Pages

Tuesday 5 November 2013

Rwanda: Bwana Ntavuka Martin, Umuyobozi wa FDU mu mugi wa Kigali, yazimiye


Rwanda: Bwana Ntavuka Martin, Umuyobozi wa FDU mu mugi wa Kigali, yazimiye

UGUSHYINGO 05, 2013  
Kigali, kuwa 04 Ugushyingo 2013.
Bwana Ntavuka Martin, Umuyobozi w'ishyaka FDU-Inkingi mu mugi wa Kigali, yavuye iwe kuwa Gatandatu tariki ya 02 Ugushyingo 2013 mu ma saha ya mu gitondo . Kuva icyo gihe umuryango we nturongera kumuca iryera. Igiteye impungenge kurushaho ni uko uretse kutagaruka mu rugo na telefone ye igendanwa atayitaba. Umuryango we kandi wanagerageje no gushakisha hirya no hino ariko nta gakuru ke wabashije kumenya. Ibi bikaba biteye impungenge zikomeye ku bijyane n'umutekano we .
Twibutse ko ku itariki ya 17 Nzeri 2013 Bwana Ntavuka Martin yari yatawe muri yombi n'igipolisi cya leta y'u Rwanda kimushinja kuba ngo hari aho yari ahuriye n'igikorwa cy'abanyeshuri barangije n'abiga muri za kaminuza n'amashuri makuru ubwo bandikiraga ibaruwa Minisitiri w'Intebe banenga uburyo abanyeshuri bari bimwe inguzanyo zo kwiga hagendewe ku byiciro by'ubudehe. Bwana Ntavuka ndetse na bagenzi be batatu bakaba bari bagizwe abere n'urukiko rw'ibanze rwa Kacyiru tariki ya 26 Nzeri 2013. Icyo cyemezo cy'urukiko nticyari cyanyuze igipolisi kuko harihamaze iminsi havugwa ko ngo polisi ishaka kongera kubata muri yombi. Umuntu wiyita umugenzacyaha wa polisi yari amaze iminsi ahamagara kuri telefoni bamwe mu bari bafunzwe abasaba kumwitaba ariko akirengagiza kuboherereza inyandiko ibahamagaza nk'uko amategeko abitegeka.
Turashingana uwo muyoboke w'ishyaka ryacu tugasaba ko ubutegetsi bwakora ibishoboka kugirango aboneke.
FDU-Inkingi
Boniface Twagirimana
Umuyobozi wungirije w'agateganyo

No comments:

Post a Comment

Note: only a member of this blog may post a comment.

“Uwigize agatebo ayora ivi”. Ubutegetsi bukugira agatebo ukariyora uko bukeye n’uko bwije.

"Ce dont j’ai le plus peur, c’est des gens qui croient que, du jour au lendemain, on peut prendre une société, lui tordre le cou et en faire une autre."

“The price good men pay for indifference to public affairs is to be ruled by evil men.”

“The hate of men will pass, and dictators die, and the power they took from the people will return to the people. And so long as men die, liberty will never perish.”

“I have loved justice and hated iniquity: therefore I die in exile."

KOMEZA USOME AMAKURU N'IBITEKEREZO BYA VUBA BYAGUCITSE:

RECOMMENCE

RECOMMENCE

1.Kumenya Amakuru n’amateka atabogamye ndetse n’Ibishobora Kukugiraho Ingaruka ni Uburenganzira Bwawe.

2.Kwisanzura mu Gutanga Ibitekerezo, Kurwanya Ubusumbane, Akarengane n’Ibindi Byose Bikubangamiye ni Uburenganzira Bwawe.