Byanditswe na Igihe .com
Bitunguranye, Perezida Paul Kagame na Madamu bitabiriye igitaramo cya Gakondo
Yanditswe kuya 11-01-2014 - Saa 06:40' na Jean Paul Ibambe
Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 10 Mutarama 2014, Perezida wa Repubulika y'u Rwanda n'umufasha we Jeannette Kagame batunguye abari bitabiriye igitaramo cy'itsinda ricuranga muzika rizwi ku izina "Gakondo" kuri Hotel des Milles Collines ubwo bazaga kwifatanya nabo.Bimaze kumenyerwa na benshi ko itsinda rya Gakondo rirangajwe imbere n'umuhanzi Masamba Intore, rikora ibitaramo by'indirimbo za gakondo buri wa gatanu w'icyumweru kuri Hotel des Milles Collines, aho benshi mu banyakigali bakunda muzika inoze ya kinyarwanda batagisiba kunyarukira, ku buryo buri wa gatanu usanga haba hakubise huzuye abakunda kwizihirwa.Mu gihe abari bitabiriye iki gitaramo bari bakomeje kuryoherwa nk'uko bisanzwe n'indirimbo z'abahanzi bagize Gakondo Group barimo Masamba, Jules Sentore, Daniel Ngarukiye, Teta Diana n'abandi ; abari aho batunguwe no kubona Perezida Paul Kagame n'umufasha we baje kwifatanya nabo ahagana mu ma saa tatu n'igice z'umugoroba.Nyuma yo kuhagera kw'Umukuru w'Igihugu n'Umufasha we, abari aho babaye nk'abatunguwe n'uko kuza kwifatanya nabo kwabo ndetse bakomeza kwishimana basangira, ariko banabyinana iyo njyana gakondo nyarwanda iba icuranze mu buryo bw'umwimerere (live).Hashize umwanya muto we n'umufasha we bageze muri iki gitaramo, Perezida Kagame yaguriye abari aho bose icyo kunywa ndetse n'amafunguro ubwo buri wese yasabwaga kutagira inyota ndetse no kutishyura fagitire n'imwe, ibi bikaba nk'uko byasobanuwe, byari mu rwego rwo gusangira n'abari aho umwaka mushya wa 2014.Mu gihe kingana n'amasaha abiri Perezida Kagame n'umufasha we bamaze muri iki gitaramo cyari cyitabiriwe n'abatari bacye, habayeho kubyina, gusaba indirimbo zahitaga zicurangwa ako kanya, ubusabane n'urugwiro, ku buryo mu gihe iki gitaramo ubusanzwe gisozwa mu ma saa yine n'igice z'ijoro, mu ijoro ryakeye ho cyasojwe hafi saa sita.Ntibisanzwe ko Perezida Paul Kagame na Madamu bitabira ibitaramo nk'iki mu mujyi wa Kigali, by'akarusho mu buryo butunguranye nk'uko byagenze, gusa bombi basanzwe bazwiho gukunda muzika kuko batazuyaza kwifatanya n'abandi mu kubyina iteka iyo habaye iminsi mikuru itandukanye hakabaho igihe nk'icyo cyo kwizihirwa.Kuza mu gitaramo cya Gakondo kwa Perezida Kagame na Madamu bibaye ku munsi yakiriyemo itsinda ry'abanyeshuri baturutse muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Kaminuza ya Wharton School.Ubwo Perezida Kagame yari mu mirimo yo kwakira aba banyeshuri mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, abaturage bo mu Mujyi wa Goma ho muri Repuburika Iharanira Demokarasi ya Kongo (RDC), barimo bakwirakwiza impuha z'ibinyoma ko Umukuru w'Igihugu cy' u Rwanda yitabye Imana. Bidatinze, ibiro by'umukuru w'igihugu byanyomoje izi mpuha ku rubuga rwa Twitter.Gusa mu muco nyarwanda bisanzwe bimenyerewe ko iyo habayeho kubika umuntu akiriho biba bimusurira kuzabaho igihe kirekire.Hejuru ku ifoto ni ubwo Perezida Kagame na Madamu bari bitabiriye inama y'umwiherero w'abayobozi mu gihe gishize.
Reply via web post | Reply to sender | Reply to group | Start a New Topic | Messages in this topic (1) |
.To post a message: RwandaLibre@yahoogroups.com
.To join: RwandaLibre-subscribe@yahoogroups.com
.To unsubscribe from this group,send an email to:
RwandaLibre-unsubscribe@yahoogroups.com
_____________________________________________________
More news:
http://amakurunamateka.blogspot.co.uk/
http://ikangurambaga.blogspot.co.uk/
--------------------------------------------------------------------------