arangiza intambara hagati y'abavuga Urwongereza n'abavuga Urufaransa (Anglophones contre Francophones). Nuko intwaro z'abo mu gice cy'urwongereza zanyuzwa Uganda zihabwa RPF naho izabo mu rufaransa zinyuzwa kwa Guvernement ya Habyarimana.Intambara igeze nka hamwe Troy (Troie) yashyaga (1994), abazungu bagize ubwoba bashaka kubihagarika, noneho RPF yabonaga inyungu zayo zigenda neza yihutira i Washington, DC kuri 22/4/1994 kubabwira ko byarangiye ntacyo bagikiza, ko abanyarwanda bicwa barangiye, ko ahubwo begereye intsinzi. Nuko abo bakorana nayo basubiza agatima mu nda.Aha niho RPF n'abo bakorana bahera bavuga ko Mitterand na LONI byakoze nabi, kuko bo bohereje Turquoise ngo nibura hagire abarokoka, ariko ibi bikaba byariciye RPF yashakaga kuroha abari i Rwanda bose mu Kivu maze ya equation ya cya cyobo nerekanye ikaba yo kweli, mu Rwanda hakaboneka umwanya uhagije wo kwakira abari biteguye kurwinjiramo bavuye hanze, ntakindi kibazo cyo gucyura bariya Turquoise yatumye bahungira muri Zaire, ndetse nta no kugira aba barorongotaniye mu bindi bihugu, ubu intore n'abacanshuro bya RPF byirukaho, kandi bazi neza ko nta mahirwe na make yo kuzabarangiza ahari.Nk'uko rero ya mibare yabyerekanye, Rwanda ikennye kandi icucitse abantu ntabwo yari iyo kwoherezwamo intambara nk'uko Uganda yabikoze irushumuriza abayihungiyemo bishakiraga gutaha ngo basubizeho ingoma bari baranyazwe muri 1959 na Rubanda.Ntabwo rero HCR na Loni, byari bifite ibiro byabyo mu Rwanda, bizi ingorane zihari, byagombaga kwemera ko intambara ishozwa mu Rwanda n'impunzi za RPF. Ahubwo ya mishyikirano hagati ya Rwanda na RPF yari irimo yagombaga gushyigikirwa uko bishoboka kwose, bikiyamira kure icyashaka kuyipfubya cyose.Ntabwo rero USA na Belgique byari bifite ambassades mu Rwanda, bikurikira hafi ibihari byose, byagombaga kwemera no gushyigikira intambara uko byabikoze.Ibyo bihugu byose ahubwo byari gukorana na Guvernema ya Habyarimana na RPF, ariko nta ntambara bishyigikiye, bigafasha bombi kubona ibya ngombwa (amazu, ibiryo, imirimo, etc.) bituma abari mu Rwanda batagira ubwoba n'ubwihebe ko bagiye kunyagwa n'uduke bari bafite kandi bigaha n'icyizere abataha ko batazicwa n'inzara babuze abo bambura ibyabo n'ubutegetsi bwose.Ntabwo amahanga yagombaga kwemerera umusirikari n'umwe kwica Habyarimana, azi urwicyekwe n'ubwumvikane buke byari mu Rwanda kubera nyine intambara n'itahuka ly'impunzi zo muri 1959, na guvernema yari isa n'iyapfuye, isigaye yizewe n'abantu mbarwa.Ngibyo ibyatumye abintu bicika mu Rwanda, abantu bakicwa abandi bagahunga, uretse ibinyoma bya ba Semuhanuka na ba Nyirorunyonga bishorwa ngo benebyo bashobore kubona amaronko, bishingikirije ku manza-mahugu zitagize icyo zimariye abanyarwanda.Ng'uko ukuri, ureke bimwe abagome n'ibisahiranda byitwaza za jenocide bishyiraho za gacaca zicuritse zibaha amaronko agayitse.Ng'uko ukuri, ureke bamwe batoteza abatutsi barokotse, bibaniraga n'abahutu m'urwa Habyarimana, bakagera n'aho bashaka kubambura ubututsi bwabo. Nyamara iyo tugira ibyago bakicwa ubu ibihanga byabo biba bitaze muri za memorials ba Mukerarugendo babifata amafoto. Ubwo tuba twirwa tubaterekera mu cyunamo m'ukwa kane tubeshya ngo turabarira kuko twabakundaga!Ng'uko ukuri, ureke ibyo inyangabirama zivuga nta mpanvu ngo uwari muri mission irimo na Prezida Habyarimana yagize nabi, uwagiye mu nama ya minisitiri na burugumesitiri, uwarinze umutekano, ni umugiranabi. Ngo uwatanze umusanzu muri MRND akwiye kunyongwa, nk'aho prezida Kagame we agenda wenyine, meya na ministry ntibakoreshe inama abaturarwanda, local defense na community policy ntibakore byishingikirije ku baturage, RPF ntibe ifata imisanzu cyangwa se ngo iyisabe ku ngufu, etc.Kagame we burya arusha kure ziriya ntore n'ibyegera bye ubwenge, ahubwo agomba kuba yarumiwe, yabona uko abazungu bakora bikamuyobera ukuntu batamukwata, yabasaba imidari na Dr. H.C. bakabimuha, abajyaji bazi ubwenge bashaka kumufata we n'abo bafatanyije kuroha Urwanda, abandi bazungu bagakinga ikibaba! Iyo abona ukuntu ukuri k'ubya Rwanda kugaragara nyamara abazungu bafite ubwenge buhanitse bagakora nk'aho batabibona, akabona TPIR yirwa iriganya inyura ukuri ku ruhande kandi ikubona, akaba azi ko bazi neza uwishe Prezida Habyarimana ariko bakicecekera, akabona ubukene, ubwikanyize n'agahotoro yimakaje m'Urwanda nyamara abazungu bakavuga ko aricyo gihugu kimeze neza muri Afrika, arumirwa. Ari naho bimurenga agatera hejuru yita byose nothing na useless, ntiyumve n'ukuntu yazemera kujya gukora muri Loni!Uzashaka za details kuri ibi, azajye ku rubuga aho intore zirwa zisizana n'abavugishukuli bake bahari, azabona ukuri kose mu magambo arambuye.Intore ya RPF iti : "Nusanga inzu yawe yuzuye amazi wikwihutira gukoropa, ahubwo banza urebe aho amazi ava uhafunge hanyuma ubone ubutunganya inzu".Ubwo rero na twe abanyarwanda niba dushaka kwubaka Urwanda nyakuri nitubanze tumenye ibyateye n'abateye umwiryane mu Rwanda. Gufifika duhiga abere ngo ni uko nta butegetsi bafite tubyirinde, abantu tubakosore, niba tutabishoboye tubyihorere, hanyuma dutangire twubake Rwanda.Ngaho aho ukuri kugera kukanga kurigita byanze bikunze!Izindi Nkuru Bijyanye:__._,_.___http://fr.groups.yahoo.com/group/Democracy_Human_Rights
https://twitter.com/itwagira
https://www.facebook.com/itwagiramungu
Maître Innocent TWAGIRAMUNGU
DHR FOUNDER&OWNER
Tél.mobile: 0032- 495 48 29 21
UT UNUM SINT
"L'extrémisme dans la défense de la liberté n'est pas un vice; La modération dans la poursuite de la justice n'est pas une vertu".
"Extremism in the defense of liberty is no vice; moderation in the pursuit of justice is no virtue." (USA,Republican Convention 1964,Barry Morris Goldwater (1909-1998)).
"Le monde ne sera pas détruit par ceux qui font le mal mais par ceux qui regardent et refusent d'agir", Albert EINSTEIN.
Les messages publiés sur DHR n'engagent que la responsabilité de leurs auteurs.
CONSIDERATION, TOLERANCE, PATIENCE AND MUTUAL RESPECT towards the reinforcement of GOOD GOVERNANCE,DEMOCRACY and HUMAN RIGHTS in our states.
Liability and Responsibility: You are legally responsible, and solely responsible, for any content that you post to DHR. You may only post materials that you have the right or permission to distribute electronically. The owner of DHR cannot and does not guarantee the accuracy of any statements made in or materials posted to the group by participants.
" BE NICE TO PEOPLE ON YOUR WAY UP, BECAUSE YOU MIGHT MEET THEM ON YOUR WAY DOWN." Jimmy DURANTE.
COMBATTONS la haine SANS complaisance, PARTOUT et avec Toute ENERGIE!!!!!!
Let's rather prefer Peace, Love , Hope and Life, and get together as one!!! Inno TWAGIRA
.
__,_._,___
Rwanda Forum ni urubuga rugali,rudaheza,rutangaza kandi rusesengura Ibitekerezo,Ibibazo, Amakuru n' Amateka y’u Rwanda. Ijambo ni iryanyu !
Monday, 4 November 2013
Fw: *DHR* Ukuri Nyakuri k’Ubwiyongere bw’Abaturage mu Rwanda
“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.
"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."
“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”
“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”
“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."
KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:
-
▼
2013
(1063)
-
▼
November
(80)
- CONGO ELECTIONS and the WAR OF OCCUPATIO N: Peace...
- Fw: *DHR* EAC n'ifaranga rihuje ibihugu by'uwo mur...
- EAC n'ifaranga rihuje ibihugu by'uwo muryango
- [Audio]VOA News: Bwana Sylvain Sibomana, Umunyamab...
- Re: *DHR* Daily Monitor: Rwanda in dilemma over la...
- Tanzaniya, RDC n’u Burundi byatangiye kugirana ubu...
- Icyo Abasangizi tuvuga kuri Gahunda ya Ndi Umunyar...
- Byaba byiza M.E. Murebwayire aduhaye ibindi bisoba...
- Re: *DHR* Kigali Mater plan 2040 ( video)
- Re: [uRwanda_rwacu] Re: [fondationbanyarwanda] Re:...
- [Audio] Gahunda "Ndi Umunyarwanda": Umujinya n'ubu...
- NDI UMUNYARWANDA; UBUNDI SE NARI IKI? | Umunyarwanda
- INKINGI Y’AMAHORO, KUWA MBERE, TARIKI YA 25 UGUSHY...
- Re: [uRwanda_rwacu] Re: KIGALI Mater plan 2040 ( v...
- Rwanda: Bwana Sylvain Sibomana, Umunyamabanga Muku...
- Abahakanye ko batazi ibaruwa yandikiwe Perezida Ka...
- Le prix de la Fondation Chirac remis au médecin co...
- Rwanda: Mu Karere ka Rubavu, abaturage barashimutw...
- Rwanda and the New Scramble for Africa, From Trage...
- Paris désignée comme la meilleure ville étudiante ...
- Paris beats London to best student city title again
- Nimwumve Radio Impala en ondes courtes. ( SW)
- Nimwumve Radio Impala en ondes courtes( Short Waves)
- Re: Re : *DHR* Rwanda - RDC : ennemis intimes
- Itangazo rya CNR-Intwari
- IHANGANA RY'AMADINI MUKWEMERA: ISHYAKA BANYARWANDA...
- Organisation internationale de la Francophonie : A...
- ABANYARWANDA TWIFATE DUTE KUGIRANGO DUCE BURUNDU I...
- Fwd: Ibaruwa Ifunguye Igenewe Perezida Paul Kagame
- Rwanda: Lt. Mutabazi na bagenzi be 14 basomewe iby...
- Ibaruwa Ifunguye Igenewe Perezida Paul Kagame
- Rwanda: Perezida Pahulo Kagame niwe ukwiye gusaba ...
- Minisitiri Kamanzi yasabye imbabazi Abatutsi mu iz...
- Pahulo Kagame si umunyarwanda ni UMUNYORO
- Fw: [AfricaWatch] Is Rwanda planning to pull out o...
- Re: *DHR* Amaze imyaka 4 asiragizwa ku gahanga k’u...
- RWANDAN OPPOSITION CALLS FOR PEACE TALKS WITH KIGALI
- ICYO ISHYAKA PRM/MRP-ABASANGIZI RITEKEREZA KU MBAB...
- Rwanda: Abagize guverinoma bemeje ko Abahutu bagom...
- Letter to my Rwandan, Ugandan, and Congolese Broth...
- Sommet de la Paix en France
- Video: President Paul Kagame exclusive interview O...
- Rudasingwa nayobore FDLR
- Leta ya Congo yasabye ko Leta y’u Rwanda yashyikir...
- Re: *DHR* Rwanda seeks to rejoin central African bloc
- Fw: *DHR* We Need English Translation: RWANDA DAY ...
- INKINGI Y’AMAHORO, TARIKI YA 11 UGUSHYINGO 2013
- Fw: *DHR* Silence assourdissant de Kigali depuis l...
- Fw: *DHR* Rwanda seeks to rejoin central African bloc
- Bonaventure Habimana: NANJYE DATA UMBYARA YASHYING...
- Re: *DHR* Rwanda seeks to rejoin central African bloc
- Faustin Twagiramungu ati: "NATWE TUZAFATA UMUHETO"
- LES DIPLOMATES ETONNES DES CACHES D’ARMES À CHANZU...
- Re: *DHR* Open letter to President Museveni on ill...
- Fw: *DHR* Open letter to President Museveni on ill...
- Fw: [TWAGIRAMUNGU] Re: *DHR* Confidentiel: La RDC ...
- Call for nominations for 2014 UNHCR Nansen Refugee...
- Fw: [rwanda_revolution] Kagame is a lapdog ally of...
- Kimihurura: Umuryango w’abantu 10 umaze imyaka isa...
- ISHYAKA PDP-IMANZI RYAMBUWE UBURENGANZIRA BWO GUK...
- Rooivalk indege 2 zashimwe uko zitwaye mu gusheges...
- SIT-IN SPECIAL YO GUSHYIGIKIRA MADAME INGABIRE
- Rwanda: Bwana Ntavuka Martin, Umuyobozi wa FDU mu ...
- Isabukuru y'imyaka 50 ya Kaminuza Nkuru y'u Rwanda
- Fw: *DHR* Ukuri Nyakuri k’Ubwiyongere bw’Abaturage...
- Rwanda: Ingabire Marie Immaculee asanga mu nzego z...
- Ukuri Nyakuri k’Ubwiyongere bw’Abaturage mu Rwanda
- Urukiko rw’Arusha ntiruzafungwa Kabuga na bagenzi ...
- Fw: *DHR* Pretoria:SADC/ICGLR joint Summit
- Fw: *DHR* L'Afrique du Sud promet de continuer à o...
- Re: [uRwanda_rwacu] Ese EAC - East African Communi...
- INKINGI Y'AMAHORO, KURI UYU WA MBERE, TARIKI YA 04...
- Fw: [uRwanda_rwacu] Re: Que fait la Minusma au Mal...
- Fw: *DHR* Bertrand Bisimwa en 8 images ::: RDC:le ...
- Fw: [rwanda_revolution] BUNAGANA RESIDENTS CHEERIN...
- ABATUTSI DUHUMUKE NAHO KAGAME AGIYE KUTUMARISHA!
- Fw: *DHR* Bunagana,le fief politique du M23, tombé...
- Fw: *DHR* Révélations sur l'invasion du Zaïre/RDC
- Fw: [uRwanda_rwacu] KONGO TIMES: C’est fini! Le M2...
- Fw: *DHR* Mu Bubiligi:abize muri UNR bazizihiza im...
-
▼
November
(80)
RECOMMENCE
Liens Utiles
- Slate Afrique, actualité de l'Afrique, information sur le Maghreb
- Magazine Afrique Asie : journal d'informations sur l'Afrique
- Communauté économique des Etats de l'Afrique centrale (CEEAC)
- C o m m u n a u t é E c o n o m i q u e D e s E t a t s d e l ' A f r i q u e d e l ' O u e s t ( C E D E A O )
- Annuaire Afrique - Les annuaires des pays d'Afrique
- famafrique, le site web des femmes d'Afrique francophone
- Organisations humanitaires - Liens Utiles
- RÉPERTOIRE PSI - PAIX ET SÉCURITÉ INTERNATIONALES
- RÉPERTOIRE PSI - PAIX ET SÉCURITÉ INTERNATIONALES
- Afrique Index
- Institut Panafricain pour le Développement (IPD)
- Institut Euro-Africain de Droit Economique (INEADEC)
- African Manager
- Financial Afrik
- L'Expansion
- GriGri News
- Jeune Afrique actualité
- Radio France Info
- France TV infos Afrique
- La Lettre de l'Afrique : informations Afrique, actualités africaines
- Organisation internationale de la Francophonie (OIF)
- Centre d’Actualites de l’ONU
- Haut Commissariat des Nations Unies pour les Réfugiés (HCR)
- Haut Commissariat des Nations Unies aux droits de l'homme
- Tribunal pénal international pour le Rwanda
- Déclaration universelle des droits de l'homme
- Centre de recherches et d'études sur les droits de l'Homme et le droit humanitaire
- Histoire du Rwanda--History of Rwanda
- Histoire coloniale et de la montée de l'ethnisme
- Rwandan Histories
- CATW International
- Voice of Witness
- United Nations. High Commission for Refugees
- Reporters sans Frontieres
- Refugees International
- Minority Rights Group International (London)
- Human Rights Watch (New York)
- Danish Institute for Human Rights (Copenhagen)
- Amnesty International
- African Immigrant and Refugee Foundation
- African Centre for Democracy and Human Rights Studies
- African Commission on Human & Peoples' Rights(Banjul, The Gambia)
- United Nations Human Rights
- International Criminal Tribunal for Rwanda
- International Criminal Court (ICC)
1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe. 2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.
|
No comments:
Post a Comment
Note: only a member of this blog may post a comment.